Uri igisonga cyizerwa
“Ntimuri abanyu.”—1 KOR 6:19.
1. Iyo abantu bumvise ijambo umugaragu batekereza iki?
HASHIZE imyaka igera ku 2.500 umwanditsi w’Umugiriki agize ati “nta muntu uhitamo kuba umugaragu.” Abantu benshi muri iki gihe babona ko ayo magambo ari ukuri. Ijambo umugaragu ryumvikanisha umuntu ukandamizwa kandi w’umucakara, ukora imirimo ihesha inyungu shebuja, aho kugira ngo abe ari we ihesha inyungu.
2, 3. (a) Abemera kuba abagaragu ba Kristo babonwa bate? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume ku birebana n’inshingano z’ibisonga?
2 Ariko kandi, Yesu yagaragaje ko abigishwa be bari kuba abagaragu bicisha bugufi. Icyakora, kuba Abakristo b’ukuri ari abagaragu ntibibatesha agaciro cyangwa ngo bitume bakandamizwa. Abo bagaragu barubahwa kandi bakiringirwa. Urugero, tekereza ku byo Yesu yavuze ku birebana n’‘umugaragu’ umwe, mbere gato y’urupfu Rwe. Kristo yavuze ko hari imirimo yari gushinga ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’ —Mat 24:45-47.
3 Birashishikaje kuba mu nkuru ihuje n’iyo, uwo mugaragu yariswe ‘igisonga.’ (Soma muri Luka 12:42-44.) Abenshi mu Bakristo bizerwa bariho muri iki gihe ntibari muri iryo tsinda ry’igisonga cyizerwa. Ariko kandi, Ibyanditswe bigaragaza ko abakorera Imana bose ari ibisonga. Ni izihe nshingano bafite? Bagombye kuzibona bate? Kugira ngo tubone ibisubizo, nimucyo dusuzume inshingano ibisonga byo mu bihe bya kera byari bifite.
INSHINGANO Z’IBISONGA
4, 5. Ni izihe nshingano ibisonga byo mu bihe bya kera byari bifite? Tanga ingero.
4 Mu bihe bya kera, akenshi igisonga cyabaga ari umugaragu wizerwa, wahawe inshingano yo kugenzura ibyo mu rugo rwa shebuja, cyangwa ibikorwa bye Intang 13:2; 15:2; 24:2-4.
by’ubucuruzi. Ibisonga byabaga bifite ububasha buhagije, kandi byabaga bishinzwe gucunga ibintu byo mu rugo, amafaranga no kugenzura abandi bagaragu. Ibyo dushobora kubibonera ku rugero rwa Eliyezeri, wari warahawe inshingano yo kwita ku bintu byinshi Aburahamu yari afite. Birashoboka ko Eliyezeri ari we Aburahamu yohereje i Mezopotamiya gushakira umuhungu we Isaka umugore. Iyo yari inshingano ikomeye rwose!—5 Yozefu umwuzukuruza wa Aburahamu yitaga ku byo mu rugo rwa Potifari (Intang 39:1, 2). Nyuma yaho, Yozefu na we yaje kugira icye gisonga, cyacungaga “ibyo mu rugo rwe.” Icyo gisonga ni cyo cyakiriye abavandimwe icumi ba Yozefu. Ikindi kandi, cyagize uruhare rukomeye mu gusohoza umugambi wa Yozefu wo kugerageresha bene se igikombe cy’ifeza. Ibyo bigaragaza ko ibisonga byiringirwaga cyane.—Intang 43:19-25; 44:1-12.
6. Ni izihe nshingano abasaza b’Abakristo bafite?
6 Ibinyejana byinshi nyuma yaho, intumwa Pawulo yanditse ko abagenzuzi b’Abakristo bagombaga kuba ‘ibisonga by’Imana’ (Tito 1:7). Kubera ko abagenzuzi bashyiriweho kuragira “umukumbi w’Imana,” bafite inshingano yo kuyobora amatorero (1 Pet 5:1, 2). Birumvikana ko baba bafite inshingano zitandukanye. Urugero, abenshi mu bagenzuzi b’Abakristo bafasha itorero rimwe. Abagenzuzi basura amatorero bo bafasha amatorero menshi. Abagize Komite y’Ibiro by’Ishami bafasha amatorero yose aba ari mu gihugu. Icyakora, bose baba bitezweho gusohoza inshingano zabo mu budahemuka; bose bafite icyo ‘bazabazwa’ n’Imana.—Heb 13:17.
7. Tuzi dute ko mu buryo runaka Abakristo bose ari ibisonga?
7 Bite se ku birebana n’Abakristo benshi b’indahemuka batari abagenzuzi? Intumwa Petero yandikiye Abakristo bose muri rusange, agira ati “mukurikije uko impano buri wese yahawe ingana, mujye muyikoresha mukorerana, kuko muri ibisonga byiza by’ubuntu butagereranywa bw’Imana bugaragazwa mu buryo bunyuranye” (1 Pet 1:1; 4:10). Ubuntu butagereranywa bw’Imana bwatumye iha buri wese muri twe impano, ibintu, ubushobozi cyangwa ubuhanga dushobora gukoresha dufasha bagenzi bacu duhuje ukwizera. Ku bw’ibyo, abantu bose bakorera Imana ni ibisonga. Iratwiringira, ikatwubaha, kandi iba itwitezeho ko dukoresha neza ibyo yaduhaye.
TURI AB’IMANA
8. Ni ikihe kintu cy’ingenzi tugomba kwibuka?
8 Kubera ko turi ibisonga, reka dusuzume ibintu bitatu by’ingenzi dukwiriye kwibuka. Icya mbere: twese turi ab’Imana kandi izagira icyo itubaza. Pawulo yaranditse ati “ntimuri abanyu, kuko mwaguzwe igiciro cyinshi,” ni ukuvuga amaraso y’igitambo ya Kristo (1 Kor 6:19, 20). Kubera ko turi aba Yehova, tugomba kumvira amategeko ye, kandi ayo mategeko si umutwaro (Rom 14:8; 1 Yoh 5:3). Nanone kandi, turi abagaragu ba Kristo. Kimwe n’ibisonga bya kera, dufite umudendezo mwinshi, ariko uwo mudendezo ufite aho ugarukira. Tugomba gusohoza inshingano zacu nk’uko tubisabwa. Uko inshingano dufite zaba ziri kose, tuba tukiri abagaragu b’Imana na Kristo.
9. Ni uruhe rugero Yesu yatanze rugaragaza icyo umugaragu aba yitezweho?
9 Yesu yadufashije gusobanukirwa icyo umugaragu aba yitezweho. Hari igihe yabwiye abigishwa be inkuru y’umugaragu watashye yiriwe akora umunsi wose. Ese shebuja yaba yaramubwiye ati “hita uza hano ujye ku meza”? Oya. Yaramubwiye ati “ntegurira ibyokurya bya nimugoroba, Luka 17:7-10.
hanyuma ukenyere unkorere kugeza aho ndi burangirize kurya no kunywa, nyuma yaho ni bwo nawe uri burye kandi ukanywa.” Ni irihe somo Yesu yashakaga guha abigishwa be? Yaravuze ati “nuko rero, namwe nimumara gukora ibintu byose mushinzwe, mujye muvuga muti ‘turi abagaragu batagira umumaro. Ibyo twakoze ni byo twagombaga gukora.’”—10. Ni iki kigaragaza ko Yehova yishimira imihati dushyiraho kugira ngo tumukorere?
10 Birumvikana ko Yehova yishimira imihati dushyiraho kugira ngo tumukorere. Bibiliya iratwizeza iti “Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo” (Heb 6:10). Yehova ntajya adusaba ibyo tudashoboye. Ikindi kandi, ibyo adusaba byose ni twe bigirira akamaro kandi ntiyigera atunaniza. Icyakora, dukurikije urugero Yesu yatanze, umugaragu ntiyinezeza ubwe, ngo ashyire inyungu ze mu mwanya wa mbere. Ibyo byumvikanisha ko iyo twiyeguriye Imana tuba twiyemeje gushyira inyungu zayo mu mwanya wa mbere. Ese uko si ko nawe ubibona?
ICYO YEHOVA ADUSABA TWESE
11, 12. Ni uwuhe muco twebwe ibisonga tugomba kugaragaza, kandi se ni iki tugomba kwirinda?
11 Ikintu cya kabiri tugomba kwibuka ni uko kuba twese turi ibisonga bituma dukurikiza amahame amwe y’ibanze. Ni iby’ukuri ko hari inshingano zimwe na zimwe zihabwa abantu bake mu itorero rya gikristo. Ariko kandi, inyinshi mu nshingano za gikristo zireba Abakristo bose. Urugero, kubera ko turi abigishwa ba Kristo tukaba n’Abahamya ba Yehova, tugomba gukundana. Yesu yavuze ko urukundo ari cyo kimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri (Yoh 13:35). Icyakora, ntidukunda abavandimwe bacu gusa. Twihatira kugaragariza urukundo abo tudahuje ukwizera. Ibyo ni ibintu twese dushobora gukora, kandi rwose twagombye kubikora.
12 Nanone kandi, dusabwa kugira imyifatire myiza. Tugomba kwirinda imyifatire Ijambo ry’Imana riciraho iteka. Pawulo yaranditse ati “abasambanyi, abasenga ibigirwamana, abahehesi, abagabo bakoreshwa ibyo imibiri yabo itaremewe, abagabo baryamana n’abandi bagabo, abajura, abanyamururumba, abasinzi, abatukana n’abanyazi, ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (1 Kor 6:9, 10). Tuvugishije ukuri, gukora ibihuje n’amahame y’Imana akiranuka bisaba gushyiraho imihati myinshi. Icyakora, iyo mihati si imfabusa, kuko iduhesha inyungu nyinshi, hakubiyemo kugira imyifatire ituma tugira ubuzima bwiza, tukagirana n’abandi imishyikirano myiza kandi tukemerwa n’Imana.—Soma muri Yesaya 48:17, 18.
13, 14. Ni iyihe nshingano Abakristo bose bafite, kandi se twagombye kuyibona dute?
13 Nanone kandi, wibuke ko igisonga cyabaga gifite akazi gisabwa gukora. Natwe ni uko. Twahawe impano y’agaciro kenshi, ni ukuvuga ubumenyi ku byerekeye ukuri. Imana iba yiteze ko tugeza ubwo bumenyi ku bandi (Mat 28:19, 20). Pawulo yaranditse ati “mureke abantu bajye babona ko turi abagaragu ba Kristo, tukaba n’ibisonga byabikijwe amabanga yera y’Imana” (1 Kor 4:1). Pawulo yagaragaje ko ibisonga byasabwaga kwita ku ‘mabanga yera’ no kuyageza ku bandi mu budahemuka nk’uko Shebuja, Yesu Kristo, yabitegetse.—1 Kor 9:16.
14 Kugeza ukuri ku bandi ni ikimenyetso kigaragaza ko tubakunda. Birumvikana ko Abakristo bari mu mimerere itandukanye. Bose ntibakora ibingana mu murimo. Ibyo Yehova arabizi. Icy’ingenzi ni uko buri wese muri twe akora ibyo ashoboye byose. Muri ubwo buryo, tuba tugaragaje ko dukunda Imana na bagenzi bacu urukundo ruzira ubwikunde.
AKAMARO KO KUBA INDAHEMUKA
15-17. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko igisonga kiba indahemuka? (b) Ni uruhe rugero Yesu yatanze rugaragaza ingaruka zo kutaba indahemuka?
15 Ikintu cya gatatu tugomba kwibuka, kikaba gifitanye isano ya bugufi n’ibindi bibiri tumaze kubona, ni uko tugomba kuba indahemuka, tuba abantu biringirwa. Igisonga gishobora kugira imico myiza myinshi n’ubushobozi runaka, ariko nta na kimwe muri ibyo cyaba gifite agaciro mu gihe cyaba kitita ku bintu, cyangwa kitabera shebuja indahemuka. Ni iby’ingenzi ko igisonga kiba indahemuka kugira ngo gisohoze neza umurimo wacyo. Wibuke ko Pawulo yanditse ati “ibisonga biba byitezweho ko biba indahemuka.”—1 Kor 4:2.
16 Niba turi indahemuka, tuzagororerwa nta kabuza. Nitutaba indahemuka, tuzahura n’akaga. Ibyo bigaragazwa n’urugero Yesu yatanze rw’italanto. Abagaragu b’indahemuka ‘bacuruje’ amafaranga shebuja yari yarabasigiye barashimwe, kandi baragororerwa cyane. Umugaragu utaritaye ku byo shebuja yamusigiye yiswe umugaragu “mubi,” w’“umunebwe” kandi “utagira umumaro.” Yatswe italanto yari yahawe kandi ajugunywa hanze.—Soma muri Matayo 25:14-18, 23, 26, 28-30.
17 Ikindi gihe, Yesu yagaragaje ingaruka zigera ku muntu utari indahemuka. Yagize ati “hari umugabo wari umukire, akagira igisonga, maze bakimuregaho ko cyasesaguraga ibintu bye. Nuko aragihamagara arakibwira ati ‘ibyo bintu numva bakuvugaho ni ibiki? Murika iby’ubusonga bwawe kuko utazakomeza gucunga ibyo mu rugo rwanjye’” (Luka 16:1, 2). Kubera ko icyo gisonga cyasesaguraga umutungo wa shebuja, yaracyirukanye. Ibyo biduha isomo ry’ingenzi cyane. Mu by’ukuri, twifuza gusohoza mu budahemuka ibyo dusabwa gukora byose.
ESE BIRAKWIRIYE KO TWIGERERANYA N’ABANDI?
18. Kuki tutagombye kwigereranya n’abandi?
18 Buri wese muri twe ashobora kwibaza ati “ndi igisonga bwoko ki?” Kwigereranya n’abandi bishobora kudukururira ibibazo. Bibiliya iduha inama igira iti “buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije n’undi muntu” (Gal 6:4). Aho kugereranya ibyo dukora n’ibyo abandi bakora, twagombye kwibanda ku byo twe ubwacu dushobora gukora. Ibyo ntibizaturinda ubwibone gusa, ahubwo nanone bizatuma tudacika intege. Mu gihe twisuzuma, tugomba kuzirikana ko imimerere ihinduka. Uburwayi, iza bukuru, cyangwa inshingano nyinshi dufite, bishobora gutuma tudakora ibyo twari dusanzwe dukora byose. Ku rundi ruhande ariko, wenda imimerere turimo ishobora gutuma dukora ibirenze ibyo dukora ubu. Niba ari uko bimeze se, kuki tutagira icyo duhindura?
19. Kuki tutagombye gucika intege mu gihe tudahawe inshingano twifuzaga?
19 Ikindi kintu tugomba gusuzuma, ni ukureba inshingano dufite cyangwa izo twifuza guhabwa. Urugero, umuvandimwe ashobora kwifuza kuba umusaza w’itorero cyangwa gutanga za disikuru mu makoraniro. Ni byiza gukorana umwete kugira ngo tugere kuri izo nshingano, ariko ntitwagombye gucika intege turamutse tutazihawe mu gihe twari tubyiteze. Bitewe n’impamvu dushobora kuba tudasobanukiwe neza, hari inshingano dushobora guhabwa nyuma y’igihe twari twiteze kuzihabwa. Wibuke ko nubwo Mose yumvaga yiteguye gukura Abisirayeli muri Egiputa, byabaye ngombwa ko ategereza imyaka igera kuri 40 mbere y’uko ahabwa iyo nshingano. Ibyo byatumye arushaho kugira imico yari akeneye kugira ngo ayobore ubwoko butagonda ijosi kandi bw’ibyigomeke.—Ibyak 7:22-25, 30-34.
20. Ibyabaye kuri Yonatani bitwigisha iki?
20 Hari n’inshingano tuba tutazigera duhabwa. Uko ni ko byagendekeye Yonatani. Yari umuhungu wa Sawuli, kandi yashoboraga kuzaba umwami wa Isirayeli. Ariko kandi, Imana yatoranyije Dawidi wari muto kuri we, kugira ngo abe umwami. Yonatani yabyakiriye ate? Yarabyemeye kandi ashyigikira Dawidi, ndetse ageza n’aho ashyira ubuzima bwe mu kaga. Yabwiye Dawidi ati “uzaba umwami wa Isirayeli nanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe” (1 Sam 23:17). Waba ubona icyo ibyo bitwigisha? Yonatani yemeye ibyamubayeho, kandi ibinyuranye n’uko se yabigenje, we ntiyigeze agirira Dawidi ishyari. Aho kugira ngo turarikire inshingano abandi bafite, buri wese muri twe akwiriye gukora uko ashoboye kose kugira ngo asohoze inshingano ye. Dushobora kwiringira ko mu isi nshya, Yehova azatuma abagaragu be bose babona ibintu byiza byose bifuza.
21. Twagombye kubona dute inshingano yacu yo kuba ibisonga?
21 Nimucyo tuzirikane ko kuba turi ibisonga byizerwa bitavuga ko turi abagaragu bakandamizwa kandi bahora bababaye. Ntituri abagaragu nk’abo. Turubahwa cyane, kandi twahawe umurimo utazigera wongera gukorwa wo gutangaza ubutumwa bwiza muri iyi minsi y’imperuka. Mu gihe dukora uwo murimo, tuba dufite umudendezo usesuye wo guhitamo uko dusohoza inshingano zacu. Nimucyo rero tube ibisonga byizerwa. Nimucyo nanone tujye duha agaciro inshingano dufite yo gukorera Yehova, we Ukomeye kurusha abandi bose mu ijuru no mu isi.