UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ukwakira 2014

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 28 Ukuboza 2014.

Bitanze babikunze—Muri Tayiwani

Abahamya ba Yehova basaga 100 bimukiye ino, ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho. Ishimire gusoma inkuru z’ibyababayeho no kumenya ibanga ryatumye bagira icyo bageraho.

Izere Ubwami mu buryo bwuzuye

Yehova yakoresheje amasezerano atandatu kugira ngo ahamye ko Ubwami bwe buzasohoza umugambi we. Ni mu buhe buryo ayo masezerano akomeza ukwizera kwacu?

Muzaba “ubwami bw’abatambyi”

Amasezerano atatu ya nyuma mu masezerano atandatu twasuzumye ashobora gutuma twiringira Ubwami bw’Imana kandi akadushishikariza kugeza ubutumwa bwiza ku bandi.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Ibintu bikomeye nagezeho mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami

Mildred Olson amaze imyaka isaga 75 akorera Yehova, hakubiyemo igera hafi kuri 29 yamaze ari umumisiyonari muri Saluvadoru. Ni iki gituma akomeza kumva adashaje?

Jya uha agaciro inshingano ihebuje ufite yo gukorana na Yehova

Ni iki gituma abasenga Yehova bareka gukurikirana inyungu zabo bwite?

“Mukomeze kwerekeza ubwenge bwanyu ku byo mu ijuru”

Kuki abafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi bagomba kwerekeza ubwenge bwabo ku byo mu ijuru? Babikora bate?