Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuba wumvira, Yehova abiha agaciro

Kuba wumvira, Yehova abiha agaciro

Kuba wumvira, Yehova abiha agaciro

“Mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye.”—IMIGANI 27:11.

1. Ni uwuhe mwuka wacengeye mu bantu muri iki gihe?

UMWUKA wo kwigenga no kutumvira wuzuye mu isi muri iki gihe. Intumwa Pawulo yasobanuye impamvu bimeze bityo mu ibaruwa ye yandikiye Abakristo bo muri Efeso agira ati ‘mwagendaga mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umutware utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira’ (Abefeso 2:1, 2). Koko rero, Satani, “umutware utegeka ikirere,” yujuje mu isi hose umwuka wo kutumvira. Mu kinyejana cya mbere yarabikoraga, kandi yarushijeho kubikora uhereye igihe yirukaniwe mu ijuru ahagana mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose.—Ibyahishuwe 12:9.

2, 3. Ni izihe mpamvu dufite zituma twumvira Yehova?

2 Icyakora, kuba turi Abakristo, tuzi ko tugomba kumvira Yehova Imana bituvuye ku mutima. Impamvu tumwumvira ni uko ari we Muremyi wacu, we utuma tubaho, Umutegetsi w’Ikirenga wuje urukundo, kandi ni we Mucunguzi wacu (Zaburi 148:5, 6; Ibyakozwe 4:24; Abakolosayi 1:13; Ibyahishuwe 4:11). Abisirayeli bo mu gihe cya Mose bari bazi neza ko Yehova ari we wari warabahaye ubuzima kandi ko ari we wabacunguye. Ni yo mpamvu Mose yababwiye ati “mujye mwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse” (Gutegeka 5:32). Ni koko, bari bakwiriye kumvira Yehova. Nyamara, ntibatinze kwigomeka ku Mutegetsi wabo w’Ikirenga.

3 Kuba twumvira Umuremyi w’isi n’ijuru ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki? Igihe kimwe, Imana yakoresheje umuhanuzi Samweli ngo abwire Sawuli ati “kumvira kuruta ibitambo” (1 Samweli 15:22, 23). Kuki ibyo ari ukuri?

Uburyo kumvira “kuruta ibitambo”

4. Ni mu buhe buryo dushobora kugira icyo duha Yehova?

4 Kubera ko Yehova ari Umuremyi, afite buri kintu cyose dushobora gutunga. Niba se ari uko bimeze, hari ikintu dushobora kumuha? Kirahari. Dushobora kumuha ikintu cy’agaciro kenshi. Icyo kintu ni ikihe? Dushobora kuvana igisubizo mu nama ikurikira: “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse” (Imigani 27:11). Nta kindi dushobora guha Imana uretse kuyumvira. Nubwo turi mu mimerere itandukanye kandi tukaba twarakuriye ahantu hatandukanye; kumvira byatuma buri wese muri twe asubiza ikirego gififitse Satani yazamuye avuga ko abantu batakomeza kuba indahemuka ku Mana mu gihe baba bahuye n’ibigeragezo. Mbega ukuntu icyo ari igikundiro!

5. Ni gute kutumvira bigira ingaruka ku Muremyi? Tanga urugero.

5 Imana ishishikazwa n’imyanzuro dufata. Iyo tutayumviye biyigiraho ingaruka. Mu buhe buryo? Ibabazwa no kubona umuntu ahisemo inzira nk’iyo itarangwa n’ubwenge (Zaburi 78:40, 41). Reka tuvuge ko umuntu urwaye diyabete, adakurikije amabwiriza atangwa na muganga arebana n’ibyokurya bituma umurwayi amererwa neza, ahubwo agakomeza kurya ibintu byangiza ubuzima bwe. Ni gute muganga umwitaho yakumva ameze? Ntitwashidikanya ko Yehova ababara iyo abantu batamwumviye, kubera ko azi ingaruka zo kwirengagiza amabwiriza aduha kugira ngo tumererwe neza.

6. Ni ibiki bizadufasha kumvira Imana?

6 Ni iki kizafasha buri wese muri twe kumvira? Birakwiriye ko buri wese muri twe yasaba Imana “umutima ujijutse [“wo kumvira,”NW]” nk’uko Umwami Salomo yabigenje. Yasabye umutima nk’uwo wo ‘kumenya gutandukanya ibyiza n’ibibi,’ kugira ngo acire imanza Abisirayeli bagenzi be (1 Abami 3:9). Dukeneye ‘umutima wumvira’ niba dushaka gutandukanya icyiza n’ikibi muri iyi si yuzuyemo umwuka wo kutumvira. Imana yaduhaye Ijambo ryayo, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, amateraniro ya gikristo, n’abasaza b’itorero batwitaho kugira ngo twitoze kugira ‘umutima wumvira.’ Ese twungukirwa n’izo gahunda zose?

7. Kuki Yehova aha agaciro gakomeye kumvira kuruta ibitambo?

7 Tukizirikana ibyo, twibuke ko mu gihe cyashize Yehova yahishuriye ubwoko bwe bwa kera ko kumvira byari bifite agaciro cyane kuruta ibitambo by’amatungo (Imigani 21:3, 27; Hoseya 6:6; Matayo 12:7). Kuki byari bimeze bityo kandi Yehova ari we wari warategetse ubwoko bwe kumutura ibitambo? None se ni iki cyateraga umuntu gutamba igitambo? Ese yabikoreraga gushimisha Imana? Cyangwa kwari ugukurikiza umuhango runaka gusa? Niba umugaragu w’Imana ashaka koko kuyishimisha, azakora uko ashoboye yumvire ibyo imusaba byose. Imana ntikeneye ibitambo by’amatungo, ariko kumvira kwacu ni ikintu gifite agaciro dushobora kuyiha.

Urugero rutubera Umuburo

8. Kuki Imana yanze ko Sawuli akomeza kuba umwami?

8 Inkuru ya Bibiliya ivuga iby’Umwami Sawuli igaragaza neza ukuntu kumvira ari iby’ingenzi cyane. Sawuli yatangiye gutegeka ari umuyobozi wicisha bugufi kandi “wigayaga.” Hashize igihe ariko, ubwibone no gutekereza nabi bitangira kuyobora imyanzuro ye (1 Samweli 10:21, 22; 15:17). Igihe kimwe Sawuli yagombaga kurwana n’Abafilisitiya. Samweli yabwiye uwo mwami ko amutegereza agatambira Yehova ibitambo kandi agatanga n’ubundi buyobozi. Ariko Samweli ntiyabangutse nk’uko byari byitezwe, maze abantu batangira kwigendera. Sawuli abibonye, yaragiye “atamba igitambo cyoswa.” Ibyo byababaje Yehova. Ubwo amaherezo Samweli yahageraga, uwo mwami yasobanuye yihohora, agaragaza icyamuteye kutumvira, avuga ko byatewe n’uko Samweli yatinze, nuko ‘akihata’ cyangwa se akiyemeza gutamba igitambo cyoswa kugira ngo Yehova abemere. Ku Mwami Sawuli, gutamba icyo gitambo ni byo byari bifite agaciro cyane kuruta kumvira ubuyobozi yari yahawe bwo gutegereza Samweli kugira ngo ari we utamba icyo gitambo. Samweli yaramubwiye ati “wafuditse, ntiwumviye itegeko Uwiteka Imana yawe yagutegetse.” Kutumvira byatumye Sawuli atakaza ubwami bwe.—1 Samweli 10:8; 13:5-13.

9. Ni gute Sawuli atumviye Imana?

9 Ese hari icyo ibyo byigishije uwo mwami? Nta cyo! Nyuma yaho, Yehova yategetse Sawuli gutsembaho ishyanga ry’Abamaleki ryari ryarateye Isirayeli kandi yo itari yarigeze irishotora. Sawuli ntiyagombaga no kurokora amatungo yabo. Yumviye Yehova “yica Abamaleki uhereye i Havila ukajya i Shuri.” Igihe Samweli yajyaga guhura na Sawuli, uwo mwami yari yishimiye gutsinda, nuko aravuga ati “Uwiteka aguhire! Dore nashohoje itegeko ry’Uwiteka.” Ariko, ibinyuranye n’amabwiriza asobanutse neza Sawuli n’abantu be bari bahawe, barokoye Umwami Agagi n’“inyamibwa z’intama n’inka z’indatwa n’ibiduhagire . . . n’abagazi b’intama beza, n’ikintu cyose cyiza.” Umwami Sawuli yasobanuye icyatumye atumvira agira ati “abantu barokoye inyamibwa z’intama n’inka z’indatwa, ngo ni izo gutambira Uwiteka Imana yawe.”—1 Samweli 15:1-15.

10. Ni irihe somo Sawuli yananiwe kumva?

10 Sawuli avuze ibyo, Samweli yaramubwiye ati “mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama” (1 Samweli 15:22). Kubera ko Yehova yari yavuze ko ayo matungo agomba gutsembwaho, ntiyari akwiriye gutambwa.

Jya wumvira muri byose

11, 12. (a) Yehova abona ate imihati dushyiraho kugira ngo tumushimishe mu gihe tumusenga? (b) Ni gute umuntu yakwishuka atekereza ko akora ibyo Imana ishaka kandi mu by’ukuri atumvira?

11 Mbega ukuntu bishimisha Yehova kubona abagaragu be b’indahemuka bakomeza gushikama nubwo baba batotezwa, batangaza Ubwami nubwo abantu baba batabumva, kandi bajya mu materaniro ya gikristo nubwo kubona ikibantunga byaba bitaboroheye! Kumvira muri ibyo bintu bigize ubuzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka bishimisha umutima wa Yehova. Imihati dushyiraho kugira ngo dusenge Yehova ni iy’agaciro kenshi kuri we mu gihe tubikora tubitewe n’urukundo tumukunda. Abantu bashobora kwirengagiza umurimo ukomeye dukora, ariko Imana izirikana ibitambo dutanga bituvuye ku mutima kandi irabyibuka.—Matayo 6:4.

12 Icyakora, kugira ngo twumvire Imana yacu neza, tugomba kuyumvira mu bintu byose bigize imibereho yacu. Ntitukigere na rimwe twishuka dutekereza ko dushobora gutandukira ibintu bimwe na bimwe Imana idusaba, ngo ni uko hari ibindi dukora mu mibereho yacu mu rwego rwo kuyisenga. Urugero, umuntu ashobora kwishuka atekereza ko nagira ibyo akora mu rwego rwo gusenga Imana, ashobora kudahanirwa igikorwa cy’ubwiyandarike yakoze cyangwa kuba yishoye mu kindi cyaha gikomeye. Mbega ukuntu iryo ryaba ari ikosa!—Abagalatiya 6:7, 8.

13. Ni gute uko twumvira Yehova bishobora kugeragezwa igihe twaba twiherereye?

13 Muri ubwo buryo, dushobora kwibaza tuti ‘ese numvira Yehova mu byo nkora buri munsi, ndetse no mu bintu nkora niherereye?’ Yesu yagize ati “ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye” (Luka 16:10). Ese ‘tugendana umutima utunganye,’ ndetse no ‘mu nzu zacu,’ aho abandi baba batatureba (Zaburi 101:2)? Koko rero, mu gihe turi mu mazu yacu, ubudahemuka bwacu bushobora kugeragezwa. Mu bihugu byinshi aho orudinateri ziba ari bimwe mu bintu bisanzwe abantu baba batunze, kugera ku mashusho agaragaza ibintu by’umwanda aba ari ibintu byoroshye. Mu myaka mike ishize, umuntu ntiyashoboraga kuyabona atagiye aho imyidagaduro y’ubwiyandarike iboneka. Ese tuzumvira tuzirikane amagambo Yesu yavuze agira ati “umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we”? Koko se, tuzirinda no kureba amashusho agaragaza ubwiyandarike (Matayo 5:28; Yobu 31:1, 9, 10; Zaburi 119:37; Imigani 6:24, 25; Abefeso 5:3-5)? Bite se ku birebana na gahunda za televiziyo zerekana urugomo? Ese twemeranya n’Imana yacu, yo ifite umutima ‘wanga [umuntu] ukunda urugomo’ (Zaburi 11:5)? Cyangwa se byifashe bite ku birebana no kunywa inzoga nyinshi umuntu yiherereye? Bibiliya iciraho iteka ubusinzi, ariko inaha Abakristo umuburo wo kutanywa “inzoga nyinshi.”—Tito 2:3; Luka 21:34, 35; 1 Timoteyo 3:3.

14. Ni mu bihe bintu dushobora kugaragazamo ko twumvira Imana mu gihe dushaka amafaranga?

14 Ahandi hantu dukeneye kuba maso ni mu gihe dushaka amafaranga. Urugero, ese twakora imishinga ituma dukira vuba ariko ishobora gutuma turiganya? Ese twaba tugerageza gukoresha uburyo budakwiriye kugira ngo tudatanga imisoro? Cyangwa ahubwo twumvira bituvuye ku mutima itegeko rigira riti “mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere”?—Abaroma 13:7.

Kumvira bitewe n’urukundo

15. Kuki wumvira amategeko ya Yehova?

15 Kumvira amategeko y’Imana bihesha imigisha. Urugero, iyo twirinze kunywa itabi, ntitwishore mu bwiyandarike, kandi tukubaha itegeko rirebana n’ukwera kw’amaraso, dushobora kutarwara indwara zimwe na zimwe. Byongeye kandi, kubaho mu buryo buhuje n’ukuri kwa Bibiliya no mu bindi bintu, bishobora kutwungura mu by’ubukungu, mu by’imibereho myiza no mu miryango yacu (Yesaya 48:17). Buri nyungu muri izo zifatika, iba igaragaza neza imigisha iterwa no gushyira mu bikorwa amategeko y’Imana. Icyakora, impamvu ikomeye ituma twumvira Yehova ni uko tumukunda. Ntidukorera Imana tubitewe n’ubwikunde (Yobu 1:9-11; 2:4, 5). Imana yaduhaye umudendezo wo guhitamo kumvira uwo dushatse. Kandi duhitamo kumvira Yehova kubera ko twifuza kumushimisha no gukora ibikwiriye.—Abaroma 6:16, 17; 1 Yohana 5:3.

16, 17. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ko yumvira Imana abitewe n’urukundo? (b) Ni gute twakwigana Yesu?

16 Yesu yatanze urugero rutunganye mu kumvira Yehova abitewe n’urukundo rwinshi cyane amukunda (Yohana 8:28, 29). Igihe Yesu yari ku isi “yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye” (Abaheburayo 5:8, 9). Mu buhe buryo? Yesu ‘yaragandutse ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku giti cy’umubabaro’ (Abafilipi 2:7, 8, gereranya na NW). Nubwo Yesu yari yarahoze yumvira ari mu ijuru, igihe yari ku isi kumvira kwe kwarageragejwe. Dushobora kwizera ko Yesu yujuje ibisabwa mu buryo bwose, kugira ngo abere Umutambyi Mukuru abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka kimwe n’abandi bantu bizera.—Abaheburayo 4:15; 1 Yohana 2:1, 2.

17 Bite se kuri twe? Dushobora kwigana Yesu igihe kumvira ibyo Imana ishaka tubishyize mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu (1 Petero 2:21). Dushobora kunyurwa, buri muntu ku giti cye, igihe urukundo dukunda Imana rutumye dukora ibyo Yehova adutegeka, ndetse no mu gihe twaba duhatirwa cyangwa tureherezwa gukora ibinyuranye n’ibyo (Abaroma 7:18-20). Ibyo bikubiyemo kuba twiteguye kwemera ubuyobozi duhabwa n’abatuyobora mu gusenga k’ukuri, nubwo badatunganye (Abaheburayo 13:17). Mu gihe twumviye amahame y’Imana turi ahantu hiherereye biba ari iby’agaciro mu maso ya Yehova.

18, 19. Kumvira Imana tubikuye ku mutima tubiterwa n’iki?

18 Muri iki gihe, kumvira Yehova bishobora kuba bikubiyemo kwihanganira ibitotezo kugira ngo dukomeze kuba abizerwa (Ibyakozwe 5:29). Nanone kandi, kumvira itegeko rya Yehova ryo kubwiriza no kwigisha bisaba ko twihangana kugeza ku mperuka y’iyi si (Matayo 24:13, 14; 28:19, 20). Dukeneye kwihangana kugira ngo dukomeze guteranira hamwe n’abavandimwe bacu, nubwo twaba twumva ko turemerewe n’ibigeragezo by’iyi si. Imana yacu idukunda izi neza imihati dushyiraho kugira ngo twumvire muri bene iyo mimerere yose. Icyakora, kugira ngo twumvire mu buryo bwuzuye, tugomba kurwanya kamere yacu ibogamira ku cyaha kandi tukanga ibibi, tukitoza gukunda ibyiza.—Abaroma 12:9.

19 Iyo dukoreye Yehova tubitewe n’urukundo tumufitiye ndetse n’umutima ushima, atubera ‘ugororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6). Ibitambo byiza ni ngombwa kandi birifuzwa, ariko kumvira mu buryo bwuzuye tubitewe n’urukundo dukunda Yehova, ni byo bimushimisha cyane kurushaho.—Imigani 3:1, 2.

Ni gute wasubiza?

• Kuki twavuga ko dufite icyo twaha Yehova?

• Ni ayahe makosa Sawuli yakoze?

• Ni gute wagaragaza ko wemera ko kumvira biruta ibitambo?

• Ni iki gituma wumvira Yehova?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ni gute umuganga wita ku barwayi yakumva ameze mu gihe umurwayi yaba yirengagije amabwiriza yamuhaye?

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Kuki Yehova yarakariye Umwami Sawuli?

[Amafoto yo ku ipaji ya 30]

Ese wumvira amategeko y’Imana no mu gihe uri ahantu hiherereye iwawe?