Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo abungeri barindwi n’abatware umunani batumarira muri iki gihe

Icyo abungeri barindwi n’abatware umunani batumarira muri iki gihe

“Natwe tuzamuhagurukiriza abungeri barindwi, ndetse abatware umunani bo mu bantu.”—MIKA 5:5.

1. Kuki umugambi wa Siriya na Isirayeli utari kugira icyo ugeraho?

HAGATI y’umwaka wa 762 n’uwa 759 Mbere ya Yesu, umwami wa Isirayeli n’umwami wa Siriya bateye ubwami bw’u Buyuda. Bari bagamije iki? Bashakaga kwigarurira Yerusalemu, bagakura Umwami Ahazi ku ngoma, bakamusimbuza undi ushobora kuba utari uwo mu muryango w’Umwami Dawidi (Yes 7:5, 6). Umwami wa Isirayeli ntiyakagombye kuba yarakoze ibintu nk’ibyo. Yehova yari yaravuze ko abakomokaga kuri Dawidi ari bo bari kuzajya baragwa intebe y’ubwami y’Imana, kandi igihe cyose ijambo rye rirasohora.—Yos 23:14; 2 Sam 7:16.

2-4. Sobanura ukuntu ibivugwa muri Yesaya 7:14, 16 byasohoye (a) mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu (b) mu kinyejana cya mbere.

2 Mu mizo ya mbere, Abasiriya n’Abisirayeli basaga n’aho ari bo bari gutsinda urwo rugamba. Hari igihe kimwe barwanye, maze mu ngabo za Ahazi hapfamo abagabo b’intwari 120.000. Maseya “umuhungu w’umwami” yarishwe (2 Ngoma 28:6, 7). Ariko Yehova yarabirebaga. Yibutse isezerano yagiranye na Dawidi; ku bw’ibyo yohereje umuhanuzi Yesaya, amuha ubutumwa buteye inkunga cyane.

3 Yesaya yagize ati “dore umukobwa azatwita abyare umuhungu amwite Emanweli. Mbere y’uko uwo mwana amenya kwanga ikibi no guhitamo icyiza, igihugu cy’abo bami bombi bagutera ubwoba buguhahamura [ni ukuvuga Siriya na Isirayeli] kizaba cyaratawe burundu” (Yes 7:14, 16). Igice kibanza cy’ubwo buhanuzi gikunze kwerekezwa ku ivuka rya Mesiya, kandi rwose birakwiriye (Mat 1:23). Ariko kandi, kubera ko abo “bami bombi,” ni ukuvuga umwami wa Siriya n’umwami wa Isirayeli batateye u Buyuda mu kinyejana cya mbere, ubuhanuzi buhereranye na Emanweli bugomba kuba bwaragize isohozwa rya mbere mu gihe cya Yesaya.

4 Hashize igihe gito Yesaya avuze ayo magambo, umugore we yasamye inda, abyara umwana w’umuhungu amwita Maheri-Shalali-Hashi-Bazi. Birashoboka ko uwo mwana ari we “Emanweli” Yesaya yerekejeho. * Mu bihe bya Bibiliya, umwana yashoboraga kwitwa izina rimwe akivuka, wenda mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi mukuru, ariko ababyeyi be cyangwa bene wabo na bo bakamwita irindi (2 Sam 12:24, 25). Nta kintu kigaragaza ko abantu bajyaga bita Yesu Emanweli.—Soma muri Yesaya 7:14; 8:3, 4.

5. Ni uwuhe mwanzuro w’ubupfapfa Umwami Ahazi yafashe?

5 Mu gihe umwami wa Isirayeli n’uwa Siriya bateraga u Buyuda, hari ikindi gihugu cyari gifite umugambi wo kwigarurira ako karere. Icyo ni igihugu cya Ashuri cyagendaga kirushaho gukomera, kikaba cyari kuzategeka isi yose. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 8:3, 4, Ashuri yari ‘kuzajyana ubutunzi bw’i Damasiko’ n’“iminyago y’i Samariya” mbere y’uko itera ubwami bwo mu majyepfo bw’u Buyuda. Aho kugira ngo Ahazi utaragiraga ukwizera yiringire ijambo Imana yavuze binyuze kuri Yesaya, yagiranye n’Abashuri amasezerano yari kumuteza akaga. Ayo masezerano yaje gutuma Abashuri bakandamiza u Buyuda (2 Abami 16:7-10). Mbega ukuntu Ahazi yabaye umwungeri mubi w’u Buyuda! Dushobora kwibaza tuti “ese iyo ngiye gufata imyanzuro ikomeye, niringira Imana cyangwa niringira abantu?”—Imig 3:5, 6.

UMWUNGERI MUSHYA YAKOZE IBINYURANYE N’IBYO AHAZI YAKOZE

6. Ubwami bwa Ahazi bwari butandukaniye he n’ubwa Hezekiya?

6 Ahazi yapfuye mu mwaka wa 746 Mbere ya Yesu, maze umuhungu we Hezekiya yima ingoma. Ubwami bw’u Buyuda bwari bwarakennye kandi abaturage babwo bararetse gusenga Yehova. Ni iki uwo mwami wari ukiri muto yari kubanza gukora nyuma yo kwima ingoma? Ese yari kubanza kuzahura ubukungu bw’u Buyuda? Oya. Hezekiya yakundaga Yehova, kandi yari umwungeri mwiza w’ishyanga rye. Yabanje gusubizaho ugusenga k’ukuri, kandi afasha ishyanga rye ryari ryarayobye kongera kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Igihe Hezekiya yasobanukirwaga ibyo Imana yashakaga ko akora, yahise abikora. Mbega ukuntu yadusigiye urugero rwiza!—2 Ngoma 29:1-19.

7. Kuki Abalewi bari bakeneye ko umwami mushya abashyigikira?

7 Abalewi bari kugira uruhare rukomeye mu gikorwa kitoroshye cyo gusubizaho ugusenga k’ukuri. Ni yo mpamvu Hezekiya yahuye na bo kugira ngo abizeze ko yari abashyigikiye. Sa n’ureba Abalewi b’indahemuka bari muri iyo nama, barira amarira y’ibyishimo igihe umwami wabo yababwiraga ati ‘ni mwe Yehova yatoranyije ngo mujye muhagarara imbere ye mumukorere’ (2 Ngoma 29:11). Abalewi bari bafite inshingano isobanutse neza yo gufasha abantu kuyoboka Imana y’ukuri.

8. Ni ibihe bintu bindi Hezekiya yakoze kugira ngo afashe ishyanga rye kongera kugirana imishyikirano myiza na Yehova, kandi se byageze ku ki?

8 Hezekiya yatumiriye abantu bose bo mu Buyuda no muri Isirayeli kuza kwizihiza umunsi mukuru ukomeye wa Pasika, wakurikiwe n’Umunsi Mukuru w’Imigati Idasembuwe wamaraga iminsi irindwi. Abantu bishimiye cyane uwo munsi mukuru ku buryo bamaze indi minsi irindwi bawizihiza. Bibiliya igira iti “i Yerusalemu haba ibyishimo byinshi, kuko kuva mu gihe cya Salomo umuhungu wa Dawidi umwami wa Isirayeli, i Yerusalemu hatari harigeze kubaho ikintu nk’icyo” (2 Ngoma 30:25, 26). Uwo munsi mukuru wateye abantu bose inkunga. Mu 2 Ngoma 31:1 hagira hati “ibyo byose birangiye, . . . bamenagura inkingi zera z’amabuye, batema inkingi zera z’ibiti, basenya utununga n’ibicaniro byose.” Nguko uko u Buyuda bwatangiye kugarukira Yehova mu buryo bugaragara. Icyo gikorwa cyo kwiyeza mu buryo bw’umwuka cyari kubagirira akamaro cyane mu bibazo bari kuzahura na byo.

UMWAMI YITEGURA GUHANGANA N’IBIBAZO

9. (a) Umugambi wa Isirayeli waburijwemo ute? (b) Mu mizo ya mbere, ni iki Senakeribu yagezeho igihe yateraga u Buyuda?

9 Nk’uko Yesaya yari yarabivuze, Abashuri bateye ubwami bwo mu majyaruguru bwa Isirayeli, batwara abaturage babwo ho iminyago, bityo baburizamo umugambi Isirayeli yari ifite wo kwimika undi mwami utari uwo mu muryango wa Dawidi. Ariko se, wa mugambi Abashuri bari bafite wo wageze ku ki? Icyo gihe barahindukiye bashaka kwigarurira u Buyuda. Bibiliya igira iti “mu mwaka wa cumi n’ine w’ingoma ya Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yateye imigi yose y’u Buyuda igoswe n’inkuta arayigarurira.” Senakeribu yigaruriye imigi 46 y’u Buyuda. Tekereza ukuntu wari kumva umeze iyo uza kuba warabaga i Yerusalemu icyo gihe, ukabona ingabo z’Abashuri zigenda zigarurira imigi y’u Buyuda, kandi namwe zigenda zibasatira!—2 Abami 18:13.

10. Kuki amagambo ari muri Mika 5:5, 6 yateye Hezekiya inkunga?

10 Birumvikana ko Hezekiya yari azi ko bari bugarijwe n’akaga, ariko aho kugira ngo ashye ubwoba yitabaze amahanga y’abapagani nk’uko se Ahazi wari umuhakanyi yari yarabigenje, yiringiye Yehova (2 Ngoma 28:20, 21). Ashobora kuba yari azi amagambo umuhanuzi Mika wabayeho mu gihe cye yahanuye ku birebana n’Abashuri, agira ati “Umwashuri . . . tuzamuhagurukiriza abungeri barindwi, ndetse abatware umunani bo mu bantu. Bazaragiza igihugu cya Ashuri inkota” (Mika 5:5, 6). Nta gushidikanya ko ayo magambo yahumetswe yateye inkunga Hezekiya, kuko agaragaza ko ingabo zidasanzwe zari guhagurukira kurwanya Abashuri, kandi ko abo banzi babo amaherezo bari gutsindwa.

11. Ni ryari ubuhanuzi buvuga ibirebana n’abungeri barindwi n’abatware umunani buzasohora mu buryo bw’ingenzi?

11 Ubuhanuzi buhereranye n’abungeri barindwi n’abatware umunani bwari gusohora mu buryo bw’ingenzi cyane nyuma y’igihe kirekire Yesu avutse, we ‘mutware wa Isirayeli, wabayeho kuva kera cyane.’ (Soma muri Mika 5:1, 2.) Ibyo bizaba mu gihe kizaza, ubwo “Umwashuri” wo muri iki gihe azagaba igitero ku bagaragu ba Yehova. Ni izihe ngabo Yehova azakoresha zizaba ziyobowe n’Umwana we, ubu wamaze kwima ingoma, kugira ngo arwanye uwo mwanzi uteye ubwoba? Turi buze kubibona. Ariko reka tubanze dusuzume isomo tuvana ku byo Hezekiya yakoze igihe Abashuri bari bamwugarije.

HEZEKIYA YAGIZE ICYO AKORA

12. Ni iki Hezekiya na bagenzi be bakoze kugira ngo barinde ubwoko bw’Imana?

12 Buri gihe Yehova aba yiteguye kudukorera ibintu tudashobora kwikorera, ariko aba yiteze ko dukora ibyo dushoboye byose. Hezekiya yagishije inama “abatware be n’abanyambaraga bo mu gihugu cye,” maze yiyemeza ‘kuziba amasoko y’amazi yari inyuma y’umugi. Nanone [Hezekiya] yagize ubutwari asiba ibyuho byose byari mu rukuta, arwubakaho iminara, yubaka n’urundi rukuta, acura amacumu menshi n’ingabo’ (2 Ngoma 32:3-5). Muri icyo gihe, kugira ngo Yehova aragire ubwoko bwe kandi aburinde, yakoresheje abagabo benshi b’intwari, ni ukuvuga Hezekiya, abatware be n’abahanuzi bari bakomeye mu buryo bw’umwuka.

13. Ni ikihe kintu cy’ingenzi kurusha ibindi Hezekiya yakoze kugira ngo afashe abaturage be kwitegura igitero cyari kibugarije? Sobanura.

13 Hari ikindi kintu Hezekiya yakoze cyari gifite agaciro kenshi kuruta kuziba amasoko y’amazi cyangwa gukomeza inkuta z’umugi. Kubera ko Hezekiya yari umwungeri mwiza, yakoranyirije hamwe abantu maze abatera inkunga mu buryo bw’umwuka, agira ati “ntimugire ubwoba cyangwa ngo mukuke umutima bitewe n’umwami wa Ashuri . . . , kuko abari hamwe natwe ari bo benshi kurusha abari hamwe na we. Yishingikirije ku mbaraga z’abantu, ariko twebwe tuzafashwa na Yehova Imana yacu aturwanirire.” Ibyo bintu yabibukije byari biteye inkunga rwose! Yehova yari kurwanirira ubwoko bwe. Abayahudi ‘bakomejwe n’ayo magambo ya Hezekiya umwami w’u Buyuda.’ Zirikana ko ‘amagambo ya Hezekiya’ ari yo yatumye abantu bagira ubutwari. We n’abatware be n’abanyambaraga bo mu gihugu cye, ndetse n’umuhanuzi Mika na Yesaya, babaye abungeri beza, nk’uko Yehova yari yarabihanuye binyuze ku muhanuzi we.—2 Ngoma 32:7, 8; soma muri Mika 5:5, 6.

Amagambo Hezekiya yavuze yatumye abantu bagira ubutwari (Reba paragarafu ya 12 n’iya 13)

14. Ni iki Rabushake yavuze, kandi se abaturage babyitwayemo bate?

14 Umwami wa Ashuri yakambitse i Lakishi, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Yerusalemu. Igihe yari ahakambitse, yohereje intumwa eshatu ngo zibwire abaturage b’uwo mugi bishyire mu maboko ye. Umuvugizi we wari ufite izina ry’icyubahiro, ari ryo Rabushake, yakoresheje amayeri anyuranye. Yavuze mu giheburayo, maze asaba abaturage gutererana umwami wabo bakayoboka Abashuri, ababeshya ko yari kubimurira mu gihugu bari kwiberamo badamaraye. (Soma mu 2 Abami 18:31, 32.) Hanyuma Rabushake yavuze ko Yehova atari gushobora gutabara Abayahudi ngo abakure mu nzara z’Abashuri, nk’uko imana z’andi mahanga na zo zitari zarashoboye kurinda abazisengaga. Igishimishije ni uko abaturage baho batigeze bagira icyo bamusubiza ku birebana n’ayo magambo yo gusebanya, akenshi akaba ari na ko abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe babigenza.—Soma mu 2 Abami 18:35, 36.

15. Ni iki abaturage b’i Yerusalemu basabwaga, kandi se Yehova yakijije ate uwo mugi?

15 Birumvikana ko Hezekiya yumvise ababaye, ariko aho kwitabaza ingabo z’amahanga, yashakiye ubufasha kuri Yehova binyuze ku muhanuzi Yesaya. Yesaya yabwiye Hezekiya ati “[Senakeribu] ntazinjira muri uyu mugi, yemwe nta n’umwambi azaharasa” (2 Abami 19:32). Icyo abaturage b’i Yerusalemu basabwaga gusa ni ukugira ubutwari ntibagamburure. Yehova yari kurwanirira u Buyuda. Kandi koko yaraburwaniriye. Bibiliya igira iti “muri iryo joro umumarayika wa Yehova ajya mu nkambi y’Abashuri yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu” (2 Abami 19:35). U Buyuda ntibwakijijwe no kuba Hezekiya yarazibye amasoko y’amazi y’umugi cyangwa kuba yarubatse inkuta, ahubwo bwakijijwe n’uko Imana yabutabaye.

ICYO BITWIGISHA

16. Ni ba nde muri iki gihe bagereranywa (a) n’abaturage b’i Yerusalemu (b) n’“Umwashuri” (c) n’abungeri barindwi n’abatware umunani?

16 Ubuhanuzi buvuga ibirebana n’abungeri barindwi n’abatware umunani buzagira isohozwa rikomeye muri iki gihe. Abaturage bo muri Yerusalemu ya kera batewe n’Abashuri. Vuba aha, abagize ubwoko bwa Yehova basa n’abatagira kirengera bazagabwaho igitero n’“Umwashuri” wo muri iki gihe, agamije kubatsembaho. Ibyanditswe bivuga iby’icyo gitero, iby’igitero cya ‘Gogi w’i Magogi,’ icy’“umwami wo mu majyaruguru” n’igitero cy’“abami bo mu isi” (Ezek 38:2, 10-13; Dan 11:40, 44, 45; Ibyah 17:14; 19:19). Ese ibyo bitero biratandukanye? Si ko biri byanze bikunze. Bibiliya ishobora kuba yarerekezaga ku gitero kimwe ikoresheje amazina atandukanye. Ubuhanuzi bwa Mika bwagaragaje ko ari izihe ngabo Yehova yari gukoresha arwanya uwo mubisha, ni ukuvuga “Umwashuri”? Azakoresha ingabo zidasanzwe, ari zo ‘bungeri barindwi, ndetse abatware umunani’ (Mika 5:5). Abo bungeri n’abatware ni abasaza b’amatorero (1 Pet 5:2). Muri iki gihe, Yehova yashyizeho abagabo benshi bizerwa kugira ngo baragire intama ze z’agaciro kenshi, kandi bakomeze abagize ubwoko bwe babafashe kwitegura igitero “Umwashuri” azabagabaho. * Ubuhanuzi bwa Mika buvuga ko “bazaragiza igihugu cya Ashuri inkota” (Mika 5:6). Mu ‘ntwaro barwanisha’ harimo “inkota y’umwuka,” ari yo Jambo ry’Imana.—2 Kor 10:4; Efe 6:17.

17. Ni ayahe masomo ane abasaza bashobora kuvana muri iyi nkuru twasuzumye?

17 Abasaza barimo basoma iki gice bashobora kuvana amasomo y’ingenzi muri iyi nkuru tumaze gusuzuma: (1) ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi twakora kugira ngo twitegure igitero cy’“Umwashuri,” ni ukurushaho kwizera Imana no gufasha abavandimwe bacu kubigenza batyo. (2) Igihe “Umwashuri” azatugabaho igitero, abasaza bagomba kuzaba bemera badashidikanya ko Yehova azadukiza. (3) Muri icyo gihe, amabwiriza arokora ubuzima duhabwa binyuze ku muteguro wa Yehova ashobora kuzasa n’aho adahuje n’ubwenge, dukurikije uko abantu babibona. Twese tugomba kuba twiteguye kumvira amabwiriza ayo ari yo yose duhabwa, twaba twumva ko ashyize mu gaciro cyangwa adashyize mu gaciro. (4) Iki ni cyo gihe gikwiriye kugira ngo umuntu wese ushobora kuba yiringira amashuri, ubutunzi cyangwa imiryango yashyizweho n’abantu, ahindure imitekerereze ye. Abasaza bagomba kuba biteguye gufasha umuntu wese waba ufite ukwizera kujegajega.

18. Ni mu buhe buryo gutekereza kuri iyi nkuru bizadufasha mu gihe kizaza?

18 Hari igihe abagize ubwoko bw’Imana bazaba bameze nk’abatagira kirengera, nk’uko Abayahudi bari baragotewe muri Yerusalemu mu gihe cya Hezekiya bari bameze. Nimucyo muri icyo gihe tuzakomezwe n’amagambo Hezekiya yavuze. Nimucyo tujye twibuka ko abanzi bacu ‘bishingikiriza ku mbaraga z’abantu, ariko twebwe tuzafashwa na Yehova Imana yacu aturwanirire.’—2 Ngoma 32:8.

^ par. 4 Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “umukobwa” muri Yesaya 7:14, rishobora gusobanura umugore cyangwa umukobwa. Ku bw’ibyo, iryo jambo rishobora kwerekezwa ku mugore wa Yesaya cyangwa ku Muyahudikazi wari isugi, Mariya.

^ par. 16 Umubare karindwi ukoreshwa incuro nyinshi mu Byanditswe werekeza ku kintu cyuzuye. Umubare umunani (ni ukuvuga karindwi wongeyeho rimwe) rimwe na rimwe wumvikanisha ibintu byinshi.