Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Kwishingikiriza kuri Yehova byaduhesheje ingororano

Kwishingikiriza kuri Yehova byaduhesheje ingororano

Ntituba tuzi uko bizatugendekera mu buzima, kandi duhura n’ibibazo byinshi. Ariko Yehova aha imigisha abamwishingikirizaho, aho kwishingikiriza ku buhanga bwabo. Ibyo ni byo jye n’umugore wanjye twiboneye mu mibereho yacu yaranzwe n’ibyishimo. Iyumvire ibyatubayeho muri make.

PAPA na mama bamenyaniye mu ikoraniro ry’Abigishwa Mpuzamahanga ba Bibiliya ryabereye i Cedar Point, muri leta ya Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 1919. Bashyingiranywe nyuma yaho muri uwo mwaka. Navutse mu mwaka wa 1922, hashize imyaka ibiri murumuna wanjye witwa Paul na we aravuka. Umugore wanjye Grace yavutse mu mwaka wa 1930. Ababyeyi be, ari bo Roy na Ruth Howell, bakuze ari Abigishwa ba Bibiliya, kandi sekuru na nyirakuru na bo bari Abigishwa ba Bibiliya, bakaba bari incuti z’umuvandimwe Charles Taze Russell.

Nahuye na Grace mu mwaka wa 1947, maze dushyingiranwa ku itariki ya 16 Nyakanga 1949. Mbere y’uko dushyingiranwa, twaganiriye nta cyo dukinganye ku birebana n’igihe cyacu cyari kuzaza. Twafashe umwanzuro wo gukora umurimo w’igihe cyose no kutabyara. Ku itariki ya 1 Ukwakira 1950 twatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya. Hanyuma mu mwaka wa 1952 twatumiriwe kuba abagenzuzi basura amatorero.

UMURIMO WO GUSURA AMATORERO N’ISHURI RYA GILEYADI

Twembi twumvaga dukeneye gufashwa cyane kugira ngo dusohoze iyo nshingano nshya. Nigiraga ku bavandimwe b’inararibonye, kandi na Grace mushakira umuntu wo kumufasha. Negereye Marvin Holien, wari umaze igihe kirekire ari incuti yacu kandi wari inararibonye mu murimo wo gusura amatorero, maze ndamubwira nti “Grace aracyari muto kandi ntaraba inararibonye. Ese ntiwadushakira umuntu bakorana mu gihe runaka kugira ngo amutoze?” Yarambwiye ati “nabikora. Edna Winkle ni umupayiniya w’inararibonye ushobora kumufasha cyane.” Nyuma yaho, Grace yavuze ibirebana na Edna agira ati “iyo twabaga tubwiriza ku nzu n’inzu, yatumaga numva nisanzuye. Yatumye menya uko natsinda imbogamirabiganiro, kandi anyigisha gutega amatwi nyir’inzu ku buryo nshobora kumenya uko musubiza. Ni we nari nkeneye rwose!”

Uhereye ibumoso: Nathan Knorr, Malcolm Allen, Fred Rusk, Lyle Reusch, Andrew Wagner

Jye na Grace twasuraga uturere tubiri two muri leta ya Iowa, harimo n’amatorero amwe n’amwe yo muri leta ya Minnesota n’iya Dakota du Sud. Hanyuma twoherejwe gusura amatorero yo mu karere ka New York 1, hakubiyemo n’ayo mu gace ka Brooklyn n’aka Queens. Ntituzibagirwa ukuntu twumvaga tudashoboye gusohoza iyo nshingano. Ako karere karimo n’itorero rya Brooklyn Heights, ryateraniraga mu Nzu y’Ubwami yo kuri Beteli kandi ryarimo abari bagize umuryango wa Beteli benshi b’inararibonye. Igihe nari maze gutanga disikuru ya mbere y’umurimo muri iryo torero, umuvandimwe Nathan Knorr yaje kundeba maze arambwira ati “Malcolm, watubwiye aho tugomba gukosora, kandi byari bikwiriye. Ariko uzirikane ko nta cyo waba umariye umuteguro uramutse utadufashije uduha inama mu bugwaneza. Komereza aho.” Nyuma y’amateraniro, nabibwiye Grace. Hanyuma twarazamutse tujya mu cyumba twari ducumbikiwemo kuri Beteli. Twumvise duhangayitse cyane, maze turarira.

“Uzirikane ko nta cyo waba umariye umuteguro uramutse utadufashije uduha inama mu bugwaneza. Komereza aho”

Nyuma y’amezi make, twabonye ibaruwa yadutumiriraga kujya kwiga mu ishuri rya 24 rya Gileyadi, rikaba ryari kurangira muri Gashyantare 1955. Mbere yo kujya ku ishuri, twabwiwe ko kuba tugiyeyo bitavugaga ko byanze bikunze tuzaba abamisiyonari, ahubwo ko byari gutuma twuzuza ibisabwa kugira ngo dukore neza umurimo w’ubugenzuzi. Kwiga iryo shuri byari bishishikaje, ariko nanone ryatwigishije umuco wo kwicisha bugufi.

Jye na Grace turi kumwe na Fern na George Couch mu Ishuri rya Gileyadi, mu mwaka wa 1954

Turangije ayo masomo, nabaye umugenzuzi w’intara. Intara yacu yarimo leta ya Indiana, iya Michigan, na leta ya Ohio. Hanyuma, mu Kuboza 1955, twatunguwe no kubona ibaruwa y’umuvandimwe Knorr, yagiraga iti “muvugishe ukuri kandi ntimugire icyo mumpisha. Mumbwire niba mushaka kuza kuri Beteli mukahaguma, . . . cyangwa niba mwifuza kujya gukorera mu kindi gihugu nyuma yo gukora kuri Beteli igihe runaka. Ndashaka no kumenya niba mwifuza gukomeza umurimo wo gusura akarere n’intara.” Twamushubije tumubwira ko twakwishimira gukora umurimo uwo ari wo wose duhawe. Bidatinze, twasabwe kujya kuri Beteli.

IMYAKA ISHIMISHIJE TWAMAZE KURI BETELI

Mu myaka ishimishije namaze nkorera umurimo kuri Beteli, natangaga na za disikuru mu matorero no mu makoraniro yo hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nagize uruhare mu gutoza abasore benshi no kubafasha, nyuma yaho bahabwa inshingano zikomeye mu muteguro wa Yehova. Amaherezo naje kuba umwanditsi w’umuvandimwe Knorr mu biro byari bishinzwe umurimo wo kubwiriza ku isi hose.

Nkora mu Rwego Rushinzwe Umurimo mu mwaka wa 1956

Imyaka namaze nkorera mu Rwego Rushinzwe Umurimo yari ishimishije mu buryo bwihariye. Igihe nari mpari nakoranye na T. J. (Bud) Sullivan. Yari amaze imyaka myinshi ari we uhagarariye urwo rwego rw’imirimo. Ariko hari n’abandi nigiyeho byinshi. Umwe muri bo ni Fred Rusk wari warashinzwe kuntoza. Nibuka ko hari igihe namubajije nti “Fred, kuki uhindura ibintu byinshi muri amwe mu mabaruwa mba nanditse?” Yarasetse, ariko arambwira ati “Malcolm, iyo uvuze ikintu uba ushobora kugisobanura mu yandi magambo, ariko iyo ugize icyo wandika, cyane cyane iyo kivuye hano, kigomba kuba cyumvikana neza kandi gihuje n’ukuri uko bishoboka kose.” Hanyuma yambwiye mu bugwaneza ati “komera; rwose ukora neza, kandi mu gihe runaka uzaba wujuje ibisabwa.”

Mu myaka twamaze kuri Beteli, Grace yahawe inshingano zitandukanye, harimo gukora isuku mu mazu ya Beteli. Yakundaga ako kazi. Kugeza n’uyu munsi, iyo duhuye na bamwe mu bavandimwe bo kuri Beteli bari bakiri bato muri iyo myaka, baramwenyura bakabwira Grace bati “wanyigishije gusasa, kandi nkubwije ukuri, mama yarabyishimiye.” Nanone kandi, Grace yakoze mu Rwego Rushinzwe Amagazeti, mu Rwego Rushinzwe Gusubiza Ibibazo by’Abasomyi no mu Rwego Rushinzwe Gufata za Kaseti. Kwita kuri izo nshingano zitandukanye byamufashije gusobanukirwa ko icyo twaba dukora cyose cyangwa aho twaba dukorera hose mu muteguro wa Yehova, tuba dusohoza inshingano ishimishije kandi ihesha imigisha. Na n’ubu ni ko akibona ibintu.

IBYO TWAHINDUYE

Mu myaka ya za 70 rwagati, twatangiye kubona ko ababyeyi bacu bari bashaje bari bakeneye kwitabwaho. Amaherezo byabaye ngombwa ko dufata umwanzuro ukomeye. Ntitwifuzaga kuva kuri Beteli no gusiga abagaragu ba Yehova bagenzi bacu twakundaga cyane. Ariko nanone, numvaga ko kwita ku babyeyi bacu byari inshingano yanjye. Ku bw’ibyo, twavuye kuri Beteli, ariko twiringiye ko igihe imimerere yari kuzahinduka, twashoboraga gusubirayo.

Kugira ngo tubone amafaranga yo kudutunga, nakoze akazi ko gukangurira abantu kujya mu bwishingizi. Nzahora nibuka ibyo umuyobozi umwe yambwiye igihe nahabwaga imyitozo. Yagize ati “kugira ngo tugire icyo tugeraho mu kazi kacu, dusabwa gusura abantu mu ngo zabo mu masaha y’umugoroba. Icyo ni cyo gihe baboneka. Nta kindi cyaruta kuboneka buri mugoroba, ukabasura.” Naramushubije nti “nzi neza ko ibyo umbwira ubizi, kandi ndabyemera. Ariko kandi, mfite n’izindi nshingano zo mu buryo bw’umwuka ntigeze nirengagiza, kandi ubu si bwo nabikora. Nzajya mboneka ku migoroba imwe n’imwe, ariko kuwa kabiri no kuwa kane, hari amateraniro y’ingenzi cyane ngomba kujyamo.” Yehova yampaye imigisha bitewe n’uko ntigeze nsiba amateraniro kubera akazi.

Twari kumwe na mama igihe yapfiraga mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru muri Nyakanga 1987. Umuforomokazi wari uhagarariye abandi yasanze Grace aramubwira ati “madamu Allen, jya mu rugo uruhuke. Buri wese azi ko wahoraga hano wita kuri nyokobukwe. Iturize; rwose wakoze uko ushoboye kose.”

Mu Kuboza 1987, twujuje fomu dusaba kongera gukora kuri Beteli, ahantu twakundaga cyane. Ariko iminsi mike nyuma yaho, Grace yarisuzumishije asanga arwaye kanseri y’urura runini. Amaze kubagwa kandi agakira, bamubwiye ko atakirwaye kanseri. Hagati aho ariko, twabonye ibaruwa yari iturutse kuri Beteli yadusabaga gukomeza gukorera umurimo mu itorero ryacu. Twiyemeje kudatezuka mu murimo w’Ubwami.

Mu gihe runaka nabonye akazi muri leta ya Texas. Twatekereje ko kuba hashyuha hazatubera heza, kandi ni ko byagenze. Hano i Texas, tuhamaze imyaka 25 tubana n’abavandimwe na bashiki bacu batwitaho, kandi natwe turabakunda cyane.

AMASOMO TWIZE

Grace yigeze kurwara kanseri y’urura runini, indwara ifata tiroyide kandi aherutse no kurwara kanseri y’ibere. Ariko ntiyigeze abyinubira, kandi ntiyigeze arwanya ihame ry’ubutware cyangwa ngo yange gushyigikira imyanzuro nafataga. Abantu bakunda kumubaza bati “ni irihe banga ryatumye mubana neza kandi mukagira ibyishimo bibaranga?” Atanga impamvu enye zikurikira: “turi incuti magara. Dushyikirana kenshi buri munsi. Dukunda kuba turi kumwe buri munsi. Ntitujya turyama hari urakariye undi.” Birumvikana ko hari igihe umwe arakaza undi atabigambiriye, ariko turababarirana tukibagirwa, kandi ibyo biradufasha cyane.

“Buri gihe ujye wishingikiriza kuri Yehova kandi wemere ibyo areka bikakubaho”

Ibibazo byose twahuye na byo byatwigishije amasomo menshi:

  1.  Buri gihe ujye wishingikiriza kuri Yehova kandi wemere ibyo areka bikakubaho. Ntukishingikirize ku buhanga bwawe.—Imig 3:5, 6; Yer 17:7.

  2.  Jya wifashisha Ijambo rya Yehova kugira ngo rikuyobore, uko ikibazo waba ufite cyaba kiri kose. Kumvira Yehova n’amategeko ye ni iby’ingenzi. Tugomba guhitamo kumwumvira cyangwa kutamwumvira, ariko ntidushobora gufata impu zombi.—Rom 6:16; Heb 4:12.

  3.  Hari ikintu kimwe gusa cy’ingenzi kurusha ibindi byose: ni ukwihesha izina ryiza mu maso ya Yehova. Jya ushyira inyungu ze mu mwanya wa mbere, aho gushyira imbere ibyo gushaka ubutunzi.—Imig 28:20; Umubw 7:1; Mat 6:33, 34.

  4.  Jya usenga kugira ngo ukore umurimo wa Yehova neza kandi uwukore uko ushoboye kose. Jya wibanda ku byo ushobora gukora, aho kwibanda ku byo udashoboye.—Mat 22:37; 2 Tim 4:2.

  5.  Jya umenya ko nta wundi muteguro Yehova aha imigisha kandi yemera.—Yoh 6:68.

Jye na Grace, buri wese yakoreye Yehova mu gihe cy’imyaka isaga 75, kandi tumaze imyaka hafi 65 tumukorera twarashakanye. Mu by’ukuri, twishimiye gukorera Yehova turi kumwe muri iyo myaka ibarirwa muri za mirongo ishize. Twiringiye ko abavandimwe na bashiki bacu bose na bo bazibonera ko kwishingikiriza kuri Yehova bituma umuntu agira ubuzima burangwa n’ibyishimo, kandi ibyo ni byo dusenga dusaba.