Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntukemere ko hagira ikigutandukanya na Yehova

Ntukemere ko hagira ikigutandukanya na Yehova

“Uyu munsi nimwihitiremo uwo muzakorera.”—YOS 24:15.

1-3. (a) Kuki Yosuwa yatanze urugero rwiza mu birebana no kugira amahitamo meza? (b) Ni iki twagombye kuzirikana mu gihe dufata imyanzuro?

AMAHITAMO tugira ni ay’ingenzi cyane. Atuma tumenya uko tugomba gukoresha ubuzima bwacu. Ibyo twabigereranya n’igihe umuntu yaba arimo agenda maze akagera mu mayirabiri. Arahitamo iyihe? Niba azi aho agiye, inzira imwe ishobora kumugezayo, naho indi ikaba yamuyobya.

2 Bibiliya ikubiyemo ingero nyinshi z’abantu bageze mu mimerere nk’iyo. Urugero, Kayini yagombaga guhitamo gutegeka uburakari bwe cyangwa kutabutegeka (Intang 4:6, 7). Yosuwa yagombaga guhitamo gukorera Imana y’ukuri cyangwa gusenga imana z’ikinyoma (Yos 24:15). Kubera ko Yosuwa yashakaga gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi, yahisemo inzira yari gutuma abigeraho. Ariko Kayini we yahisemo inzira yamutandukanyije na Yehova.

3 Hari igihe biba ngombwa ko natwe dufata imyanzuro ikomeye kugira ngo dukomeze kugendera mu nzira ikwiriye. Icyo gihe tugomba kwibuka ko amahitamo tugira ashobora guhesha Yehova ikuzo kandi agatuma tugirana na we imishyikirano ya bugufi, cyangwa akadutandukanya na we. (Soma mu Baheburayo 3:12.) Muri iki gice no mu gikurikira, tuzasuzuma ibintu birindwi tutagombye kwemera ko bidutandukanya na Yehova.

AKAZI

4. Kuki gushaka ibidutunga ari iby’ingenzi?

4 Abakristo basabwa kwiyitaho no kwita ku miryango yabo. Bibiliya ivuga ko umuntu wanga gutunga abo mu rugo rwe, aba ari mubi cyane hanyuma y’utizera (2 Tes 3:10; 1 Tim 5:8). Ubwo rero, akazi ni ingenzi, ariko utabaye maso gashobora kugutandukanya na Yehova. Mu buhe buryo?

5. Ni ibihe bintu twagombye gutekerezaho mbere yo kwemera akazi?

5 Reka tuvuge ko urimo ushaka akazi. Niba akazi kadakunda kuboneka mu gihugu cyawe, ushobora kugwa mu mutego wo kwemera akazi kose ubonye. Byagenda bite se niba ako kazi gahabanye n’amahame ya Bibiliya? Wabigenza ute se niba ako kazi kazagutwara igihe kinini ku buryo utazajya ubona igihe gihagije cyo kwifatanya n’itorero no kuba hamwe n’umuryango wawe? Ese ushobora kukemera uko byaba biri kose, utekereza uti “aho kwicara ubusa nakora aka kazi nubwo kadakwiriye”? Wibuke ko kugira amahitamo mabi bishobora kugutandukanya na Yehova (Heb 2:1). Waba ushaka akazi cyangwa wifuza guhindura ako ufite, ni iki wakora kugira ngo uhitemo neza?

6, 7. (a) Ni ayahe mahitamo umuntu ashobora kugira ku birebana n’akazi? (b) Ni ayahe mahitamo azatuma ugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi, kandi kuki?

6 Amahitamo yawe azaterwa n’intego ufite. Ugomba kwibaza uti “kuki nshaka akazi?” Niba ubona ko impamvu y’ibanze ituma ushaka akazi ari ukubona ibyo ukeneye wowe n’umuryango wawe, kugira ngo ubashe gukorera Yehova, azahira imihati yawe (Mat 6:33). Yehova aba azi uko yagufasha mu gihe waba ubuze akazi no mu gihe ubukungu bwifashe nabi (Yes 59:1). “Azi gukiza abantu biyeguriye Imana ibibagerageza.”—2 Pet 2:9.

7 Ku rundi ruhande se, byagenda bite niba icyo ugamije ari ukugira ubutunzi? Wenda uzabubona. Ariko kandi, nukora ugamije gusa kugira ubutunzi, bizaguteza akaga. (Soma muri 1 Timoteyo 6:9, 10.) Niba amafaranga n’akazi ari byo bintu ushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe, bizagutandukanya na Yehova.

8, 9. Ni ibihe bibazo ababyeyi bagombye kwibaza ku birebana n’akazi bakora, kandi kuki?

8 Niba uri umubyeyi, ujye utekereza ku rugero uha abana bawe. Ni iki babona ko ari cyo cy’ingenzi mu mibereho yawe? Ese ni akazi, cyangwa ni imishyikirano ufitanye na Yehova? Niba babona ko gushaka kuba umuntu ukomeye cyangwa kuba umukire ari byo ushyira mu mwanya wa mbere, ese ntutekereza ko na bo bashobora kuzakwigana maze bakazagira amahitamo mabi? Ese ntibashobora kuzareka kukubaha? Hari Umukristokazi ukiri muto wagize ati “iyo nshubije amaso inyuma, nibuka ko akazi ari ko papa yashyiraga mu mwanya wa mbere. Mu mizo ya mbere, byasaga n’aho yakoranaga umwete kugira ngo umuryango wacu ubeho neza. Yashakaga ko tugira ubuzima bwiza. Ariko mu myaka ya vuba aha, hari icyahindutse. Akora igihe cyose, kandi agura ibintu bihenze cyane umuryango wacu uba udakeneye. Kubera iyo mpamvu, umuryango wacu uzwiho kuba ufite amafaranga menshi, aho gutera abandi inkunga kugira ngo bakorere Yehova. Jye nahitamo ko papa akora cyane kugira ngo atume umuryango wacu ugirana imishyikirano myiza na Yehova, aho gukora cyane ashaka amafaranga.”

9 Babyeyi, ntimugashyire akazi mu mwanya wa mbere ku buryo kabatandukanya na Yehova. Nimwereke abana banyu binyuriye ku rugero mubaha ko ubutunzi buruta ubundi dukwiriye kugira ari ubwo mu buryo bw’umwuka.—Mat 5:3.

10. Ni iki umuntu ukiri muto yazirikana mu gihe ahitamo icyo azakora?

10 Niba ukiri muto ukaba wifuza guhitamo icyo uzakora, ni mu buhe buryo wagira amahitamo meza? Nk’uko twigeze kubivuga, amahitamo yawe azaterwa n’intego ufite. Niba hari ikintu runaka ushaka kwiga, ese kizatuma ubona akazi kazagufasha gushyira imbere inyungu z’Ubwami, cyangwa uzabona akazi kazagutandukanya na Yehova (2 Tim 4:10)? Ese wifuza kumera nk’abantu bo muri iyi si bagira ibyishimo ari uko gusa bafite amafaranga menshi? Cyangwa se uzahitamo kugira icyizere nk’icyo Dawidi yari afite, igihe yagiraga ati “nabaye umusore none ndashaje, nyamara sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa burundu, cyangwa ngo urubyaro rwe rusabirize ibyokurya” (Zab 37:25)? Wibuke ko hari amahitamo wagira akazagutandukanya na Yehova, naho andi akaba yazatuma ugira ubuzima bwiza buruta ubundi bwose. (Soma mu Migani 10:22; Malaki 3:10.) Uzagira ayahe mahitamo? *

IMYIDAGADURO

11. Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’imyidagaduro, kandi se ni iki twagombye kuzirikana?

11 Bibiliya ntivuga ko kwidagadura ari bibi cyangwa ko ari uguta igihe. Pawulo yandikiye Timoteyo ko imyitozo y’umubiri ishobora kugira umumaro (1 Tim 4:8). Ndetse Bibiliya ivuga ko hariho “igihe cyo guseka” n’“igihe cyo kubyina,” kandi idutera inkunga yo kuruhuka bihagije (Umubw 3:4; 4:6). Ariko kandi, utabaye maso imyidagaduro yagutandukanya na Yehova. Mu buhe buryo? Mu gihe waba uhisemo imyidagaduro mibi, cyangwa igutwara igihe kinini.

Imyidagaduro itugarurira ubuyanja iyo ikwiriye kandi tukayimaramo igihe gikwiriye

12. Ni ibihe bintu wagombye gutekerezaho mu gihe uhitamo imyidagaduro?

12 Mbere na mbere, jya umenya imyidagaduro ushaka kujyamo iyo ari yo. Zirikana ko hariho imyidagaduro myiza. Tuvugishe ukuri ariko, imyinshi mu myidagaduro iriho ishimagiza ibyo Imana yanga, urugero nk’urugomo, ubupfumu n’ubusambanyi. Ku bw’ibyo, ugomba gusuzuma imyidagaduro ujyamo. Ni izihe ngaruka ikugiraho? Ese yaba igushishikariza kuba umunyarugomo, kugira umwuka wo kurushanwa cyangwa gukunda igihugu by’agakabyo (Imig 3:31)? Ese yaba igutwara amafaranga menshi? Ese ishobora kubera abandi igisitaza (Rom 14:21)? Imyidagaduro uhitamo ituma wifatanya n’abahe bantu (Imig 13:20)? Ese igushishikariza gukora ibikorwa bibi?—Yak 1:14, 15.

13, 14. Kuki wagombye gusuzuma igihe umara mu myidagaduro?

13 Nanone, ukwiriye gusuzuma igihe umara mu myidagaduro. Ibaze uti “ese mara igihe kinini mu myidagaduro ku buryo nsigarana igihe gito cyo kwita ku bikorwa byo mu buryo bw’umwuka?” Nuhitamo kumara igihe kinini mu myidagaduro, ntizagushimisha nk’uko byakagombye kumera. Mu by’ukuri, abashyira imyidagaduro mu mwanya wayo barushaho kuyishimira. Kubera iki? Kubera ko baba bazi ko babanje kwita ku ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi,’ bajya mu myidagaduro nta cyo bishinja.—Soma mu Bafilipi 1:10, 11.

14 Kumara igihe kinini mu myidagaduro bishobora gusa naho bishimisha, ariko bishobora kugutandukanya na Yehova. Hari mushiki wacu ufite imyaka 20 witwa Kim wiboneye ko ibyo ari ukuri. Yagize ati “mu mpera za buri cyumweru, ni ukuvuga kuwa gatanu, kuwa gatandatu no ku cyumweru, najyaga mu birori. Ariko ubu, mbona ko hari ibintu by’ingenzi kurushaho ngomba gukora. Urugero, kubera ko ndi umupayiniya, mbyuka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo njya kubwiriza. Ubwo rero, sinshobora kujya mu birori ngo ngeze saa saba cyangwa saa munani za nijoro. Nzi ko amateraniro mbonezamubano atari ko yose aba ari mabi, ariko ashobora gutwara umuntu igihe. Kimwe n’ibindi bintu byose, agomba kugenerwa umwanya ukwiriye.”

15. Ababyeyi bafasha bate abana babo guhitamo imyidagaduro ibagarurira ubuyanja?

15 Ababyeyi bafite inshingano yo kwita ku muryango wabo mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo. Ibyo bikubiyemo no guteganya igihe cyo kwidagadura. Niba uri umubyeyi, ntugatekereze ko imyidagaduro yose ari mibi. Ariko kandi, ugomba no kuzirikana ko hari imyidagaduro idakwiriye (1 Kor 5:6). Nubanza kubitekerezaho neza, uzashobora guhitiramo umuryango wawe imyidagaduro ikwiriye. * Muri ubwo buryo, wowe n’abana bawe muzagira amahitamo azatuma mugirana imishyikirano myiza na Yehova.

IMISHYIKIRANO DUFITANYE N’ABAGIZE UMURYANGO WACU

16, 17. Ni iki cyagiye kibabaza ababyeyi benshi, kandi se tuzi dute ko Yehova yumva akababaro kabo?

16 Urukundo ruba hagati y’umubyeyi n’umwana ruba rukomeye cyane, ku buryo Yehova yarutanzeho urugero agaragaza urukundo akunda abagize ubwoko bwe (Yes 49:15). Ni ibisanzwe rero ko umuntu ababara cyane iyo umwe mu bagize umuryango ataye Yehova. Hari mushiki wacu wari ufite umukobwa waciwe, wagize ati “byaranshegeshe cyane. Naribazaga nti ‘kuki yaretse Yehova?’ Numvaga nicira urubanza.”

17 Yehova yumva akababaro kawe. Na we ‘yashengutse umutima’ igihe abantu ba mbere bigomekaga. Yaranababaye cyane igihe abenshi mu bantu bariho mbere y’Umwuzure bangaga kumvira Nowa (Intang 6:5, 6). Abatarigeze bahura n’icyo kibazo bashobora kutiyumvisha ukuntu umuntu yumva ababaye. Ariko kandi, ntibyaba bihuje n’ubwenge kwemera ko imyifatire mibi y’umwe mu bagize umuryango wacu waciwe idutandukanya na Yehova. None se, wakwihanganira ute agahinda gakomeye ugira iyo umwe mu bagize umuryango aretse Yehova?

18. Kuki ababyeyi batagombye kwicira urubanza mu gihe umwana wabo aretse Yehova?

18 Ntukicire urubanza bitewe n’ibyabaye. Yehova yahaye abantu umudendezo wo guhitamo kumukorera cyangwa kutamukorera, kandi buri wese mu bagize umuryango wamwiyeguriye akabatizwa, agomba ‘kwiyikorerera uwe mutwaro’ (Gal 6:5). Yehova abona ko uwakoze icyaha ari we ugomba kukiryozwa, si wowe (Ezek 18:20). Nanone kandi, ntukabone ko abandi ari bo babiteye. Ujye wubaha gahunda Yehova yateganyije yo guhana abanyabyaha. Jya urwanya Satani, aho kurwanya abungeri barinda itorero.—1 Pet 5:8, 9.

Kwiringira ko uwo dukunda azagarukira Yehova si bibi

19, 20. (a) Ni iki ababyeyi bafite abana baciwe bakora kugira ngo bihanganire akababaro? (b) Ni iki ababyeyi nk’abo bashobora kwiringira?

19 None se byagenda bite uhisemo kurakarira Yehova? Byagutandukanya na we. Mu by’ukuri, uwo muntu ukunda cyane akeneye kubona ko wiyemeje gukunda Yehova kurusha uko ukunda abagize umuryango wawe. Bityo rero, kugira ngo wihanganire iyo mimerere, ugomba gukomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Ntukitandukanye n’Abakristo bagenzi bawe b’indahemuka (Imig 18:1). Jya usuka imbere ya Yehova ibikuri ku mutima (Zab 62:7, 8). Ntugashake impamvu z’urwitwazo zo gushyikirana n’uwo mu muryango waciwe, urugero mwandikirana kuri interineti (1 Kor 5:11). Jya uhugira mu bikorwa byo mu buryo bw’umwuka (1 Kor 15:58). Wa mushiki wacu twigeze kuvuga, yagize ati “nzi ko ngomba kugira byinshi byo gukora mu murimo wa Yehova, kandi ngakomeza kwiyitaho mu buryo bw’umwuka kugira ngo nzabashe gufasha umukobwa wanjye nagarukira Yehova.”

20 Bibiliya ivuga ko urukundo “rwiringira byose” (1 Kor 13:4, 7). Kwiringira ko uwo ukunda waciwe azagarukira Yehova, si bibi. Buri mwaka, abanyabyaha benshi barihana maze bakagaruka mu muteguro wa Yehova. Iyo bihannye, Yehova ntakomeza kubarakarira. Ahubwo aba ‘yiteguye kubababarira.’—Zab 86:5.

JYA UGIRA AMAHITAMO ARANGWA N’UBWENGE

21, 22. Ni ayahe mahitamo wifuza kugira?

21 Yehova yahaye abantu umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye. (Soma mu Gutegeka 30:19, 20.) Ariko ibyo bisobanura ko dufite inshingano yo kugira amahitamo meza. Buri Mukristo yagombye kwibaza ati “ese amahitamo ngira atuma nkomeza kugendera mu nzira nziza? Ese nemeye ko akazi, imyidagaduro cyangwa imishyikirano ngirana n’abagize umuryango wanjye bintandukanya na Yehova?”

22 Urukundo Yehova akunda ubwoko bwe ntirucogora. Ku bw’ibyo rero, nta cyadutandukanya na Yehova, keretse gusa tugize amahitamo mabi (Rom 8:38, 39). Ariko dushobora kubyirinda. Ntukemere ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose kigutandukanya na Yehova. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ibindi bintu bine bishobora kudutandukanya na Yehova tutabaye maso.

^ par. 10 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’uko wahitamo icyo uzakora, reba igice cya 38 cy’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2.

^ par. 15 Niba wifuza ibindi bitekerezo, reba igazeti ya Nimukanguke! yo mu Gushyingo 2011, ku ipaji ya 17-19.