“Impano y’agaciro kenshi”
“Impano y’agaciro kenshi”
AYO magambo yavuzwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, igihe yavugaga ibirebana n’igitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose. * Umuturanyi we yari yaramusuye mu rwego rwa gicuti, maze uwo mugabo yemera gusigarana icyo gitabo. Nyuma yaho, uwo muntu wahoze ari umuyobozi yaje kwandika ibaruwa yo gushimira, agira ati “kuba waransuye byankoze ku mutima, kandi icyanshishikaje kurushaho, ni cya gitabo wampaye kivuga iby’‘Umuntu Ukomeye.’ Ni impano y’agaciro kenshi.”
Uwo muntu wahoze ari Minisitiri w’Intebe yari yarasuzumye icyo gitabo, maze agera ku mwanzuro ugira uti “iyaba abantu bashishikazwaga cyane n’ubutumwa bukubiye mu Mavanjiri kandi bagashyira mu bikorwa amahame ya Yesu Kristo, iyi si ntiyamera itya. Ntitwakenera ko habaho Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi; ntihabaho ibitero by’ibyihebe ndetse n’urugomo rwacika ku isi.” Nubwo yiyemereye ko ibyo bisa n’ibyifuzo gusa, yagaragaje ko yubashye igikorwa cyiza cyo kumusura umuturanyi we yakoze.
Iyo baruwa ikomeza igira iti “uri mu itsinda ry’abantu benshi b’abagiraneza, barangwa n’icyizere, kandi bemera ko ibintu bigiye guhinduka bikaba byiza, haba ku bantu ndetse no ku bintu.”
Abahamya ba Yehova bizera ko imihati abantu bashyiraho atari yo izatuma isi iba nziza, ahubwo ko Imana ari yo izatuma isi iba nziza. Bihatira kwigana Yesu Kristo, Umuntu Ukomeye. Ese haba hari Abahamya ba Yehova baherutse kugusura vuba aha? Ushobora kwishimira kuganira na bo ku bihereranye n’umuntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose. Bazishimira kuguha igitabo cyashimishije uwahoze ari Minisitiri w’Intebe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 2 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.