Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese uri “umutunzi mu by’Imana”?

Mbese uri “umutunzi mu by’Imana”?

Mbese uri “umutunzi mu by’Imana”?

“Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana.”—LUKA 12:21.

1, 2. (a) Ni ibiki abantu bagiye bifuza, ku buryo babaga biteguye kwitanga batizigamye kugira ngo babigereho? (b) Ni iyihe ngorane ndetse n’akaga Abakristo bagomba guhangana na byo?

MU BIHUGU byinshi, abantu bakuru ndetse n’abato baragoka kandi bakiyuha akuya kubera ko biyemeje kuba abakire. Urugero, mu kinyejana cya 19, muri Ositaraliya, muri Afurika y’Epfo, muri Kanada no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, higeze kuvumburwa zahabu. Byakuruye abantu baturutse mu bihugu bya kure, bemera guta ingo zabo n’abo bakunda, bajya gushaka ubutunzi muri ibyo bihugu. Rimwe na rimwe bajyaga ahantu batazi kandi habi cyane. Koko rero, abantu benshi baba biteguye kwishyira mu kaga gakomeye cyane, kandi bakitanga batizigamye kugira ngo babone ubutunzi bifuza.

2 Nubwo muri iki gihe abantu benshi batajya mu byo guhiga ubutunzi ibi bisanzwe, biyuha akuya kugira ngo babeho. Muri iki gihe, kugira ngo umuntu abeho bishobora kumugora, bikamusaba byinshi kandi bikamuvuna. Umuntu ashobora guhangayikishwa mu buryo bworoshye n’ibyokurya, icyo kwambara n’aho kuba, akirengagiza ibintu by’ingenzi kurushaho, ndetse akaba yanabyibagirwa (Abaroma 14:17). Hari umugani Yesu yaciye ugaragaza neza ko ibyo bintu ari byo kamere muntu ibogamiraho. Uwo mugani uboneka muri Luka 12:16-21.

3. Vuga muri make iby’umugani Yesu yaciye uboneka muri Luka 12:16-21.

3 Igihe Yesu yarimo avuga ibirebana no kwirinda kurarikira, ibyo tukaba twarabisuzumye mu buryo burambuye mu gice kibanziriza iki, ni bwo yaciye uwo mugani. Yesu amaze gutanga umuburo wo kwirinda kurarikira, yavuze ibirebana n’umugabo w’umukungu. Nubwo ibigega by’uwo mugabo byari byuzuye ibintu yagezeho ariko akaba atari anyuzwe n’ibyo bigega, yiyemeje kubisenya akubaka ibindi binini, kugira ngo azabone aho ahunika ibindi bintu byiza. Igihe yatekerezaga ukuntu yari agiye kuruhuka akanezerwa, akishimira ubuzima, Imana yamubwiye ko agiye kunyagwa ubugingo bwe kandi ko ibyo yahunitse bizasigarana undi muntu. Hanyuma, Yesu yashoje agira ati “ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana” (Luka 12:21). Ni irihe somo dushobora kuvana muri uwo mugani? Ni gute iryo somo twarishyira mu bikorwa mu mibereho yacu?

Umugabo wari ufite ikibazo

4. Uwo mugabo uvugwa mu mugani wa Yesu dushobora kumuvugaho iki?

4 Uwo mugani Yesu yaciye urasanzwe mu bihugu byinshi. Tuzirikane ko Yesu yatangiye iyo nkuru avuga gusa ngo “hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane.” Yesu ntiyigeze avuga ko ubutunzi uwo mugabo yari afite yabugezeho akoresheje uburiganya cyangwa ubundi buryo butemewe n’amategeko. Mu yandi magambo, ntiyigeze avuga ko uwo mugabo yari umunyabyaha. Mu by’ukuri, dukurikije ibyo Yesu yavuze, uwatekereza ko ibyo bintu uwo mugabo uvugwa muri uwo mugani yabigezeho yiyushye akuya, ntiyaba atandukiriye. Bishobora kumvikana ko uwo mugabo yari yariteganyirije kandi akazigama, azirikana imibereho y’igihe kizaza y’abagize umuryango we. Ku bw’ibyo, ukurikije uko abantu babona ibintu, uwo mugabo yashyiragaho imihati mu gusohoza inshingano ze.

5. Ni ikihe kibazo umuntu uvugwa mu mugani wa Yesu yari ahanganye na cyo?

5 Uko byaba bimeze kose, uwo muntu uvugwa muri uwo mugani Yesu yamwise umukungu, ibyo bikaba bisobanura umuntu wamaze kugera ku bintu byinshi cyane. Nyamara nk’uko Yesu yabivuze, uwo mugabo yari afite ikibazo. Yejeje imyaka myinshi cyane iruta iyo yari yiteze. Mu by’ukuri, imyaka yasaruye yarutaga kure iyo yari akeneye cyangwa iyo yashoboraga kwitaho. Yagombye kuba yarakoze iki?

6. Ni ikihe kibazo kirebana n’amahitamo abagaragu b’Imana benshi bahanganye na cyo muri iki gihe?

6 Abagaragu ba Yehova benshi bahanganye n’imimerere imeze nk’iyo uwo mugabo w’umukungu yarimo. Abakristo b’ukuri bihatira kuba abakozi b’inyangamugayo, b’abanyamwete, kandi bita ku kazi kabo (Abakolosayi 3:22, 23). Baba bikorera ku giti cyabo cyangwa bakorera abandi, akenshi bagera kuri byinshi, ndetse bakaba barusha abandi mu byo bakora. Iyo bazamuwe mu ntera cyangwa bakabona ubundi buryo bwo kugera ku mafaranga, baba bahanganye n’ikibazo cyo gufata umwanzuro. Ese bagombye kwemera uwo mwanya wo hejuru bahawe, bityo bakabona amafaranga menshi kurushaho? Mu buryo nk’ubwo, Abahamya benshi bakiri bato bagira amanota meza ku ishuri. Ibyo bishobora gutuma bahabwa ishimwe cyangwa bakagenerwa amafaranga azatuma biga amashuri y’ikirenga muri za kaminuza zikomeye cyane. Ese bapfa gufata imyanzuro nk’iy’abandi, bakemera ibyo bahawe?

7. Ni gute umuntu uvugwa mu mugani wa Yesu yakemuye ikibazo yari afite?

7 None se tugarutse ku mugani wa Yesu, igihe wa mugabo w’umukungu yasaruraga imyaka myinshi cyane akabura aho ayihunika, yakoze iki? Yafashe umwanzuro wo gusenya ibigega yari asanganywe akubaka ibindi binini kurushaho, kugira ngo abone aho ahunika imyaka yose yari yasagutse ndetse n’ibindi bintu byiza yari afite. Uwo mugambi yari afite watumye yumva asa n’ufite umutekano n’ibyishimo, maze aribwira ati “nzabwira umutima wanjye nti: mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye unywe, unezerwe.”—Luka 12:19.

Kuki yiswe ‘umupfu’?

8. Ni ikihe kintu cy’ingenzi umuntu uvugwa mu mugani wa Yesu yirengagije?

8 Icyakora nk’uko Yesu yabivuze, ibyo uwo mugabo w’umukungu yateganyaga byatumye yiringira ko afite umutekano, ariko yaribeshyaga. Uko bigaragara, umutekano yasaga n’aho afite wari ubuzemo ikintu kimwe cy’ingenzi. Icyo kintu ni ugukora ibyo Imana ishaka. Uwo mugabo yitekerezagaho cyane, atekereza ukuntu yazaruhuka, akarya, akanywa kandi akanezerwa. Yumvaga ko kuba yari afite “ibintu byinshi” byiza byari kuzamwongerera “imyaka myinshi” yo kubaho. Ariko igiteye agahinda ni uko bitagenze nk’uko yari yabiteganyije. Nk’uko Yesu yari yabivuze mbere, “ubugingo bw’umuntu [ntibuva] mu bwinshi bw’ibintu bye” (Luka 12:15). Iryo joro, ibintu uwo mugabo yari yararuhiye byose byahise bihinduka ubusa, kubera ko Imana yamubwiye iti “wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?”—Luka 12:20.

9. Kuki umuntu uvugwa mu mugani wa Yesu yiswe umupfu?

9 Noneho, ubu tugeze ku kintu cy’ingenzi kivugwa mu mugani wa Yesu. Uwo mugabo Imana yamwise umupfu. Hari inkoranyamagambo yasobanuye ko ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aho ngaho, “buri gihe ryumvikanisha kudasobanukirwa ibintu.” Iyo nkoranyamagambo ivuga ko mu buryo bw’ikigereranyo, ari nk’aho Imana yakoresheje iryo jambo muri uwo mugani igaragaza ko “ibyo uwo mugabo w’umukungu yateganyaga kuzakora nta cyo byari bimaze.” Iryo jambo ntiryerekeza ku muntu utagira ubwenge, ahubwo ryerekeza ku “muntu utemera ko agomba kwishingikiriza ku Mana” (Exegetical Dictionary of the New Testament). Ibyo Yesu yavuze kuri uwo mugabo wari umukungu, bitwibutsa ibyo yabwiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari mu itorero ry’i Lawodikiya, muri Aziya ntoya. Yarababwiye ati “kuko uvuga uti ‘ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye’, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.”—Ibyahishuwe 3:17.

10. Kuki kugira “ibintu byinshi” bitagaragaza ko byanze bikunze umuntu azabaho “imyaka myinshi”?

10 Dukwiriye gutekereza kuri iryo somo twitonze. Ese twagombye kuba nk’uwo mugabo uvugwa muri uwo mugani, tukiyuha akuya kugira ngo tuzagire “ibintu byinshi” byiza, ariko tukananirwa gukora ibintu by’ingenzi byazatuma tugira icyizere cyo kuzabaho “imyaka myinshi” (Yohana 3:16; 17:3)? Bibiliya igira iti “ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w’uburakari” kandi ‘uwishingikiriza ku butunzi bwe azagwa’ (Imigani 11:4, 28). Ku bw’ibyo, Yesu yagize icyo yongera kuri uwo mugani, awusoza atanga umuburo ugira uti “ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana.”—Luka 12:21.

11. Kuki bidahuje n’ubwenge kwiringira ubutunzi no kumva ko ari bwo buzana umutekano?

11 Igihe Yesu yavugaga ati “ni ko,” yashakaga kugaragaza ko uko byagendekeye uwo mukungu uvugwa muri uwo mugani, ari na ko bizagendekera abantu bishingikiriza ku butunzi mu mibereho yabo, ni ukuvuga abantu babwiringira kandi bakumva ko ari bwo bwonyine buzatuma bagira umutekano. Aho ikibazo kiri cyane cyane si mu kwirundanyiriza ubutunzi;’ ahubwo ni mu kutaba “umutunzi mu by’Imana.” Umwigishwa Yakobo yatanze umuburo usa n’uwo, igihe yandikaga ati “nimwumve yemwe abavuga muti ‘uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w’inaka tumareyo imyaka, dutunde tubone indamu’, nyamara mutazi ibizaba ejo.’” Abo bantu bari bakwiriye gukora iki? Yakobo akomeza agira ati “ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo ‘Umwami Imana nibishaka tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya’” (Yakobo 4:13-15). Uko umuntu yaba akize kose cyangwa ibyo yaba atunze byose, nta cyo bizamumarira, keretse aramutse gusa ari umutunzi mu by’Imana. None se kuba umutunzi mu by’Imana bisobanura iki?

Kuba umutunzi mu by’Imana

12. Kugira ngo tube abatunzi mu by’Imana tugomba gukora iki?

12 Mu magambo Yesu yavuze, yagaragaje ko kuba umutunzi mu by’Imana bitandukanye no kwirundanyiriza ubutunzi cyangwa kongera umutungo. Bityo, Yesu yashakaga kuvuga ko kwirundanyiriza ubutunzi cyangwa kwishimira ibyo dushobora kuba dutunze, atari byo bintu by’ingenzi byagombye kuduhangayikisha mu mibereho yacu. Ahubwo twagombye gukoresha ubutunzi bwacu mu buryo butuma turushaho kunonosora cyangwa gushimangira imishyikirano dufitanye na Yehova. Nitubigenza dutyo, nta gushidikanya ko tuzaba abatunzi mu by’Imana. Kubera iki? Ni ukubera ko tuzaba twugururiwe irembo riganisha ku migisha myinshi. Bibiliya iratubwira iti “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho.”—Imigani 10:22.

13. Ni gute umugisha Yehova atanga “uzana ubukire”?

13 Iyo Yehova ahaye imigisha abagize ubwoko bwe, buri gihe abaha imigisha iruta indi yose (Yakobo 1:17). Urugero, igihugu Yehova yahaye Abisirayeli, cyari “igihugu cy’amata n’ubuki.” Nubwo igihugu cya Egiputa na cyo cyari kimeze gityo, hari ikintu cy’ingenzi cyari gitandukaniyeho n’igihugu Yehova yahaye Abisirayeli. Mose yabwiye Abisirayeli ati “ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho.” Mu yandi magambo, bagombaga kugira uburumbuke kubera ko Yehova yabitagaho. Igihe cyose Abisirayeli baberaga indahemuka Yehova, yabahaga imigisha myinshi kandi bakagira imibereho iruta kure iy’abari batuye mu bihugu byose byari bibakikije. Koko rero, umugisha Yehova atanga ni wo “uzana ubukire.”—Kubara 16:13; Gutegeka kwa Kabiri 4:5-8; 11:8-15.

14. Ni iyihe migisha abatunzi mu by’Imana babona?

14 Imvugo ngo “umutunzi mu by’Imana,” ishobora guhindurwamo nanone ngo “umutunzi ukurikije uko Imana ibibona” (Today’s English Version) cyangwa “umutunzi mu maso y’Imana” (The New Testament in Modern English, J. B. Phillips). Muri rusange, abatunzi mu bintu by’umubiri bahangayikishwa n’uko abandi bababona. Akenshi ibyo bigaragarira mu buryo bwabo bwo kubaho. Baba bashaka kwibonekeza imbere y’abantu, ari byo Bibiliya yita “kwibona ku by’ubugingo” (1 Yohana 2:16). Mu buryo butandukanye n’ubwo, abatunzi mu by’Imana bemerwa na yo, ikabakunda kandi ikabagirira ubuntu butagereranywa. Nanone kandi bagirana imishyikirano myiza n’Imana. Mu by’ukuri, kuba mu mimerere nk’iyo ihebuje bituma bumva bishimye kandi bafite umutekano, ibyo bikaba biruta cyane ibintu ibyo ari byo byose ubutunzi bushobora gutanga (Yesaya 40:11). Ikibazo gisigaye ni iki: twakora iki kugira ngo tube abatunzi mu by’Imana?

Uko twaba abatunzi mu maso y’Imana

15. Kugira ngo tube abatunzi mu by’Imana tugomba gukora iki?

15 Umuntu uvugwa mu mugani wa Yesu yakoze umushinga uzatuma agwiza ubutunzi kandi kugira ngo abigereho yiyushye akuya. Nyamara yiswe umupfapfa. Bityo rero, kugira ngo tube abatunzi mu by’Imana tugomba kurangwa n’umwete mu murimo, tukifatanya mu buryo bwuzuye mu bikorwa bikwiriye kandi bifite agaciro mu maso y’Imana. Muri ibyo bikorwa hakubiyemo umurimo Yesu yadutegetse agira ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa” (Matayo 28:19). Iyo dukoresheje igihe cyacu, imbaraga zacu ndetse n’ubuhanga bwacu tutagamije kwiteza imbere, ahubwo tugamije guteza imbere umurimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami no guhindura abantu abigishwa, tuba tumeze nk’aho dushoye imari. Ababigenje batyo basaruye inyungu nyinshi zo mu buryo bw’umwuka, nk’uko inkuru zikurikira zibigaragaza.—Imigani 19:17.

16, 17. Ni izihe nkuru z’ibyabaye zigaragaza uburyo bwo kubaho butuma umuntu aba umutunzi mu by’Imana?

16 Reka dufate urugero rw’umugabo w’Umukristo wo mu gihugu kimwe cyo mu Burasirazuba. Uwo mugabo yakoraga mu bintu birebana na za orudinateri, kandi ako kazi kamuheshaga umushahara utubutse. Ariko ako kazi kamutwaraga igihe cye hafi ya cyose, bigatuma yiyumvamo ko ari umukene mu buryo bw’umwuka. Amaherezo, aho kugira ngo agerageze gutera imbere mu kazi ke, ako kazi yarakaretse, atangira kujya akora crème glacée, akanazicuruza ku muhanda, kugira ngo abone igihe cyo kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka no ku nshingano yari afite. Abakozi yakoranaga na bo baramukwennye. Ariko se byaje kugenda bite nyuma yaho? Yagize ati “mu by’ukuri, nabonye amafaranga aruta ayo nabonaga igihe nakoraga ibirebana na za orudinateri. Byatumye ndushaho kugira ibyishimo kubera ko muri ako kazi kanjye nta bibazo cyangwa imihangayiko nagiraga nka mbere. Icy’ingenzi kurushaho ni uko ubu numva nararushijeho kwegera Yehova.” Ihinduka uwo Mukristo yagize ryatumye akora umurimo w’igihe cyose, kandi ubu akora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu gihugu cye. Koko rero, umugisha Yehova atanga “uzana ubukire.”

17 Urundi rugero ni urw’umukobwa wakuriye mu muryango wari ugizwe n’abantu bahaga agaciro cyane ibyo kwiga. Yize kaminuza mu Bufaransa, muri Megizike no mu Busuwisi kandi yari yizeye kuzabona akazi keza cyane. Yagize ati “nari narageze kuri byinshi. Narubahwaga kandi nabonaga n’ibindi bintu by’inyongera byihariye. Ariko numvaga hari ikintu gikomeye mbuze muri jye. Numvaga ntanyuzwe rwose.” Nyuma yaho yaje kwiga ibyerekeye Yehova. Agira ati “uko nagendaga ngira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, icyifuzo nari mfite cyo gushimisha Yehova no kumwishyura nibura bike mu byo yampaye, cyamfashije kubona neza inzira nagombaga kunyuramo. Nifuzaga kumukorera mu murimo w’igihe cyose.” Uwo mukobwa yasezeye ku kazi yakoraga, bidatinze arabatizwa. Mu myaka 20 ishize, yakoranye ibyishimo umurimo w’igihe cyose. Akomeza agira ati “hari abatekereza ko napfushije ubusa ubuhanga bwanjye, ariko biyemerera ko mfite ibyishimo, kandi bubaha amahame ngenderaho. Buri munsi nsenga Yehova musaba ko yamfasha kwicisha bugufi kugira ngo nemerwe na we.”

18. Kimwe na Pawulo, ni gute dushobora kuba abatunzi mu by’Imana?

18 Sawuli waje guhinduka intumwa Pawulo, na we yari afite icyizere cyo kuzabona akazi keza cyane. Ariko nyuma yaho yaranditse ati “ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu” (Abafilipi 3:7, 8). Pawulo yumvaga ko ubutunzi yabonye abukesheje Kristo buruta kure ikintu icyo ari cyo cyose isi yashoboraga kumuha. Mu buryo nk’ubwo, natwe nitureka intego izo ari zo zose zirangwa n’ubwikunde, kandi tukagira imibereho irangwa no kubaha Imana, dushobora kuzishimira imibereho yo kuba abatunzi mu maso y’Imana. Ijambo ry’Imana riduha icyizere rigira riti “uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.”—Imigani 22:4.

Ese ushobora gusobanura?

• Umuntu uvugwa mu mugani wa Yesu yari afite ikihe kibazo?

• Kuki uwo muntu yiswe umupfu?

• Kuba umutunzi mu by’Imana bisobanura iki?

• Ni gute dushobora kuba abatunzi mu by’Imana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Kuki uyu mukungu yiswe umupfu?

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Ni gute uburyo umuntu abona bwo gutera imbere bushobora kumubera ikigeragezo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 28 n’iya 29]

“Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire”