Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wumvira abungeri bashyizweho na Yehova

Jya wumvira abungeri bashyizweho na Yehova

“Mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu.”—HEB 13:17.

1, 2. Kuki bikwiriye ko Yehova yigereranya n’umwungeri?

YEHOVA yigereranya n’umwungeri (Ezek 34:11-14). Ibyo birakwiriye kubera ko bidufasha gusobanukirwa uwo Yehova ari we. Umwungeri ukunda intama ze aba yumva agomba kuzitaho kugira ngo zikomeze kumererwa neza. Azijyana mu rwuri kandi akazuhira (Zab 23:1, 2); azitaho ku manywa na nijoro (Luka 2:8); azirinda inyamaswa (1 Sam 17:34, 35); izikimara kuvuka azitwara mu gituza (Yes 40:11); ashaka izazimiye kandi akavura izakomeretse.—Ezek 34:16.

2 Kubera ko abari bagize ubwoko bwa Yehova bo mu bihe bya kera bari abahinzi n’aborozi, bahise basobanukirwa impamvu Yehova Imana yigereranya n’umwungeri wuje urukundo. Bari bazi ko intama zikenera kwitabwaho kugira ngo zimererwe neza kandi zororoke. Mu buryo nk’ubwo, abantu bakenera ko Yehova abitaho akanabayobora (Mar 6:34). Abantu batitaweho mu buryo bw’umwuka kandi ntibayoborwe neza, bahura n’ingorane. Bakwibasirwa mu buryo bworoshye kandi bagata amahame mbwirizamuco, mbese bakamera nk’“intama zitagira umwungeri” (1 Abami 22:17). Icyakora, Yehova aha abagize ubwoko bwe ibyo bakenera.

3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Natwe dusobanukiwe impamvu Yehova yigereranya n’umwungeri. Na n’ubu yita ku bagize ubwoko bwe bagereranywa n’intama. Reka dusuzume ukuntu ayobora intama ze kandi akaziha ibyo zikeneye muri iki gihe. Turi bunasuzume uko intama zagaragaza ko zishimira ukuntu Yehova azitaho.

UMWUNGERI MWIZA ASHYIRAHO ABUNGERI BAMWUNGIRIJE

4. Ni uruhe ruhare Yesu afite mu birebana no kwita ku ntama za Yehova?

4 Yehova yashyizeho Yesu ngo abe Umutware w’itorero rya gikristo (Efe 1:22, 23). Yesu ni “umwungeri mwiza” umeze nka Se. Akunda intama ze kandi akazitaho. Yesu ‘yanahaze ubugingo bwe ku bw’intama’ (Yoh 10:11, 15). Mbega ukuntu igitambo cy’incungu cya Kristo ari impano ihebuje abantu bahawe (Mat 20:28)! Yehova ashaka ko ‘uwizera [Yesu] wese atarimbuka, ahubwo [ko] yazabona ubuzima bw’iteka.’—Yoh 3:16.

5, 6. (a) Ni ba nde Yesu yahaye inshingano yo kwita ku ntama ze, kandi se intama zisabwa iki kugira ngo zungukirwe n’iyo gahunda? (b) Ni iyihe mpamvu y’ibanze yagombye gutuma twumvira abasaza b’itorero?

5 Intama zitabira zite ubuyobozi zihabwa n’Umwungeri mwiza Yesu Kristo? Yesu yagize ati “intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi kandi na zo zirankurikira” (Yoh 10:27). Kumva ijwi ry’Umwungeri mwiza bisobanura gukurikiza ubuyobozi bwe muri byose. Ibyo bikubiyemo kumvira abungeri bamwungirije yashyizeho. Yesu yagaragaje ko intumwa n’abigishwa be bagombaga gukomeza gukora umurimo yatangije. Bagombaga ‘kwigisha’ no ‘kugaburira abana b’intama be.’ (Mat 28:20; soma muri Yohana 21:15-17.) Uko ubutumwa bwiza bwagendaga bubwirizwa hirya no hino kandi umubare w’abigishwa ukiyongera, Yesu yashyiragaho abungeri bakuze mu buryo bw’umwuka kugira ngo bite ku matorero.—Efe 4:11, 12.

6 Intumwa Pawulo yabwiye abagenzuzi b’itorero ryo muri Efeso ryo mu kinyejana cya mbere ko umwuka wera wabashyiriyeho ‘kuragira itorero ry’Imana’ (Ibyak 20:28). Uko ni na ko bimeze ku bagenzuzi b’Abakristo bo muri iki gihe, kuko na bo bashyirwaho hakurikijwe ibisabwa n’Ibyanditswe byahumetswe binyuze ku mwuka wera. Bityo rero, kumvira abagenzuzi b’Abakristo bigaragaza ko twubaha Yehova na Yesu, bo Bungeri bakuru (Luka 10:16). Mu by’ukuri, iyo ni impamvu y’ibanze yagombye gutuma tugandukira abasaza. Icyakora, hari n’ibindi bintu bituma tubumvira.

7. Abasaza bagufasha bate gukomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova?

7 Iyo abasaza bafasha bagenzi babo bahuje ukwizera, babatera inkunga kandi bakabaha inama zishingiye kuri Bibiliya. Icyo baba bagamije si ugutegeka abavandimwe babo uko bakwiriye kubaho (2 Kor 1:24). Ahubwo baba bagamije guha Abakristo bagenzi babo amabwiriza ashingiye ku Byanditswe abafasha gufata imyanzuro myiza no gutuma mu itorero harangwa gahunda n’amahoro (1 Kor 14:33, 40). Abasaza “barinda ubugingo” mu buryo bw’uko baba bifuza gufasha buri wese mu bagize itorero gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Ku bw’ibyo, iyo babonye umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ari hafi ‘gutandukira’ cyangwa yamaze gutandukira, bihutira kumufasha (Gal 6:1, 2; Yuda 22). Ese izo si impamvu zifatika zagombye gutuma ‘twumvira abatuyobora’?—Soma mu Baheburayo 13:17.

8. Abasaza barinda bate umukumbi w’Imana?

8 Intumwa Pawulo na we wari umwungeri, yandikiye abavandimwe be bo mu itorero ry’i Kolosayi ati “mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego, yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu kandi bikurikiza ibintu by’ibanze by’isi aho gukurikiza Kristo” (Kolo 2:8). Uwo muburo ugaragaza indi mpamvu yagombye gutuma twumvira inama zishingiye ku Byanditswe duhabwa n’abasaza. Bafasha abavandimwe babo kwirinda uwo ari we wese watuma ukwizera kwabo gucogora. Intumwa Petero yatanze umuburo w’uko “abahanuzi b’ibinyoma” n’“abigisha b’ibinyoma” bari kugerageza ‘gushukashuka abantu bahuzagurika’ (2 Pet 2:1, 14). Abasaza bagomba gutanga imiburo nk’iyo mu gihe bibaye ngombwa. Kubera ko ari Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, baba ari inararibonye. Byongeye kandi, mbere y’uko bashyirwaho, baba baragaragaje ko basobanukiwe Ibyanditswe, kandi ko bujuje ibisabwa kugira ngo bigishe inyigisho nzima (1 Tim 3:2; Tito 1:9). Kuba bakuze mu buryo bw’umwuka, bashyira mu gaciro kandi bafite ubwenge buva muri Bibiliya, bituma bashobora guha umukumbi ubuyobozi burangwa n’ubwenge.

Nk’uko umwungeri arinda umukumbi we, abasaza na bo barinda intama bashinzwe kwitaho (Reba paragarafu ya 8)

UMWUNGERI MWIZA AGABURIRA INTAMA ZE KANDI AKAZIRINDA

9. Ni mu buhe buryo Yesu ayobora itorero rya gikristo muri iki gihe kandi akarigaburira?

9 Yehova aha abagize umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byinshi, binyuze ku muteguro we. Mu bitabo byacu haba harimo inama nyinshi zishingiye ku Byanditswe. Nanone kandi, hari igihe umuteguro uha abasaza b’itorero amabwiriza binyuze ku mabaruwa cyangwa ku mabwiriza bahabwa n’abagenzuzi basura amatorero. Muri ubwo buryo, intama zibona ubuyobozi busobanutse neza.

10. Ni iki abungeri b’Abakristo bakora iyo hari intama yavuye mu mukumbi?

10 Abagenzuzi bafite inshingano yo kurinda abagize itorero, kubagaburira no kubitaho mu buryo bw’umwuka, cyane cyane abacitse intege cyangwa abakoze icyaha gikomeye. (Soma muri Yakobo 5:14, 15.) Bamwe muri bo bashobora kuba baravuye mu mukumbi, kandi bararetse kwifatanya mu bikorwa bya gikristo. Ese muri iyo mimerere, umusaza wita ku ntama ntiyagombye gukora uko ashoboye kose kugira ngo abone buri ntama yazimiye, kandi ayitere inkunga yo kugaruka mu itorero? Birumvikana ko yabikora. Yesu yagize ati ‘Data wo mu ijuru ntiyifuza ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.’—Mat 18:12-14.

TWAGOMBYE KUBONA DUTE KUDATUNGANA KW’ABASAZA?

11. Kuki kumvira abasaza bishobora kugora bamwe?

11 Yehova na Yesu ni Abungeri batunganye. Abungeri babungirije, abo bahaye inshingano yo kwita ku matorero, bo ntibatunganye. Ibyo bishobora gutuma kumvira ubuyobozi bw’abasaza bigora bamwe. Abo bantu bashobora gutekereza bati “na bo ntibatunganye nkatwe. Kuki twakumvira inama zabo?” Ni iby’ukuri ko abasaza badatunganye. Ariko kandi, ntidukwiriye kwibanda ku kudatungana kwabo no ku makosa yabo.

12, 13. (a) Ni ayahe makosa yakozwe na bamwe mu bo Yehova yahaye inshingano mu bihe bya kera? (b) Kuki muri Bibiliya harimo inkuru zivuga iby’intege nke z’abantu bari bafite inshingano?

12 Ibyanditswe bivuga bidaciye ku ruhande intege nke z’abantu Yehova yakoresheje kugira ngo bayobore ubwoko bwe mu gihe cya kera. Urugero, Dawidi yari yarasutsweho amavuta kugira ngo abe umwami wa Isirayeli. Nyamara kandi, yaguye mu gishuko maze akora icyaha cy’ubusambanyi n’icyo kwica (2 Sam 12:7-9). Reka dufate n’urugero rw’ibyabaye ku ntumwa Petero. Nubwo yahawe inshingano ikomeye mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, yakoze amakosa akomeye (Mat 16:18, 19; Yoh 13:38; 18:27; Gal 2:11-14). Uretse Yesu wenyine, kuva kuri Adamu na Eva nta muntu utunganye wigeze abaho.

13 Kuki Yehova yatumye abanditsi ba Bibiliya bashyiramo inkuru zivuga intege nke z’abantu yahaye inshingano? Imwe mu mpamvu zabimuteye, ni ukugaragaza ko ashobora gukoresha abantu badatunganye kugira ngo bayobore ubwoko bwe. Mu by’ukuri, uko ni ko buri gihe yabigenzaga. Ku bw’ibyo, ntitwagombye kwitwaza ukudatungana kw’abavandimwe bashinzwe kutuyobora muri iki gihe ngo tubitotombere, cyangwa ngo twange ubuyobozi baduha. Yehova aba yiteze ko twubaha abo bavandimwe kandi tukabumvira.—Soma mu Kuva 16:2, 8.

14, 15. Uko Yehova yashyikiranaga n’abari bagize ubwoko bwe bitwigisha iki?

14 Ni iby’ingenzi ko twumvira abatuyobora muri iki gihe. Tekereza ukuntu kera Yehova yashyikiranaga n’ubwoko bwe mu bihe bikomeye. Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, Imana yabahaga amabwiriza binyuze kuri Mose na Aroni. Kugira ngo Abisirayeli barokoke icyago cya cumi, bagombaga kumvira amabwiriza yabasabaga gutegura ifunguro ryihariye kandi bagasiga amaraso y’intama babaze ku nkomanizo z’imiryango y’amazu yabo no hejuru y’imiryango. Ibyo ntibabitegetswe binyuze ku ijwi riturutse mu ijuru, ahubwo babibwiwe n’abakuru ba Isirayeli, na bo babibwiwe na Mose (Kuva 12:1-7, 21-23, 29). Muri ibyo bihe, Mose n’abakuru ba Isirayeli ni bo bagezaga ku bari bagize ubwoko bwa Yehova amabwiriza yabaga ashaka kubaha. Muri iki gihe abasaza b’Abakristo basohoza inshingano y’ingenzi nk’iyo.

15 Ushobora no kuba wibuka izindi nkuru zivugwa muri Bibiliya zigaragaza ukuntu Yehova yatanze amabwiriza arokora ubuzima binyuze ku bantu cyangwa ku bamarayika. Muri ibyo bihe, Imana yabonaga ko kugira abo ituma mu mwanya wayo byabaga bikwiriye. Izo ntumwa zavugaga mu izina ryayo, kandi zabwiraga abari bagize ubwoko bwayo ibyo bagombaga gukora kugira ngo barokoke akaga kabaga kabugarije. Ese ntitwatekereza ko Yehova ashobora no kuzabigenza atyo kuri Harimagedoni? Birumvikana ko abasaza bahabwa inshingano yo guhagararira Yehova cyangwa umuteguro we muri iki gihe, bagomba kuba maso cyane kugira ngo badakoresha nabi ububasha bahawe.

‘UMUKUMBI UMWE N’UMWUNGERI UMWE’

16. Ni irihe ‘jambo’ tugomba kumvira?

16 Abagize ubwoko bwa Yehova ni “umukumbi umwe” uyobowe n’“umwungeri umwe,” ari we Yesu Kristo (Yoh 10:16). Yesu yavuze ko yari kuba hamwe n’abigishwa be “iminsi yose kugeza ku mperuka” (Mat 28:20). Kubera ko ari Umwami wimitswe mu ijuru, agenzura ibintu byose bizaba intandaro y’isohozwa ry’urubanza rwaciriwe isi ya Satani. Kugira ngo dukomeze kuba mu mukumbi w’Imana twunze ubumwe kandi dufite umutekano, tugomba gutega amatwi ‘ijambo riduturutse inyuma’ ritubwira inzira dukwiriye kunyuramo. Iryo ‘jambo’ rikubiyemo ibyo umwuka wera w’Imana utubwira biri muri Bibiliya, n’ibyo Yehova na Yesu batubwira binyuze ku bungeri bashyizeho.—Soma muri Yesaya 30:21; Ibyahishuwe 3:22.

Abasaza bafasha imiryango irimo umubyeyi umwe kwirinda incuti mbi (Reba paragarafu ya 17 n’iya 18)

17, 18. (a) Ni akahe kaga kugarije umukumbi, ariko se ni iki dushobora kwiringira? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Bibiliya ivuga ko Satani azerera “nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera” (1 Pet 5:8). Kimwe n’inyamaswa y’inkazi ishonje, Satani ahiga abagize umukumbi ashaka gucakira intama itari maso cyangwa yatannye. Iyo ni impamvu yagombye gutuma dukomeza kuba hafi y’abandi bagize umukumbi, kandi tugakomeza kuba hafi y’‘umwungeri akaba n’umugenzuzi w’ubugingo bwacu’ (1 Pet 2:25). Mu Byahishuwe 7:17 havuga ibirebana n’abazarokoka umubabaro ukomeye hagira hati ‘Umwana w’intama [ari we Yesu] azabaragira, abayobore ku masoko y’amazi y’ubuzima. Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.’ Ese hari irindi sezerano ryaruta iryo?

18 Ubwo tumaze gusuzuma inshingano y’ingenzi cyane abasaza b’Abakristo bafite yo kuba ari abungeri bungirije, byaba byiza twibajije tuti “ni mu buhe buryo abo bagabo bashyizweho bakwita ku ntama za Yesu uko bikwiriye?” Igisubizo cy’icyo kibazo tuzakibona mu gice gikurikira.