UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ukuboza 2014

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 2 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2015.

Yari ‘azi inzira’

Guy H. Pierce, umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yapfuye kuwa kabiri tariki ya 18 Werurwe 2014.

Yehova aha imigisha myinshi abafite umutima ukunze

Ku birebana no gutanga impano, dushobora kuvana isomo ry’ingenzi ku itegeko Imana yahaye Abisirayeli.

‘Nimutege amatwi kandi musobanukirwe’

Yesu yakoresheje imigani ivuga ibirebana n’akabuto ka sinapi, umusemburo, umucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa n’uw’ubutunzi buhishwe. Iyo migani isobanura iki?

Ese ‘usobanukirwa’ Ibyanditswe?

Umugani wa Yesu uvuga iby’umuntu utera imbuto hanyuma akagenda agasinzira, uw’urushundura n’uw’umwana w’ikirara isobanura iki?

Ese uribuka?

Ibibazo 12 biri muri iyi ngingo byagufasha kureba niba wibuka ibyari bikubiye mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse kuva muri Kamena kugeza mu Kuboza 2014.

Ese wagombye guhindura imitekerereze yawe?

Hari imyanzuro ufata ukaba utagomba kuyihindura ariko si yose. Wayibwirwa n’iki?

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki Yeremiya yashakaga kuvuga ubwo yavugaga ko Rasheli yaririye abana be?

Dutegereze iherezo ry’iyi si ishaje twunze ubumwe

Ingero enye zivugwa muri Bibiliya zigaragaza akamaro ko kunga ubumwe, n’impamvu bizarushaho gukenerwa cyane mu gihe kiri imbere.

Ese uha agaciro ibyo wahawe?

Twagaragaza dute ko duha agaciro umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka?

Irangiro ry’ingingo zo mu Munara w’Umurinzi mu mwaka wa 2014

Urutonde rw’ingingo zasohotse mu Munara w’Umurinzi wo kwigwa n’ugenewe abantu bose mu mwaka wa 2014.