Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ushobora kwambuka ukajya i Makedoniya?

Ese ushobora kwambuka ukajya i Makedoniya?

Ese ushobora kwambuka ukajya i Makedoniya?

IGIHE intumwa Pawulo yari mu mugi uri ku cyambu cy’i Tirowa kiri muri Aziya Ntoya, hari ibyo yeretswe. Yabonye umugabo w’Umunyamakedoniya wamwingingaga avuga ati “ambuka uze i Makedoniya udufashe.” Pawulo akimara kwerekwa, we na bagenzi be bari bafatanyije urugendo bageze ‘ku mwanzuro w’uko Imana yari ibahamagaye ngo bajye gutangariza ubutumwa bwiza’ Abanyamakedoniya. Bagezeyo byaje kugira izihe ngaruka? Lidiya n’umuryango we bari batuye mu mugi ukomeye wo muri Makedoniya witwa Filipi, barizeye. Hari n’abandi bantu bo muri iyo ntara yayoborwaga n’Abaroma baje kwizera.—Ibyak 16:9-15.

Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe barangwa n’ishyaka nk’iryo. Hari benshi bagiye bakoresha umutungo wabo, maze bakishimira kwimukira aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe kurusha ahandi. Urugero, uwitwa Lisa yifuzaga ko umurimo wo kubwiriza ari wo waza mu mwanya wa mbere mu buzima bwe. Yavuye muri Kanada ajya kubwiriza muri Kenya. Trevor n’umugore we Emily, na bo b’Abanyakanada bagiye muri Malawi bafite intego yo kwagura umurimo wabo. Uwitwa Paul n’umugore we Maggie bakomoka mu Bwongereza, babonye ko ikiruhuko cyabo cy’iza bukuru, cyari uburyo bwiza bari babonye bwo gukora byinshi mu murimo wa Yehova, maze bimukira muri Afurika y’i Burasirazuba. Ese nawe ufite umwuka wo kwigomwa? Ese ushobora kwimukira mu kandi gace? Niba se wumva wabikora, ni ayahe mahame yo muri Bibiliya n’inama zayo z’ingirakamaro byagufasha kubigeraho?

Igenzure

Ikintu cya mbere ukeneye gusuzuma, ni impamvu ushaka gufata uwo mwanzuro. Yesu yavuze ko itegeko riruta ayandi ari iryo “gukundisha Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.” Intego y’ibanze yagombye gutuma ujya gukorera umurimo mu kindi gihugu, ni urukundo ukunda Imana no kwifuza gusohoza inshingano yo guhindura abantu abigishwa. Yesu yakomeje agira ati “irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ugomba gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’” Urukundo dukunda bagenzi bacu rugaragarira mu cyifuzo kivuye ku mutima cyo kubafasha (Mat 22:36-39; 28:19, 20). Gukorera umurimo mu kindi gihugu, akenshi bisaba gukora ibintu byinshi, hamwe n’umuco wo kwigomwa. Ntabwo ari ukujya kwirangaza, ahubwo ugomba kubikora ubitewe n’urukundo. Remco n’umugore we Suzanne bakomoka mu Buholandi, ubu bakaba bakorera umurimo muri Namibiya, babivuze mu magambo make bagira bati “igituma tukiri ino, ni urukundo.”

Umugenzuzi w’akarere witwa Willie, ukorera umurimo muri Namibiya yaravuze ati “abantu bamara igihe kinini bakorera umurimo mu bihugu by’amahanga, ni abaza batiteze ko abavandimwe b’aho bagiye bazabaha ibyo bazakenera byose. Baza biteguye gukorana n’abo bavandimwe no kubafasha mu murimo wo kubwiriza.”

Niba umaze gusuzuma impamvu ushaka kujya gukorera umurimo mu kindi gihugu, ibaze uti “ni ubuhe bushobozi mfite buzamfasha kubwiriza mu gihugu cy’amahanga? Ese ngira icyo ngeraho mu murimo wo kubwiriza? Nzi kuvuga izihe ndimi? Ese niteguye kwiga urundi rurimi?” Biganireho mu buryo bwuzuye n’abagize umuryango wawe, kandi ubisuzumire hamwe n’abasaza bo mu itorero ryawe. Nanone kandi, birumvikana ko uzabibwira Yehova mu isengesho. Kwigenzura utibereye muri ubwo buryo, bishobora kugufasha kumenya niba mu by’ukuri ufite ubushake n’ubushobozi byagufasha kubwiriza mu gihugu cy’amahanga.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Suzuma imimerere urimo.”

Aho wajya gukorera umurimo

Mu iyerekwa, Pawulo yatumiriwe kujya i Makedoniya. Muri iki gihe, Yehova ntaduha ubuyobozi mu buryo bw’igitangaza. Ahubwo, binyuriye mu igazeti nk’iyi n’ibindi bitabo, abagaragu ba Yehova bamenya uduce twinshi dukeneye ubufasha. Ku bw’ibyo, tangira ukore urutonde rw’utwo turere. Niba wumva udashobora kwiga urundi rurimi cyangwa ngo ushobore kwimukira burundu mu gihugu cy’amahanga, reba uko wakorera umurimo ahandi hantu hakeneye ubufasha, hakoreshwa ururimi uzi. Nyuma y’ibyo, ushakishe amakuru ku bihereranye n’inzandiko z’inzira, amafaranga y’urugendo, umutekano w’aho hantu, uko ibiciro byaho bimeze ndetse n’ikirere cyaho. Kubaza abantu bigeze kugera aho hantu bishobora kugufasha. Jya usenga usaba ubufasha kugira ngo ufate imyanzuro myiza. Wibuke ko Pawulo na bagenzi be “umwuka wera wari wababujije kuvuga ijambo mu ntara ya Aziya.” Ikindi gihe ubwo bageragezaga kujya kubwiriza i Bituniya, na bwo ‘umwuka wa Yesu ntiwabibemereye.’ Mu buryo nk’ubwo, nawe bishobora kugusaba igihe kugira ngo umenye aho wajya gutanga ubufasha bukwiriye.—Ibyak 16:6-10.

Birashoboka ko ubu waba umaze kumenya amakuru make kuri icyo kibazo. Niba wifuza kujya gufasha mu kindi gihugu, andikira ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu bihugu wifuza gukoreramo umurimo. Garagaza ibintu wigeze gukora mu murimo hamwe n’ibintu ushobora kuba wifuza gusobanukirwa, wenda nko kumenya uko ibiciro byaho bimeze, uko inzu ushobora gukodesha yaba imeze, niba hari amavuriro hamwe n’akazi gatanga umushahara ushobora gukora. Nurangiza, iyo baruwa uyihe komite ishinzwe umurimo mu itorero ryawe. Bazandika indi baruwa iyiherekeza itanga ibisobanuro bikwerekeyeho, hanyuma bahite bayohereza ku biro by’amashami wababwiye. Ibisubizo uzahabwa bishobora kugufasha kumenya aho ushobora kujya gutanga ubufasha, maze ukagirira akamaro abantu bo muri ako gace ugiyemo.

Willie twigeze kuvuga, yagize ati “abantu babanje gusura igihugu bazajyamo, bakareba niba aho bazakorera umurimo bazahishimira, byarabafashije. Hari umugabo n’umugore we babonye ko kuba mu cyaro byari kubagora. Ibyo byatumye batura mu mugi muto babonaga ko ukeneye ubufasha, ariko bakaba barashoboraga kuwubonamo ibintu bya ngombwa byari gutuma bakomeza kugira ibyishimo mu murimo.”

Uko wakwihanganira imimerere mishya

Nta gushidikanya ko kwimukira mu gace utamenyereye, hari ingorane bizaguteza. Lisa twigeze kuvuga, yagize ati “kumva uri mu bwigunge biragora cyane.” Ni iki cyabimufashijemo? Ni ugushyikirana n’abagize itorero ry’aho yimukiye. Yishyiriyeho intego yo kumenya amazina y’abantu bose bagize itorero. Kugira ngo abigereho, yageraga ku Nzu y’Ubwami mbere kandi na nyuma y’amateraniro akahatinda, kugira ngo aganire n’abavandimwe na bashiki bacu. Lisa yifatanyaga n’abandi mu murimo wo kubwiriza, agatumirira abagize itorero benshi kumusura mu rugo, kandi agashakisha izindi ncuti. Yaravuze ati “kuba narigomwe simbyicuza. Yehova yampaye imigisha rwose!”

Abana ba Paul n’umugore we Maggie bamaze gukura, bimukiye mu kindi gihugu bamarayo imyaka 30. Umugabo yaravuze ati “gusiga imitungo yacu ntibyatworoheye. Gusiga abagize umuryango wacu na byo ntibyari byoroshye, kandi byatubereye ikibazo kurusha uko twabitekerezaga. Twuriye indege turira cyane. Twumvaga tutazabishobora. Icyakora twishingikirije kuri Yehova. Gukomeza kunguka incuti bifasha umuntu gukomera ku mwanzuro yafashe.”

Greg n’umugore we Crystal bahisemo kuva muri Kanada bakajya muri Namibiya kubera ko bavugaga Icyongereza, ari rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi muri icyo gihugu. Ariko nyuma yaho, babonye ko byari bikwiriye ko biga urundi rurimi rukoreshwa n’abaturage baho. Baravuze bati “hari igihe twumvaga twacitse intege. Ariko tumaze kwiga urwo rurimi ni bwo twasobanukiwe umuco waho. Gushyikirana n’abavandimwe baho byadufashije kumenyera aho hantu hashya.”

Imyifatire nk’iyo irangwa n’ubwitange no kwicisha bugufi, ishobora kugirira umumaro abavandimwe bo mu gihugu wimukiyemo. Jenny yibuka neza imiryango yimukiye muri Irilande, aho akaba ari ho yakuriye. Yaravuze ati “bakundaga kwakira abashyitsi. Mu by’ukuri, ntibari baraje gukorerwa, ahubwo bari baraje gukorera abandi. Bagiraga ishyaka ryinshi kandi bakishima cyane, ku buryo byatumye nanjye nifuza kujya gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe.” Ubu Jenny n’umugabo we bakorera umurimo w’ubumisiyonari muri Gambiya.

Umugisha Yehova atanga “uzana ubukire”

Imigisha Pawulo yaboneye i Makedoniya ni myinshi cyane. Hashize hafi imyaka icumi, Pawulo yandikiye abavandimwe b’i Filipi ati “buri gihe nshimira Imana yanjye uko mbibutse.”—Fili 1:3.

Trevor n’umugore we Emily bakoreraga umurimo muri Malawi mbere y’uko batumirirwa kujya kwiga mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, na bo babonye imigisha nk’iyo. Baravuze bati “hari igihe twibazaga niba twarahisemo neza. Icyakora twagize ibyishimo byinshi. Twarushijeho kunga ubumwe kandi twibonera imigisha ya Yehova.” Greg na Crystal twigeze kuvuga, bagira bati “nta kindi kintu cyaturutira gukora uyu murimo.”

Birumvikana ko buri wese adashobora gukorera umurimo mu gihugu cy’amahanga. Hari bamwe bashobora kubona ko icyaborohera ari ukwimukira mu kandi gace ko mu gihugu cyabo gakeneye ubufasha. Abandi bo bashobora kwishyiriraho intego yo gukorera mu matorero yegeranye n’itorero ryabo. Icy’ingenzi ni ugukora ibyo ushoboye byose mu murimo wa Yehova (Kolo 3:23). Ku bw’ibyo, uzibonera ko amagambo yahumetswe akurikira ari ay’ukuri. Ayo magambo agira ati “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho.”—Imig 10:22.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 5]

 Suzuma imimerere urimo

Niba ushaka kumenya ko ushobora gukorera umurimo mu kindi gihugu, genzura ibibazo bikurikira utibereye kandi usenge Yehova, maze urebe niba mu by’ukuri ukwiriye kwimuka. Ingingo zagiye zisohoka mu Munara w’Umurinzi zishobora kubigufashamo.

• Ese ndi umuntu w’umwuka?​—“Intambwe umuntu atera kugira ngo agire ibyishimo?” (15 Ukwakira 1997 ku ipaji ya 6, mu Gifaransa)

• Ese ngira icyo ngeraho mu murimo wo kubwiriza?​—“Uko waba umupayiniya ugira icyo ageraho” (15 Gicurasi 1989 ku ipaji ya 21, mu Gifaransa)

• Ese nshobora kujya gukorera umurimo kure y’abagize umuryango wanjye n’incuti zanjye?​—“Mbese, Ushobora Gukorera Umurimo mu Gihugu cyo mu Mahanga?” (15 Ukwakira 1999 ku ipaji ya 23)

• Ese nshobora kwiga urundi rurimi?​—“Gukorana n’itorero rikoresha ururimi rw’amahanga” (15 Werurwe 2006, ku ipaji ya 17)

• Ese mfite ubushobozi bwo kwirihira ibintu byose nzakoresha ninimuka?​—“Mbese, Ushobora Gukorera Umurimo mu Gihugu cyo mu Mahanga?” (15 Ukwakira 1999, ipaji ya 23)

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Kwitanga no kwicisha bugufi, bishobora kugirira umumaro abavandimwe b’aho ugiye

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Abantu baza bagamije gukorera abandi bagira icyo bageraho