Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Matayo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Matayo

Ijambo rya Yehova ni rizima

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Matayo

MATAYO ni we muntu wa mbere wanditse inkuru ikora ku mutima ivuga ibirebana n’ubuzima bwa Yesu n’umurimo we. Matayo yari incuti ya Yesu Kristo kandi yigeze kuba umukoresha w’ikoro. Umwandiko w’umwimerere w’Ivanjiri ya Matayo wari wanditse mu Giheburayo, nyuma uza guhindurwa mu Kigiriki. Iyo Vanjiri yarangije kwandikwa ahagana mu mwaka wa 41, kandi ni yo ihuza Ibyanditswe bya Giheburayo n’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo.

Uko bigaragara, icyo gitabo cyandikiwe mbere na mbere Abayahudi. Iyo Vanjiri ikora ku mutima kandi y’ingirakamaro, igaragaza ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe, akaba n’Umwana w’Imana. Nitwitondera ubutumwa bukubiye muri iyo Vanjiri, bizakomeza ukwizera dufitiye Imana y’ukuri, Umwana wayo ndetse n’amasezerano yayo.—Heb 4:12.

‘UBWAMI BWO MU IJURU BUREGEREJE’

(Mat 1:1–20:34)

Matayo yatsindagirije ingingo ihereranye n’Ubwami ndetse n’inyigisho za Yesu, nubwo byatumye adakomeza kubara inkuru akurikije uko ibintu byagiye bikurikirana. Urugero, Ikibwiriza cyo ku Musozi kivugwa mu bice bibanza by’icyo gitabo, kandi Yesu yaragitanze igihe umurimo we wari ugeze hagati.

Igihe Yesu yabwirizaga i Galilaya, yakoze ibitangaza, aha intumwa ze 12 amabwiriza arebana n’umurimo, aciraho iteka Abafarisayo ndetse aca imigani ivuga ibirebana n’Ubwami. Nyuma yaje kuva i Galilaya agera mu “turere two ku rugabano rwa Yudaya hakurya ya Yorodani” (Mat 19:1). Igihe bari bakiri mu nzira, Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘dore tugiye i Yerusalemu, kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi bamukatire urwo gupfa, maze ku munsi wa gatatu azuke.’—Mat 20:18, 19.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

3:16—Ni mu buhe buryo ‘ijuru ryakingutse’ igihe Yesu yabatizwaga? Ibyo bishobora kuba bigaragaza ko Yesu yibutse imibereho ye yo mu ijuru mbere y’uko aba umuntu.

5:21, 22—Ese kugaragaza uburakari ni bibi kuruta kubika inzika? Yesu yatanze umuburo uvuga ko umuntu ukomeza kurakarira umuvandimwe we aba akoze icyaha gikomeye. Icyakora, kugaragaza uburakari tuvuga amagambo y’agasuzuguro ni icyaha gikomeye kurushaho. Icyo cyaha gishobora gutuma umuntu ashyikirizwa urukiko rukuru rwo mu karere atuyemo.

5:48—Ese koko dushobora ‘gutungana nk’uko Data wo mu ijuru atunganye’? Ibyo birashoboka mu rugero ruciriritse. Aha ngaha, Yesu yavugaga ibirebana n’urukundo. Yabwiye abari bamuteze amatwi ko bagomba kwigana Imana bakagaragaza urukundo mu buryo butunganye cyangwa bwuzuye (Mat 5:43-47). Bate? Bagombaga kurugaragaza mu buryo bwagutse, bagakunda n’abanzi babo.

7:16—Ni izihe “mbuto” ziranga idini ry’ukuri? Izo mbuto zikubiyemo ibirenze imyifatire yacu. Zikubiyemo nanone imyizerere yacu ndetse n’inyigisho tugenderaho.

10:34-38—Ese ubutumwa bwo mu Byanditswe ni bwo butuma abagize umuryango batavuga rumwe? Oya rwose. Ahubwo, kutavuga rumwe biterwa n’imyitwarire y’abagize umuryango batizera. Bashobora guhitamo kwanga cyangwa kurwanya Ubukristo, ibyo bigatuma abagize umuryango batavuga rumwe.—Luka 12:51-53.

11:2-6—Niba Yohana yarumvise ijwi ry’Imana ryemeza ko Yesu ari Mesiya, bityo akaba yari asanzwe abizi, kuki yabajije niba Yesu ari we ‘wa Wundi wagombaga kuza’? Yohana ashobora kuba yarabajije icyo kibazo kugira ngo Yesu abe ari we ubimwibwirira. Uretse n’ibyo kandi, Yohana yashakaga kumenya niba hari ‘undi’ wagombaga kuza afite ububasha bwa cyami, agakora ibyo Abayahudi bari biringiye kuzabona. Igisubizo cya Yesu cyagaragaje ko nta wari kuzamusimbura.

19:28—“Imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli” izacirwa imanza igereranya iki? Iyo miryango ntigereranya imiryango 12 ya Isirayeli y’Imana (Gal 6:16; Ibyah 7:4-8). Yesu yabwiraga intumwa zari kuzaba bamwe mu bagize Isirayeli y’Imana, si abacamanza bayo. Yesu yagiranye “na bo isezerano ry’ubwami” kandi bari kuzaba “abami n’abatambyi b’Imana” (Luka 22:28-30; Ibyah 5:10). Abo bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka ‘bazacira isi urubanza’ (1 Kor 6:2). Ku bw’ibyo, abagize “imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli” bagomba kuzacirwa imanza n’abicaye ku ntebe z’ubwami zo mu ijuru. Uko bigaragara abacirwa imanza bakaba bagereranya abantu bo ku isi batari mu bagize itsinda ry’abami n’abatambyi, ibyo bikaba bigereranywa n’ibyabaga ku miryango 12 ku Munsi w’Impongano.—Lewi, igice cya 16.

Icyo ibyo bitwigisha:

4:1-10. Iyi nkuru itwigisha ko Satani abaho koko kandi ko atari ububi buba mu bantu. Adushuka akoresheje ‘irari ry’umubiri, irari ry’amaso no kurata ibyo umuntu atunze.’ Nubwo bimeze bityo ariko, kugendera ku mahame yo mu Byanditswe bizadufasha gukomeza kuba abizerwa mu maso y’Imana.—1 Yoh 2:16.

5:1–7:29. Mu by’ukuri, Ikibwiriza cyo ku Musozi gikubiyemo inyigisho z’ingenzi. Zimwe muri zo ni izi zikurikira: tugomba kwibuka ko dukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kuba abanyamahoro, kureka ibitekerezo biganisha ku bwiyandarike kandi tukubahiriza amasezezerano. Nanone mu gihe dusenga tugomba gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere, iby’umubiri bikaza mu mwanya wa kabiri. Nanone tugomba kuba abatunzi mu by’Imana, gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, kwirinda gucira abandi imanza no gukora ibyo Imana ishaka.

9:37, 38. Mu gihe dusenga dusaba Nyir’ibisarurwa ‘kohereza abakozi mu bisarurwa bye,’ twagombye gukora ibihuje n’ibyo dusaba, kandi tukagira ishyaka mu murimo wo guhindura abantu abigishwa.—Mat 28:19, 20.

10:32, 33. Ntitugomba na rimwe gutinya kuvuga ibihereranye n’ukwizera kwacu.

13:51, 52. Gusobanukirwa ukuri k’Ubwami biduha inshingano yo kwigisha abandi no kubagezaho uko kuri kw’agaciro kenshi.

14:12, 13, 23. Gushaka igihe tuba turi twenyine ni iby’ingenzi kugira ngo dutekereze mu buryo bwimbitse ku byo twiga.—Mar 6:46; Luka 6:12.

17:20. Kugira ngo dutsinde inzitizi zigereranywa n’umusozi zituma tudatera imbere mu buryo bw’umwuka, kandi dushobore guhangana n’ingorane, dukeneye kugira ukwizera. Ntitwagombye kwirengagiza ibirebana no kubaka ndetse no gukomeza ukwizera dufitiye Yehova n’amasezerano ye.—Mar 11:23; Luka 17:6.

18:1-4; 20:20-28. Kudatungana kw’abantu n’idini abantu bakuriyemo, byatumaga abantu bumva ko bakomeye. Ibyo ni byo byatumye abigishwa ba Yesu bibanda cyane ku birebana no gukomera. Kugira ngo twirinde kamere ibogamira ku cyaha kandi dukomeze kubona mu buryo bukwiriye inshingano zihariye twahawe, twagombye kwitoza kwicisha bugufi.

“UMWANA W’UMUNTU AZATANGWA”

(Mat 21:1–28:20)

Ku itariki ya 9 Nisani mu mwaka wa 33, Yesu yaje i Yerusalemu “yicaye ku ndogobe” (Mat 21:5). Bukeye bwaho, yaje mu rusengero maze ararweza. Ku itariki ya 11 Nisani, yigishirije muri urwo rusengero, yamagana abanditsi n’Abafarisayo, nyuma yaho aha abigishwa be ‘ikimenyetso cyari kuzagaragaza ukuhaba kwe n’icy’imperuka y’isi’ (Mat 24:3). Ku munsi wakurikiyeho yarababwiye ati “muzi ko hasigaye iminsi ibiri ngo pasika ibe, kandi Umwana w’umuntu azatangwa amanikwe.”—Mat 26:1, 2.

Yesu amaze gutangiza umunsi mukuru w’Urwibutso rw’urupfu rwe rwari rwegereje, icyo gihe hakaba hari itariki ya 14 Nisani, yaragambaniwe, arafatwa, acirwa urubanza hanyuma aramanikwa. Ku munsi wa gatatu, yarazutse. Mbere y’uko Yesu wari wazutse ajya mu ijuru, yahaye abigishwa be itegeko rigira riti “ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose.”—Mat 28:19.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

22:3, 4, 9—Ubutumire bwo kuza mu bukwe bwabayeho incuro eshatu, bwabaye ryari? Ubutumire bwa mbere bwari bugamije gukorakoranya abagize itsinda ry’umugeni, bwabaye igihe Yesu n’abigishwa be batangiraga kubwiriza mu mwaka wa 29, burakomeza kugeza mu wa 33. Ubutumire bwa kabiri ni bwo bwakomerejeho, buhera igihe abigishwa bahabwaga umwuka wera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, bugeza mu mwaka wa 36. Ubwo butumire bwombi bwari bugenewe Abayahudi, abari barahindukiriye idini rya kiyahudi n’Abasamariya. Ubutumire bwa gatatu bwo bwahawe abantu bo hanze y’umurwa, bari baturutse imihanda yose. Abo bakaba bari Abanyamahanga batakebwe. Ubwo butumire bwatangiye mu mwaka wa 36, igihe umusirikare mukuru w’Umuroma witwaga Koruneliyo yahindukaga Umukristo, burakomeza kugeza no muri iki gihe.

23:15—Kuki umuntu wahindukiriraga idini ry’Abafarisayo yagombaga ‘guhanirwa muri Gehinomu incuro ebyiri kurusha’ Abafarisayo ubwabo? Bamwe mu bahindukiriraga idini ry’Abafarisayo bashoboraga kuba barahoze ari abanyabyaha bo mu rwego rwo hejuru. Ariko kandi, iyo bahindukaga Abafarisayo batsimbaraye ku idini, bashoboraga kuba babi kurusha abigisha babo. Ku bw’ibyo, bagombaga “guhanirwa muri Gehinomu” incuro ebyiri kurusha Abafarisayo b’Abayahudi.

27:3-5—Ni iki cyatumye Yuda yicuza? Nta kigaragaza ko Yuda yicujije by’ukuri. Aho kugira ngo asabe Imana imbabazi, icyaha yakoze yacyicujije ku batambyi bakuru no ku bakuru. Kubera ko Yuda yari yakoze “icyaha cyicisha,” umutimanama wahise umucira urubanza yumva arihebye cyane (1 Yoh 5:16). Kwicuza byaje mu buryo bw’impanuka bitewe no kwiheba.

Icyo ibyo bitwigisha:

21:28-31. Ikintu cy’ingenzi gishimisha Imana ni uko dukora ibyo ishaka. Urugero, tugomba kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa.—Mat 24:14; 28:19, 20.

22:37-39. Mbega ukuntu ayo mategeko uko ari abiri aruta ayandi asobanura neza kandi muri make ibyo Imana isaba abayisenga!

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ese ugira ishyaka mu murimo w’isarura?

[Aho ifoto yavuye]

© 2003 BiblePlaces.com

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Matayo yatsindagirije ibirebana n’Ubwami