UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Mata 2013

Iyi gazeti izagusobanurira uko twakwiga Bibiliya kugira ngo dushobore kuyoborwa n’ubwenge buturuka ku Mana mu murimo wo kubwiriza no mu mibereho yacu.

Bitanze babikunze muri Megizike

Irebere ukuntu abakiri bato benshi batsinze inzitizi kugira ngo bagure umurimo wo kubwiriza.

Ungukirwa mu buryo bwuzuye no gusoma Bibiliya

Bibiliya izatugirira akamaro ari uko tuyize kandi tugashyira mu bikorwa inyigisho zayo. Menya uko wasoma Bibiliya neza ikakugirira akamaro.

Shakira ubufasha mu Ijambo ry’Imana kandi urifashishe abandi

Ese ubona ko Bibiliya ari iy’agaciro? Gusuzuma ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:16 bizatuma urushaho kwizera iyo mpano ituruka kuri Yehova.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Tumaze imyaka mirongo itanu dukorera umurimo w’igihe cyose hafi y’Impera y’isi ya ruguru

Soma inkuru y’ibyabaye mu mibereho ya Aili na Annikki Mattila, bitoje kwiringira Yehova igihe bakoreraga umurimo w’ubupayiniya bwa bwite mu majyaruguru ya Finilande.

‘Menya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’

Duterwa ishema no kuba turi mu muteguro w’Imana ukorera mu ijuru no ku isi. Twagaragaza dute ko dushyigikira ibyo ukora muri iki gihe?

‘Ntitukarambirwe’

Ni iki kizadufasha gukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova kandi tugakomeza kugira ishyaka mu murimo w’Imana?

Ese wari ubizi?

Yesu yari yarahanuye ko urusengero rwa Yehova rwari kuzarimburwa. Ese nyuma y’umwaka wa 70 urusengero rw’i Yerusalemu rwongeye kubakwa?