UBUBIKO BWACU
“Nari meze nk’akanyamasyo kari mu gikonoshwa cyako”
MURI gahunda yihariye yo kubwiriza yamaze iminsi icyenda yabaye mu kwezi kwa Kanama na Nzeri 1929, ababwiriza basaga 10.000 bahise bakwirakwira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Batanze ibitabo n’udutabo bigera ku 250.000. Muri abo babwiriza b’Ubwami hari harimo abakoruporuteri bagera ku gihumbi. Mbega ukuntu bari bariyongereye! Umurimo Wacu w’Ubwami (icyo gihe witwaga Bulletin) wavuze ko kuba umubare w’abapayiniya wari warikubye incuro eshatu kuva mu mwaka wa 1927 kugeza mu wa 1929, byari ibintu “bitangaje cyane.”
Mu mpera z’umwaka wa 1929, habayeho ibibazo by’ubukungu. Kuwa kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 1929, isoko ry’imigabane muri leta ya New York ryaraguye, bituma habaho ihungabana ry’ubukungu ku isi hose. Amabanki yahombye akayabo k’amafaranga. Abahinzi ntibongeye guhinga. Inganda zikomeye zarafunze. Abantu babarirwa muri za miriyoni batakaje akazi kabo. Mu mwaka wa 1933, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri munsi amazu agera ku 1.000 yarafatirwaga bitewe n’uko ba nyirayo babaga babuze amafaranga yo kuyishyura.
Ababwiriza b’igihe cyose bari gukora iki muri icyo gihe kitoroshye? Kimwe mu byari kubafasha ni ukugira inzu yimukanwa. Kubera ko iyo nzu yimukanwa batayikodeshaga kandi ntibayitangeho umusoro, byatumaga abapayiniya benshi bakomeza umurimo wabo wo kubwiriza badakoresheje amafaranga menshi. * Ikindi kandi, mu gihe cy’amakoraniro, iyo nzu yimukanwa yababeraga icumbi ritishyurwa. Mu mwaka wa 1934, Umurimo Wacu w’Ubwami (Bulletin) watanze ibisobanuro birambuye by’uko umuntu yashoboraga kubaka inzu yimukanwa ntoya ariko nanone nziza, irimo amazi, aho gutekera, igitanda bakunja n’ibintu biyirinda ubukonje.
Ababwiriza babaga bazi kwihangira utuntu bo hirya no hino ku isi, biyubakiraga amazu yimukanwa. Uwitwa Victor Blackwell yagize ati “Nowa ntiyari afite ubuhanga mu birebana no kubaka ubwato, kandi nanjye nta buhanga nari mfite mu birebana no kubaka inzu yimukanwa.” Ariko yarabishoboye.
Avery na Lovenia Bristow bari bafite inzu yimukanwa. Avery yaravuze ati “nari meze nk’akanyamasyo kari mu gikonoshwa cyako—nagendanaga n’inzu yanjye.” Umuryango wa Bristow wakoranye umurimo w’ubupayiniya na Harvey na Anne Conrow. Umuryango wa Conrow wabaga mu nzu yimukanwa yari ifite inkuta z’inyuma zometseho ibipapuro bikomeye byagenewe komekwa ku mazu. Igihe cyose wimuraga iyo nzu, bimwe muri ibyo bipapuro byaromokaga. Avery yaravuze ati “nta muntu n’umwe wari warigeze abona inzu yimukanwa imeze nk’iyo, kandi na nyuma yaho nta wigeze abona indi nk’iyo!” Ariko kandi, Avery yavuze ko Conrow n’umugore we n’abahungu babo babiri bari bagize “umuryango wishimye cyane kurusha indi yose.” Harvey Conrow yaranditse ati “nta kintu na kimwe twari tubuze. Twumvaga twishimiye gukorera Yehova kandi yatwitagaho mu buryo bwuje urukundo.” Abari bagize umuryango wa Conrow bose uko ari bane baje kwiga Ishuri rya Gileyadi, maze boherezwa gukora umurimo w’ubumisiyonari mu gihugu cya Peru.
Umuryango wa Giusto na Vincenza Battaino na wo wakoze umurimo w’ubupayiniya. Igihe bamenyaga ko bari hafi kwibaruka umwana, bafashe imodoka yabo yo mu bwoko bwa Ford bayikoramo inzu yimukanwa, “yari nk’ihoteli nziza” uyigereranyije n’amahema bagiye babamo mbere. Bo n’agakobwa kabo bakomeje gukora umurimo bakundaga wo kubwiriza Abataliyani babaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abantu benshi bategaga amatwi ubutumwa bwiza, ariko si kenshi abakene n’abataragiraga akazi batangaga impano z’amafaranga iyo bahabwaga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ahubwo batangaga ibindi bintu bitandukanye. Hari abapayiniya babiri bakoze ilisiti y’ibintu 64 bitandukanye bahawe n’abantu bari bashimishijwe. Yari “imeze nk’ilisiti y’ibicuruzwa byo mu iduka ryo mu giturage.”
Fred Anderson yahuye n’umuhinzi washakaga ibitabo byacu. Yarabimuhaye maze atanga impano y’amadarubindi yahoze ari aya nyina. Ageze ku wundi muhinzi, na we yashimishijwe n’ibitabo byacu, ariko aravuga ati “nta madarubindi mfite yamfasha kubisoma.” Icyakora, igihe yambaraga ayo madarubindi y’umuturanyi we, yashoboye gusoma neza, kandi yishimiye gutanga impano kuri ibyo bitabo n’ayo madarubindi.
Herbert Abbott yatwaraga akazu k’inkoko mu modoka ye. Iyo yatangaga ibitabo bakamuha inkoko eshatu cyangwa enye, yahitaga azijyana ku isoko akazigurisha, maze akagura lisansi. Yanditse agira ati “hari igihe amafaranga yadushiranaga. Ariko ibyo ntibyigeze bitubuza gukora umurimo. Iyo twabaga dufite lisansi twakomezaga kubwiriza, twiringiye Yehova.”
Kwiringira Yehova no kwiyemeza byafashije abagize ubwoko bwe muri iyo myaka itoroshye. Igihe kimwe ubwo hari haguye imvura nyinshi cyane, Maxwell na Emmy Lewis bashoboye gusohoka mu nzu yabo yimukanwa, mbere y’uko igiti kiyigwira kikayicamo kabiri. Maxwell yaranditse ati “ibyo bintu ntibyatubereye inzitizi. Twabonaga ko ari impanuka gusa, kandi ntibyigeze bituma twumva twareka umurimo. Icyo gihe hari byinshi byo gukora kandi twashakaga kubikora.” Ibyo ntibyateye ubwoba Maxwell na Emmy, kandi bongeye kubaka iyo nzu yabo yimukanwa babifashijwemo n’incuti.
Muri ibi bihe bigoye, umwuka nk’uwo w’ubwitange ni wo uranga Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni barangwa n’ishyaka. Kimwe n’abo bapayiniya ba kera, natwe twiyemeje gukomeza kubwiriza kugeza igihe Yehova azavugira ati “umurimo urarangiye.”
^ par. 5 Muri icyo gihe abapayiniya benshi ntibakoraga akazi kabahesha umushahara. Bafataga ibitabo ku giciro gito, kandi babagaho mu buryo bworoheje bagatungwa n’impano bahabwaga n’abo babaga bahaye ibitabo.