Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twagera ku mutima bene wacu batizera

Uko twagera ku mutima bene wacu batizera

YESU KRISTO yagize ati “jya iwanyu muri bene wanyu ubabwire ibintu byose Yehova yagukoreye, n’imbabazi yakugiriye.” Yesu ashobora kuba yaravuze ayo magambo ari mu karere k’Abagadareni, kari mu majyepfo y’uburasirazuba bw’inyanja ya Galilaya, ayabwira umugabo wifuzaga kuba umwigishwa we. Ayo magambo ya Yesu agaragaza ko yari asobanukiwe ko abantu muri kamere yabo baba bifuza kubwira bene wabo ibintu bibashishikaje kandi by’ingenzi.—Mar 5:19.

Muri iki gihe nabwo tujya tubona ibintu nk’ibyo, nubwo mu mico imwe n’imwe bigaragara cyane kurusha iyindi. Ku bw’ibyo, iyo umuntu abaye umugaragu w’Imana y’ukuri Yehova, aba yifuza kugeza kuri bene wabo ukuri aba amaze kumenya. Ariko se, yabigenza ate? Yagera ate ku mutima bene wabo badahuje idini cyangwa se batanarigira? Bibiliya itanga inama nziza kandi zishyize mu gaciro.

“TWABONYE MESIYA”

Mu kinyejana cya mbere, Andereya yabaye umwe mu bantu ba mbere bamenye ko Yesu ari we Mesiya. Ni nde yahise abwira ibyo yari yamenye? Bibiliya igira iti “[Andereya] yabanje kujya kureba umuvandimwe we Simoni, aramubwira ati ‘twabonye Mesiya’ (bisobanurwa ngo Kristo).” Andereya yajyanye Petero aho Yesu yari ari, bityo atuma abona uburyo bwo kuba umwe mu bigishwa be.—Yoh 1:35-42.

Hashize hafi imyaka itandatu, igihe Petero yari i Yopa, yasabwe kujya kwa Koruneliyo, umutware watwaraga umutwe w’abasirikare, wari utuye i Kayisariya mu majyaruguru. Ni ba nde Petero yasanzeyo? Bibiliya igira iti ‘birumvikana nyine ko Koruneliyo yari ategereje [Petero n’abo yari kumwe na bo] kandi yari yararitse bene wabo n’incuti ze z’inkoramutima.’ Bityo rero, Koruneliyo yatumye bene wabo babona uburyo bwo gutega amatwi Petero no gufata umwanzuro bashingiye ku byo bumvise.—Ibyak 10:22-33.

Ibyo Andereya na Koruneliyo bakoreye bene wabo bitwigisha iki?

Andereya na Koruneliyo bagize icyo bakora. Andereya ubwe yajyanye Petero aho Yesu yari ari, kandi Koruneliyo yatumiye bene wabo kugira ngo bumve ibyo Petero yavugaga. Ariko kandi, Andereya na Koruneliyo ntibigeze bahata bene wabo cyangwa ngo batume baba abigishwa ba Kristo bakoresheje amayeri. Ese hari isomo ibyo bikwigisha? Byaba byiza natwe tubiganye. Dushobora kugira ibitekerezo tugeza kuri bene wacu, tukagira n’icyo dukora kugira ngo bagezweho inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya kandi bahure n’abo duhuje ukwizera. Ariko kandi, twubaha uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo, maze tukirinda kubahata. Reka dusuzume urugero rw’umuvandimwe witwa Jürgen n’umugore we Petra bo mu Budage, ruri budufashe kubona uko twafasha bene wacu.

Abahamya ba Yehova bigishije Petra Bibiliya, nyuma yaho arabatizwa. Umugabo we Jürgen yari umusirikare mukuru. Mu mizo ya mbere, Jürgen ntiyishimiye umwanzuro umugore we yafashe. Ariko nyuma yaho, yabonye ko Abahamya bigisha ukuri ko muri Bibiliya. Na we yiyeguriye Yehova, kandi ubu ni umusaza mu itorero ry’iwabo. Ni iyihe nama atanga mu birebana n’uko twagera ku mutima bene wacu tudahuje idini?

Jürgen yaravuze ati “ntitwagombye guhatira bene wacu kwemera ukuri no kubahundagazaho inyigisho zo muri Bibiliya. Ibyo byatuma barushaho kukwanga. Byarushaho kuba byiza tugiye tubabwira ibintu bike bike tubigiranye amakenga. Nanone kandi, byaba byiza tugiye dutuma bene wacu bahura n’abavandimwe bari mu kigero cyabo, kandi bashishikazwa n’ibintu bimwe. Ibyo byatuma kubafasha birushaho kutworohera.”

“Ntitwagombye guhatira bene wacu kwemera ukuri no kubahundagazaho inyigisho zo muri Bibiliya.”—Jürgen

Intumwa Petero na bene wabo wa Koruneliyo bahise bemera ubutumwa bwo muri Bibiliya. Hari abandi bo mu kinyejana cya mbere bumvise ukuri, ariko gufata umwanzuro bibasaba igihe kirekire.

BITE SE KU BIREBANA N’ABAVANDIMWE BA YESU?

Bamwe muri bene wabo wa Yesu baramwizeye igihe yakoraga umurimo wo kubwiriza. Urugero, intumwa Yakobo na Yohana bari bene wabo wa Yesu, kuko nyina Salome yari nyina wabo. Salome ashobora kuba yari umwe mu ‘bagore benshi bakoreraga [Yesu n’intumwa ze] bakoresheje ubutunzi bwabo.’—Luka 8:1-3.

Icyakora, abandi bene wabo wa Yesu ntibahise bamwizera. Urugero, ubwo Yesu yari amaze igihe gisaga umwaka abatijwe, imbaga y’abantu yateraniye mu nzu kugira ngo imutege amatwi. ‘Ariko bene wabo babyumvise bagiye kumufata, kuko bibwiraga bati “yataye umutwe.”’ Nyuma y’igihe runaka, ubwo bene nyina bavugaga ibirebana na gahunda ze z’urugendo, nta cyo yababwiye. Kubera iki? Ni ukubera ko ‘mu by’ukuri abavandimwe be batamwizeraga.’—Mar 3:21; Yoh 7:5.

Uko Yesu yafataga bene wabo bitwigisha iki? Ntiyigeze arakazwa n’uko bamwe bavuze ko yari yataye umutwe. Na nyuma yaho apfiriye kandi akazuka, yongeye gutera bene wabo inkunga igihe yabonekeraga umuvandimwe we Yakobo. Kumubonekera bishobora kuba byaratumye Yakobo n’abandi bavandimwe ba Yesu bemera badashidikanya ko ari we wari Mesiya. Ni yo mpamvu bari kumwe n’intumwa n’abandi mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu, kandi uko bigaragara basutsweho umwuka wera. Nyuma y’igihe, Yakobo n’undi muvandimwe wa Yesu witwaga Yuda bahawe inshingano zihebuje.—Ibyak 1:12-14; 2:1-4; 1 Kor 15:7.

KURI BAMWE BIFATA IGIHE

“Iyo umuntu yihanganye, akihangana kandi agakomeza kwihangana, ashobora kugera ku bintu byinshi byiza.”—Roswitha

Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, bamwe muri bene wacu baba bakeneye igihe gihagije mbere yuko batangira kugendera mu nzira y’ubuzima. Reka dufate urugero rwa Roswitha, wari Umugatolika ugira ishyaka cyane igihe umugabo we yabatizwaga akaba Umuhamya wa Yehova mu mwaka wa 1978. Kubera ko Roswitha yumvaga ko imyizerere ye ari ukuri, yabanje kurwanya umugabo we. Ariko uko imyaka yagendaga ihita, ntiyakomeje kumurwanya cyane kandi yaje kubona ko Abahamya bigisha ukuri. Mu mwaka wa 2003 na we yarabatijwe. Ni iki cyatumye ahindura uko yabonaga ibintu? Igihe Roswitha yatangiraga kurwanya umugabo we, umugabo we ntiyamurakariye ahubwo yagiye akora ibintu byashoboraga kumufasha guhindura ibitekerezo. Ni iyihe nama Roswitha atanga? Agira ati “iyo umuntu yihanganye, akihangana kandi agakomeza kwihangana, ashobora kugera ku bintu byinshi byiza.”

Monika yabatijwe mu mwaka wa 1974, kandi imyaka igera ku icumi nyuma yaho, abahungu be babiri babaye Abahamya. Nubwo umugabo we Hans atigeze abarwanya, we yabatijwe mu mwaka wa 2006. Iyo bashubije amaso inyuma batanga iyihe nama? Bagira bati “jya ukomeza kubera Yehova indahemuka, kandi ntukigere utandukira ukuri.” Birumvikana ko bakomezaga kwizeza Hans ko bamukunda. Ikindi kandi, ntibigeze bumva ko atari kuzigera yemera ukuri.

AMAZI Y’UKURI YABAGARURIYE UBUYANJA

Hari igihe Yesu yavuze ko ukuri ari nk’amazi atanga ubuzima bw’iteka (Yoh 4:13, 14). Twifuza ko bene wacu banywa amazi y’ukuri afutse kandi meza, akabagarurira ubuyanja. Birumvikana ko tutifuza kubabuza amahwemo tubahundagazaho inyigisho nyinshi z’ukuri. Inyigisho z’ukuri zishobora kubagarurira ubuyanja cyangwa zikababuza amahwemo, bitewe n’ukuntu tuzibagezaho. Bibiliya ivuga ko ‘umutima w’umukiranutsi utekereza mbere yo gusubiza,’ ikanavuga ko ‘umutima w’umunyabwenge utuma akanwa ke kagaragaza ubushishozi, kandi ukongerera iminwa ye ubushobozi bwo kwemeza.’ Twakurikiza dute iyo nama?—Imig 15:28; 16:23.

Hari igihe umugore ashobora kwifuza gusobanurira umugabo we imyizerere ye. Aramutse ‘atekereje mbere yo gusubiza,’ yahitamo yitonze amagambo ari bukoreshe kandi ntiyakwihutira kuvuga. Ntiyagombye gutuma umugabo we yumva ko yigize umukiranutsi cyangwa ko yishyize hejuru. Amagambo yatekerejeho neza ashobora kugarurira umugabo we ubuyanja, kandi akimakaza amahoro. Ni ryari umugabo we aba atuje kandi kumuvugisha bikaba byoroshye? Ni izihe ngingo umugabo we akunda kuganiraho cyangwa gusoma? Ese ashishikazwa na siyansi, politiki, cyangwa siporo? Yakora iki kugira ngo ashishikazwe n’inyigisho za Bibiliya ari na ko yirinda kumubangamira mu birebana n’ibyiyumvo bye n’ibitekerezo bye? Gutekereza kuri ibyo bintu bizafasha uwo mugore kugaragaza ubwenge mu byo avuga no mu byo akora.

Kugira ngo tugere ku mutima bene wacu bataraba Abahamya ntibisaba gusa kugenda tubasobanurira buhoro buhoro inyigisho z’ukuri. Ibyo tuvuga bigomba kujyanirana n’imyifatire myiza.

KUGIRA IMYIFATIRE MYIZA

Uwitwa Jürgen twigeze kuvuga agira ati “jya uhora ukurikiza amahame ya Bibiliya mu buzima bwa buri munsi. Ubwo ni bwo buryo bwiza bwatuma mwene wanyu aha agaciro ukuri nubwo haba hari ibintu byinshi atemera.” Hans wabatijwe hashize imyaka igera kuri 30 umugore we abatijwe, na we ni ko abibona. Agira ati “kuba intangarugero mu kugaragaza imyifatire ya gikristo ni ngombwa kugira ngo mwene wacu abone ko hari icyo ukuri kwatumariye.” Bene wacu bagombye kwibonera ko ibyo imyizerere yacu ituma dutandukaniraho n’abandi ari ibintu byiza aho kuba ibintu bibi.

“Kuba intangarugero mu kugaragaza imyifatire ya gikristo ni ngombwa kugira ngo mwene wacu abone ko hari icyo ukuri kwatumariye.”—Hans

Intumwa Petero yahaye abagore bafite abagabo badahuje ukwizera inama y’ingirakamaro, agira ati “mugandukire abagabo banyu kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira ijambo, bareshywe n’imyifatire yanyu nta jambo muvuze, kuko bazaba bibonera imyifatire yanyu izira amakemwa, kandi irangwa no kubaha cyane. Umurimbo wanyu ntukabe uw’inyuma, wo kuboha umusatsi no kwirimbisha zahabu no kwambara imyenda, ahubwo ube umuntu uhishwe mu mutima wambaye umwambaro utangirika, ni ukuvuga umwuka wo gutuza no kugwa neza, kuko ari wo ufite agaciro kenshi mu maso y’Imana.”—1 Pet 3:1-4.

Aho ngaho, Petero yavuze ko umugabo yashoboraga kureshywa n’imyifatire myiza y’umugore we. Kuva aho mushiki wacu witwa Christa amariye kubatizwa mu mwaka wa 1972, yazirikanye iyo nama yo mu Byanditswe maze agerageza kugera umugabo we ku mutima binyuze ku myifatire ye myiza. Nubwo Abahamya bigeze kwigisha Bibiliya umugabo we, ntarafatana ukuri uburemere. Yagiye mu materaniro incuro runaka kandi ashyikirana na bamwe mu bagize itorero, ariko birinda kurengera uburenganzira bwe bwo kwihitiramo. Christa agerageza ate kumugera ku mutima?

Yagize ati “niyemeje kutanamuka ku byo Yehova ashaka, ari na ko ngerageza kureshya umugabo wanjye ‘nta jambo mvuze,’ ahubwo binyuze ku myifatire myiza. Iyo nta mahame ya Bibiliya ndi burengere, nkora uko nshoboye kose kugira ngo nkore ibyo ashaka. Kandi birumvikana ko nubaha uburenganzira bwe bwo kwihitiramo, hanyuma ibindi nkabirekera mu maboko ya Yehova.”

Imyitwarire ya Christa igaragaza akamaro ko gushyira mu gaciro. Ntatezuka kuri gahunda ye y’iby’umwuka, harimo kujya mu materaniro buri gihe no kwifatanya mu buryo bugaragara mu murimo wo kubwiriza. Ariko nanone, ashyira mu gaciro azirikana ko umugabo we akeneye ko amugaragariza urukundo, akamarana na we igihe kandi akamwitaho. Gushyira mu gaciro no kugira ubushishozi ni byiza kuri buri wese muri twe ufite bene wabo badahuje ukwizera. Bibiliya igira iti “ikintu cyose gifite igihe cyagenewe.” Icyo gihe gikubiyemo icyo tumarana n’abagize umuryango wacu, cyane cyane abo twashakanye tudahuje ukwizera. Igihe tumarana na bo gituma turushaho gushyikirana. Ibyagiye biba bigaragaza ko gushyikirana neza bituma bumva batari mu bwigunge, bataratereranywe, kandi bigatuma batagira ishyari.—Umubw 3:1.

NTUGATAKAZE ICYIZERE

Uwitwa Holger, ufite se wabatijwe hashize imyaka 20 abandi bose bagize umuryango babatijwe, yagize ati “kugaragariza umuntu wo mu muryango wacu tudahuje ukwizera ko tumukunda kandi ko dusenga tumusabira ni ngombwa.” Christa yakomeje avuga ko ‘atazigera atakaza icyizere cy’uko umugabo we azagera ubwo yizera Yehova kandi akemera ukuri.’ Twagombye guhora turangwa n’icyizere cy’uko bene wacu tudahuje ukwizera bazagera aho bakemera ukuri.

Intego yacu ni iyo gukomeza kugirana imishyikirano myiza na bene wacu, tukabafasha kubona uburyo bwo kumenya ukuri, kandi tukabagezaho ubutumwa bwa Bibiliya ku buryo bubagera ku mutima. Ikindi kandi, ibyo dukora byose twagombye kubikora ‘mu bugwaneza kandi twubaha cyane.’—1 Pet 3:15.