Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tujye tuzirikanana kandi duterane inkunga

Tujye tuzirikanana kandi duterane inkunga

‘Nimucyo tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza.’—HEB 10:24.

1, 2. Ni iki cyafashije Abahamya ba Yehova 230 kurangiza urugendo rwaganishaga ku rupfu, ku iherezo ry’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose?

IGIHE ubutegetsi bw’Abanazi bwari bumaze gutsindwa ku iherezo ry’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, hatanzwe itegeko ryo gutsembaho abantu babarirwa mu bihumbi bari basigaye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Imfungwa zari mu kigo cy’i Sachsenhausen zagombaga kujyanwa ku byambu, aho zari gushyirwa mu mato hanyuma zikarohwa mu nyanja. Uwo wari umwe mu migambi mibisha yaje kwitwa ingendo ziganisha ku rupfu.

2 Imfungwa ibihumbi mirongo itatu na bitatu zari mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Sachsenhausen zagombaga gukora urugendo rw’ibirometero 250 zigana mu mugi wo mu Budage uri ku cyambu, witwa Lübeck. Muri izo mfungwa harimo Abahamya ba Yehova 230 bakomokaga mu bihugu bitandatu, bategetswe kugendera hamwe. Izo mfungwa zose zari zarazahajwe n’inzara n’indwara. Ni iki cyafashije abavandimwe bacu kurangiza urwo rugendo? Umwe muri bo yaravuze ati “buri wese yakomezaga gutera mugenzi we inkunga yo gukomeza kugenda.” “Imbaraga zirenze izisanzwe” bahabwaga n’Imana hamwe n’urukundo bakundanaga, byatumye babasha kurangiza urwo rugendo rwari rugoye cyane.—2 Kor 4:7.

3. Kuki dukeneye guterana inkunga?

3 Muri iki gihe, ntituri mu rugendo nk’urwo ruganisha ku rupfu, ariko duhura n’ibibazo byinshi. Nyuma y’aho Ubwami bw’Imana bwimikiwe mu mwaka wa 1914, Satani yirukanywe mu ijuru maze ajugunywa ku isi, aza afite “uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito” (Ibyah 12:7-9, 12). Uko intambara ya Harimagedoni igenda yegereza, Satani aduteza ibigeragezo kugira ngo aduce intege mu buryo bw’umwuka. Kuri byo hiyongeraho imihangayiko duhura na yo buri munsi (Yobu 14:1; Umubw 2:23). Rimwe na rimwe, ibyo bibazo byose bishobora kutunegekaza ku buryo twumva ducitse intege, uko twaba duhatana kose. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe wari umaze imyaka myinshi afasha abandi mu buryo bw’umwuka. Igihe yari ageze mu za bukuru, we n’umugore bararwaye, maze atangira kumva acitse intege. Kimwe n’uwo muvandimwe, twese dukenera “imbaraga zirenze izisanzwe” duhabwa na Yehova, hamwe n’inkunga duterwa na bagenzi bacu.

4. Kugira ngo dutere abandi inkunga, ni iyihe nama intumwa Pawulo yatanze tugomba kuzirikana?

4 Kugira ngo dushobore gutera abandi inkunga, tugomba kuzirikana inama intumwa Pawulo yahaye Abakristo b’Abaheburayo. Yagize ati ‘nimucyo tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko mubona urya munsi ugenda wegereza’ (Heb 10:24, 25). Twakurikiza dute iyo nama y’ingenzi?

“TUJYE TUZIRIKANANA”

5. ‘Kuzirikanana’ bisobanura iki, kandi se ibyo bisaba ko twihatira gukora iki?

5 ‘Kuzirikanana’ bisobanura “kwita ku byo abandi bakeneye cyangwa kubatekerezaho.” Ese twakwita ku byo abandi bakeneye niba tubasuhuza twihitira gusa ku Nzu y’Ubwami cyangwa tuganira na bo gusa ibintu bidafashije? Oya rwose. Birumvikana ko tugomba ‘kwita ku bitureba’ kandi ‘ntitwivange mu bibazo by’abandi’ (1 Tes 4:11; 1 Tim 5:13). Ariko kandi, niba dushaka gutera inkunga abavandimwe bacu, tugomba kubamenya neza, mbese tukamenya uko babayeho, imico yabo, uko bamerewe mu buryo bw’umwuka, tukamenya aho bafite imbaraga n’aho bafite intege nke. Bagomba kubona ko turi incuti zabo kandi bakamenya neza ko tubakunda. Ibyo bisaba ko tumarana na bo igihe, atari mu gihe gusa bacitse intege bitewe n’ibibazo, ahubwo tukaba hamwe na bo no mu bindi bihe.—Rom 12:13.

6. Ni iki kizafasha umusaza ‘kuzirikana’ abo ashinzwe kurinda?

6 Abasaza b’itorero baterwa inkunga yo ‘kuragira umukumbi w’Imana bashinzwe kurinda,’ bakabikora babikunze kandi babishishikariye (1 Pet 5:1-3). Ese bashobora gusohoza neza umurimo wabo wo kuragira umukumbi baramutse batazi neza intama bashinzwe kurinda? (Soma mu Migani 27:23.) Iyo abasaza baboneka kugira ngo bafashe bagenzi babo bahuje ukwizera kandi bakaba bishimira kumarana na bo igihe, bituma intama zibangukirwa no kubasaba ubufasha mu gihe zibukeneye. Nanone kandi, ibyo bizatuma abavandimwe na bashiki bacu babangukirwa no kubahishurira uko biyumva n’ibibahangayikishije, bityo abasaza babashe ‘kuzirikana’ abo bashinzwe kurinda kandi babahe ubufasha bakeneye.

7. Twagombye kubona dute “amagambo aterekeranye” abacitse intege bavuga?

7 Pawulo yabwiye abari bagize itorero ry’i Tesalonike ati “mushyigikire abadakomeye.” (Soma mu 1 Abatesalonike 5:14.) Mu ‘badakomeye’ hakubiyemo abihebye n’abacitse intege. Mu Migani 24:10 hagira hati “nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke.” Umuntu wacitse intege ashobora kuvuga “amagambo aterekeranye” (Yobu 6:2, 3). Mu gihe ‘tuzirikana’ bene abo, tugomba kwibuka ko ibyo bavuga bishobora kuba mu by’ukuri bitagaragaza ibiri mu mutima wabo. Rachelle, ufite nyina wari warihebye cyane, yabimenye bitewe n’ibyamubayeho. Yagize ati “akenshi mama yavugaga amagambo mabi cyane. Incuro nyinshi nageragezaga kwibuka imico ubusanzwe mama afite. Arangwa n’urukundo, agwa neza kandi agira ubuntu. Naje kubona ko abantu bihebye bavuga ibintu byinshi binyuranye n’ibyo batekereza. Ikosa ribi cyane umuntu ashobora gukora ni uko na we yabasubiza nabi cyangwa akabakorera nk’ibyo bamukoreye.” Mu Migani 19:11 hagira hati “ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara, kandi kwirengagiza igicumuro ni bwo bwiza bwe.”

8. Ni ba nde cyane cyane tugomba ‘kugaragariza’ urukundo, kandi kuki?

8 Ni mu buhe buryo ‘twazirikana’ umuntu wumva yaracitse intege bitewe n’icyaha yakoze kera, ariko akaba agifite ikimwaro kandi akumva yihebye nubwo yakoze ibisabwa byose kugira ngo asubize ibintu mu buryo? Pawulo yanditse ibirebana n’umunyabyaha w’i Korinto wihannye, agira ati “mwagombye kuba mwiteguye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo mu rugero runaka, uwo muntu aticwa n’agahinda gakabije afite. Ku bw’ibyo rero, ndabinginga ngo mumugaragarize urukundo” (2 Kor 2:7, 8). Ntitwagombye kwibwira ko uwo muntu yiyumvisha ko tumukunda kandi ko tumuhangayikira. Akeneye ko tubimwereka binyuze ku myifatire yacu no ku bikorwa byacu.

“DUTERANE ISHYAKA RYO GUKUNDANA NO GUKORA IMIRIMO MYIZA”

9. ‘Guterana ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza’ byumvikanisha iki?

9 Pawulo yaranditse ati ‘nimucyo tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza.’ Tugomba gushishikariza bagenzi bacu duhuje ukwizera kugaragaza urukundo no gukora imirimo myiza. Iyo umuriro ugiye kuzima, dushobora kwenyegeza inkwi hanyuma tugahungiza (2 Tim 1:6). Mu buryo nk’ubwo, dushobora gutera abavandimwe bacu ishyaka ryo gukunda Imana na bagenzi babo tubigiranye urukundo. Gushimira abandi ibyiza bakora ni ngombwa kugira ngo tubatere ishyaka ryo gukora imirimo myiza.

Jya wifatanya n’abandi mu murimo wo kubwiriza

10, 11. (a) Ni nde ukeneye gushimwa? (b) Tanga urugero rugaragaza ukuntu gushimira umuntu ‘watandukiriye’ bishobora kumufasha.

10 Buri wese muri twe akenera gushimwa, yaba yacitse intege cyangwa atazicitse. Hari umusaza wanditse ati “nta na rimwe papa yajyaga anshimira ko nakoze neza. Ku bw’ibyo, nakuze nisuzugura. . . . Nubwo ubu mfite imyaka 50, iyo incuti zanjye zimbwiye ko ndi umusaza usohoza neza inshingano ze biranshimisha. . . . Ibyambayeho byatumye mbona akamaro ko gutera abandi inkunga, kandi rwose nihatira kubikora.” Gushimira bishobora gutera inkunga abantu bose, hakubiyemo abapayiniya, abageze mu za bukuru n’abashobora kuba baracitse intege.—Rom 12:10.

11 Iyo ‘abakuze mu buryo bw’umwuka bagerageza kugorora umuntu watandukiriye,’ inama zirangwa n’urukundo bamuha no kumushimira ibyiza aba yarakoze bishobora gutuma yongera gukora imirimo myiza (Gal 6:1). Uko ni ko byagendekeye mushiki wacu witwa Miriam. Yaranditse ati “igihe zimwe mu ncuti zanjye magara zarekaga ukuri, na papa akarwara indwara yo kuvira mu bwonko, namaze igihe numva narahahamutse. Narihebye cyane. Kugira ngo ngerageze kubirwanya, natangiye kujya nsohokana n’umuhungu w’incuti yanjye utari Umuhamya.” Ibyo byatumye uwo mushiki wacu yumva ko Yehova atari kongera kumukunda, maze atangira gutekereza kureka ukuri. Igihe umusaza yamwibutsaga ukuntu yari yarakoreye Yehova ari uwizerwa, byamukoze ku mutima. Yemeye kuganira n’abasaza, bamwereka ko Yehova akimukunda. Byatumye yongera gukunda Yehova. Yaretse imishyikirano yari afitanye na wa muntu utari Umuhamya, nuko akomeza gukorera Yehova.

Jya utera abandi ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza

12. Byagenda bite tugiye dukoza abandi isoni, tukabajora cyangwa tugatuma bicira urubanza dushaka kubashishikariza gukora byinshi?

12 Gukoza umuntu isoni umugereranya n’abandi, cyangwa ukamujora umushyiriraho amahame atagoragozwa cyangwa se ugatuma yumva yicira urubanza kubera ko adakora byinshi, bishobora kumushishikariza guhita akora byinshi, ariko ntibyamara kabiri. Ku rundi ruhande, gushimira mugenzi wacu duhuje ukwizera no kumufasha kumva ko urukundo dukunda Imana ari rwo rutuma dukora uko dushoboye kose mu murimo wayo, bishobora kugira ingaruka nziza kandi zirambye.—Soma mu Bafilipi 2:1-4.

“DUTERANE INKUNGA”

13. Gutera abandi inkunga bisobanura iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

13 Dukeneye ‘guterana inkunga, kandi tukarushaho kubigenza dutyo uko tubona urya munsi ugenda wegereza.’ Gutera abandi inkunga bikubiyemo kubashishikariza gukomeza kujya mbere mu murimo bakorera Imana. Guterana ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza byagereranywa no kwenyegeza umuriro wari hafi kuzima, naho gutera abandi inkunga bikaba byagereranywa no gushyira inkwi mu muriro kugira ngo ukomeze kwaka cyangwa wake cyane kurushaho. Gutera abavandimwe bacu inkunga bisobanura ko tubakomeza kandi tukabahumuriza kugira ngo bakomeze gukorera Imana. Mu gihe tugerageza gufasha abacitse intege, tugomba kubabwira amagambo meza kandi arangwa n’urukundo (Imig 12:18). Ikindi kandi, nimucyo tujye ‘twihutira kumva’ ariko ‘dutinde kuvuga’ (Yak 1:19). Iyo duteze amatwi Umukristo mugenzi wacu tubigiranye impuhwe, dushobora kumenya ikimuca intege, bityo tukamubwira amagambo yamufasha guhangana n’icyo kibazo.

Jya wifatanya n’incuti nziza

14. Ni mu buhe buryo umuvandimwe wari waracitse intege yafashijwe?

14 Nimucyo turebe uko umusaza urangwa n’impuhwe yashoboye gufasha umuvandimwe wari umaze imyaka myinshi yarakonje. Igihe uwo musaza yamutegaga amatwi, yaje kumenya ko uwo muvandimwe yari agikunda Yehova cyane. Yiganaga umwete buri Munara w’Umurinzi wasohokaga kandi yihatiraga kujya mu materaniro buri gihe. Ariko kandi, ibikorwa bya bamwe mu bagize itorero byari byaramuciye intege kandi bituma mu buryo runaka aba umurakare. Uwo musaza yamuteze amatwi abigiranye impuhwe, yirinda kumucira urubanza kandi amugaragariza ko yari amwitayeho, we n’umuryango we. Buhoro buhoro, uwo muvandimwe yaje kubona ko yari yararetse ibintu bibi byamubayeho bikamubuza gukorera Imana yakundaga. Uwo musaza yasabye uwo muvandimwe kubwirizanya na we. Binyuze ku bufasha uwo musaza yamuhaye, yongeye gukora umurimo wo kubwiriza, aza no kuzuza ibisabwa maze yongera kuba umusaza.

Jya utega amatwi umuntu ukeneye inkunga wihanganye (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15)

15. Ni irihe somo tuvana kuri Yehova mu birebana no gutera inkunga abihebye?

15 Umuntu wacitse intege ashobora kudahita yishimira ubufasha tumuhaye cyangwa ntahite abwitabira. Bishobora kuba ngombwa ko dukomeza kumufasha. Pawulo yaravuze ati “mukomeze abanyantege nke; bose mujye mubihanganira” (1 Tes 5:14, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Aho guhita dutererana abanyantege nke, nimucyo tujye ‘tubakomeza,’ kandi dukomeze kubashyigikira. Mu gihe cya kera, Yehova yihanganiye bamwe mu bagaragu be rimwe na rimwe bumvaga bacitse intege. Urugero, Imana yagaragarije Eliya impuhwe, izirikana ibyiyumvo bye. Yehova yahaye uwo muhanuzi ibyo yari akeneye kugira ngo akomeze gukora umurimo we (1 Abami 19:1-18). Kubera ko Dawidi yicujije abivanye ku mutima, Yehova yaramubabariye (Zab 51:7, 17). Nanone kandi, Imana yafashije umwanditsi wa Zaburi ya 73, wari hafi kureka kuyikorera (Zab 73:13, 16, 17). Yehova atugirira impuhwe kandi akatugaragariza ineza, cyane cyane iyo twihebye cyangwa twacitse intege (Kuva 34:6). Imbabazi ze zihinduka ‘nshya buri gitondo,’ kandi ‘ntizizigera zishira’ (Amag 3:22, 23). Yehova aba yiteze ko tumwigana maze tukagaragariza ineza abantu bihebye.

DUTERANE INKUNGA KUGIRA NGO TUGUME MU NZIRA Y’UBUZIMA

16, 17. Uko imperuka igenda yegereza, ni iki tugomba kwiyemeza gukora, kandi kuki?

16 Muri za mfungwa 33.000 zavuye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Sachsenhausen, izibarirwa mu bihumbi zarapfuye. Icyakora, ba Bahamya ba Yehova bose uko bari 230 bavuye muri icyo kigo, barangije urwo rugendo rugoye ari bazima. Inkunga buri wese yateraga mugenzi we no kuba barafashanyaga ni byo byatumye barangiza urwo rugendo rwaganishaga ku rupfu.

17 Muri iki gihe, turi mu ‘nzira ijyana abantu ku buzima’ (Mat 7:14). Vuba aha, abasenga Yehova bose bazarokoka maze binjire mu isi nshya izaba irangwa no gukiranuka (2 Pet 3:13). Nimucyo twiyemeze kujya dufashanya kugira ngo tugume mu nzira ijyana ku buzima bw’iteka.