Niboneye ukuntu umukumbi w’Imana wagiye wiyongera muri Koreya
Niboneye ukuntu umukumbi w’Imana wagiye wiyongera muri Koreya
Byavuzwe na Milton Hamilton
“Bamisiyonari, tubabajwe no kubamenyesha ko Repubulika ya Koreya yanze kubaha impapuro zose zibemerera kwinjira muri icyo gihugu, kandi yagaragaje ko itabakeneye . . . . Kubera iyo mpamvu, mubaye mwoherejwe mu Buyapani.”
JYE n’umugore wanjye, ubwo butumwa bwatugezeho mu mpera z’umwaka wa 1954, buturutse i Brooklyn muri leta ya New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu ntangiriro z’uwo mwaka, twari twaherewe impamyabumenyi mu ishuri rya 23 rya Galeedi ryaberaga mu majyaruguru ya New York. Twabonye iyo baruwa turimo dukorera umurimo by’agateganyo mu mugi wa Indianapolis uri muri leta ya Indiana.
Jye n’umugore wanjye Liz twariganye mu mashuri yisumbuye. Nyuma yaho mu mwaka wa 1948, twarashyingiranywe. Yakundaga umurimo w’igihe cyose, ariko yumvaga atava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo ajye gukorera umurimo mu gihugu cy’amahanga. Ni iki cyatumye yisubiraho?
Liz yemeye ko tujyana mu nama y’abifuzaga kuziga ishuri rya Galeedi. Iyo nama yabereye mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Yankee Stadium muri leta ya New York, mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1953. Nyuma y’iyo nama yaduteye inkunga, twujuje fomu dusaba kwiga Ishuri rya Galeedi. Twatunguwe no kubona badutumiriye kwiga mu ishuri ryakurikiyeho, ryagombaga gutangira muri Gashyantare mu mwaka wa 1954.
Twoherejwe muri Koreya, nubwo imyaka itatu y’intambara yarangiye mu mpeshyi y’umwaka wa 1953, yari yarasize icyo gihugu cyarangiritse bikabije. Nk’uko byavuzwe muri ya baruwa, twabanje kujya mu Buyapani. Twagezeyo muri Mutarama 1955, nyuma y’iminsi 20 y’urugendo rwo mu nyanja. Icyo gihe kandi, twari kumwe n’abandi bamisiyonari batandatu na bo bari boherejwe muri Koreya. Lloyd Barry, icyo gihe wari umugenzuzi w’ishami ryo mu Buyapani, yaje kudusanganira ku cyambu saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Twahise tujya ku nzu y’abamisiyonari yari i Yokohama. Uwo munsi mu masaha yakurikiyeho, twagiye kubwiriza.
Amaherezo twageze muri Koreya
Nyuma y’igihe runaka, twabonye impapuro zitwemerera kwinjira muri Repubulika ya Koreya. Ku itariki ya 7 Werurwe mu mwaka wa 1955, indege twarimo yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Haneda mu mugi wa Tokyo, ikora urugendo rw’amasaha atatu yerekeza ku Kibuga cy’indege cya Yoido, mu mugi wa Séoul. Twakiriwe n’Abahamya barenga 200 b’Abanyakoreya, maze dusuka amarira y’ibyishimo. Icyo gihe muri Koreya yose hari Abahamya 1.000 gusa. Nk’uko byari bimeze ku bandi bantu benshi bari baraturutse mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, twatekerezaga ko abantu bose bo mu bihugu byo mu Burasirazuba basa, kandi bakora ibintu kimwe. Ntibyafashe igihe kirekire ngo tubone ko ibyo twatekerezaga bitari ukuri. Usibye kuba Abanyakoreya
bafite ururimi rwabo kandi bakandika bakoresheje inyuguti zabo zihariye, uburyo bwabo bwo guteka, uko basa n’imyambarire gakondo yabo, na byo birihariye. Ibyo kandi ni ko bimeze no ku bindi bintu, urugero nk’imyubakire yabo.Ikintu cya mbere cyatugoye ni ukwiga ururimi. Nta bitabo byabonekaga twashoboraga kwigiramo ururimi rw’Igikoreya. Bidatinze, twabonye ko kuvuga neza amagambo y’Igikoreya dufatiye ku mivugire y’amagambo y’Icyongereza bitashobokaga. Umuntu ashobora kwiga uburyo bwo kuvuga amagambo y’Igikoreya neza, ari uko gusa yize inyuguti zacyo.
Twakoraga amakosa. Urugero, Liz yabajije nyir’inzu niba agira Bibiliya. Nyir’inzu yasubiye mu nzu ameze nk’uri mu rujijo, maze agaruka amuzaniye ikibiriti. Liz yari yakoresheje ijambo risobanura ikibiriti (sungnyang) aho gukoresha irisobanura “Bibiliya” (sungkyung)!
Nyuma y’amezi make, twasabwe gushaka inzu y’abamisiyonari mu mugi wa Pusan uri ku cyambu mu majyepfo ya Koreya, kandi tukahaba. Twashoboye gukodesha inzu yarimo ibyumba bitatu bito twari kubamo jye n’umugore wanjye hamwe n’abandi bashiki bacu babiri na bo bari boherejwe gukorana natwe muri uwo mugi. Ibyo byumba ntibyari birimo amazi ndetse n’imisarani ikoresha amazi. Nijoro gusa ni bwo amazi yazaga afite imbaraga ku buryo yashoboraga kugera mu igorofa ryo hejuru. Ku bw’ibyo, twasimburanaga kubyuka mu gitondo kare cyane kugira ngo tuvome amazi. Twagombaga guteka amazi cyangwa tukayashyiramo imiti yica udukoko kugira ngo abe meza maze dushobore kuyanywa.
Hari izindi ngorane twahuraga na zo. Umuriro w’amashanyarazi wari muke ku buryo tutashoboraga kuwukoresha dufurisha imashini cyangwa dukoresha ipasi y’umuriro. Twatekeraga mu kirongozi cy’inzu kandi igikoresho cyonyine cyarangwaga aho cyari ubwoko bw’ishyiga rikoresha peteroli. Bidatinze, buri wese yize guteka akoresheje ibikoresho n’ibirungo byabonekaga, kugira ngo ajye abikora igihe umunsi we wari kuba ugeze. Hashize imyaka itatu tugezeyo, jye na Liz twarwaye indwara y’umwijima. Muri iyo myaka, abamisiyonari benshi bafashwe n’iyo ndwara. Hashize amezi menshi tutaroroherwa, kandi twarwaye n’izindi ndwara.
Twabafashije kwihanganira ibigeragezo
Mu gihe cy’imyaka 55 ishize, Koreya yabereyemo imivurungano ya politiki. Icyo gihugu kigabanyijwemo kabiri n’akarere katarangwamo ibikorwa bya gisirikare. Ako karere kari ku birometero 55 mu majyaruguru ya Séoul, umurwa mukuru wa Repubulika ya Koreya. Mu mwaka wa 1971, twasuwe na Frederick Franz aturutse ku biro bikuru biri i Brooklyn. Namuherekeje muri ako karere katarangwamo ibikorwa bya gisirikare, akaba ari wo mupaka urinzwe cyane kuruta iyindi yose ku isi. Mu gihe cy’imyaka myinshi, abayobozi bakuru mu Muryango w’Abibumbye bagiye bahurira aho
ngaho incuro nyinshi n’abahagarariye leta zombi zigize Koreya.Birumvikana ko tutagira aho tubogamira ku birebana n’ibikorwa bya politiki bibera ku isi, harimo n’ibyaberaga mu gihugu cya Koreya (Yoh 17:14). Kubera ko Abahamya barenga 13.000 b’Abanyakoreya banze gufata intwaro, byatumye bafungwa imyaka 26.000 uyiteranyirije hamwe (2 Abakorinto 10:3, 4). Nubwo abasore b’Abakristo bose bo muri icyo gihugu bazi neza ko bazahura n’icyo kibazo, ibyo ntibibatera ubwoba. Birababaje cyane kubona ubutegetsi bufata ababwiriza b’Abakristo nk’“abagizi ba nabi” kandi “ubugizi bwa nabi” bashinjwa ari uko gusa banga kugamburura ngo bareke ukutivanga kwabo kwa gikristo.
Mbere yaho mu mwaka 1944 mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, nanjye nanze gukora umurimo wa gisirikare, bituma mara imyaka ibiri n’igice mfungiwe muri gereza y’i Lewisburg, muri leta ya Pennsylvania ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bityo rero, nubwo abavandimwe bacu bo muri Koreya bahuriye muri gereza n’imimerere igoye kurushaho, nzi ibyo abo basore b’Abahamya bagiye bahangana na byo. Abenshi baterwaga inkunga no kumenya ko abamisiyonari bamwe muri twe bakorera muri Koreya, bahuye n’ibibazo nk’ibyabo.—Yesaya 2:4.
Twahuye n’ikigeragezo
Kubera ko natwe tutivanga, byatumye ikibazo cyavutse mu mwaka wa 1977 kitugiraho ingaruka. Abategetsi batekereje ko ari twe twatumye abasore b’Abanyakoreya banga gukora umurimo wa gisirikare. Bityo, leta yafashe umwanzuro w’uko itazajya yemerera abamisiyonari bazajya basohoka mu gihugu kukigarukamo, uko impamvu yaba ibibateye yaba iri kose. Ibyo byatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 1977 kugeza mu mwaka wa 1987. Iyo tuba twaravuye muri Koreya muri iyo myaka, ntitwari kwemererwa kugaruka. Ku bw’ibyo, muri iyo myaka yose ntitwigeze tujya iwacu, haba no kujya kubasura.
Twahuye n’abayobozi incuro nyinshi, maze tubasobanurira ko tutivanga kubera ko turi Abakristo. Amaherezo babonye ko iryo tegeko ritaduteye ubwoba. Ku bw’ibyo, nyuma y’imyaka icumi, ryarashyize rikurwaho. Muri iyo myaka, abamisiyonari bake ni bo bavuye muri icyo gihugu bitewe n’impamvu z’uburwayi, ariko abandi twagumyeyo kandi twishimira kuba twarabigenje dutyo.
Mu myaka ya za 80 rwagati, abarwanya umurimo wacu bareze abari bahagarariye umuryango wacu mu rwego rw’amategeko, ko bigisha abasore kutajya mu gisirikare. Kubera iyo mpamvu, buri wese muri abo bari bawuhagarariye, yahamagajwe n’abategetsi kugira ngo bamuhate ibibazo. Ku itariki ya 22 Mutarama 1987, ibiro by’umushinjacyaha byasanze ibyo birego nta shingiro bifite. Ibyo byatumye ibintu byari kumvikana nabi mu gihe cyari gukurikiraho bisobanuka.
Imana yahaye umugisha umurimo wacu
Mugihe cy’imyaka myinshi, umurimo wacu wararwanyijwe cyane muri Koreya bitewe n’ukutivanga kwacu kwa gikristo. Ibyo byatumye kubona ahantu hakwiriye ho gukorera amakoraniro bigorana kurushaho. Ku bw’ibyo, Abahamya ba Yehova biyemeje gukemura icyo kibazo maze bubaka Inzu y’Amakoraniro mu mugi wa Pusan, akaba ari yo ya mbere yubatswe mu Burasirazuba. Nahawe igikundiro cyo gutanga disikuru yo kuyegurira Yehova ku itariki ya 5 Mata 1976, imbere y’abantu 1.300.
Kuva mu mwaka 1950, abasirikare babarirwa mu bihumbi mirongo bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika boherejwe gukorera muri Koreya
mu gihe runaka. Abenshi muri bo bamaze gusubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, babaye Abahamya ba Yehova barangwa n’ishyaka. Bakunda kutwandikira, kandi tubona ko kuba twarabafashije kumenya Yehova ari imigisha.Ikibabaje, ni uko ku itariki ya 26 Nzeri 2006, napfushije mugenzi wanjye nakundaga Liz. Antera irungu cyane. Mu myaka 51 yamaze muri iki gihugu, yemeye yishimye inshingano iyo ari yo yose yahawe kandi ntiyigeze yinuba. Ntiyigeze na rimwe asaba ko dusubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, cyangwa ngo ananyereke ko abyifuza. Nyamara kera yumvaga atifuza namba kuva muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika!
Ubu ndi umwe mu bagize umuryango wa Beteli yo muri Koreya. Mu myaka yo hambere, abagize umuryango wa Beteli babarirwaga ku mitwe y’intoki, ariko ubu bariyongereye bagera kuri 250. Mfite igikundiro cyo kuba ndi umwe mu bavandimwe barindwi bagize Komite y’ibiro by’ishami igenzura umurimo muri iki gihugu.
Igihe twageraga mu gihugu cya Koreya, cyari gikennye cyane ariko ubu ni kimwe mu bihugu byateye imbere kurusha ibindi. Ubu muri Koreya hari Abahamya basaga 95.000, hafi 40 ku ijana muri bo bakaba ari abapayiniya b’igihe cyose cyangwa ab’umufasha. Ibyo byose byiyongera ku mpamvu mfite zo kuba narishimiye gukorera Imana muri iki gihugu, maze nkibonera ukuntu umukumbi wayo wagiye wiyongera.
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Tugera muri Koreya turi kumwe n’abamisiyonari bagenzi bacu
[Ifoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]
Dukorera mu mugi wa Pusan
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Jye na Franz turi mu gace katarangwamo imirwano mu wa 1971
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Ndi kumwe na Liz mbere gato y’uko apfa
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Ibiro by’Ishami rya Koreya, aho nkorera ndi umwe mu bagize umuryango wa Beteli