Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubufasha butangwa n’“Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa”

Ubufasha butangwa n’“Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa”

Ubufasha butangwa n’ “Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa”

UBU hashize imyaka igera ku 2.000 umwe mu banditsi ba Bibiliya witwa Pawulo, avuze ko Yehova ari “Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa” (Abaroma 15:5). Kubera ko Bibiliya itwizeza ko Yehova atajya ahinduka uko igihe kigenda gihita, dushobora kwiringira ko Imana ihumuriza abantu bayikorera (Yakobo 1:17). Koko rero, Bibiliya ivuga ko Yehova ahumuriza mu buryo butandukanye abantu bababaye. Bumwe mu buryo akoresha ni ubuhe? Imana iha imbaraga abayisenga bayisaba ubufasha. Nanone ituma Abakristo b’ukuri bahumuriza bagenzi babo bahuje ukwizera. Ikindi kandi, mu Ijambo ry’Imana Bibiliya, harimo inkuru zikora ku mutima zikomeza by’umwihariko abantu bafite agahinda batewe n’urupfu rw’umwana wabo. Nimucyo dusuzume ubwo buryo butatu Yehova atangamo ihumure.

‘Uwiteka arumva’

Umwami Dawidi yanditse ibirebana n’Umuremyi wacu Yehova, agira ati “mwa bantu mwe, mujye muyiringira, ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo, Imana ni yo buhungiro bwacu” (Zaburi 62:9). Kuki Dawidi yiringiraga Yehova bene ako kageni? Dawidi ubwe yanditse ibyamubayeho agira ati “uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva, amukiza amakuba n’ibyago bye byose” (Zaburi 34:⁠7). Mu mimerere igoye yose Dawidi yagiye ageramo, buri gihe yasengaga Imana ayisaba kumufasha, kandi buri gihe Yehova yaramutabaraga. Dawidi akurikije ibyari byaramubayeho, yari azi ko Imana yabaga yiteguye kumukomeza kandi ikamufasha kwihangana.

Ababyeyi bafite agahinda kenshi, na bo bakwiriye kumenya ko Yehova azabakomeza nk’uko yakomeje Dawidi. Bashobora kwegera ‘Uwumva ibyo asabwa’ biringiye ko azabafasha (Zaburi 65:3). William wavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, yagize ati “incuro nyinshi, najyaga ntekereza ko ntari kuzashobora kwihanganira kubaho ntari kumwe n’umuhungu wanjye, kandi nasengaga Yehova musaba kumfasha kwihangana. Buri gihe yampaga imbaraga n’ubutwari bwo gukomeza kwihangana.” Nawe nusenga Yehova Imana ikomeye yo mu ijuru wizeye, azagukomeza. Erega n’ubundi, Yehova Imana asezeranya abihatira kumukorera ati “jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘witinya ndagutabaye.’ ”​—⁠Yesaya 41:13.

Ubufasha butangwa n’incuti nyakuri

Iyo ababyeyi bapfushije umwana wabo bakundaga, incuro nyinshi baba bakeneye igihe cyo kurira biherereye no kugaragaza ibyiyumvo byabo. Ariko kandi, ntibyaba ari byiza baramutse bamaze igihe kirekire badashyikirana n’abandi. Nk’uko mu Migani 18:⁠1 habivuga, “uwitandukanya n’abandi” ashobora guhura n’akaga. Ku bw’ibyo, ababyeyi bafite agahinda bagombye kuba maso kugira ngo batagwa mu mutego wo kwigunga.

Incuti zitinya Imana zishobora gufasha ababyeyi bafite agahinda. Mu Migani 17:17, hagira hati “incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba.” Lucy, na we wavuzwe mu ngingo ibanza, yahumurijwe n’incuti nyakuri amaze gupfusha umuhungu we. Yavuze ibirebana n’incuti ze zo mu itorero agira ati “kuba baradusuye byaradufashije cyane, nubwo hari igihe batavugaga amagambo menshi. Hari umwe mu ncuti zanjye wajyaga ansura igihe nabaga ndi jyenyine. Yabaga azi ko ndi mu rugo ndimo ndira, maze incuro nyinshi akaza akanyicara iruhande, tukaririra hamwe. Hari undi wansuraga buri munsi akankomeza. Abandi na bo bagiye badutumira iwabo tugasangira amafunguro, kandi baracyakomeza kudutumira.”

Nubwo ababyeyi bapfushije umwana badapfa gushira intimba, gusenga Imana no kwifatanya n’incuti nyakuri z’Abakristo bizabahumuriza. Ababyeyi benshi b’Abakristo bapfushije umwana, biboneye ko Yehova aba ari kumwe na bo. Koko rero, Yehova “akiza abafite imitima imenetse, [kandi] apfuka inguma z’imibabaro yabo.”​—⁠Zaburi 147:3.

Inkuru zo muri Bibiliya zihumuriza

Uretse isengesho n’incuti zitera inkunga, Ijambo ry’Imana ryanditse na ryo ni isoko y’ihumure ku bantu bapfushije ababo. Hari inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko Yesu yifuza cyane kumara intimba ababyeyi bapfushije abo bakundaga, kandi abifitiye ubushobozi. Ibyo azabikora azura ababo bapfuye. Inkuru nk’izo zihumuriza rwose ababyeyi bafite agahinda. Nimucyo dusuzume ebyiri muri zo.

Muri Luka igice cya 7, havuga ibyabaye igihe Yesu yahuraga n’abantu bari bagiye gushyingura mu mujyi wa Nayini. Abo bantu bari bagiye gushyingura umwana w’umuhungu w’ikinege kandi nyina yari umupfakazi. Umurongo wa 13 ugira uti “Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati ‘wirira.’ ”

Abari gutinyuka kubwira umubyeyi wari ugiye gushyingura umuhungu we ngo nareke kurira, ni bake cyane. Kuki Yesu yabivuze? Ni uko yari azi ko agahinda k’uwo mubyeyi kari kagiye gushira. Inkuru ikomeza igira iti “[Yesu] yegera ikiriba agikoraho, abacyikoreye barahagarara. Ati ‘muhungu, ndagutegetse byuka.’ Uwari upfuye arabaduka atangira kuvuga, Yesu amusubiza nyina” (Luka 7:⁠14, 15). Icyo gihe, nyina w’uwo mwana agomba kuba yarongeye akarira, ariko arizwa n’ibyishimo.

Ikindi gihe, umugabo witwaga Yayiro yegereye Yesu, amusaba ko yamutabara, kubera ko umukobwa we wari ufite imyaka 12 yari arembye cyane. Nyuma yaho gato, abantu babwiye Yayiro ko uwo mukobwa yapfuye. Yayiro yumvise iyo nkuru yashenguwe n’agahinda, ariko Yesu aramubwira ati “witinya izere gusa.” Yesu ageze kwa Yayiro, yagiye aho uwo mukobwa wari wapfuye yari ari, amufata ukuboko, aramubwira ati “gakobwa, ndakubwiye nti ‘byuka.’ ” Hakurikiyeho iki? ‘Uwo mwanya ako gakobwa karabyutse karagenda.’ Ababyeyi b’uwo mwana bumvise bameze bate? “Barumiwe cyane” ibyishimo byinshi birabasaba. Yayiro n’umugore we bahobeye umukobwa wabo bishimye cyane. Bumvaga basa n’abarota.​—⁠Mariko 5:22-24, 35-43.

Inkuru nk’izo zirambuye zo muri Bibiliya zivuga iby’abana bazutse, zigaragariza ababyeyi bafite agahinda muri iki gihe ibyo bashobora kwitega ko bizabaho. Yesu yaravuze ati “ntimutangazwe n’ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye bakavamo” (Yohana 5:28, 29). Yehova afite umugambi w’uko Umwana we azazura abapfuye. Yesu nabwira abana bapfuye babarirwa muri za miriyoni ngo “ndakubwiye nti ‘byuka,’ ” abo bana “bazumva ijwi rye.” Bazongera bavuge kandi bagende. Kandi kimwe na Yayiro n’umugore we, ababyeyi babo ‘bazumirwa cyane’ basabwe n’ibyishimo byinshi cyane.

Niba warapfushije umwana w’umuhungu cyangwa uw’umukobwa, menya ko Yehova ashobora kuzura umwana wawe, agahinda wari ufite kagahinduka ibyishimo. Kugira ngo uzabone isohozwa ry’ibyo byiringiro bihebuje, urasabwa kumvira inama y’umwanditsi wa zaburi igira iti “mushake Uwiteka n’imbaraga ze, mushake mu maso he iteka ryose. Mwibuke imirimo itangaza yakoze, ibitangaza bye” (Zaburi 105:4, 5). Korera Imana y’ukuri Yehova kandi umusenge mu buryo yemera.

Ni iyihe migisha uzabona nuramuka ‘ushatse Uwiteka’? Nusenga Imana uyisaba imbaraga izaziguha. Abakristo muhuje ukwizera bakwitaho mu buryo bwuje urukundo bazaguhumuriza kandi kwiyigisha Ijambo ry’Imana bizagukomeza. Ikindi kandi, vuba aha uzibonera ‘imirimo itangaza n’ibitangaza’ Yehova azakora kugira ngo ubone imigisha y’iteka, wowe n’umwana wapfushije.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]

“Uzanzanire wa mugore wapfushije abana babiri”

Kehinde na Bintu, umugabo n’umugore we b’Abahamya ba Yehova bo muri Nijeriya, bapfushije babiri mu bana babo baguye mu mpanuka y’imodoka. Kuva icyo gihe, bagize agahinda kenshi batewe n’urupfu rw’abana babo. Ariko nubwo byabagendekeye bityo, kuba biringira Yehova birabakomeza kandi bakomeza kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ibyiringiro kuri bagenzi babo.

Umutuzo n’ubutwari Kehinde na Bintu bagaragaza, n’abandi barabibona. Umunsi umwe, umugore witwa Ukoli yabwiye umwe mu ncuti za Bintu, ati “uzanzanire wa mugore wapfushije abana babiri icyarimwe, akaba akibwiriza ubutumwa bwo muri Bibiliya. Ndifuza kumenya aho yakuye imbaraga zatumye yihangana.” Bintu yagiye aho uwo mugore yabaga. Agezeyo, Ukoli yaramubwiye ati “ndifuza kumenya impamvu ukibwiriza iby’Imana yakwiciye abana. Imana yanyiciye agakobwa k’ikinege nari mfite. Kuva icyo gihe nahise nyanga.” Bintu yakoresheje Bibiliya, amusobanurira impamvu abantu bapfa n’impamvu dushobora kwiringira tudashidikanya ko abo twakundaga bapfuye bazazuka.​—⁠Ibyakozwe 24:15; Abaroma 5:12.

Nyuma yaho, Ukoli yaravuze ati “najyaga ntekereza ko Imana yica abantu. Ubu nsobanukiwe ukuri.” Yahise afata umwanzuro wo kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, kugira ngo arusheho gusobanukirwa byinshi kurushaho ku birebana n’amasezerano y’Imana.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]

‘Nifuza gufasha ariko sinzi uko nabyifatamo’

Mu gihe ababyeyi n’abavandimwe bafite umubabaro mwinshi batewe n’urupfu rw’umwana wabo, incuti zabo zishobora kumva zibuze uko zibyifatamo. Ziba zifuza gushyigikira uwo muryango, ariko zigatinya ko hari igihe zavuga amagambo cyangwa zigakora ibintu byatuma abapfushije barushaho kugira agahinda. Dore ibitekerezo bimwe na bimwe byafasha umuntu waba yibwira ati ‘nifuza gufasha ariko sinzi uko nabyifatamo.’

❖ Ntugatinye kwegera abapfushije ngo ni uko utazi neza amagambo wavuga cyangwa icyo wakora. Kuba uri kumwe na bo byonyine bibatera inkunga. Ese wumva utabona amagambo ubabwira? Kubahobera no kubabwira ubivanye ku mutima uti “mwihangane,” bibagaragariza ko ubitayeho. Ese utinya ko uramutse utangiye kurira, watuma barushaho kugira agahinda? Bibiliya igira iti “murirane n’abarira” (Abaroma 12:15). Kurira bibagaragariza ko wifatanyije na bo mu kababaro kandi birabahumuriza.

❖ Gira icyo ukora. Ese ushobora gutegurira abagize uwo muryango ifunguro ryoroheje? Ese ushobora kubogereza ibikoresho byo mu gikoni byari bimaze kubabana byinshi? Ese ushobora kujya kubahahira utuntu runaka? Ujye wirinda kuvuga ngo “nimugira icyo mukenera mumbwire.” N’iyo wabivuga wifuza kubafasha koko, ibyo bigaragariza abenshi mu babyeyi bapfushije ko uhuze cyane ku buryo udashobora kubafasha. Ahubwo jya ubabaza uti “murifuza ko mbakorera iki?” Hanyuma icyo bagusabye ukibakorere. Ariko kandi, ujye wirinda kwinjira ahantu utemerewe kugera mu nzu yabo cyangwa kwivanga mu buzima bwabo.

❖ Ujye wirinda kuvuga ngo “ndakumva rwose!” Ibyiyumvo by’abantu bapfushije abo bakundaga biba bitandukanye. Nubwo nawe waba warapfushije umwana, mu by’ukuri ntabwo uba uzi neza ibyiyumvo baba bafite.

❖ Bifata igihe kirekire kugira ngo abagize umuryango base n’abongeye kugira ubuzima busanzwe. Jya ukomeza kubafasha uko bishoboka kose. Mu minsi mike ibanza, incuro nyinshi usanga umuryango wapfushije witaweho cyane. Ariko kandi, abawugize baba bakeneye kwitabwaho na nyuma yaho. Jya uzirikana ibyo bakeneye mu minsi ndetse no mu mezi akurikiraho. *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 29 Niba wifuza ibisobanuro birambuye birebana n’ukuntu wafasha abafite agahinda batewe n’urupfu rw’umwana wabo, reba agatabo kitwa “Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye,” ku gice gifite umutwe uvuga ngo “Ni Gute Abandi Babimfashamo?,” kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko Yesu afite ubushobozi n’ubushake bwo kuzura abana