Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ureka amajyambere yawe agaragare

Jya ureka amajyambere yawe agaragare

Jya ureka amajyambere yawe agaragare

“Ibyo bintu ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose.”—1 TIM 4:15.

1, 2. Ni iki tuzi kuri Timoteyo akiri muto, kandi se ni irihe hinduka ryabaye igihe yari mu kigero cy’imyaka 20?

TIMOTEYO akiri muto yabaga mu ntara ya Galatiya yayoborwaga n’Abaroma, ubu akaba ari muri Turukiya. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo nyuma y’urupfu rwa Kristo, muri ako gace hashinzwe amatorero menshi ya gikristo. Mu gihe runaka, Timoteyo wari ukiri muto hamwe na nyina na nyirakuru, babaye Abakristo. Babaga muri rimwe muri ayo matorero, kandi barangwaga n’ishyaka (2 Tim 1:5; 3:14, 15). Nta gushidikanya ko igihe Timoteyo yari Umukristo ukiri muto, yishimiraga gukorana n’abo bantu bari bamenyeranye. Ariko bidatinze ibintu byatangiye guhinduka.

2 Ibyo byose byatangiranye n’uruzinduko rwa kabiri rw’intumwa Pawulo muri ako gace. Icyo gihe, Timoteyo ashobora kuba yari mu kigero cy’imyaka 20. Birashoboka ko igihe Pawulo yari mu ruzinduko i Lusitira, ari bwo yamenye ko Timoteyo “yashimwaga n’abavandimwe” bo mu matorero yo muri ako gace (Ibyak 16:2). Umusore Timoteyo yari akuze mu buryo bw’umwuka kuruta uko yari akuze mu buryo bw’umubiri. Ku bw’ibyo Pawulo n’abasaza bo muri ako gace, bayobowe n’umwuka wera, barambitse ibiganza kuri Timoteyo, bamutoranyiriza gusohoza inshingano yihariye mu itorero.—1 Tim 4:14; 2 Tim 1:6.

3. Ni iyihe nshingano yihariye Timoteyo yahawe?

3 Timoteyo yahawe inshingano yihariye yo guherekeza Pawulo mu ngendo ze (Ibyak 16:3). Tekereza ukuntu ibyo bishobora kuba byaratangaje Timoteyo kandi bikamushimisha! Mu myaka yari gukurikiraho, Timoteyo yari kujya ajyana na Pawulo, ndetse rimwe na rimwe akajyana n’abandi, kugira ngo asohoze inshingano zinyuranye yari guhabwa n’intumwa n’abasaza. Pawulo na Timoteyo bakoze umurimo w’ubugenzuzi, wagize uruhare rukomeye mu gukomeza abavandimwe mu buryo bw’umwuka. (Soma mu Byakozwe 16:4, 5.) Ku bw’ibyo, amajyambere ya Timoteyo yatumye Abakristo benshi bamumenya. Intumwa Pawulo amaze imyaka igera ku icumi akorana na Timoteyo, yandikiye Abafilipi ati “nta wundi mfite ufite umutima nk’[uwa Timoteyo], uzita by’ukuri ku byanyu. . . . . Namwe ubwanyu muzi ukuntu yagaragaje ko ari umuntu ukwiriye, ko yakoranye nanjye mu murimo wo guteza imbere ubutumwa bwiza nk’uko umwana akorana na se.”—Fili 2:20-22.

4. (a) Ni iyihe nshingano iremereye Timoteyo yahawe? (b) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza ku bihereranye n’amagambo ya Pawulo aboneka muri 1 Timoteyo 4:15?

4 Igihe Pawulo yandikiraga Abafilipi, yari yarahaye Timoteyo inshingano iremereye yo gushyiraho abasaza n’abakozi b’itorero (1 Tim 3:1; 5:22). Uko bigaragara, Timoteyo yari yarabaye umugenzuzi w’Umukristo ukwiriye kwiringirwa. Ariko kandi, muri urwo rwandiko Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo kureka ‘amajyambere ye akagaragarira bose’ (1 Tim 4:15). None se Timoteyo ntiyari yaragize amajyambere mu buryo budasanzwe? Niba ari uko bimeze se, ni iki Pawulo yashaka kuvuga, kandi se ni gute twakungukirwa n’inama ye?

Uko watuma imico yo mu buryo bw’umwuka igaragara

5, 6. Ni gute itorero ryo muri Efeso ryari mu kaga ku bihereranye n’isuku yo mu buryo bw’umwuka, kandi se ni gute Timoteyo yari kuririnda?

5 Nimucyo dusuzume imirongo ikikije 1 Timoteyo 4:15. (Soma muri 1 Timoteyo 4:11-16.) Mbere y’uko Pawulo yandika ayo magambo, yari yaragiye i Makedoniya, ariko asaba Timoteyo gusigara muri Efeso. Kuki yabigenje atyo? Bamwe mu bantu bo muri uwo mugi bari barinjije mu itorero inyigisho z’ibinyoma, bituma ricikamo ibice. Timoteyo yagomba kurinda iryo torero kwandura mu buryo bw’umwuka. Ibyo yari kubigeraho ate? Uburyo bumwe yari gukoresha, ni uguha abandi urugero rwiza bari kwigana.

6 Pawulo yandikiye Timoteyo ati “ubere icyitegererezo abizerwa mu byo uvuga, mu myifatire yawe, mu rukundo, mu kwizera no mu kuba indakemwa.” Yakomeje agira ati “ibyo bintu ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose” (1 Tim 4:12, 15). Ayo majyambere Timoteyo yagombaga kugira yari amajyambere mu bijyanye n’imico yo mu buryo bw’umwuka, aho kuba mu bijyanye n’inshingano. Ayo ni yo majyambere buri Mukristo yagombye kwifuza kugaragaza.

7. Ni iki abagize itorero bose baba bitezweho?

7 Nk’uko byari bimeze mu gihe cya Timoteyo, muri iki gihe mu itorero hari inshingano zinyuranye. Bamwe ni abasaza cyangwa abakozi b’itorero. Abandi bakora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Hari abandi basura amatorero, abakora kuri Beteli cyangwa se abamisiyonari. Abasaza bagira uruhare muri gahunda yo kwigisha, urugero nko mu makoraniro. Ariko kandi, Abakristo bose, baba abagabo, abagore cyangwa abakiri bato, bafite ubushobozi bwo kureka amajyambere yabo akagaragara (Mat 5:16). Koko rero, nk’uko byari bimeze kuri Timoteyo, Abakristo bafite inshingano zihariye na bo, baba bitezweho kureka imico yabo yo mu buryo bw’umwuka ikagaragarira bose.

Jya uba intangarugero mu byo uvuga

8. Ni izihe ngaruka amagambo tuvuga agira ku gusenga kwacu?

8 Kimwe mu bintu Timoteyo yagombaga kubamo intangarugero, ni mu byo yavugaga. Ni gute twareka amajyambere yacu akagaragarira mu byo tuvuga? Ibyo tuvuga bigaragaza neza abo turi bo. Ibyo Yesu yabisobanuye neza agira ati ‘ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga’ (Mat 12:34). Yakobo mwene se wa Yesu, na we yari azi ingaruka amagambo tuvuga ashobora kugira ku gusenga kwacu. Yaranditse ati “nihagira umuntu utekereza ko asenga Imana mu buryo bukwiriye ariko ntategeke ururimi rwe, ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we, gusenga kwe kuba kubaye imfabusa.”—Yak 1:26.

9. Ni mu buhe buryo twagombye kuba intangarugero mu byo tuvuga?

9 Amagambo tuvuga ashobora gutuma abagize itorero bamenya urugero tugezemo dukura mu buryo bw’umwuka. Bityo rero, aho kugira ngo Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bavuge amagambo atesha abandi agaciro, abaca intege, abanenga cyangwa abababaza, bihatira kuvuga amagambo atera inkunga kandi ahumuriza (Imig 12:18; Efe 4:29; 1 Tim 6:3-5, 20). Kuba twiteguye kubwira abandi imyizerere yacu, no kuvuganira amahame yo mu rwego rwo hejuru y’Imana yacu, bishobora kugaragaza ko twubaha Imana (Rom 1:15, 16). Nta gushidikanya, abantu bafite imitima itaryarya bazabona ukuntu dukoresha impano twahawe yo kuvuga, kandi hari igihe bazigana urugero rwacu.—Fili 4:8, 9.

Jya uba intangarugero mu myifatire no mu budakemwa

10. Kuki kugira ukwizera kuzira uburyarya ari ingenzi kugira ngo tugire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka?

10 Umukristo ntagomba kuvuga amagambo atera inkunga gusa, ahubwo akeneye no gutanga urugero rwiza. Kuvuga amagambo meza ariko ntukore ibintu byiza, bigaragaza ko uri indyarya. Pawulo yari amenyereye uburyarya bw’Abafarisayo n’ingaruka imyitwarire yabo yagiraga ku bandi. Incuro zirenze imwe yasabye Timoteyo kwirinda uburyarya nk’ubwo (1 Tim 1:5; 4:1, 2). Ariko Timoteyo we ntiyari indyarya. Mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Timoteyo yaranditse ati “nibuka ukwizera kuzira uburyarya kukurimo” (2 Tim 1:5). Icyakora, kubera ko Timoteyo yari Umukristo w’inyangamugayo, yagombaga kubigaragaza. Yagombaga kuba intangarugero mu myifatire.

11. Ni iki Pawulo yandikiye Timoteyo ku bihereranye n’ubutunzi?

11 Mu nzandiko ebyiri Pawulo yandikiye Timoteyo, yatanze inama ku bihereranye n’uko umuntu yakwitwara mu bintu bitandukanye. Urugero, Timoteyo yagombaga kwirinda kwiruka inyuma y’ubutunzi. Pawulo yaranditse ati ‘gukunda amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose, kandi hari abantu bayararikiye barayoba bava mu byo kwizera, maze bihandisha imibabaro myinshi ahantu hose’ (1 Tim 6:10). Gukunda ubutunzi ni ikimenyetso kigaragaza intege nke zo mu buryo bw’umwuka. Ibinyuranye n’ibyo, iyo Abakristo banejejwe no kubaho mu buzima bworoheje ‘bafite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba,’ baba bagaragaza ko bakuze mu buryo bw’umwuka.—1 Tim 6:6-8; Fili 4:11-13.

12. Ni gute dushobora gutuma amajyambere yacu agaragarira mu mibereho yacu?

12 Pawulo yabwiye Timoteyo ko ari ngombwa ko Abakristokazi “birimbishisha imyambaro ikwiriye, biyubaha kandi bashyira mu gaciro” (1 Tim 2:9). Abagore biyubaha kandi bashyira mu gaciro mu bihereranye n’ukuntu bahitamo kwambara no kwirimbisha, kimwe no mu bindi bice bigize ubuzima bwabo, batanga urugero rwiza cyane (1 Tim 3:11). Iryo hame rinareba abagabo b’Abakristo. Pawulo yagiriye abagenzuzi inama yo kuba abantu ‘badakabya mu byo bakora, batekereza neza, [kandi] bagira gahunda’ (1 Tim 3:2). Nitugaragaza iyo mico mu bikorwa byacu bya buri munsi, amajyambere yacu azagaragarira bose.

13. Kimwe na Timoteyo, ni gute twaba intangarugero mu bihereranye no kuba indakemwa?

13 Nanone kandi, Timoteyo yagombaga kuba intangarugero mu budakemwa. Pawulo yakoresheje iryo jambo yerekeza neza neza ku myifatire myiza mu bihereranye n’abo tudahuje igitsina. By’umwihariko, igihe Timoteyo yashyikiranaga n’abagore, yagombaga kugira imyifatire izira amakemwa. Yagombaga kubona ‘abakecuru nka ba nyina, abagore bakiri bato nka bashiki be, afite imyifatire izira amakemwa’ (1 Tim 4:12; 5:2). Niyo ibikorwa by’ubwiyandarike byakorerwa mu rwihisho ku buryo abantu badashobora kubibona, Imana yo irabibona kandi amaherezo n’abantu barabimenya. Icyakora, uko ni na ko bigenda ku bikorwa byiza Umukristo akora; ntibishobora gukomeza kuba ibanga (1 Tim 5:24, 25). Abagize itorero bose bafite uburyo bwo kureka amajyambere yabo mu birebana n’imyifatire no kuba indakemwa akagaragara.

Urukundo n’ukwizera ni ingenzi

14. Ni gute Ibyanditswe bitsindagiriza impamvu tugomba kugaragarizanya urukundo?

14 Umuco w’ingenzi uranga Abakristo b’ukuri ni urukundo. Yesu yabwiye abigishwa be ati “ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:35). Ni gute tugaragaza urukundo nk’urwo? Ijambo ry’Imana ridusaba ‘kwihanganirana mu rukundo,’ ‘tukagirirana neza, tukagirirana impuhwe, tukaba twiteguye kubabarirana rwose,’ kandi tukagira umuco wo kwakira abashyitsi (Efe 4:2, 32; Heb 13:1, 2). Intumwa Pawulo yaranditse ati “ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese agaragarize mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu.”—Rom 12:10.

15. Kuki urukundo ari ingenzi ku bantu bose, by’umwihariko ku basaza b’Abakristo?

15 Iyo Timoteyo aza kuba umunyamahane cyangwa akaba umuntu utarangwa n’ubugwaneza mu mishyikirano yagiranaga n’Abakristo bagenzi be, byari kuburizamo ibyiza yakoraga ari umwigisha n’umugenzuzi. (Soma mu 1 Abakorinto 13:1-3.) Ku rundi ruhande, uburyo Timoteyo yagaragarizaga abavandimwe be urukundo nyakuri, hamwe n’umuco wo kwakira abashyitsi wamurangaga n’ibindi bikorwa byiza yabakoreraga, byagaragazaga ko yari afite amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo rero, byari bikwiriye ko mu rwandiko Pawulo yamwandikiye, agaragaza neza ko urukundo ari umwe mu mico Timoteyo yagombaga kubamo intangarugero.

16. Kuki Timoteyo yari akeneye kugaragaza ukwizera gukomeye?

16 Igihe Timoteyo yasigaraga muri Efeso, ukwizera kwe kwarageragejwe. Hari abantu bigishaga inyigisho zinyuranye n’ukuri kwa gikristo. Hari abandi bakwirakwizaga ‘imigani y’ibinyoma’ cyangwa bagashakisha ibitekerezo bitagiraga icyo bimarira itorero mu buryo bw’umwuka. (Soma muri 1 Timoteyo 1:3, 4.) Pawulo yagaragaje ko bene abo bantu ‘bari bafite ubwibone, nta kintu na kimwe bari basobanukiwe, ahubwo [ko] bari barashajijwe no kubaza ibibazo no kujya impaka z’amagambo’ (1 Tim 6:3, 4). Ese Timoteyo yari kurebera ibyo bitekerezo bibi byari byatangiye kwinjira mu itorero? Reka da! Impamvu ni uko Pawulo yari yamugiriye inama yo “kurwana intambara nziza yo kwizera” kandi akazibukira ‘amagambo y’amanjwe akerensa ibyera, n’amagambo avuguruzanya y’ibyo bita “ubumenyi” kandi atari bwo’ (1 Tim 6:12, 20, 21). Nta gushidikanya ko Timoteyo yumviye inama irangwa n’ubwenge ya Pawulo.—1 Kor 10:12.

17. Ni gute ukwizera kwacu gushobora kugeragezwa muri iki gihe?

17 Igishimishije ni uko Timoteyo yari yarabwiwe ko mu ‘bihe bya nyuma bamwe bari kuzagwa bakava mu byo kwizera, bakita ku magambo ayobya yahumetswe n’abadayimoni n’inyigisho zabo’ (1 Tim 4:1). Abagize itorero bose, harimo n’abafite inshingano, bagomba kumera nka Timoteyo bakagira ukwizera gukomeye, kandi kutajegajega. Nitwiyemeza kwamaganira kure ubuhakanyi, amajyambere yacu azagaragara, kandi tube intangarugero mu kwizera.

Jya wihatira gutuma amajyambere yawe agaragara

18, 19. (a) Ni gute watuma amajyambere yawe agaragarira bose? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Uko bigaragara, amajyambere yo mu buryo bw’umwuka Umukristo w’ukuri agira, ntaho ahuriye n’isura ye, ubushobozi yavukanye, cyangwa kuba ari umuntu ukomeye. Nanone kuba umuntu amaze igihe kirekire mu itorero akora umurimo, si byo byanze bikunze bituma amajyambere ye yo mu buryo bw’umwuka agaragara. Ahubwo kugira amajyambere nyakuri yo mu buryo bw’umwuka bigaragazwa n’uko twumvira Yehova, haba mu bitekerezo, mu magambo no mu myifatire yacu (Rom 16:19). Twagombye kumvira itegeko ridusaba gukundana, kandi tukitoza kugira ukwizera gukomeye. Koko rero, nimucyo tujye dutekereza ku magambo Pawulo yandikiye Timoteyo kandi tuyahugiremo, kugira ngo amajyambere yacu agaragarire bose.

19 Undi muco ugaragaza ko dukuze mu buryo bw’umwuka, ni ibyishimo. Uwo muco ni umwe mu mbuto z’umwuka wera w’Imana (Gal 5:22, 23). Igice gikurikira kizagaragaza ukuntu dushobora kwitoza kugira ibyishimo mu bihe bigoye, n’uko twakomeza kugira ibyishimo.

Ni gute wasubiza?

• Ni iki abandi bamenya bitewe n’ibyo tuvuga?

• Imyifatire yacu n’ubudakemwa bigaragaza bite ko dufite amajyambere mu buryo bw’umwuka?

• Kuki Abakristo bagomba kuba intangarugero mu bihereranye no kugaragaza urukundo n’ukwizera?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Timoteyo wari ukiri muto yari akuze mu buryo bw’umwuka kuruta uko yari akuze mu buryo bw’umubiri

[Amafoto yo ku ipaji ya 13]

Ese amajyambere yawe agaragarira abandi?