Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rwanya “umwuka w’isi”

Rwanya “umwuka w’isi”

Rwanya “umwuka w’isi”

“Ntitwahawe umwuka w’isi, ahubwo twahawe umwuka uturuka ku Mana.”—1 KOR 2:12.

1, 2. (a) Mu bihe byashize, kuki abakozi bo mu birombe by’Abongereza bagiraga inyoni zijya gusa n’ibishwi? (b) Ni akahe kaga kugarije Abakristo?

MU MWAKA wa 1911, abayobozi bo mu Bwongereza bashyizeho itegeko rigamije kurokora ubuzima bw’abakora mu birombe bya nyiramugengeri. Abakozi bo muri buri kirombe basabwe kugira inyoni ebyiri zijya gusa n’ibishwi. Kubera iki? Iyo mu kirombe hadukaga inkongi y’umuriro, abatabazi binjiragamo bitwaje izo nyoni. Izo nyoni nto cyane zizirana n’ibyuka bihumanya. Iyo umwuka duhumeka wabaga uhumanye, izo nyoni zamererwaga nabi, ndetse zikagera nubwo zigahanuka ku kintu zabaga zihagazeho. Uwo muburo babaga babonye hakiri kare wari uw’ingenzi cyane. Umwe muri ibyo byuka bihumanya ntugira ibara, ntuhumura cyangwa ngo unuke kandi urica, kuko utuma insoro zitukura zitageza umwuka wa ogisijeni mu bice by’umubiri. Abo batabazi baramutse badahawe umuburo w’ako kaga, bashobora guta ubwenge bakageza ubwo bapfa batari bamenya ko umwuka bahumeka uhumanye.

2 Mu buryo bw’umwuka, Abakristo bahanganye n’imimerere imeze nk’iy’abo bakozi bakora mu birombe. Mu buhe buryo? Igihe Yesu yahaga abigishwa be inshingano yo kubwiriza ku isi hose, yari azi ko abohereje ahantu hateje akaga, hayoborwa na Satani ndetse n’umwuka w’isi (Mat 10:16; 1 Yoh 5:19). Yesu yari ahangayikiye cyane abigishwa be, ku buryo mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe yasenze Se agira ati “singusaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde umubi.”—Yoh 17:15.

3, 4. Ni uwuhe muburo Yesu yahaye abigishwa be, kandi se kuki ibyo byagombye kudushishikaza?

3 Yesu yamenyesheje abigishwa be ko kutaba maso ngo bamenye ibintu byari bibakikije byashoboraga kubagiraho ingaruka zari kubakururira urupfu. Amagambo ye afite ibisobanuro byihariye kuri twe abariho mu gihe cy’imperuka y’iyi si. Yateye inkunga abigishwa be agira ati “mukomeze kuba maso . . . kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu” (Luka 21:34-36). Igishimishije ariko, ni uko Yesu yanasezeranyije ko Se yari gutanga umwuka wera kugira ngo ubibutse, ubafashe gukomeza kuba maso no kugira ubutwari.—Yoh 14:26.

4 Bite se kuri twe muri iki gihe? Ese natwe dushobora guhabwa uwo mwuka wera kugira ngo udufashe? Niba kuwuhabwa bishoboka se, twakora iki kugira ngo tuwubone? Umwuka w’isi ni iki kandi ukora ute? Twakora iki kugira ngo turwanye uwo mwuka w’isi?—Soma mu 1 Abakorinto 2:12.

Ese uzayoborwa n’umwuka wera cyangwa uw’isi?

5, 6. Ni iki umwuka wera ushobora kutumarira, ariko se ni iki tugomba gukora kugira ngo tuwubone?

5 Guhabwa umwuka wera ntibyagarukiye mu kinyejana cya mbere gusa, no muri iki gihe turawuhabwa. Uwo mwuka w’Imana ushobora kuduha imbaraga zo gukora ibikwiriye, n’izo gukora umurimo wayo (Rom 12:11; Fili 4:13). Nanone ushobora gutuma tugira imico irangwa n’ubwuzu, urugero nk’urukundo, kugwa neza no kugira neza, iyo ikaba ari mico igize “imbuto z’umwuka” (Gal 5:22, 23). Ariko kandi, Yehova Imana ntaha umwuka wera we abantu batawushaka.

6 Ku bw’ibyo rero, bihuje n’ubwenge ko twibaza tuti ‘nakora iki ngo mbone umwuka wera?’ Bibiliya igaragaza ko hari ibintu byinshi dushobora gukora. Uburyo bumwe bw’ingenzi kandi bworoshye ni ukuwusaba Imana. (Soma muri Luka 11:13.) Ubundi buryo bw’ingirakamaro ni ukwiga Ijambo ry’Imana ryahumetswe binyuze ku mwuka wera kandi tugashyira mu bikorwa inama zaryo (2 Tim 3:16). Birumvikana ko umuntu wese usoma Bibiliya atari ko abona umwuka w’Imana. Ariko iyo Umukristo ufite umutima utaryarya asomye Ijambo ry’Imana, ashobora kugira ibyiyumvo nk’ibiboneka muri iryo Jambo ryahumetswe kandi akabona ibintu mu buryo buhuje na ryo. Nanone kandi, ni iby’ingenzi ko twemera ko Yehova yashyizeho Yesu Kristo ngo amuhagararire, kandi ko ari we Imana yanyujijeho umwuka wayo (Kolo 2:6). Bityo, twifuza gukurikiza urugero rwa Yesu kandi tugahuza imibereho yacu n’inyigisho ze (1 Pet 2:21). Uko twihatira kuba nka Kristo, ni na ko tuzarushaho kubona umwuka wera.

7. Ni gute umwuka w’isi ugira ingaruka ku bantu?

7 Mu buryo bunyuranye n’ubwo, umwuka w’isi utuma abantu bagaragaza kamere ya Satani. (Soma mu Befeso 2:1-3.) Umwuka w’isi ugira ingaruka ku bantu mu buryo bwinshi. Nk’uko bigaragara hirya no hino muri iki gihe, utera abantu kutumvira amahame y’Imana. Uteza imbere ‘irari ry’umubiri, irari ry’amaso no kurata ibyo umuntu atunze’ (1 Yoh 2:16). Uwo mwuka utuma abantu bagaragaza imirimo ya kamere, urugero nk’ubusambanyi, gusenga ibigirwamana, ubupfumu, ishyari, kuzabiranywa n’uburakari no gusinda (Gal 5:19-21). Nanone uwo mwuka ushyigikira amagambo y’abahakanyi akerensa ibintu byera (2 Tim 2:14-18). Nta gushidikanya, uko umuntu agenda yemera ko umwuka w’isi umugiraho ingaruka, ni na ko agenda arushaho kwigana kamere ya Satani.

8. Ni ayahe mahitamo twese dushobora kugira?

8 Ntidushobora kubaho tutagerwaho n’ingaruka z’iyi si. Buri wese agomba guhitamo niba mu mibereho ye azayoborwa n’umwuka wera cyangwa uw’isi. Muri iki gihe, abantu bayoborwa n’umwuka w’isi bashobora kwibatura ku ngaruka zawo, maze bakareka umwuka wera ukabayobora mu mibereho yabo. Icyakora, ibinyuranye n’ibyo nabyo birashoboka. Abantu bahoze bayoborwa n’umwuka wera bashobora kugera aho bakayoborwa n’umwuka w’isi (Fili 3:18, 19). Nimucyo dusuzume uko dushobora kurwanya umwuka w’isi.

Menya hakiri kare ibintu bishobora kukuburira

9-11. Ni ibihe bintu bishobora kutwereka hakiri kare ko umwuka w’isi utangiye kutugiraho ingaruka?

9 Abongereza bakora mu birombe bya nyiramugengeri twigeze kuvuga, bakoreshaga inyoni zijya gusa n’ibishwi kugira ngo bamenye hakiri kare ko ahantu bari hari umwuka uhumanye. Iyo umukozi ukora mu kirombe yabonaga inyoni ihanutse ku kintu yari ihagazeho, yamenyaga ko agomba kugira icyo akora mu buryo bwihutirwa kugira ngo arokoke. None se, ni ibihe bintu bishobora kutwereka hakiri kare ko umwuka w’isi utangiye kutugiraho ingaruka mu buryo bw’umwuka?

10 Igihe twamenyaga ukuri ko mu Ijambo ry’Imana maze tukiyegurira Yehova, dushobora kuba twarasomaga Bibiliya dushishikaye. Dushobora kuba twarasengaga tubikuye ku mutima kandi tukabikora incuro nyinshi. Nanone, twishimiraga kujya mu materaniro y’itorero, tukabona buri teraniro nk’isoko itugarurira ubuyanja mu buryo bw’umwuka, mbese nk’uko umuntu wishwe n’inyota mu butayu yagira atya akagwa ku mazi. Kugira imibereho nk’iyo byadufashije guca ukubiri n’umwuka w’isi no gukomeza kwitandukanya na wo.

11 Mbese turacyagerageza gusoma Bibiliya buri munsi (Zab 1:2)? Ese dusenga buri gihe kandi tubikuye ku mutima? Mbese dukunda amateraniro y’itorero, tukabigaragaza tuyajyamo yose buri cyumweru (Zab 84:11)? Cyangwa se twaba twararetse bimwe muri ibyo bintu byiza twari tumenyereye gukora? Birumvikana ko dushobora kuba dufite inshingano zidusaba igihe n’imbaraga, bikaba bishobora kutugora gukomeza kugira gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka. Ariko se niba twararetse mu gihe runaka bimwe mu bintu byiza twari tumenyereye gukora, byaba biterwa n’uko umwuka w’isi ugenda utugiraho ingaruka? Ese tuzashyiraho imihati myinshi kugira ngo duhembere ako kamenyero keza twari dufite?

‘Ntimuremererwe’

12. Yesu yabwiye abigishwa be gukora iki kandi kuki?

12 Ni iki kindi twakora kugira ngo turwanye umwuka w’isi? Igihe Yesu yahaga abigishwa be inama yo “kuba maso,” yari yabahaye umuburo ku bihereranye na bimwe mu bintu byihariye byari biteje akaga. Yarababwiye ati “mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero hamwe n’amaganya y’ubuzima, maze mu buryo butunguranye uwo munsi ukabagwa gitumo umeze nk’umutego.”—Luka 21:34, 35.

13, 14. Byaba byiza twibajije ibihe bibazo ku bihereranye no kurya no kunywa?

13 Tekereza kuri uwo muburo. Ese Yesu yaba yaramaganye kwishimira kurya no kunywa? Oya. Yari azi amagambo ya Salomo agira ati ‘nzi yuko ari nta cyiza kiriho kirutira [abana b’abantu] kunezerwa, no gukora neza igihe bakiriho cyose. Kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa, no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana’ (Umubw 3:12, 13). Icyakora, Yesu yari azi ko umwuka w’isi uhora utuma abantu bananirwa kwifata mu bihereranye n’ibyo.

14 Twakwizera dute ko umwuka w’isi utaduhumye amaso ugatuma tutabona akaga gaterwa no gukabya kurya no kunywa? Dushobora kwibaza tuti ‘mbyifatamo nte iyo nsomye ibihereranye n’inama ivugwa muri Bibiliya cyangwa mu bitabo byacu ku bihereranye no kuba umunyandanini? Ese nkunda gupfobya iyo nama mbona ko idafite agaciro cyangwa ko ari ugukabya, wenda ngamije gutanga impamvu z’urwitwazo z’ibyo nkora? * Mfata nte inama irebana no kunywa ibinyobwa bisindisha? Ese niba mbinywa, mbikora mu rugero maze nkirinda maramaje ‘kunywera gusinda’? Ese mfobya iyo nama nkumva ko kubera impamvu runaka itandeba? Ese iyo abandi bagaragaje ko bahangayikishijwe n’urugero nywamo inzoga, naba nihagararaho cyangwa bikandakaza? Ese naba ntera abandi inkunga yo kudaha agaciro iyo nama ya Bibiliya?’ Koko rero, uko umuntu abona ibyo bintu byerekana niba arimo atwarwa n’umwuka w’isi cyangwa adatwarwa na wo.—Gereranya n’Abaroma 13:11-14.

Irinde kunigwa n’imihangayiko

15. Yesu yatanze umuburo wo kwirinda iyihe myifatire abantu bakunda kugira?

15 Ikindi kintu cy’ingenzi cyane cyadufasha kurwanya umwuka w’isi, gikubiyemo uko twitwara mu gihe dufite imihangayiko. Kubera ko turi abantu badatunganye, Yesu yari azi ko dukunda kugira imyifatire yo guhangayikira ibintu dukenera buri munsi. Yabwiye abigishwa be abigiranye urukundo ati ‘ntimukomeze guhangayika’ (Mat 6:25). Birumvikana ko duhangayikira ibintu by’ingenzi, urugero nko gushimisha Imana, gusohoza inshingano zacu za gikristo, ndetse no guha umuryango wacu ibyo ukeneye (1 Kor 7:32-34). None se, ni iki uwo muburo wa Yesu ushobora kutwigisha?

16. Ni izihe ngaruka umwuka w’isi ugira ku bantu benshi?

16 Umwuka w’isi ushyigikira cyane ibyo kurata ibyo umuntu atunze, utuma abantu benshi bagira imihangayiko ishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo. Isi yifuza ko twumva ko kugira amafaranga ari ko kugira umutekano, kandi ko agaciro k’umuntu katagaragazwa n’imico ye yo mu buryo bw’umwuka, ahubwo ko gapimirwa ku bwiza bw’ibintu atunze n’uko bingana. Abantu bashukwa n’iyo poropagande babatwa no kwiruka inyuma y’ubutunzi kandi bagahora bahangayikiye kugira ibintu bigezweho, ibiruta ibindi n’ibyo mu rwego rwo hejuru (Imig 18:11). Ubwo buryo bukocamye bwo kubona ibintu, butuma umuntu agira imihangayiko ituma atagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.—Soma muri Matayo 13:18, 22.

17. Twakwirinda dute kunigwa n’imihangayiko?

17 Dushobora kwirinda kunigwa n’imihangayiko turamutse twumviye itegeko rya Yesu rigira riti “nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.” Yesu atwizeza ko nitubigenza dutyo, ibintu dukeneye koko tuzabyongererwa (Mat 6:33). Twagaragaza dute ko twizera iryo sezerano Yesu yatanze? Bumwe mu buryo twabigaragazamo ni ugushaka mbere na mbere gukiranuka kw’Imana, dukurikiza ihame ry’Imana rihereranye n’icyiza mu bibazo bifitanye isano n’amafaranga. Urugero, ntitwemera kuzuza nabi impapuro z’imisoro kugira ngo tudatanga iyo dusabwa cyangwa kuvuga ibinyoma mu mirimo dukora y’ubucuruzi, kabone n’iyo twaba tubona ko ari ibinyoma byoroheje. Dukora uko dushoboye kose kugira ngo twubahirize amasezerano ajyanye n’inguzanyo, tukareka ‘Yego yacu ikaba Yego’ mu gihe twishyura imyenda (Mat 5:37; Zab 37:21). Kuba inyangamugayo muri ubwo buryo bishobora gutuma umuntu ataba umukire, ariko bituma yemerwa n’Imana, akagira umutimanama utamucira urubanza kandi bimugabanyiriza cyane imihangayiko.

18. Ni uruhe rugero rwiza Yesu yadusigiye, kandi se ni gute twungukirwa no kumwigana?

18 Gushaka mbere na mbere Ubwami bikubiyemo kumenya ibyo twagombye gushyira mu mwanya wa mbere. Reka dufate urugero rwa Yesu. Hari igihe yambaraga ikanzu nziza cyane (Yoh 19:23). Yasangiraga n’incuti ze ibyokurya na divayi (Mat 11:18, 19). Ariko kandi, mu mibereho ye, ubutunzi n’imyidagaduro byari nk’ibirungo aho kuba ibyokurya by’ibanze. Ibyokurya bya Yesu byari ugukora ibyo Yehova ashaka (Yoh 4:34-36). Nitwigana urugero rwa Yesu, imibereho yacu izarangwa no kunyurwa. Dushimishwa no gufasha abantu bababaye kubona ihumure rituruka mu Byanditswe. Abagize itorero baradukunda kandi bakadushyigikira. Ikindi kandi, dushimisha umutima wa Yehova. Iyo tuzi ibintu tugomba gushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, ubutunzi no kwishimisha ntibitubata. Ahubwo, bidufasha muri gahunda yacu yo gusenga Yehova. Kandi uko turushaho gukora imirimo yo gushyigikira Ubwami bw’Imana, ni na ko bidushobokera kurushaho kunesha umwuka w’isi.

Mukomeze ‘guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka’

19-21. Twashobora dute gukomeza ‘guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka,’ kandi se kuki twagombye kubigenza dutyo?

19 Mbere y’uko umuntu agira icyo akora, abanza gutekereza. Ibyo abantu benshi bibwira ko ari ibikorwa byakozwe bidatekerejweho, akenshi aba ari ibikorwa byatewe n’ibitekerezo bya kamere. Ku bw’ibyo, intumwa Pawulo atwibutsa ko tugomba kurinda ibitekerezo byacu. Yaranditse ati “abakurikiza iby’umubiri berekeza ubwenge bwabo ku bintu by’umubiri, ariko abakurikiza iby’umwuka bo bakerekeza ubwenge bwabo ku bintu by’umwuka.”—Rom 8:5.

20 Ni gute dushobora kwirinda ko ibitekerezo byacu biyoborwa n’umwuka w’isi, bityo tukaba turinze n’ibikorwa byacu? Tugomba kurinda ubwenge bwacu tugenzura ibyo dutekerezaho, tukihatira kwirinda poropagande y’isi uko bishoboka kose. Urugero, mu gihe duhitamo imyidagaduro, ntitwemera ko ubwenge bwacu bwanduzwa na za porogaramu zishyigikira ubwiyandarike n’urugomo. Tuzi ko umwuka wera cyangwa umwuka utanduye w’Imana udakorera mu bwenge bwanduye (Zab 11:5; 2 Kor 6:15-18). Byongeye kandi, twemera ko umwuka w’Imana ukorera mu bwenge bwacu binyuze mu gusoma Bibiliya buri gihe, dusenga, dutekereza ku byo twiga kandi tujya mu materaniro. Kandi uko twifatanya buri gihe mu murimo wa gikristo wo kubwiriza, tuba dukorana n’uwo mwuka.

21 Nta gushidikanya, tugomba kurwanya umwuka w’isi hamwe n’irari ry’umubiri ushyigikira. Kugira ngo tubigereho, birakwiriye ko dushyiraho imihati myinshi kubera ko nk’uko Pawulo yabivuze, “guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri bizana urupfu, ariko guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka bikazana ubuzima n’amahoro.”—Rom 8:6.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Umunyandanini aba afite imitekerereze irangwa no kugira umururumba cyangwa kurya akarenza urugero. Ku bw’ibyo, kuba umunyandanini bigaragazwa n’imyifatire umuntu agira ku bihereranye n’ibyokurya, ntibigaragazwa n’uko angana. Umuntu ashobora kuba atabyibushye cyane cyangwa se akaba ananutse ariko akaba ari umunyandanini. Ku rundi ruhande, rimwe na rimwe kubyibuha cyane biterwa n’uburwayi cyangwa bikaba byaterwa n’akoko. Ikibazo cy’ingenzi ni ukuba umuntu, uko yaba angana kose, arurumbira ibyokurya.—Reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2004.

Mbese uribuka?

• Ni iki twagombye gukora kugira ngo duhabwe umwuka wera?

• Vuga bumwe mu buryo umwuka w’isi ushobora kutugiraho ingaruka?

• Ni gute twarwanya umwuka w’isi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Jya usenga usaba umwuka wera mbere yo kujya ku kazi cyangwa ku ishuri

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Komeza kugira ubwenge butanduye, wirinde uburyarya mu bucuruzi kandi ushyire mu gaciro mu gihe urya no mu gihe unywa