Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ufite “umutima wo kumenya” Yehova?

Ese ufite “umutima wo kumenya” Yehova?

“Nzabaha umutima wo kumenya ko ndi Yehova, kandi bazaba ubwoko bwanjye.”—YER 24:7.

1, 2. Kuki hari abantu bashobora gushishikazwa n’imbuto z’imitini?

ESE wigeze urya imbuto z’imitini? Ni imbuto Abisirayeli bo mu bihe bya Bibiliya bakundaga cyane (Nah 3:12; Luka 13:6-9). Muri iki gihe, imbuto z’imitini zera mu bice byinshi by’isi. Zigira intungamubiri, kandi hari abavuga ko zituma umutima ukora neza.

2 Yehova yigeze kugereranya imbuto z’imitini n’imitima y’abantu. Imana ntiyavugaga akamaro ko kurya imbuto z’imitini. Ibyo yavugaga byari ikigereranyo. Ibyo yavuze binyuze ku muhanuzi Yeremiya bishobora kudufasha twe n’abo dukunda. Mu gihe turi bube tubisuzuma, utekereze icyo bishobora kwigisha Abakristo.

3. Imbuto z’imitini zivugwa muri Yeremiya igice cya 24 zigereranya iki?

3 Reka tubanze dusuzume icyo Imana yavuze mu gihe cya Yeremiya ku birebana n’imbuto z’imitini. Mu mwaka wa 617 Mbere ya Yesu, abantu b’i Buyuda bari mu mimerere mibi yo mu buryo bw’umwuka. Imana yahishuriye Yeremiya ibyari kubageraho, maze imwereka imbuto z’imitini z’ubwoko bubiri: izari “nziza cyane” n’izari “mbi cyane.” (Soma muri Yeremiya 24:1-3.) Imbuto mbi z’imitini zagereranyaga Umwami Sedekiya n’abandi bari bameze nka we bari bagiye kugabwaho igitero n’Umwami Nebukadinezari n’ingabo ze. Ariko se byari kugendekera bite Ezekiyeli, Daniyeli na bagenzi be batatu bari baramaze kugera i Babuloni, ndetse n’abandi Bayahudi bari bagiye kujyanwayo? Abo bagereranyaga imbuto nziza z’imitini. Bamwe muri bo bari kuzasubira i Yerusalemu bakongera kubaka uwo mugi n’urusengero rwawo, kandi ni ko byaje kugenda.—Yer 24:8-10; 25:11, 12; 29:10.

4. Ni mu buhe buryo ibyo Imana yavuze ku birebana n’imbuto nziza z’imitini bidutera inkunga?

4 Yehova yavuze ibirebana n’abagereranywaga n’imbuto nziza z’imitini ati “nzabaha umutima wo kumenya ko ndi Yehova, kandi bazaba ubwoko bwanjye” (Yer 24:7). Ayo magambo ni yo agize umurongo w’ifatizo iki gice gishingiyeho, kandi adutera inkunga cyane. Imana yifuza guha abantu ‘umutima wo kuyimenya.’ Ijambo “umutima” ryakoreshejwe aha ngaha, ryumvikanisha abo turi bo imbere. Nta gushidikanya ko wifuza kugira umutima nk’uwo wo kuyimenya no kuba umwe mu bagize ubwoko bwayo. Kugira ngo ubigereho ugomba kwiga Ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa, ukihana kandi ugahinduka, hanyuma ukayiyegurira kandi ukabatizwa mu izina rya Data, iry’Umwana n’iry’umwuka wera (Mat 28:19, 20; Ibyak 3:19). Ushobora kuba waramaze gutera izo ntambwe, cyangwa ukaba wifatanya buri gihe n’Abahamya ba Yehova, bityo ukaba uri mu nzira yo kuzitera.

5. Ahanini ni ba nde Yeremiya yandikiye?

5 Twaba twaramaze gutera zimwe muri izo ntambwe cyangwa twaraziteye zose, tugomba gukomeza kugenzura imitekerereze yacu n’imyifatire yacu. Impamvu ibyo ari ngombwa igaragazwa n’ibindi bintu Yeremiya yanditse ku birebana n’umutima. Ibice bimwe by’igitabo cya Yeremiya bivuga ibirebana n’amahanga yari akikije u Buyuda, ariko icyo gitabo cyibanda ahanini ku byabaye ku baturage b’u Buyuda ku ngoma z’abami batanu mu babutegetse (Yer 1:15, 16). Koko rero, ahanini Yeremiya yanditse avuga ibirebana n’abagabo, abagore n’abana bari bariyeguriye Yehova. Abakurambere babo bari barahisemo kuba ishyanga ryamwiyeguriye (Kuva 19:3-8). Mu gihe cya Yeremiya nabwo, abari bagize ubwo bwoko biyemereye ko bari bariyeguriye Imana. Baravuze bati “tuje tukugana, kuko wowe Yehova uri Imana yacu” (Yer 3:22). Ariko se utekereza ko bari bafite umutima mwiza?

UMUTIMA WABO W’IKIGERERANYO WAGOMBAGA KUBAGWA

6. Kuki twagombye gushishikazwa mu buryo bwihariye n’ibyo Imana yavuze ku birebana n’umutima?

6 Abaganga bo muri iki gihe bashobora gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo barebe uko umutima umeze n’uko ukora. Ariko Yehova ashobora gukora ibirenze ibyo, nk’uko yabigenje mu gihe cya Yeremiya. Imana ifite ubushobozi budasanzwe bwo kugenzura umutima nk’uko bigaragazwa n’ibyo yivugiye, igira iti “umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane. Ni nde wawumenya? Jyewe Yehova, ni jye ugenzura umutima . . . nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze, nkamwitura ibihwanye n’imbuto z’imigenzereze ye” (Yer 17:9, 10). Amagambo ngo ‘kugenzura umutima’ ntiyerekeza ku buryo abaganga basuzuma umutima usanzwe, ushobora gutera incuro miriyari eshatu mu gihe cy’imyaka 70 cyangwa 80. Ahubwo Yehova yavugaga ibirebana n’umutima w’ikigereranyo. Uwo ‘mutima’ werekeza ku muntu w’imbere, hakubiyemo ibyifuzo bye, ibitekerezo bye, ibyiyumvo bye, imyifatire ye n’intego ze. Ufite umutima nk’uwo. Imana ishobora kuwugenzura, kandi nawe wabishobora mu rugero runaka.

7. Ni iki Yeremiya yavuze ku birebana n’umutima wa benshi mu Bayahudi bo mu gihe cye?

7 Kugira ngo dushobore kwisuzuma, twakwibaza tuti “umutima w’ikigereranyo wa benshi mu Bayahudi bo mu gihe cya Yeremiya wari umeze ute?” Kugira ngo tubone igisubizo, reka turebe amagambo adasanzwe Yeremiya yavuze, agira ati ‘ab’inzu ya Isirayeli bose ntibakebwe mu mutima.’ Ntiyavugaga ibyo gukebwa byari bisanzwe ku bagabo b’Abayahudi, kuko yari yabanje kuvuga ati “‘dore iminsi igiye kuza,’ ni ko Yehova avuga, ‘ubwo nzahana umuntu wese wakebwe ariko agakomeza kuba nk’utarakebwe.’” Bityo rero, n’abagabo b’Abayahudi bari barakebwe, ntibari ‘barakebwe mu mutima’ (Yer 9:25, 26). Ibyo byashakaga kuvuga iki?

8, 9. Ni iki abenshi mu Bayahudi bagombaga gukora ku birebana n’imitima yabo?

8 Ibyo Imana yasabye Abayahudi gukora bituma tumenya icyo amagambo ngo ‘abatarakebwe mu mutima’ asobanura. Yaravuze ati “yemwe abatuye i Buyuda n’i Yerusalemu, . . . mukebe imitima yanyu kugira ngo uburakari bwanjye butaza . . . bitewe n’imigenzereze yanyu mibi.” Ariko se, ni hehe iyo migenzereze yabo mibi yaturukaga? Yaturukaga muri bo imbere, ni ukuvuga mu mitima yabo. (Soma muri Mariko 7:20-23.) Koko rero, binyuze kuri Yeremiya, Imana yerekanye impamvu nyayo yatumaga Abayahudi bagira imigenzereze mibi. Bari barigometse bitewe n’uko imitima yabo yari yarinangiye. Imana ntiyishimiraga imigambi yo mu mitima yabo n’imitekerereze yabo. (Soma muri Yeremiya 5:23, 24; 7:24-26.) Yarababwiye iti “mukebwe ku bwa Yehova, mukebe imitima yanyu.”—Yer 4:4; 18:11, 12.

9 Ku bw’ibyo, Abayahudi bo mu gihe cya Yeremiya bari bakeneye ko imitima yabo ibagwa mu buryo bw’ikigereranyo, mbese ‘bagakebwa mu mutima,’ nk’uko byari byaragendekeye abo mu gihe cya Mose (Guteg 10:16; 30:6). ‘Gukeba imitima yabo’ byasobanuraga ko bagombaga kwikuramo ibintu byatumaga imitima yabo itumvira, ni ukuvuga ibitekerezo, ibyifuzo n’intego byatumaga batumvira amategeko y’Imana.—Ibyak 7:51.

UKO TWAGIRA ‘UMUTIMA WO KUMUMENYA’ MURI IKI GIHE

10. Nk’uko byagaragajwe na Dawidi, ni iki twagombye kwifuza gukora?

10 Twagombye gushimira Imana kubera ko ituma dusobanukirwa umutima w’ikigereranyo. Ariko bamwe bashobora kwibaza bati “ese ibyo hari icyo birebaho Abahamya ba Yehova muri iki gihe?” Abenshi mu bagize itorero ntibakora ibibi cyangwa ngo babe bameze nk’“imbuto mbi z’umutini,” nk’uko Abayahudi benshi bo mu gihe cya Yeremiya bari bameze. Ahubwo abenshi mu bagaragu b’Imana bayikorera ari indahemuka, kandi bafite imyifatire myiza. Ariko kandi, wibuke ko n’umukiranutsi Dawidi yasenze Yehova agira ati “Mana, ngenzura umenye umutima wanjye. Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpagarika umutima, urebe niba muri jye hari icyatuma ngendera mu nzira mbi.”—Zab 17:3; 139:23, 24.

11, 12. (a) Kuki buri wese muri twe yagombye gusuzuma umutima we? (b) Ni iki Imana itazakora?

11 Yehova ashaka ko buri wese muri twe yemerwa na we kandi bikaguma bityo. Yeremiya yanditse ibirebana n’umukiranutsi agira ati “wowe Yehova nyir’ingabo, ni wowe ugenzura umukiranutsi; ureba impyiko n’umutima” (Yer 20:12). Niba Ishoborabyose igenzura n’umutima w’umukiranutsi, ese natwe ubwacu ntitwagombye kwigenzura tutibereye? (Soma muri Zaburi ya 11:5.) Mu gihe twigenzura, dushobora gusanga dufite imyifatire, intego n’ibyiyumvo dukwiriye guhindura. Dushobora gutahura ikintu gituma umutima wacu utumvira, kigaragaza ko ukeneye gukebwa mu buryo bw’ikigereranyo. Ibyo byaba ari nko kuwubaga. None se niba wemera ko gusuzuma umutima wawe w’ikigereranyo ari byiza, ni iki wagombye kureba? Kandi se, ni iki cyagufasha kugira icyo uhindura?—Yer 4:4.

12 Icyo tugomba kumenya cyo ni uko Yehova ataduhatira kugira ihinduka. Yavuze ko abagereranywa n’“imbuto z’umutini nziza” yari ‘kubaha umutima wo kumumenya.’ Ntiyavuze ko yari kubahatira guhindura imitima yabo. Bagombaga kwifuza kugira umutima ugaragaza ko bari bazi Imana. Ese natwe si ko byagombye kumera?

Nidusuzuma imitima yacu maze tukayivanamo ibyifuzo bibi, bizaduhesha imigisha

13, 14. Ni mu buhe buryo ibiri mu mutima w’Umukristo bishobora kumuteza akaga?

13 Yesu yaravuze ati “mu mutima haturukamo ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubuhehesi, ubusambanyi, ubujura, guhamya ibinyoma no gutuka Imana” (Mat 15:19). Urugero, niba umuvandimwe yaragize ibyifuzo bibi mu mutima, bigatuma akora icyaha cy’ubuhehesi cyangwa icy’ubusambanyi ariko ntiyihane, ntiyongera kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Ariko kandi, niyo umuntu yaba atarakoze icyaha cy’ubusambanyi, ashobora kureka ibyifuzo bibi bigashinga imizi mu mutima we. (Soma muri Matayo 5:27, 28.) Ni yo mpamvu ari iby’ingenzi ko twisuzuma tukareba niba mu mutima wacu hatarimo ibyo byifuzo bibi. Ese usuzumye umutima wawe, wasanga ufite ibitekerezo bidakwiriye ku birebana n’umuntu mudahuje igitsina, byatuma Imana idakomeza kukwemera? Ese ukeneye kugira icyo uhindura?

14 Nanone kandi, umuvandimwe ashobora rwose kuba atarakoze icyaha cy’“ubwicanyi,” ariko akaba afite inzika mu mutima kugeza n’aho yanga Umukristo mugenzi we (Lewi 19:17). Ese azihatira kuvana mu mutima we ibyo byiyumvo bibi bishobora gutuma winangira?—Mat 5:21, 22.

15, 16. (a) Tanga urugero rugaragaza ukuntu Umukristo ashobora kuba umuntu ‘utarakebwe mu mutima.’ (b) Kuki utekereza ko umuntu ufite ‘umutima utarakebwe’ adashobora gushimisha Yehova?

15 Igishimishije ni uko abenshi mu Bakristo badafite ibyifuzo nk’ibyo bibi mu mitima yabo. Ariko kandi, Yesu yanavuze ibirebana n’“ibitekerezo bibi.” Ibyo byumvikanisha imitekerereze n’imyifatire bishobora kutugiraho ingaruka mbi zitandukanye. Urugero, umuntu ashobora kumva ko kubera indahemuka bene wabo ari cyo kintu cy’ingenzi kurusha ibindi byose. Birumvikana ko Abakristo bagomba ‘gukunda’ bene wabo, ntibabe nk’abantu benshi bo muri iyi “minsi y’imperuka” batakigira urwo rukundo (2 Tim 3:1, 3). Ariko kandi, hari igihe umuntu ashobora gukabya. Abantu benshi bumva ko uwo bafitanye isano abarutira ibindi byose. Ku bw’ibyo, bashobora kurengera bene wabo cyangwa bakabashyigikira uko byaba bimeze kose. Iyo hagize urakaza mwene wabo, na bo birabarakaza cyane. Tekereza ukuntu basaza ba Dina barakajwe cyane n’ibintu bibi byari byakorewe mushiki wabo. Ibyo byatumye bica abagabo benshi (Intang 34:13, 25-30). Nanone utekereze ibyari mu mutima wa Abusalomu, byatumye yica mwene se Amunoni (2 Sam 13:1-30). Ese “ibitekerezo bibi” si byo byabibateye?

16 Birumvikana ko Abakristo b’ukuri badashobora kwica. Ariko se, ntibashobora kurakarira umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wakoshereje mwene wabo cyangwa uwo batekereza ko yamukoshereje? Bashobora kwanga ko mugenzi wabo bahuje ukwizera abakira iwe kuko bumva ko yakoshereje mwene wabo cyangwa na bo bakanga kumwakira iwabo (Heb 13:1, 2). Ibyo bitekerezo bibi no kutagira umuco wo kwakira abashyitsi bigaragaza ko umuntu adafite urukundo, kandi ntibikwiriye kwihanganirwa. Mu by’ukuri, Ugenzura imitima ashobora gutahura ko uwo muntu ‘atakebwe mu mutima’ (Yer 9:25, 26). Wibuke abo Yehova yagiriye inama agira ati “mukebe imitima yanyu.”—Yer 4:4.

GIRA “UMUTIMA WO KUMENYA” IMANA KANDI UKOMEZE KUWUGIRA

17. Ni mu buhe buryo gutinya Yehova byadufasha kugira umutima wumvira?

17 Byagenda bite se uramutse usuzumye umutima wawe w’ikigereranyo maze ugasanga hari inama ya Yehova utumvira nk’uko byakagombye, mbese mu rugero runaka ugasanga ‘utarakebwe’ mu mutima? Wenda usanze utinya abantu, wifuza ibyubahiro cyangwa kugira amafaranga menshi, cyangwa se ukaba utava ku izima cyangwa ushaka kwigenga. Ntiwaba uri uwa mbere bibayeho (Yer 7:24; 11:8). Yeremiya yanditse ko Abayahudi b’abahemu bo mu gihe cye bari “bafite umutima winangiye kandi wigomeka.” Yongeyeho ati “ntibigeze bavuga mu mitima yabo bati ‘nimureke dutinye Yehova Imana yacu, we uduha imvura, akaduha imvura y’umuhindo’” (Yer 5:23, 24). Ese ibyo ntibyumvikanisha ko kugira ngo umuntu ‘akebe umutima we’ agomba gutinya Yehova cyane kandi akamushimira ibyo aduha? Uko gutinya Imana kuzatuma tugira umutima wumvira, witeguye gukora ibyo idusaba byose.

18. Ni iki Yehova yasezeranyije abari mu isezerano rishya?

18 Nidukomeza gushyiraho iyo mihati, Yehova azaduha ‘umutima wo kumumenya.’ Mu by’ukuri, ibyo ni byo yasezeranyije abasutsweho umwuka bari mu isezerano rishya, agira ati “nzashyira amategeko yanjye muri bo, kandi nzayandika mu mitima yabo. Nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye.” Yongeyeho ati “ntibazigishanya, ngo buri wese yigishe mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati ‘menya Yehova!’ Kuko bose bazamenya, uhereye ku woroheje ukageza ku ukomeye wo muri bo . . . Kuko nzabababarira amakosa yabo, kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”—Yer 31:31-34. *

19. Ni ibihe byiringiro bihebuje Abakristo b’ukuri bafite?

19 Waba wiringiye kuzabona imigisha y’iteka izazanwa n’iryo sezerano rishya uri mu ijuru cyangwa ku isi, wagombye kwifuza kumenya Yehova no kuba mu bagize ubwoko bwe. Ikintu cya ngombwa kugira ngo ubone iyo migisha, ni ukubabarirwa ibyaha bishingiye ku ncungu ya Kristo. Kuba Imana ishobora kukubabarira ibyaha byagombye gutuma ubabarira abandi, niyo waba wumva bikugoye. Kuba witeguye gukura mu mutima wawe ikintu kibi icyo ari cyo cyose bizawugirira akamaro. Icyo gihe ntuzaba ugaragaje gusa ko wifuza gukorera Yehova, ahubwo uzaba unagaragaje ko warushijeho kumumenya. Uzamera nk’abo Yehova yabwiye binyuze kuri Yeremiya ati “muzanshaka mumbone kuko muzanshakana umutima wanyu wose. Nzabareka mumbone.”—Yer 29:13, 14.

^ par. 18 Ibirebana n’isezerano rishya bivugwa mu gice cya 14 cy’igitabo Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya.