Urukundo rwa Kristo rutuma natwe turangwa n’urukundo
Urukundo rwa Kristo rutuma natwe turangwa n’urukundo
‘Yesu yari yarakunze abe bari mu isi, [kandi] yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo.’—YOH 13:1.
1, 2. (a) Ni mu buhe buryo urukundo Yesu yagaragaje rwihariye? (b) Ni iyihe mimerere ituma tugaragaza urukundo turi busuzume muri iyi ngingo?
YESU yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’urukundo. Imibereho ye yose, ni ukuvuga uko yavugaga n’uko yitwaraga, inyigisho ze ndetse no kuba yarapfuye akaba igitambo, byagaragaje urukundo rwe. Mu mpera y’imibereho ya Yesu hano ku isi, yagaragarije urukundo abo yahuraga na bo, by’umwihariko abigishwa be.
2 Yesu yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye no kugaragaza urukundo, asigira abigishwa be ihame ryo mu rwego rwo hejuru bagomba gukurikiza. Urwo rugero rutuma natwe tugaragariza urukundo nk’urwo abavandimwe na bashiki bacu, ndetse n’abandi bantu. Muri iki gice, turi busuzume icyo abasaza bashobora kwigira kuri Yesu ku bihereranye no kugaragariza urukundo abakoze ibyaha, ndetse n’iyo baba bakoze ibyaha bikomeye. Nanone kandi, turi busuzume ukuntu urukundo rwa Yesu rutuma Abakristo batabara abavandimwe babo hamwe n’abandi bantu mu bihe by’ubukene n’ibyago, ndetse no mu bihe by’uburwayi.
3. Nubwo Petero yakoze amakosa akomeye, Yesu yamubonaga ate?
3 Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, intumwa ye Petero yamwihakanye incuro eshatu (Mar 14:66-72). Ariko igihe Petero yicuzaga, nk’uko mbere yaho Yesu yari yabihanuye, yaramubabariye. Yesu yagiriye icyizere Petero, maze amuha inshingano ziremereye (Luka 22:32; Ibyak 2:14; 8:14-17; 10:44, 45). Ni iki twigishwa n’ukuntu Yesu yafataga abantu babaga bakoze amakosa akomeye?
Mujye mugaragaza imitekerereze ya Kristo mu gihe hari abantu bakoze ibyaha
4. By’umwihariko, ni iyihe mimerere isaba kugaragaza imitekerereze nk’iya Kristo?
4 Hari imimerere myinshi isaba Abakristo kugaragaza imitekerereze ya Kristo. Muri iyo mimerere, ibabaza abantu mu buryo bwihariye ni igihe mu muryango cyangwa mu itorero hari umuntu wakoze icyaha gikomeye. Ikibabaje ni uko muri iyi minsi ya nyuma y’isi ya Satani, ibyo guta umuco bigenda birushaho kwiyongera. Kuba isi yarataye umuco bishobora gutuma abakiri bato n’abakuze, bacogora ntibakomere ku cyemezo bafashe cyo kugendera mu nzira ifunganye. Mu kinyejana cya mbere, byabaye ngombwa ko bamwe bacibwa mu itorero rya gikristo abandi baracyahwa. Uko ni na ko bimeze muri iki gihe (1 Kor 5:11-13; 1 Tim 5:20). Icyakora, iyo abasaza bakemura ibyo bibazo bagaragaje urukundo nk’urwa Kristo, bishobora kugirira akamaro uwakoze icyaha.
5. Ni gute abasaza bakwigana imitekerereze ya Kristo ku birebana n’uko bafata abakoze ibyaha?
5 Kimwe na Yesu, abasaza bagomba gushyigikira amahame ya Yehova akiranuka buri gihe. Iyo babigenje batyo, baba bagaragaje imico nk’iya Yehova, urugero nko kwitonda, kugwa neza n’urukundo. Iyo umuntu yicujije by’ukuri, afite ‘umutima umenetse’ kandi ‘ushenjaguwe’ kubera icyaha cye, ‘kumugorora mu mwuka w’ubugwaneza’ ntibigora abasaza (Zab 34:19; Gal 6:1). Ariko se abasaza babyitwaramo bate mu gihe bakemura ikibazo cy’umuntu wigometse kandi uticuza?
6. Ni iki abasaza bagomba kwirinda igihe baganira n’abantu bakoze ibyaha, kandi kuki?
6 Iyo umuntu wakoze ibyaha yanze inama ishingiye ku Byanditswe cyangwa akagerageza 1 Kor 2:16; soma muri Yakobo 1:19, 20.) Yesu yaburiye bamwe mu bantu bariho mu gihe cye akoresheje amagambo adaca ku ruhande, ariko ntiyigeze avuga ikintu kigaragaza ko yanga abandi, cyangwa ko agambiriye kugira uwo akomeretsa (1 Pet 2:23). Ahubwo binyuriye ku magambo ye n’ibikorwa bye, yatumaga abakoze ibyaha babona neza ko bashobora kwihana no kongera kwemerwa na Yehova. Kandi koko, imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye Yesu aza ku isi, ni ‘ugukiza abanyabyaha.’—1 Tim 1:15.
kugereka amakosa ye ku bandi, abasaza n’abandi bashobora kurakara. Kubera ko baba bazi ibibi uwo muntu aba yarakoze, bashobora kugwa mu mutego wo kugaragariza uwo muntu ko barakajwe n’ibikorwa bye n’imyitwarire ye. Ariko kandi, uburakari bwica byinshi, kandi si bwo buryo bwo kugaragaza “imitekerereze ya Kristo.” (7, 8. Ni iki cyagombye kuyobora abasaza mu gihe bakemura ibibazo by’imanza?
7 Urugero Yesu yatanze ku bihereranye n’ibyo, rwagombye gutuma twitwara dute ku bantu bagomba guhanwa n’itorero? Twibuke ko ubuyobozi Ibyanditswe bitanga ku bihereranye n’ibihano bitangwa mu itorero, burinda umukumbi kandi bukaba bwatuma uwakoze icyaha yicuza (2 Kor 2:6-8). Birababaza kubona hari bamwe baticuza maze bikaba ngombwa ko bacibwa. Ariko nanone, kumenya ko nyuma y’igihe runaka abenshi muri bo bagarukira Yehova n’itorero rye, birahumuriza. Iyo abasaza bagaragaje imitekerereze ya Kristo, batuma uwakoze icyaha bimworohera kwicuza maze amaherezo akazagaruka. Nyuma y’igihe, bamwe muri abo bantu bakoze ibyaha bashobora kutibuka inama zose zishingiye ku Byanditswe abasaza babahaye, ariko byanze bikunze bibuka ko abasaza babubashye kandi bakabagaragariza urukundo.
8 Ku bw’ibyo, abasaza bagomba kugaragaza “imbuto z’umwuka,” by’umwihariko urukundo nk’urwa Kristo, ndetse no mu gihe abakoze ibyaha batemera inama zishingiye ku Byanditswe babaha (Gal 5:22, 23). Ntibagomba kwihutira gukura mu itorero umuntu wakoze icyaha. Bagomba kugaragaza ko bashaka gutuma uwakoze icyaha agarukira Yehova. Bityo rero, iyo umunyabyaha ageze aho akicuza, nk’uko abenshi babigenza, ashobora gushimira cyane Yehova n’“impano zigizwe n’abantu,” bo batumye kugaruka mu itorero bimworohera.—Efe 4:8, 11, 12.
Mujye mugaragaza urukundo rwa Kristo muri iyi minsi ya nyuma
9. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yesu yagaragarizaga abigishwa be urukundo mu bikorwa.
9 Luka yanditse inkuru ishishikaje igaragaza igihe Yesu yagaragaje urukundo mu bikorwa. Yari azi ko hari igihe abasirikare b’Abaroma bari kugota umugi wa Yerusalemu, bagatuma abantu badahunga. Yesu yaburiye abigishwa be abigiranye urukundo ati “nimubona Yerusalemu igoswe n’ingabo zikambitse, muzamenye ko iri hafi guhindurwa amatongo.” Ni iki bagombaga gukora? Yesu yabahaye mbere y’igihe amabwiriza yumvikana kandi agusha ku ngingo. Bibiliya igira iti “icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi, n’abazaba bari muri Yerusalemu bazayivemo, n’abazaba bari mu giturage ntibazayinjiremo, kuko iyo minsi izaba ari iyo gusohorezamo urubanza, kugira ngo ibintu byose byanditswe bisohore” (Luka 21:20-22). Ingabo z’Abaroma zimaze kugota Yerusalemu mu mwaka wa 66 hanyuma zikikubura zikagenda, abantu bumvira bakurikije amabwiriza Yesu yari yarabahaye.
10, 11. Ni gute gusuzuma ukuntu Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahunze bakava muri Yerusalemu, byadufasha kwitegura “umubabaro ukomeye”?
10 Igihe Abakristo bahungaga bava muri Yerusalemu, bagombaga kugaragarizanya urukundo nk’urwa Kristo, mbese nk’uko Kristo yari yararubagaragarije. Mu by’ukuri, bagombaga gusangira ikintu cyose bari bafite. Ariko kandi, ubuhanuzi bwa Yesu bwari kugira isohozwa rirenze iryo gusenywa k’uwo mugi wa kera. Yesu yarahanuye ati “hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi ntuzongera kubaho ukundi” (Mat 24:17, 18, 21). Mbere y’uwo ‘mubabaro ukomeye’ dutegereje cyane, n’igihe uzaba urimo uba, natwe dushobora kuzahura n’imimerere igoye, kandi dushobora kuzaba tudafite ibintu bya ngombwa. Kugira imitekerereze ya Kristo bizadufasha kubyihanganira.
11 Muri icyo gihe, tuzaba dukeneye kwigana urugero rwa Yesu, tukagaragaza urukundo ruzira ubwikunde. Pawulo yatanze inama ku bihereranye n’ibyo agira ati “buri wese anezeze mugenzi we mu byiza kugira ngo bimwubake. Kuko na Kristo atinejeje ubwe . . . Nuko rero, Imana itanga ukwihangana n’ihumure ibahe kugira muri mwe imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite.”—Rom 15:2, 3, 5.
12. Ni uruhe rukundo dukwiriye kwitoza kugira muri iki gihe, kandi kuki?
12 Petero, uwo Yesu yagaragarije urukundo, na we yahaye Abakristo inama yo kwitoza ‘gukunda abavandimwe urukundo ruzira uburyarya,’ kandi ‘bakumvira ukuri.’ Abakristo bagomba ‘gukundana cyane babikuye ku mutima’ (1 Pet 1:22). Muri iki gihe ni bwo dukeneye cyane kwitoza kugira bene iyo mico ya Kristo kuruta mbere hose. Imibabaro igera ku bagize ubwoko bw’Imana bose igenda irushaho kwiyongera. Nk’uko imimerere y’ubukungu yo muri iyi si ivurunganye iherutse kubigaragaza neza, nta wagombye kwiringira ikintu icyo ari cyo cyose cyo muri iyi si. (Soma muri 1 Yohana 2:15-17.) Ahubwo, uko iherezo ry’iyi si rigenda rirushaho kwegereza cyane, tugomba kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova ndetse na bagenzi bacu, kandi tukarushaho kugirana ubucuti bukomeye n’abagize itorero. Pawulo yatanze inama igira iti “ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese agaragarize mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu. Ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere” (Rom 12:10). Nanone kandi, Petero yongeye kubitsindagiriza agira ati “ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”—1 Pet 4:8.
13-15. Ni gute abavandimwe bamwe bagaragaje urukundo nk’urwa Kristo nyuma y’uko habayeho impanuka kamere?
13 Hirya no hino ku isi, Abahamya ba Yehova bazwiho kugaragariza urukundo rwa Kristo mu bikorwa. Reka turebe urugero rw’Abahamya bitangiye kujya gufasha muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’uko imvura y’amahindu n’inkubi y’umuyaga byangirije igice kinini cy’amajyepfo y’icyo gihugu mu mwaka wa 2005. Kugaragaza urukundo nk’urwa Yesu byatumye Abahamya basaga 20.000 bitanga, abenshi basiga amazu yabo meza n’akazi keza kugira ngo bajye gufasha abavandimwe babo bari bababaye.
14 Hari agace kamwe amazi yarenze inkombe agera ku birometero 80, kandi akora urukuta rufite uburebure bwa metero 10. Igihe ayo mazi yagabanukaga, kimwe cya gatatu cy’amazu n’izindi nyubako byari aho yanyuze cyari cyasenyutse. Abahamya bitangiye gukora imirimo baturutse mu bihugu byinshi, bazana ubuhanga bwabo, baza bitwaje ibikoresho by’ubwubatsi, maze biyemeza gukora icyari gikenewe cyose. Hari bashiki bacu babiri bava inda imwe kandi b’abapfakazi, bapakiye ibintu byabo mu kamodoka kabo, maze bakora urugendo rw’ibirometero 3.000 bagiye gufasha. Umuto muri bo yagumyeyo, akomeza gufasha komite yo muri ako gace yari ishinzwe ubutabazi no gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose.
15 Amazu asaga 5.600 y’Abahamya n’ay’abandi bantu bo muri ako gace yongeye kubakwa cyangwa arasanwa. Ni gute Abahamya bo muri ako gace bumvise bameze bitewe n’ibyo bikorwa bikomeye bigaragaza urukundo bakorewe? Hari mushiki wacu wari ufite inzu yasenyutse wimukiye mu kazu kimukanwa kari gafite igisenge kiva n’ishyiga rya kijyambere rishaje. Abavandimwe bamwubakiye inzu iciriritse ariko nziza. Yahagaze imbere y’iyo nzu nshyashya kandi nziza, maze amarira atewe no gushimira Yehova n’abo bavandimwe arisuka. Hari abandi Bahamya benshi bo muri ako karere bari baravuye mu byabo, bakomeje kuba mu mazu bari bacumbitsemo mu gihe cy’umwaka cyangwa usaga, nyuma y’aho amazu yabo yuzuriye. Kuki babigenje batyo? Kwari ukugira ngo ayo mazu mashya akoreshwe n’abakozi bari baraje kubafasha. Mbega urugero rugaragaza imitekerereze nk’iya Kristo!
Mujye mugaragaza imitekerereze nk’iya Kristo ku birebana n’abarwayi
16, 17. Ni gute dushobora kugaragaza imitekerereze nk’iya Kristo ku bihereranye n’abantu barwaye?
16 Ugereranyije, bake muri twe ni bo bagezweho n’impanuka kamere. Ariko buri wese muri twe ashobora guhangana n’ibibazo by’uburwayi, yaba ari we urwaye cyangwa ari abo mu muryango we. Imitekerereze ya Yesu ku birebana n’abarwayi, itubera urugero rwiza dukwiriye kwigana. Urukundo rwe rwatumaga agirira impuhwe abantu barwaye. Igihe imbaga y’abantu yamuzaniraga abarwayi, ‘yakijije abari bamerewe nabi bose.’—Mat 8:16; 14:14.
17 Muri iki gihe, Abakristo ntibafite ububasha nk’ubwa Yesu bwo gukiza abarwayi mu buryo bw’igitangaza, ariko bashobora kugaragariza impuhwe abarwayi nk’uko Yesu yabigenzaga. Mu buhe buryo? Urugero, abasaza bagaragaza imitekerereze nk’iya Kristo bashyiraho gahunda yo kwita ku barwayi bari mu itorero, kandi bakagenzura niba ishyirwa mu bikorwa. Iyo babigenje batyo, baba bashyira mu bikorwa ihame riboneka muri Matayo 25:39, 40. * (Hasome.)
18. Ni gute bashiki bacu babiri bagaragarije mugenzi wabo urukundo ruzira ubwikunde, kandi se ibyo byagize izihe ngaruka?
18 Birumvikana ko kugira ngo umuntu akore ibyiza bitamusaba kubanza kuba umusaza. Reka turebe ibyabaye ku Mukristokazi witwa Charlene wari ufite imyaka 44, akaba yari arwaye kanseri, maze bakamubwira ko yari asigaje iminsi icumi gusa ngo apfe. Bashiki bacu babiri bo mu itorero rye ari bo Sharon na Nicolette, babonye ko akeneye gufashwa, ndetse banabona ukuntu umugabo we yari akeneye kumwitaho mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo. Ibyo byatumye biyemeza kujya baboneka igihe cyose kugira ngo bamufashe muri iyo minsi ye ya nyuma. Nubwo ya minsi yarenze, agapfa nyuma y’ibyumweru bitandatu, abo bashiki bacu bakomeje kumugaragariza urukundo kugeza apfuye. Sharon yagize ati “kurwaza umuntu uzi ko atazakira ntibiba byoroshye, ariko Yehova yaradukomeje. Ibyo byatumye turushaho kwegera Yehova, kandi bituma natwe ubwacu tugirana ubucuti bukomeye.” Umugabo wa Charlene yagize ati “sinzigera nibagirwa ibikorwa by’ineza n’inkunga abo bashiki bacu batugaragarije. Ibyo badukoreye babitewe n’intego nziza, byatumye icyo kigeragezo cya nyuma Charlene wari uwizerwa yari ahanganye na cyo kimworohera, kandi bituma mbona imbaraga nari nkeneye cyane haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo. Nzahora mbibashimira. Ubwitange buzira ubwikunde bagaragaje bwatumye ndushaho kwiringira Yehova, kandi butuma ndushaho gukunda umuryango wose w’abavandimwe.”
19, 20. (a) Ni ubuhe buryo butanu bwo kugaragaza imitekerereze nk’iya Kristo twasuzumye? (b) Ni iki wiyemeje gukora?
19 Muri izi ngingo eshatu z’uruhererekane, twasuzumye uburyo butanu bwo kugaragaza imitekerereze nk’iya Yesu, n’uko dushobora kwigana imitekerereze ye n’ibikorwa bye. Nimucyo kimwe na Yesu tube abantu ‘bitonda kandi boroheje mu mutima’ (Mat 11:29). Nanone kandi, twagombye kwihatira kugaragariza abandi ubugwaneza, ndetse no mu gihe bagaragaje kudatungana n’intege nke. Nimucyo tujye twumvira ibyo Yehova adusaba tubigiranye ubutwari, ndetse no mu gihe duhanganye n’ibigeragezo.
20 Byongeye kandi, nimucyo tugaragarize abavandimwe bacu urukundo nk’urwa Kristo, nk’uko Kristo ubwe yabikoze “kugeza ku iherezo.” Urukundo nk’urwo rutuma abantu bamenya ko turi abigishwa nyakuri ba Yesu (Yoh 13:1, 34, 35). Koko rero, “urukundo rwanyu rwa kivandimwe nirukomeze” (Heb 13:1). Wizarira! Koresha ubuzima bwawe mu gusingiza Yehova no gufasha abandi. Yehova azatuma imihati ushyiraho igera ku bintu byiza byinshi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 17 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Kuvuga ngo ‘genda amahoro, ususuruke kandi wijute’ ntibihagije” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1986, mu Gifaransa.
Ese ushobora gusobanura?
• Ni gute abasaza bagaragaza imitekerereze nk’iya Kristo ku bihereranye n’abakoze ibyaha?
• Kuki kwigana urukundo rwa Kristo bikenewe by’umwihariko muri iyi minsi y’imperuka?
• Ni gute dushobora kugaragaza imitekerereze nk’iya Kristo ku bihereranye n’abarwayi?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abasaza bifuza ko abakoze ibyaha bagarukira Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Ni gute Abakristo bahunze bakava muri Yerusalemu bagaragaje imitekerereze nk’iya Kristo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Abahamya ba Yehova bazwiho kugaragaza urukundo nk’urwa Kristo mu bikorwa