Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ureba “Itaboneka”?

Ese ureba “Itaboneka”?

“Yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka.”​—HEB 11:27.

1, 2. (a) Sobanura impamvu Mose yasaga n’aho ari mu kaga. (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Kuki Mose atatinye uburakari bw’umwami?

FARAWO yari umutegetsi ukomeye kandi Abanyegiputa bamufataga nk’imana. Hari igitabo cyavuze ko mu maso yabo “nta kindi kiremwa cyo ku isi cyari gihwanyije na we ubwenge n’ububasha” (When Egypt Ruled the East). Kugira ngo Farawo atere ubwoba abaturage be, yambaraga ikamba ririho ishusho y’inzoka y’impoma yiteguye kuruma umuntu. Iyo shusho yabibutsaga ko abanzi b’umwami bashoboraga kurimburwa mu kanya gato. Tekereza noneho uko Mose yumvise ameze igihe Yehova yamubwiraga ati “reka ngutume kwa Farawo, ukure ubwoko bwanjye bwa Isirayeli muri Egiputa.”—Kuva 3:10.

2 Mose yagiye muri Egiputa maze abwira Farawo ubutumwa bw’Imana. Ibyo byatumye Farawo arakara cyane. Icyo gihugu kimaze kugerwaho n’ibyago icyenda, Farawo yabwiye Mose ati “uramenye, ntuzongere kugerageza kureba mu maso hanjye ukundi, kuko umunsi warebye mu maso hanjye uzapfa” (Kuva 10:28). Mbere y’uko Mose ava kwa Farawo, yamuhanuriye ko umwana we w’imfura yari gupfa (Kuva 11:4-8). Hanyuma, Mose yabwiye buri muryango w’Abisirayeli ngo babage ihene cyangwa imfizi y’intama, maze basige amaraso yayo ku nkomanizo z’imiryango yabo. Imfizi y’intama yari yarerejwe imana y’Abanyegiputa yitwaga Ra (Kuva 12:5-7). Farawo yari kubyakira ate? Mose ntiyatewe ubwoba n’uko yari kubyakira. Kubera iki? Ukwizera yari afite kwatumye yumvira Yehova, ‘ntiyatinya uburakari bw’umwami, kuko yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka.’—Soma mu Baheburayo 11:27, 28.

3. Ni ibihe bibazo turi busuzume ku birebana n’uko Mose yizeraga “Itaboneka”?

3 Ese ufite ukwizera gukomeye kwatuma usa n’aho ‘ubona Imana’ (Mat 5:8)? Kugira ngo tugire ukwizera gukomeye kwatuma tubona “Itaboneka,” reka dusuzume urugero rwa Mose. Ni mu buhe buryo kwizera Yehova byatumye adatinya abantu? Yizeye ate amasezerano y’Imana? Kuba Mose yararebaga “Itaboneka” byamufashije bite we n’abari bagize ubwoko bwe, igihe bari bugarijwe n’akaga?

‘NTIYATINYE UBURAKARI BW’UMWAMI’

4. Dukurikije uko abantu babona ibintu, Mose yari iki imbere ya Farawo?

4 Dukurikije uko abantu babona ibintu, Mose nta cyo yari cyo imbere ya Farawo. Ubuzima bwa Mose n’igihe cye cyari kuzaza byasaga n’aho byari mu maboko ya Farawo. Mose ubwe yabajije Yehova ati “nkanjye ndi muntu ki wo kujya kwa Farawo ngakura Abisirayeli muri Egiputa?” (Kuva 3:11). Imyaka igera kuri 40 mbere yaho, Mose yari yaravuye muri Egiputa ahunze. Ashobora kuba yaribajije ati “ese birakwiriye ko nsubira muri Egiputa maze nkikongereza uburakari bw’umwami”?

5, 6. Ni iki cyafashije Mose gutinya Yehova aho gutinya Farawo?

5 Mbere y’uko Mose asubira muri Egiputa, Imana yamwigishije ihame ry’ingenzi, ari na ryo yaje kwandika mu gitabo cya Yobu. Iryo hame rigira riti “gutinya Yehova ni bwo bwenge” (Yobu 28:28). Kugira ngo Yehova afashe Mose kumutinya by’ukuri no gukora ibihuje n’ubwenge, yamweretse itandukaniro riri hagati y’abantu n’Imana Ishoborabyose. Yehova yaramubajije ati “ni nde wahaye umuntu akanwa, kandi se ni nde utera umuntu kugobwa ururimi cyangwa kuba igipfamatwi, kureba cyangwa kuba impumyi? Si jyewe Yehova?”—Kuva 4:11.

6 Isomo ryari irihe? Mose ntiyagombaga gutinya. Yehova ni we wari umutumye kandi yari kumuha ibyo yari gukenera byose kugira ngo ageze ubutumwa bwe kuri Farawo. Uretse n’ibyo, Farawo nta cyo yari cyo imbere ya Yehova. N’ubundi kandi, ntibwari bubaye ubwa mbere abagaragu b’Imana bagerwaho n’akaga muri Egiputa. Mose ashobora kuba yaratekereje ukuntu Yehova yari yararinze Aburahamu, Yozefu ndetse na we ubwe mu gihe cy’ubutegetsi bw’abandi ba Farawo (Intang 12:17-19; 41:14, 39-41; Kuva 1:22–2:10). Kubera ko Mose yizeraga “Itaboneka,” yagize ubutwari bwo kujya kwa Farawo maze amubwira ibintu byose Yehova yari yamutegetse kumubwira.

7. Kwizera Yehova byafashije bite mushiki wacu?

7 Nanone kandi, kwizera Yehova ni byo byatumye mushiki wacu witwa Ella atagwa mu mutego wo gutinya abantu. Mu mwaka wa 1949, abasirikare bo mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti cyari Gishinzwe Iperereza (KGB) bafatiye Ella muri Esitoniya, bamwambura imyenda yose, maze abapolisi bakiri bato baramwitegereza. Yaravuze ati “numvise nkozwe n’isoni. Ariko nasenze Yehova maze numva ngize amahoro n’ituze.” Hanyuma Ella yamaze iminsi itatu afungiwe ahantu ha wenyine. Yagize ati “abasirikare barasakuzaga bati ‘tugiye gusibanganya burundu izina rya Yehova muri Esitoniya. Turakujyana mu kigo gikoranyirizwamo imfungwa, naho abandi tubajyane muri Siberiya.’ Bakomeje kuvuga banyishongoraho bati ‘Yehova wawe ari he?’” Ese Ella yari gutinya abantu, cyangwa yari kwiringira Yehova? Igihe bamuhataga ibibazo, yabwiye abamwishongoragaho ashize amanga ati “nabitekerejeho cyane, kandi nahitamo kuguma muri gereza ariko ngakomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana, aho kurekurwa sinkomeze kwemerwa na yo.” Ella yabonaga ko Yehova ariho koko nk’abo bagabo bari bamuhagaze imbere. Ukwizera kwe kwatumye akomeza gushikama.

8, 9. (a) Ni iki kizatuma udatinya abantu? (b) Mu gihe uhuye n’ikigeragezo cyatuma utinya abantu, ni nde wagombye gutekerezaho?

8 Kwizera Yehova bizagufasha kunesha ubwoba. Mu gihe abayobozi bakomeye bagerageje kukubuza gusenga Imana, ubuzima bwawe n’igihe cyawe kizaza bishobora gusa n’aho biri mu maboko yabo. Ushobora no kwibaza niba ukwiriye gukomeza gukorera Yehova, ukikongereza uburakari bw’abategetsi. Ntukibagirwe ko kwizera Imana ari byo bizatuma udatinya abantu. (Soma mu Migani 29:25.) Yehova yarabajije ati “[kuki] utinya umuntu buntu kandi azapfa, ugatinya umwana w’umuntu kandi azahinduka nk’ubwatsi bubisi?”—Yes 51:12, 13.

9 Jya utekereza kuri So ushobora byose. Abona abagaragu be barenganywa n’abayobozi b’abahemu, akabagirira impuhwe kandi akagira icyo akora kugira ngo abarengere (Kuva 3:7-10). Niyo byaba ngombwa ko usobanurira abayobozi bakomeye ibirebana no kwizera kwawe, ‘ntuzahangayike wibaza uko uzavuga cyangwa icyo uzavuga, kuko ibyo uzavuga uzabibwirwa muri uwo mwanya’ (Mat 10:18-20). Abayobozi b’iyi si nta cyo bari cyo imbere ya Yehova. Nurushaho kugira ukwizera gukomeye, uzabona ko Yehova ariho koko, akaba yiteguye kugufasha.

YIZERAGA AMASEZERANO Y’IMANA

10. (a) Ni ayahe mabwiriza Yehova yahaye Abisirayeli mu kwezi kwa Nisani 1513 Mbere ya Yesu? (b) Kuki Mose yumviye amabwiriza Imana yamuhaye?

10 Mu kwezi kwa Nisani 1513 Mbere ya Yesu, Yehova yabwiye Mose na Aroni ngo babwire Abisirayeli bafate isekurume y’intama cyangwa iy’ihene itagira inenge, bayibage maze amaraso yayo bayasige ku nkomanizo z’imiryango (Kuva 12:3-7). Mose yabyitabiriye ate? Intumwa Pawulo yaranditse ati “kwizera ni ko kwatumye yizihiza pasika kandi aminjagira amaraso ku nkomanizo z’imiryango, kugira ngo umurimbuzi adakora ku bana babo b’imfura” (Heb 11:28). Mose yari azi ko Yehova yiringirwa, kandi yizeraga ko yari kwica abahungu b’imfura bo muri Egiputa nk’uko yari yabivuze.

11. Kuki Mose yaburiye abandi?

11 Uko bigaragara, abahungu ba Mose bari i Midiyani, kure y’“umurimbuzi” * (Kuva 18:1-6). Nyamara kandi, yarumviye maze aburira indi miryango y’Abisirayeli yari ifite abahungu b’imfura bashoboraga kwicwa. Ubuzima bwari mu kaga, kandi Mose yakundaga bagenzi be. Bibiliya igira iti ‘ahita ahamagara abakuru b’Abisirayeli bose arababwira ati “mubage igitambo cya pasika.”’—Kuva 12:21.

12. Ni ubuhe butumwa bw’ingenzi Yehova adusaba kubwiriza?

12 Abagize ubwoko bwa Yehova bageza ku bantu ubutumwa bw’ingenzi bayobowe n’abamarayika. Ubwo butumwa bugira buti “mutinye Imana kandi muyisingize kuko igihe cyayo cyo guca urubanza cyageze, kandi muramye iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko y’amazi” (Ibyah 14:7). Iki ni cyo gihe cyo gutangaza ubwo butumwa. Tugomba kuburira bagenzi bacu ngo bave muri Babuloni Ikomeye kugira ngo ‘badahabwa ku byago byayo’ (Ibyah 18:4). Abagize “izindi ntama” bifatanya n’Abakristo basutsweho umwuka bakinginga abatandukanyijwe n’Imana ngo ‘biyunge’ na yo.—Yoh 10:16; 2 Kor 5:20.

Kwiringira amasezerano ya Yehova bizatuma urushaho kumva ushaka kugeza ku bandi ubutumwa bwiza (Reba paragarafu ya 13)

13. Ni iki kizatuma turushaho kumva dushaka kugeza ku bandi ubutumwa bwiza?

13 Twemera tudashidikanya ko ‘igihe cyo guca urubanza’ cyageze. Nanone kandi, twemera ko umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa wihutirwa, nk’uko Yehova abivuga. Mu iyerekwa, intumwa Yohana ‘yabonye abamarayika bane bahagaze ku mfuruka enye z’isi, bafashe imiyaga ine y’isi bayikomeje’ (Ibyah 7:1). Ese ukwizera gutuma ubona abo bamarayika biteguye kurekura iyo miyaga irimbura y’umubabaro ukomeye uzagera kuri iyi si? Niba ubabona, uzashobora kubwiriza ubutumwa bwiza ufite icyizere.

14. Ni iki gituma ‘tuburira abantu babi kugira ngo bareke inzira zabo mbi’?

14 Abakristo b’ukuri bafitanye ubucuti na Yehova kandi bafite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Ariko kandi, tuzi ko dufite inshingano yo ‘kuburira abantu babi kugira ngo bareke inzira zabo mbi babone kubaho.’ (Soma muri Ezekiyeli 3:17-19.) Birumvikana ko tutabwiriza gusa kugira ngo tutagibwaho n’umwenda w’amaraso. Dukunda Yehova na bagenzi bacu. Mu mugani w’Umusamariya mwiza, Yesu yagaragaje icyo mu by’ukuri kugira urukundo n’imbabazi bisobanura. Dushobora kwibaza tuti “ese kimwe n’Umusamariya, ‘ngira impuhwe’ bigatuma mbwiriza abandi?” Ntitwifuza kumera nk’umutambyi n’Umulewi bavugwa muri uwo mugani, ngo dushake impamvu z’urwitwazo zo kunyura “ku rundi ruhande” maze tukigendera (Luka 10:25-37). Kwizera amasezerano y’Imana no gukunda bagenzi bacu bizatuma dukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bwuzuye, amazi atararenga inkombe.

‘BAMBUTSE INYANJA ITUKURA’

15. Kuki Abisirayeli bumvaga bagoswe?

15 Kuba Mose yarizeraga “Itaboneka” byaramufashije igihe Abisirayeli bari mu kaga bamaze kuva muri Egiputa. Bibiliya igira iti ‘Abisirayeli bubura amaso babona Abanyegiputa babakurikiye. Nuko bashya ubwoba maze batangira gutakambira Yehova’ (Kuva 14:10-12). Ibyo ntibyagombaga kubatungura. Yehova yari yaravuze ati “nzareka Farawo yinangire umutima kandi azabakurikira rwose, ariko nzihesha ikuzo binyuze kuri Farawo n’ingabo ze zose; kandi Abanyegiputa bazamenya ko ndi Yehova” (Kuva 14:4). Ariko kandi, Abisirayeli bibanze gusa ku byo barebeshaga amaso, ni ukuvuga Inyanja Itukura yari imbere yabo, amagare y’intambara ya Farawo yanyarukaga cyane yari abakurikiye, n’umushumba w’imyaka 80 wari ubayoboye! Bumvaga bagoswe.

16. Ni mu buhe buryo ukwizera kwafashije Mose ku Nyanja Itukura?

16 Ariko kandi, Mose ntiyigeze agira ubwoba. Kubera iki? Ni ukubera ko ukwizera kwe kwatumye abona ikintu gikomeye cyane kuruta inyanja cyangwa ingabo. Yabonye ko ‘Yehova yari bubakize,’ kandi yari azi ko Yehova yari kurwanirira Abisirayeli. (Soma mu Kuva 14:13, 14.) Ukwizera kwa Mose kwakomeje abari bagize ubwoko bw’Imana. Bibiliya igira iti “kwizera ni ko kwatumye bambuka Inyanja Itukura nk’abagenda ku butaka bwumutse, ariko Abanyegiputa babigerageje inyanja irabamira” (Heb 11:29). Nyuma yaho, Abisirayeli ‘batinye Yehova kandi bizera Yehova n’umugaragu we Mose.’—Kuva 14:31.

17. Ni ikihe kintu kizagerageza ukwizera kwacu?

17 Vuba aha, ubuzima bwacu buzasa n’uburi mu kaga. Ku iherezo ry’umubabaro ukomeye, ubutegetsi bwo muri iyi si buzaba bwaramaze kurimbura amadini akomeye kandi yari afite abayoboke benshi kuturusha (Ibyah 17:16). Mu buhanuzi, Yehova yavuze ko tuzaba tumeze nk’abatagira kirengera, nk’‘igihugu cy’ibyaro bitagoswe n’inkuta, kitagira ibihindizo n’inzugi’ (Ezek 38:10-12, 14-16). Abatizera Yehova bashobora kuzatekereza ko nta buhungiro dufite. Uzabyitwaramo ute?

18. Sobanura impamvu dushobora kuzakomeza gushikama mu gihe cy’umubabaro ukomeye.

18 Ntitugomba gushya ubwoba. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova yavuze iby’icyo gitero kizagabwa ku bagize ubwoko bwe. Yanavuze uko kizarangira. Yagize ati “‘kuri uwo munsi, igihe Gogi azaza ku butaka bwa Isirayeli,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘uburakari bwanjye buzatunguka mu mazuru yanjye. Nzavuga mfite umujinya n’uburakari bugurumana’” (Ezek 38:18-23). Icyo gihe Imana izarimbura abantu bose bazaba bashaka kugirira nabi ubwoko bwayo. Kwizera ko Yehova azakurinda ku ‘munsi we ukomeye kandi uteye ubwoba,’ bizatuma ubona ‘ukuntu azagukiza’ kandi bitume ukomeza gushikama.—Yow 2:31, 32.

19. (a) Imishyikirano Mose yari afitanye na Yehova yari ikomeye mu rugero rungana iki? (b) Nuzirikana Yehova mu nzira zawe zose uzabona iyihe migisha?

19 Tangira witegure ibyo bintu bishishikaje uhereye ubu, ukomeza “gushikama nk’ureba Itaboneka.” Rushaho kugirana ubucuti na Yehova Imana wiyigisha kandi usenga buri gihe. Mose yari afitanye na Yehova ubucuti nk’ubwo kandi yaramukoresheje mu buryo bukomeye, ku buryo Bibiliya ivuga ko Yehova yari azi Mose “imbonankubone” (Guteg 34:10). Mose yari umuhanuzi udasanzwe. Ukwizera kuzatuma nawe ushobora kumenya Yehova neza nk’aho mu by’ukuri umureba n’amaso yawe. Nukomeza kumuzirikana “mu nzira zawe zose,” nk’uko Ijambo rye ribiguteramo inkunga, “na we azagorora inzira zawe.”—Imig 3:6.

^ par. 11 Uko bigaragara, Yehova yohereje abamarayika kugira ngo basohoze urubanza yari yaraciriye Abanyegiputa.—Zab 78:49-51.