“Mukeneye kwihangana”
ANITA * amaze kubatizwa akaba Umuhamya wa Yehova, umugabo we yaramurwanyije cyane. Yagize ati “yambuzaga kujya mu materaniro, ndetse no kuvuga izina ry’Imana. Napfaga gusa kuvuga izina Yehova agahita arakara cyane.”
Byongeye kandi, umugabo wa Anita ntiyashakaga ko yigisha abana babo ibirebana na Yehova, cyangwa ngo abajyane mu materaniro. Ibyo ntibyari byoroshye kuko byamusabaga kwigisha abana be umugabo we atabizi.
Nk’uko ibyabaye kuri Anita bibigaragaza, Umukristo ashobora kurwanywa n’abagize umuryango we bashaka ko adakomeza gukorera Yehova. Ashobora no kugira ibibazo bikomeye by’uburwayi, gupfusha umwana cyangwa uwo bashakanye, cyangwa se umwe mu bagize umuryango we akareka gukorera Yehova. Ku bw’ibyo se, ni iki cyafasha Umukristo gukomeza kubera Yehova indahemuka?
Wowe uramutse uhuye n’ibyo bibazo wakora iki? Intumwa Pawulo yagize ati “mukeneye kwihangana” (Heb 10:36). Ariko se ni iki cyagufasha kwihangana?
JYA USENGA YEHOVA UMUSABA KO YAGUFASHA
Bumwe mu buryo bw’ibanze butuma tubona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo ni ukwishingikiriza ku Mana mu isengesho. Uko ni ko Ana yabigenje igihe umugabo we yapfaga mu buryo butunguranye. Bari bamaze imyaka 30 bashakanye. Ana agira ati “yagiye ku kazi ntiyagaruka, kandi yari afite imyaka 52 gusa.”
Ni iki cyafashije Ana kwihangana? Akazi Ana yakoraga katumaga ahora ahuze, ariko ibyo ntibyatumye adakomeza kugira agahinda. Yakoze iki? Yagize ati “nasukaga ibyari mu mutima wanjye imbere ya Yehova, maze nkamusaba kumfasha.” Ese Yehova yashubije amasengesho ye? Yemera rwose ko yayashubije. Yaravuze ati “amahoro Imana itanga yatumaga numva ntuje. Sinshidikanya ko Yehova azazura umugabo wanjye.”
‘Uwumva amasengesho’ asezeranya abagaragu be ko azabaha ibyo bakeneye byose kugira ngo bakomeze kumubera indahemuka (Zab 65:2). Ese ibyo ntibikomeza ukwizera kwacu? Ese ntibituma ubona ko nawe ushobora kwihangana?
TUBONERA UBUFASHA MU MATERANIRO
Yehova yagiye afasha abagize ubwoko bwe binyuze ku itorero rya gikristo. Urugero, igihe Abakristo bo mu itorero ry’i Tesalonike bari mu bitotezo bikaze, Pawulo yabateye inkunga yo ‘gukomeza guhumurizanya no kubakana, mbese nk’uko bari basanzwe babigenza’ (1 Tes 2:14; 5:11). Gukundana no gufashanya byatumye abo Bakristo bihanganira ibigeragezo. Kuba barihanganye bitubera urugero rwiza muri iki gihe, kandi bituma tumenya ikintu cyadufasha kwihangana.
Kugirana ubucuti n’abagize itorero bishobora ‘gutuma duterana inkunga,’ cyane cyane mu bihe bigoye (Rom 14:19). Pawulo na we yaratotejwe kandi ahura n’ibindi bibazo, ariko Yehova yamuhaye imbaraga zo kubyihanganira. Rimwe na rimwe Imana yateraga Pawulo inkunga binyuze ku Bakristo bagenzi be. Urugero, igihe Pawulo yatashyaga abari bagize itorero ry’i Kolosayi, yaravuze ati “bambereye ubufasha bunkomeza” (Kolo 4:10, 11). Koko rero, urukundo bakundaga Pawulo rwatumye bamuhumuriza kandi baramukomeza igihe yari abikeneye. Nawe ushobora kuba warigeze guterwa inkunga n’abagize itorero ryanyu.
UBUFASHA BW’ABASAZA
Nanone Imana yaguhaye abasaza b’itorero kugira ngo bagutere inkunga. Abo bagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora kuba ‘nk’aho kwikinga umuyaga n’aho kugama imvura y’amahindu, Yes 32:2). Mbega amagambo ahumuriza! Ese wigeze ubagana kugira ngo bagufashe? Abasaza bashobora kugutera inkunga kugira ngo ukomeze kwihangana.
bakamera nk’imigezi itemba mu gihugu kitagira amazi n’igicucu cy’urutare runini mu gihugu cyakakaye’ (Birumvikana ko abasaza badashobora kugukemurira ibibazo byose. Na bo ni ‘abantu buntu nkatwe’ badatunganye (Ibyak 14:15). Ariko kandi, amasengesho basenga badusabira ashobora kutugirira akamaro (Yak 5:14, 15). Urugero, abasaza bateye inkunga umuvandimwe wo mu Butaliyani umaze imyaka myinshi arwaye indwara ikomeye. Uwo muvandimwe yaravuze ati “urukundo abo bavandimwe bangaragariza no kuba bansura kenshi, bimfasha kwihangana.” Niba ufite ibibazo uhanganye na byo, Yehova aba yifuza ko ugana abasaza kugira ngo bagufashe.
KOMEZA GUSHYIRA IBY’UMWUKA MU MWANYA WA MBERE
Hari ibindi bintu dushobora gukora kugira ngo dukomeze kwihangana. Kimwe muri byo ni ugukomeza gushyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere. Reka turebe urugero rw’uwitwa John ufite imyaka 39, basuzumye bagasanga arwaye indwara ikomeye ya kanseri. Yagize ati “numvaga bitari bikwiriye ko ndwara indwara nk’iyo kubera ko nari nkiri muto.” Icyo gihe umuhungu wa John yari afite imyaka itatu gusa. Yagize ati “umugore wanjye yagombaga kwita ku mwana wacu kandi nanjye akanyitaho, ndetse igihe cyose akamperekeza kwa muganga.” Imiti yafataga yatumaga yumva ananiwe cyane kandi akagira iseseme. Ariko si ibyo gusa. Se wa John yarwaye indwara idakira, kandi na we yari akeneye umuntu wo kumwitaho.
Ni iki cyafashije John n’abagize umuryango we kwihangana muri ibyo bihe byari bigoye? Yagize ati “nubwo nabaga naniwe, nakoraga ibishoboka byose kugira ngo umuryango wacu ukomeze gushyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere. Twajyaga mu materaniro buri gihe, tukifatanya mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru, kandi buri gihe tukagira umugoroba w’iby’umwuka mu muryango ndetse n’iyo byabaga bigoye.” Koko rero, John yabonye ko gukomeza gushyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere ari iby’ingenzi kugira ngo umuntu yihanganire ikibazo icyo ari cyo cyose yahura na cyo. Nubwo mu mizo ya mbere yumvise afite ubwoba kandi ahangayitse, nyuma y’igihe gito yumvise atuje. Yari azi ko Yehova amukunda kandi ko yamuhaga imbaraga. Nawe Yehova ashobora kugufasha mu gihe ufite ubwoba cyangwa uhangayitse. John yagize ati “Yehova ashobora kugukomeza nk’uko yankomeje.”
Nta gushidikanya, Imana ishobora kudufasha kwihanganira ibigeragezo cyangwa ibibazo dushobora guhura na byo, haba muri iki gihe cyangwa mu gihe kizaza. Nimucyo tujye tugaragaza ko twishingikiriza kuri Yehova tumusenga, tugirane ubucuti n’abagize itorero, dusabe ubufasha abasaza b’itorero kandi dukomeze gushyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere. Nitubigenza dutyo tuzaba dukora ibihuje n’ibyo Pawulo yavuze agira ati “mukeneye kwihangana.”
^ par. 2 Amazina amwe yarahinduwe.