Ni ho dusengera Yehova
“Ishyaka ndwanira inzu yawe rirandya.”—YOH 2:17.
INDIRIMBO: 127, 118
1, 2. (a) Ni hehe abagaragu ba Yehova basengeraga kera? (b) Yesu yabonaga ate urusengero rw’i Yerusalemu? (c) Ni iki turi busuzume muri iki gice?
KUVA kera abagaragu b’Imana babaga bafite ahantu hazwi basengeraga. Abeli ashobora kuba yaratambiraga Imana ibitambo ku gicaniro (Intang 4:3, 4). Nowa, Aburahamu, Isaka, Yakobo na Mose na bo bubatse ibicaniro (Intang 8:20; 12:7; 26:25; 35:1; Kuva 17:15). Abisirayeli bubatse ihema ry’ibonaniro babisabwe na Yehova (Kuva 25:8). Nyuma yaho bubatse urusengero kugira ngo bajye barusengeramo Yehova (1 Abami 8:27, 29). Abayahudi bamaze kuva mu bunyage i Babuloni, bateraniraga mu masinagogi (Mar 6:2; Yoh 18:20; Ibyak 15:21). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bateraniraga mu mazu ya bamwe mu bari bagize itorero (Ibyak 12:12; 1 Kor 16:19). Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova bateranira mu Mazu y’Ubwami abarirwa mu bihumbi mirongo ari hirya no hino ku isi, kugira ngo bige ibyerekeye Imana kandi bayisenge.
2 Yesu yakundaga cyane urusengero rwa Yehova rw’i Yerusalemu kandi akarwishimira, ku buryo hari umwanditsi w’Ivanjiri wamwerekejeho amagambo y’ubuhanuzi agira ati “ishyaka ndwanira inzu yawe rirandya” (Zab 69:9; Yoh 2:17). Nta Nzu y’Ubwami twavuga ko ihwanye n’urusengero rwari i Yerusalemu, rwitwaga ‘inzu ya Yehova’ (2 Ngoma 5:13; 33:4). Icyakora, Bibiliya ikubiyemo amahame atwereka uko twagombye gukoresha amazu dusengeramo, ikatwereka n’uko twagombye kuyubaha. Muri iki gice, turi busuzume amahame ya Bibiliya atwereka uko twagombye kwitwara mu gihe turi ku Nzu y’Ubwami, uko twagombye kuyitaho, n’uko twashyigikira umurimo wo kubaka Amazu y’Ubwami. *
TUJYE TWUBAHA GAHUNDA YO GUSENGA IMANA
3-5. Ku Nzu y’Ubwami hakorerwa iki, kandi se ibyo byagombye gutuma tubona dute amateraniro ahabera?
3 Inzu y’Ubwami ihuza abantu bifuza gusenga Imana y’ukuri bo mu gace yubatsemo. Zimwe mu nyigisho Yehova adutegurira, tuzibonera mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami buri cyumweru. Ni ho tubonera ihumure tuba dukeneye kandi akaduha amabwiriza binyuze ku muryango we. Twavuga ko abaza muri ayo materaniro baba batumiwe na Yehova n’Umwana we. Kuba dutumirirwa kurira ku “meza ya Yehova” buri gihe, ntibyagombye gutuma tubiha agaciro gake.—1 Kor 10:21.
4 Yehova aha agaciro kenshi ayo materaniro kuko atuma abayajyamo baterana inkunga kandi bakamusenga. Ni yo mpamvu yahumekeye intumwa Pawulo kugira ngo atugire inama yo kutirengagiza guteranira hamwe. (Soma mu Baheburayo 10:24, 25.) Ntidushobora kuvuga ko twubaha Yehova niba dusiba amateraniro nta mpamvu ifatika yabiduteye. Tugaragaza ko dushimira Yehova n’ibyo aduteganyiriza, dutegura ayo materaniro kandi tukayifatanyamo tubigiranye umutima wacu wose.—Zab 22:22.
5 Uko twitwara mu gihe turi mu materaniro n’uko twita ku Nzu y’Ubwami bigaragaza urugero twubahamo Yehova. Twifuza ko imyifatire yacu yahesha ikuzo izina rya Yehova, ahanini riba rigaragara ku cyapa cy’Inzu y’Ubwami.—Gereranya no mu 1 Abami 8:17.
6. Ni iki bamwe bavuze ku byerekeye Amazu y’Ubwami yacu n’abayateraniramo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
6 Abantu batari Abahamya bakunze kubona ko twubaha ahantu dusengera. Urugero, hari umugabo wo muri Turukiya wavuze ati “natangajwe n’isuku na gahunda birangwa ku Nzu y’Ubwami. Abari bahari bari bambaye neza, bamwenyura, kandi banyakiranye urugwiro. Ibyo byankoze ku mutima cyane.” Uwo mugabo yatangiye guterana buri gihe, maze bidatinze arabatizwa. Mu mugi umwe wo muri Indoneziya, abavandimwe batumiye abaturanyi, umuyobozi w’akarere n’abandi bayobozi babereka Inzu y’Ubwami yabo nshya. Uwo muyobozi w’akarere yatangajwe n’ukuntu iyo nzu yari yubatse neza, ibyo yari gukoreshwa n’ubusitani bwayo bwiza. Yaravuze ati “isuku irangwa kuri iyi nzu igaragaza ko mufite ukwizera nyakuri.”
7, 8. Ni ibihe bintu by’ingenzi abaza mu materaniro bagombye kuzirikana?
7 Twagombye kugaragaza ko twubaha Imana iba yadutumiye mu materaniro ya gikristo, twitwara neza, tukambara neza kandi tukirimbisha mu buryo bukwiriye. Ariko nanone ntitwagombye gukabya. Raporo zigaragaza ko nubwo hari abashyiraho amabwiriza akagatiza mu birebana n’uko twagombye kwitwara mu gihe turi mu materaniro, hari abandi bakabya kutagira icyo bitaho mu gihe bari ku Nzu y’Ubwami. Yehova yifuza ko abagaragu be n’abashyitsi baza mu materaniro bumva bisanzuye. Icyakora abateranye bagombye kwirinda gupfobya amateraniro. Ntibagombye kwambara imyenda idafashije, kwandikirana ubutumwa kuri telefoni, Umubw 3:1.
kuganira mu gihe cy’amateraniro, kurya, kunywa no gukora ibindi nk’ibyo. Ababyeyi bagombye gutoza abana babo bakamenya ko mu Nzu y’Ubwami atari aho kwirukanka no gukinira.—8 Yesu yigeze kurakara, maze yirukana mu rusengero abantu bose bahakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi (Yoh 2:13-17). Ku Mazu y’Ubwami na ho ni ahantu dusengera kandi tukahigira Ijambo ry’Imana. Ni yo mpamvu nta bikorwa by’ubucuruzi bigomba kuhabera, kuko nta ho bihuriye no gusenga Imana.—Gereranya no muri Nehemiya 13:7, 8.
UKO AMAZU Y’UBWAMI YUBAKWA N’AHO AMAFARANGA YO KUYUBAKA AVA
9, 10. (a) Amazu y’Ubwami mashya aboneka ate, kandi se umurimo wo kuyubaka wageze ku ki? (b) Ni iyihe gahunda nziza cyane yatumye amatorero atari afite amikoro abona Amazu y’Ubwami?
9 Nta cyo umuryango wa Yehova udakora kugira ngo haboneke amafaranga yo kubaka Amazu y’Ubwami aciriritse. Imirimo yo gukora ibishushanyo mbonera, kubaka no kuvugurura ayo mazu, ikorwa n’abantu babyitangiye badakorera umushahara. Ibyo byagize akahe kamaro? Kuva ku itariki ya 1 Ugushyingo 1999, amatorero yo hirya no hino ku isi yubakiwe Amazu y’Ubwami meza cyane asaga 28.000. Ibyo byumvikanisha ko mu myaka 15 ishize, buri munsi hubakwaga Amazu y’Ubwami atanu ugereranyije.
10 Hakorwa ibishoboka byose kugira ngo abakeneye Amazu y’Ubwami bose bashobore kuyubakirwa. Iyo gahunda ishingiye ku ihame rya Bibiliya rivuga ko ibisagutse bamwe biziba icyuho cy’abandi, kugira ngo “habeho iringaniza.” (Soma mu 2 Abakorinto 8:13-15.) Ibyo byatumye amatorero atari afite amikoro abona Amazu y’Ubwami.
11. Ni iki abavandimwe bamwe bavuze bamaze kubakirwa Inzu y’Ubwami, kandi se ibyo bituma wumva umeze ute?
11 Hari itorero ryo muri Kosita Rika ryubakiwe Inzu y’Ubwami, maze abarigize bandika ibaruwa igira iti “iyo duhagaze imbere y’Inzu y’Ubwami yacu, tugira ngo turarota. Mu minsi umunani gusa twari turangije kuyubaka. Icyatumye ibyo byose bishoboka ni uko Yehova yaduhaye imigisha, umuryango we ukabidufashamo n’abavandimwe bacu bakadushyigikira. Iyi nzu ni impano ikomeye ituruka kuri Yehova! Twarayishimiye cyane.” Amagambo nk’ayo y’abantu bashimira kubera Amazu y’Ubwami, adukora ku mutima, kandi tuzi ko abavandimwe bo hirya no hino ku isi na bo ari uko bumva bameze. Yehova ni we uyoboye umurimo wo kubaka Amazu y’Ubwami, kandi akenshi iyo yuzuye abantu bafite imitima itaryarya bifuza kumenya neza Umuremyi wacu Zab 127:1.
urangwa n’urukundo, bayazamo bisukiranya.—12. Ni uruhe ruhare wagira mu birebana no kubaka Amazu y’Ubwami?
12 Abavandimwe na bashiki bacu benshi barishimye cyane igihe bafatanyaga n’abandi kubaka Inzu y’Ubwami. Twaba dushoboye gukora iyo mirimo y’ubwubatsi cyangwa tutabishoboye, twese dushobora kuyigiramo uruhare dutanga impano. Twigana ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya bakoresheje umutungo wabo kugira ngo bagire uruhare mu kubaka ahantu ho gusengera Yehova, kugira ngo bamuheshe ikuzo.—Kuva 25:2; 2 Kor 9:7.
GUSUKURA INZU Y’UBWAMI
13, 14. Ni ayahe mahame ya Bibiliya agaragaza ko Inzu y’Ubwami igomba kwitabwaho kandi ikagirirwa isuku?
13 Iyo Inzu y’Ubwami imaze kubakwa, iba ikeneye kwitabwaho no gusukurwa, kugira ngo idatukisha Imana y’ukuri dusenga, kuko atari Imana y’akaduruvayo. (Soma mu 1 Abakorinto 14:33, 40.) Kugira ngo tube abantu batanduye kandi bera kimwe na Yehova, ntitugomba gusa kumusenga mu buryo butanduye, kugira imitekerereze n’ibikorwa bitanduye, ahubwo tugomba no kugira isuku ku mubiri.—Ibyah 19:8.
14 Iyo twubahirije ayo mahame, buri gihe dutumira abantu mu materaniro yacu twumva nta cyo twishisha, twizeye tudashidikanya ko isuku bari buhasange izatuma barushaho kwakira ubutumwa bwiza tubagezaho. Icyo gihe bibonera ko twebwe Abahamya ba Yehova dusenga Imana yera, kandi ifite umugambi wo kuzahindura iyi si yacu paradizo, izaba itarangwamo umwanda.—Yes 6:1-3; Ibyah 11:18.
15, 16. (a) Ni iki gishobora gutuma Inzu y’Ubwami idakorerwa isuku, ariko se kuki ibyo bidakwiriye? (b) Ni izihe gahunda zo gusukura Inzu y’Ubwami zishyirwaho n’itorero, kandi se ni uruhe ruhare buri wese ashobora kubigiramo?
15 Ubusanzwe abantu baha isuku agaciro mu buryo butandukanye. Ahanini ibyo biterwa n’uko barezwe ndetse n’imiterere y’aho bakuriye. Hari ababa barakuriye ahantu haba ivumbi cyangwa imihanda mibi kandi yuzuye ibyondo. Abandi bo bashobora kuba barakuriye ahantu hataboneka amazi ahagije cyangwa ibikoresho by’isuku. Uko byaba bimeze kose, Inzu y’Ubwami yacu yagombye kwitabwaho mu buryo bw’intangarugero, kuko yitirirwa izina rya Yehova kandi ikaba ari ho abantu basenga Imana y’ukuri bahurira.—16 Inzu y’Ubwami ntiyagombye kujya isukurwa ari uko umwanya ubonetse. Buri nteko y’abasaza yagombye gushyiraho gahunda yo gukora isuku kandi igatanga ibikoresho by’isuku, kugira ngo aho hantu itorero risengera hahore hasa neza. Hari isuku iba igomba gukorwa nyuma y’amateraniro, indi ikaba yakorwa nyuma y’igihe runaka. Ni yo mpamvu hagombye gushyirwaho gahunda ihamye yo kuyikora kandi hakaba abakurikirana ko yubahirizwa kugira ngo hatagira ibyirengagizwa. Abagize itorero bose bagombye kugira uruhare muri iyo gahunda, kandi ibyo bizabahesha ibyishimo.
GUFATA NEZA INZU Y’UBWAMI
17, 18. (a) Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ko aho dusengera haba hagomba gusanwa? (b) Kuki Inzu y’Ubwami igomba guhora imeze neza?
17 Nanone abagaragu ba Yehova bihatira gufata neza amazu basengeramo basana ahakenewe gusanwa. Uko ni ko abagaragu b’Imana bo mu gihe cya kera babigenzaga. Urugero, Yehowashi umwami w’u Buyuda yasabye abatambyi gufata amafaranga y’amaturo abantu bazanaga mu nzu ya Yehova, bakayakoresha mu mirimo yo ‘gusana ahantu hose bari kubona ko hangiritse’ (2 Abami 12:4, 5). Imyaka irenga 200 nyuma yaho, Umwami Yosiya na we yafashe amafaranga y’amaturo yazanwaga mu rusengero, ayakoresha mu mirimo yo gusana.—Soma mu 2 Ngoma 34:9-11.
18 Raporo z’ibiro by’amashami yo mu bihugu bimwe na bimwe zigaragaza ko muri rusange abantu bo muri ibyo bihugu badaha agaciro imirimo yo kwita ku nyubako zabo cyangwa ku bikoresho byabo. Birashoboka ko muri ibyo bihugu abantu bake ari bo usanga bazi uko bikorwa, cyangwa se bakaba nta bushobozi bafite bwo kubyitaho. Icyakora iyo imirimo yo kwita ku Nzu y’Ubwami idahawe agaciro, bishobora gutuma yangirika vuba, kandi ibyo byagaragara nabi mu gace yubatsemo. Ariko iyo abagize itorero bakora uko bashoboye kose bakita ku Nzu y’Ubwami, bihesha Yehova ikuzo kandi bigatuma impano ziba zatanzwe na bagenzi babo bahuje ukwizera zidapfa ubusa.
19. Ni iki wiyemeje ku birebana n’Amazu y’Ubwami dusengeramo Imana y’ukuri?
19 Inzu y’Ubwami ni inyubako iba yareguriwe Yehova. Ntiba ari iy’umuntu runaka cyangwa itorero. Amahame ya Bibiliya atwereka ko tugomba gufatanya mu buryo bwuzuye kugira ngo iyo nzu ikomeze gukoreshwa icyo yubakiwe. Abagize itorero bose bashobora kubigiramo uruhare, bagaragaza ko bubaha aho hantu dusengera. Ibyo babigeraho batanga impano zo kubaka Amazu y’Ubwami mashya, kandi bagakoresha igihe cyabo n’imbaraga zabo kugira ngo bite kuri ayo mazu kandi ahore afite isuku. Iyo dushyigikiye izo gahunda zose, tuba tugaragaza ko turwanira ishyaka inzu ya Yehova nk’uko Yesu yabigenje.—Yoh 2:17.
^ par. 2 Nubwo ahanini iki gice cyibanda ku Mazu y’Ubwami, amahame agikubiyemo anareba Amazu y’Amakoraniro n’izindi nyubako zikoreshwa muri gahunda yo gusenga Imana y’ukuri.