Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ukora ibihuje n’isengesho ryuje urukundo rya Yesu

Jya ukora ibihuje n’isengesho ryuje urukundo rya Yesu

“Data . . . ubahisha umwana wawe, kugira ngo umwana wawe na we akubahishe.”—YOH 17:1.

1, 2. Vuga icyo Yesu yakoreye intumwa ze zizerwa nyuma yo kwizihiza Pasika yo mu mwaka wa 33.

HARI mu ijoro ryo ku wa 14 Nisani mu mwaka wa 33. Yesu n’abari kumwe na we bari bamaze kwizihiza Pasika, yabibutsaga ukuntu Imana yakijije ba sekuruza ikabavana mu bubata bwo muri Egiputa. Ariko kandi, abigishwa be bizerwa bari kuzabona “agakiza k’iteka” gakomeye kurushaho. Ku munsi wari gukurikiraho, Umuyobozi wabo utaragiraga icyaha yari kwicwa n’abanzi be. Ariko icyo gikorwa cyagaragazaga urwango cyari kuzabahesha umugisha. Amaraso ya Yesu yari kumenwa yari kubera abantu urufatiro rwo gukizwa icyaha n’urupfu.—Heb 9:12-14.

2 Kugira ngo tutazibagirwa icyo gikorwa cyuje urukundo, Yesu yatangije undi munsi mukuru wari gusimbura Pasika, wari kujya wizihizwa buri mwaka. Ibyo yabikoze amanyagura umugati udasembuwe, hanyuma awuha buri wese mu ntumwa ze 11 zizerwa, agira ati “uyu ugereranya umubiri wanjye ugomba gutangwa ku bwanyu. Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.” N’igikombe cya divayi itukura akigenza atyo, arababwira ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye agomba kumenwa ku bwanyu.”—Luka 22:19, 20.

3. (a) Ni irihe hinduka rikomeye ryabaye nyuma y’urupfu rwa Yesu? (b) Ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza ku birebana n’isengesho rya Yesu riri muri Yohana igice cya 17?

3 Isezerano ry’Amategeko Imana yari yaragiranye n’Abisirayeli kavukire ryari rigiye kurangira. Ryari kuzasimburwa n’isezerano rishya Yehova yari kugirana n’abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka. Yesu yari ahangayikishijwe cyane n’uko iryo shyanga rishya ryo mu buryo bw’umwuka ryamererwa neza. Abisirayeli kavukire bari bariciyemo ibice mu misengere yabo, kandi ibyo byatukishaga izina ryera ry’Imana (Yoh 7:45-49; Ibyak 23:6-9). Ibinyuranye n’ibyo, Yesu yifuzaga ko abigishwa be bakomeza kunga ubumwe mu buryo bwuzuye kugira ngo baheshe ikuzo izina ry’Imana. Bityo se, ni iki Yesu yakoze? Yavuze isengesho ryiza cyane kurusha andi yose umuntu yakwishimira gusoma. (Yoh 17:1-26; reba ifoto ibimburira iki gice.) Dushobora gusubiza amaso inyuma maze tukibaza tuti “ese Imana yashubije isengesho rya Yesu?” Twagombye no kwisuzuma maze tukibaza tuti “ese nkora ibihuje n’ibivugwa muri iryo sengesho?”

IBYO YESU YASHYIRAGA MU MWANYA WA MBERE

4, 5. (a) Ibyo Yesu yahereyeho mu isengesho rye bitwigisha iki? (b) Yehova yashubije ate ibyo Yesu yamusabye ku birebana n’igihe cye cyari kuza?

4 Yesu yaganiriye n’abigishwa be kugeza mu gicuku, ababwira ibintu by’agaciro kenshi ku birebana n’Imana. Hanyuma yubuye amaso areba mu ijuru, maze arasenga ati “Data, igihe kirageze. Ubahisha umwana wawe, kugira ngo umwana wawe na we akubahishe, kuko wamuhaye gutwara abantu bose, ngo abo wamuhaye bose abahe ubuzima bw’iteka. . . . Naguhesheje icyubahiro ku isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora. None ubu rero Data, mpesha icyubahiro iruhande rwawe, kugira ngo ngire icyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itarabaho.”—Yoh 17:1-5.

5 Zirikana ukuntu Yesu agitangira isengesho rye yagaragaje ibyo yashyiraga mu mwanya wa mbere. Ikintu cy’ingenzi cyari kimuhangayikishije ni uko izina rya Se wo mu ijuru rihabwa ikuzo, kandi ibyo bihuje n’icyo Yesu yabanje gusaba mu isengesho rye ntangarugero. Yagize ati “Data, izina ryawe niryezwe” (Luka 11:2). Ikindi kintu cyari gihangayikishije Yesu, ni ibyo abigishwa be bari bakeneye. Yifuzaga ‘kubaha ubuzima bw’iteka.’ Hanyuma, Yesu yasabye ikintu yifuzaga agira ati “Data, mpesha icyubahiro iruhande rwawe, kugira ngo ngire icyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itarabaho.” Yehova yagororeye Umwana we wizerwa amuha ibirenze ibyo yari yasabye, aha Yesu “izina rihebuje kuruta” ay’abamarayika bose.—Heb 1:4.

‘KUMENYA IMANA Y’UKURI YONYINE’

6. Kugira ngo intumwa zibone ubuzima bw’iteka, ni iki zagombaga gukora, kandi se tubwirwa n’iki ko zagize icyo zigeraho?

6 Nanone kandi, mu isengesho rya Yesu yavuzemo ibyo twe abanyabyaha tugomba gukora kugira ngo tube dukwiriye guhabwa impano itagereranywa y’ubuzima bw’iteka. (Soma muri Yohana 17:3.) Yavuze ko tugomba gukomeza ‘kwitoza kumenya’ Imana na Kristo. Uburyo bumwe tubikoramo ni ugukoresha amaso yacu n’amatwi yacu tukiga byinshi ku birebana na Yehova n’Umwana we. Ubundi buryo bw’ingenzi twitozamo kumenya Imana ni ugushyira mu bikorwa ibyo twiga ku bihereranye na yo. Intumwa zari zarakoze ibyo bintu byombi, kuko Yesu yakomeje avuga mu isengesho ati “nabahaye amagambo wampaye, barayakira” (Yoh 17:8). Ariko kugira ngo babone ubuzima bw’iteka bagombaga gukomeza gutekereza ku magambo y’Imana no kuyakurikiza mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ese intumwa zashoboye kubikora kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwazo ku isi? Yego rwose. Ibyo tubibwirwa n’uko izina rya buri ntumwa ryanditswe mu buryo budasibangana ku mabuye 12 y’urufatiro rwa Yerusalemu Nshya yo mu ijuru.—Ibyah 21:14.

7. ‘Kwitoza kumenya’ Imana bisobanura iki, kandi se kuki ari iby’ingenzi cyane?

7 Dukurikije uko intiti mu rurimi rw’ikigiriki zibivuga, ijambo ry’ikigiriki rihindurwamo ngo ‘bitoze kumenya’ nanone rishobora guhindurwamo ngo “bagombye gukomeza kumenya.” Ibyo byombi biruzuzanya kandi ni iby’ingenzi. Ku bw’ibyo, ‘kwitoza kumenya’ Imana bisobanura gukomeza kumenya byinshi ku birebana na yo. Icyakora, kumenya Ukomeye kuruta abandi bose mu ijuru no mu isi bikubiyemo ibirenze kumenya imico y’Imana n’umugambi wayo. Kumenya Yehova bikubiyemo kumukunda cyane no gukunda bagenzi bacu duhuje ukwizera. Bibiliya igira iti “udakunda ntiyigeze amenya Imana” (1 Yoh 4:8). Ku bw’ibyo, kumenya Imana bikubiyemo kuyumvira. (Soma muri 1 Yohana 2:3-5.) Kuba umwe mu bantu bazi Yehova ni ibintu bihebuje cyane. Ariko nk’uko byagenze kuri Yuda Isikariyota, dushobora gutakaza imishyikirano y’agaciro kenshi dufitanye n’Imana. Nimucyo tujye dukora uko dushoboye kose kugira ngo tutayitakaza. Ibyo bizatuma tubona impano itagereranywa y’ubuzima bw’iteka.—Mat 24:13.

“UGIRIYE IZINA RYAWE”

8, 9. Ni ikihe kintu cyari gihangayikishije Yesu cyane kurusha ibindi igihe yakoraga umurimo we ku isi, kandi se ni uwuhe mugenzo w’idini yamaganye?

8 Ese nyuma yo gusoma isengesho rya Yesu riri muri Yohana igice cya 17, hari uwashidikanya ko Yesu atakundaga gusa intumwa ze zari kumwe na we icyo gihe, ahubwo ko yari kuzakunda n’abandi bari kuzaba abigishwa be (Yoh 17:20)? Nanone kandi, tugomba gusobanukirwa ko gukizwa kwacu atari byo mbere na mbere byari bihangayikishije Yesu. Icyo yari agamije kuva atangira umurimo we hano ku isi kugeza urangiye, kwari ukweza izina rya Se no kurihesha ikuzo. Urugero, igihe Yesu yari mu isinagogi y’i Nazareti yasobanuye icyamuzanye, asoma mu muzingo wa Yesaya ati “umwuka wa Yehova uri kuri jye, kuko yantoranyirije gutangariza abakene ubutumwa bwiza.” Nta gushidikanya ko mu gihe yasomaga ayo magambo, yavuze izina ry’Imana mu buryo bwumvikana neza.—Luka 4:16-21.

9 Mu buryo buhuje n’umugenzo w’Abayahudi, mbere y’uko Yesu aza ku isi abayobozi b’idini babuzaga abantu gukoresha izina ry’Imana. Nta gushidikanya ko Yesu yamaganye atajenjetse uwo mugenzo udashingiye ku Byanditswe. Yabwiye abamurwanyaga ati “naje mu izina rya Data ntimwanyakira, ariko iyo hagira undi uza mu izina rye bwite, uwo muba mwaramwakiriye” (Yoh 5:43). Hanyuma, iminsi mike mbere y’uko Yesu apfa, yavuze ikintu cyari kimuhangayikishije cyane mu buzima bwe, igihe yasengaga ati “Data, ubahisha izina ryawe” (Yoh 12:28). Ku bw’ibyo, ntitwatangazwa no kuba mu isengesho turimo dusuzuma yaragiye agaruka kenshi ku birebana n’uko izina rya Se rihabwa ikuzo.

10, 11. (a) Kuba Yesu yaramenyekanishije izina rya Se byari bikubiyemo iki? (b) Ni iyihe ntego abigishwa ba Yesu bagombye guharanira kugeraho?

10 Yesu yarasenze ati “abantu wampaye ubakuye mu isi nabamenyesheje izina ryawe. Bari abawe maze urabampa, kandi bubahirije ijambo ryawe. Nanone, sinkiri mu isi, ariko bo bari mu isi, kandi nje aho uri. Data wera, ubarinde ugiriye izina ryawe wampaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.”—Yoh 17:6, 11.

11 Kumenyesha abigishwa be izina rya Se byari bikubiyemo ibirenze kuribabwira mu magambo gusa. Yesu yanabafashije kumenya icyo izina ry’Imana rihagarariye, ni ukuvuga imico ihebuje y’Imana n’ibyo idukorera (Kuva 34:5-7). Byongeye kandi, aho Yesu ari mu ijuru mu mwanya we w’icyubahiro, akomeje gufasha abigishwa be kumenyekanisha izina rya Yehova ku isi hose. Baba bafite iyihe ntego? Baba bafite intego yo gukorakoranya abigishwa benshi kurushaho mbere y’uko iyi si mbi irimbuka. Mbega ukuntu Yehova azihesha izina rikomeye igihe azagira icyo akora kugira ngo akize abahamya be b’indahemuka!—Ezek 36:23.

‘KUGIRA NGO ISI YIZERE’

12. Ni ibihe bintu bitatu dusabwa kugira ngo dusohoze neza umurimo urokora ubuzima?

12 Igihe Yesu yari ku isi, yihatiye gufasha abigishwa be kunesha intege nke. Ibyo byari iby’ingenzi kugira ngo bashobore gusohoza umurimo Yesu yari yaratangije. Yesu yarasenze ati “nk’uko wantumye mu isi, nanjye nabatumye mu isi.” Kugira ngo bagire icyo bageraho muri uwo murimo urokora ubuzima, Yesu yatsindagirije ibintu bitatu bya ngombwa. Icya mbere, yasenze asaba ko abigishwa be bataba ab’isi yanduye ya Satani. Icya kabiri, yasabye ko bezwa, cyangwa bakomeza kuba abera, bakurikiza ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Icya gatatu, Yesu yinginze Se incuro nyinshi asaba ko abigishwa be bakunga ubumwe mu rukundo nk’uko we na Se bari bunze ubumwe. Ibyo bisaba kwisuzuma. Buri wese muri twe yagombye kwibaza ati “ese nkora ibihuje n’ibintu bitatu Yesu yasenze asaba?” Yesu amaze kuvuga ibyo bintu yavuganye icyizere ati ‘kugira ngo isi yizere ko ari wowe wantumye.’—Soma muri Yohana 17:15-21.

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakomeje kunga ubumwe babifashijwemo n’umwuka wera (Reba paragarafu ya 13)

13. Isengesho rya Yesu ryashubijwe rite mu kinyejana cya mbere?

13 Kwiga igitabo cya Bibiliya gikurikira Amavanjiri ane, ari cyo gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, bigaragaza ko isengesho rya Yesu ryashubijwe. Tekereza ukuntu Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bagizwe n’Abayahudi n’Abanyamahanga, abakire n’abakene, abagaragu n’abari bafite abagaragu, bashoboraga kwicamo ibice. Nyamara bose bari bunze ubumwe ku buryo bashoboraga kugereranywa n’ingingo z’umubiri, Yesu akaba ari we wari umutwe wabo (Efe 4:15, 16). Mbega ukuntu icyo cyari ikintu gitangaje mu isi ya Satani yiciyemo ibice! Ibyo byose Yehova ni we ukwiriye kubishimirwa, we wakoresheje umwuka we wera ufite imbaraga kugira ngo bishoboke.—1 Kor 3:5-7.

Abagize ubwoko bwa Yehova bunze ubumwe ku isi hose (Reba paragarafu ya 14)

14. Isengesho rya Yesu ryashubijwe rite muri iki gihe?

14 Ikibabaje ni uko ubwo bumwe bwari butangaje butakomeje kubaho nyuma y’urupfu rw’intumwa. Nk’uko byari byarahanuwe, hadutse ubuhakanyi bukomeye bwatumye habaho udutsiko tw’amadini yiyita aya gikristo (Ibyak 20:29, 30). Icyakora, mu mwaka wa 1919 Yesu yabohoye abigishwa be basutsweho umwuka abavana mu bubata bw’idini ry’ikinyoma, atuma bunga ubumwe mu rukundo “rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Kolo 3:14). Umurimo wabo wo kubwiriza wamariye iki abandi bantu bo mu isi? Bagenzi babo basaga miriyoni ndwi bagize “izindi ntama” bakomoka “mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose,” bahurijwe hamwe n’abo Imana yasutseho umwuka, baba umukumbi umwe wunze ubumwe (Yoh 10:16; Ibyah 7:9). Icyo cyari igisubizo gitangaje cy’isengesho Yesu yavuze agira ati “bityo isi imenye ko ari wowe [Yehova] wantumye, kandi ko wabakunze nk’uko wankunze.”—Yoh 17:23.

UMUSOZO USHISHIKAJE

15. Ni ikihe kintu cyihariye Yesu yasabiye abigishwa be basutsweho umwuka?

15 Ku mugoroba wo ku itariki ya 14 Nisani Yesu yari yabanje kugaragariza intumwa ze ko azubashye agirana na zo isezerano ryo kuzategekana na we mu Bwami bwe (Luka 22:28-30; Yoh 17:22). Hanyuma Yesu yasenze asabira abari kuzaba abigishwa be basutsweho umwuka bose agira ati “naho abo wampaye Data, ndifuza ko aho ndi na bo bahabana nanjye, kugira ngo na bo barebe icyubahiro wampaye, kuko wankunze urufatiro rw’isi rutarashyirwaho” (Yoh 17:24). Ibyo ntibitera ishyari abagize izindi ntama za Yesu, ahubwo bituma bishima, kandi ni ikindi kimenyetso kigaragaza ubumwe buranga Abakristo b’ukuri bose bari ku isi muri iki gihe.

16, 17. (a) Igihe Yesu yasozaga isengesho rye, yavuze ko yari yiyemeje gukora iki? (b) Ni iki twagombye kwiyemeza gukora?

16 Abayobozi b’amadini batuma abantu benshi bo muri iyi si birengagiza ko Yehova afite ubwoko bwunze ubumwe bumuzi neza. Uko ni na ko byari bimeze mu gihe cya Yesu. Ni yo mpamvu yashoje isengesho rye akoresheje amagambo ashishikaje, agira ati “Data ukiranuka, mu by’ukuri isi ntiyakumenye. Ariko jye narakumenye, kandi aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye. Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye nunge ubumwe na bo.”—Yoh 17:25, 26.

17 Ese hari uwahakana ko Yesu yakoze ibihuje n’ibyo yavuze mu isengesho rye? Kubera ko ari we Mutware w’itorero, akomeje kudufasha kugira ngo tumenyekanishe izina rya Se n’imigambi ye. Nimucyo dukomeze kugandukira ubuyobozi bwe twumvira tubivanye ku mutima itegeko yaduhaye ryo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20; Ibyak 10:42). Nimucyo kandi duhatanire kubungabunga ubumwe bwacu bw’agaciro kenshi. Nitubigenza dutyo, tuzaba dukoze ibihuje n’isengesho rya Yesu, kandi bizahesha ikuzo izina rya Yehova, binatume tubona ibyishimo by’iteka.