“Muhagarare mushikamye mu kwizera”
‘Muhagarare mushikamye mu kwizera, mukomere.’
INDIRIMBO: 60, 64
1. (a) Byagendekeye bite Petero igihe yari mu nyanja ya Galilaya harimo umuyaga mwinshi? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Kuki Petero yatangiye kurohama?
INTUMWA PETERO n’abandi bigishwa barwanaga no kuvugama mu nyanja ya Galilaya nijoro, hari umuyaga mwinshi. Bagiye kubona, babona Yesu aje agenda hejuru y’inyanja. Petero yabajije Yesu niba ashobora kugenda hejuru y’amazi akamusanga. Igihe Yesu yabwiraga Petero ngo aze, yahise ava mu bwato maze mu buryo bw’igitangaza atangira kugenda hejuru y’amazi y’inyanja yarimo umuraba. Icyakora hashize akanya, Petero yatangiye kurohama. Kubera iki? Yabonye umuyaga ari mwinshi maze agira ubwoba. Petero yahise atabaza Yesu, maze ahita amufata, aramubwira ati “wa muntu ufite ukwizera guke we, ni iki gitumye uganzwa no gushidikanya?”
2. Ni iki tugiye gusuzuma?
2 Reka dusuzume ibintu bitatu twakwigira ku byabaye kuri Petero bifitanye isano n’ukwizera. Turasuzuma (1) ukuntu Petero yabanje kugaragaza ko yari yizeye ko Imana yari kumufasha, (2) impamvu yabuze ukwizera, (3) n’icyamufashije kongera
TUJYE TWIZERA KO IMANA IZADUFASHA
3. Ni iki cyatumye Petero ava mu bwato, kandi se ni mu buhe buryo natwe twakoze nk’ibyo yakoze?
3 Igihe Petero yavaga mu bwato kugira ngo agende hejuru y’amazi, yari afite ukwizera. Yesu yari amuhamagaye, kandi Petero yari yiringiye ko Imana yari kumufasha nk’uko yarimo ifasha Yesu. Igihe natwe twiyeguriraga Yehova kandi tukabatizwa, twabitewe n’ukwizera. Yesu yaduhamagariye kuba abigishwa be no kugera ikirenge mu cye. Twizeye Yesu n’Imana, twiringiye ko bari kudufasha mu buryo butandukanye.
4, 5. Kuki ukwizera gufite agaciro kenshi?
4 Ukwizera gufite agaciro kenshi. Kimwe n’uko ukwizera kwatumye Petero agenda hejuru y’amazi, ukwizera gutuma dukora ibintu abantu babona ko bidashoboka (Mat 21:21, 22). Urugero, abenshi twahinduye imyifatire yacu kandi tureka ibikorwa bibi twakoraga, bitangaza cyane abari batuzi. Yehova yabidufashijemo kuko twabikoze tubitewe n’uko tumwizera. (Soma mu Bakolosayi 3:5-10.) Kwizera kwatumye twiyegurira Yehova maze tuba incuti ze, kandi icyo ni ikintu tutashoboraga kwigezaho.
5 Ukwizera gutuma dukomeza kugira imbaraga. Gutuma tunesha ibitero tugabwaho n’umwanzi wacu ukomeye cyane, ari we Satani (Efe 6:16). Nanone kandi, kwiringira Yehova bituma tudahangayika cyane mu gihe duhanganye n’ibibazo. Yehova atubwira ko nitumwizera tugashyira Ubwami mu mwanya wa mbere, azaduha ibyo dukeneye (Mat 6:30-34). Uretse n’ibyo kandi, ukwizera kuzatuma tubona impano y’ubuzima bw’iteka, iyo akaba ari impano umuntu adashobora kubona ku bw’imihati ye.
KUDAKOMEZA GUTUMBIRA YESU BISHOBORA GUTUMA TUBURA UKWIZERA
6, 7. (a) Umuyaga n’imiraba byari bikikije Petero bishobora kugereranywa n’iki? (b) Kuki twagombye kumenya ko kubura ukwizera ari ibintu bishoboka?
6 Umuyaga n’imiraba byari bikikije Petero igihe yagendaga hejuru y’amazi, bishobora kugereranywa n’ibigeragezo hamwe n’ibishuko, twe abagaragu b’Imana duhura na byo. Ndetse no mu gihe byaba bikomeye, dushobora gushikama tubifashijwemo na Yehova. Wibuke ko Petero atarohamye bitewe n’inkubi y’umuyaga cyangwa umuraba ukaze. Ongera wibuke uko byagenze. Bibiliya igira iti “abonye ko umuyaga ari mwinshi agira ubwoba” (Mat 14:30). Igihe Petero yarekaga gutumbira Yesu, ukwizera kwe kwaragabanutse. Natwe turamutse twibanze ku bibazo dufite, dushobora gushidikanya ko Yehova azadufasha.
7 Tugomba kumenya ko kubura ukwizera ari ibintu bishoboka cyane. Kubera iki? Kubera ko Bibiliya ivuga ko kubura ukwizera ari “icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye” (Heb 12:1). Nk’uko ibyabaye kuri Petero bibigaragaza, kwerekeza ubwenge bwacu ku bintu bidakwiriye bishobora gutuma ukwizera kwacu guhita kugabanuka. Twabwirwa n’iki ko twugarijwe n’ako kaga? Reka turebe ibibazo byadufasha kwisuzuma.
8. Ni iki gishobora gutuma tudakomeza kwiringira amasezerano y’Imana?
8 Ese ndacyiringira amasezerano y’Imana nka mbere? Urugero, Imana yasezeranyije ko izarimbura iyi si. Ariko se twaba twemera kurangazwa n’imyidagaduro myinshi yo muri iyi si, bigatuma tudakomeza kwiringira amasezerano y’Imana? Dushobora Hab 2:3). Reka dufate urundi rugero. Imana idusezeranya ko izajya itubabarira ishingiye ku ncungu. Ariko turamutse dukomeje kwicira urubanza bikabije bitewe n’amakosa twakoze, dushobora gutangira gushidikanya ko Yehova ‘yahanaguye’ ibyaha byacu byose (Ibyak 3:19). Ibyo byatuma tudakomeza gukorera Imana twishimye, maze tukareka kubwiriza.
gutangira gushidikanya ko imperuka iri hafi (9. Byagenda bite turamutse twibanze ku nyungu zacu bwite?
9 Ese ndacyagira ishyaka mu murimo w’Imana nka mbere? Intumwa Pawulo yagaragaje ko kugira umwete mu murimo wa Yehova bituma ‘dukomeza kwizera tudashidikanya rwose ibyo twiringiye kugeza ku iherezo.’ Ariko se byagenda bite turamutse twibanze ku nyungu zacu bwite, wenda tugashaka akazi gahemba neza ariko kakaba kadatuma dukorera Yehova uko bikwiriye? Ukwizera kwacu gushobora kugabanuka, hanyuma ‘tukaba abanebwe,’ tugakora bike ugereranyije n’ibyo imimerere turimo itwemerera gukora.
10. Kuki iyo tubabariye abandi tuba tugaragaje ko twizera Yehova?
10 Ese kubabarira birangora? Iyo abandi badukoreye ikosa cyangwa batubabaje, dushobora kwibanda cyane ku gahinda byaduteye hanyuma tukababwira nabi cyangwa tukabihunza, ntitwongere kubavugisha. Ariko kandi, iyo tubabariye tuba tugaragaje ko twizera Yehova. Mu buhe buryo? Abadukosereza baba batugiyemo umwenda, nk’uko natwe ibyaha byacu bituma tujyamo umwenda Imana (Luka 11:4). Iyo tubabariye abandi, tuba twiringiye ko kwemerwa n’Imana bitewe n’uko twababariye, ari byo bifite agaciro kuruta kubaryoza umwenda baturimo. Abigishwa ba Yesu bari bazi ko kubabarira abandi bisaba ukwizera. Igihe yababwiraga ko bagombaga kubabarira, ndetse bakababarira n’ababakoshereje kenshi, baramusabye bati “twongerere ukwizera.”
11. Ni iki gishobora gutuma tudakurikiza inama duhawe?
11 Ese iyo mpawe inama ndarakara? Aho kugira ngo turebe uko inama duhawe yatugirira akamaro, dushobora gutangira kuyijora cyangwa tukajora uyiduhaye (Imig 19:20). Ibyo bishobora gutuma tudahuza imitekerereze yacu n’iy’Imana.
12. Iyo umuntu akunda kwitotombera abo Imana yahaye inshingano yo kuyobora ubwoko bwayo, biba bigaragaza iki?
12 Ese nitotombera abasaza b’itorero? Igihe Abisirayeli bibandaga ku byavuzwe n’abatasi icumi batari bafite ukwizera, batangiye kwitotombera Mose na Aroni. Ibyo byatumye Yehova abaza Mose ati “bazareka kunyizera bageze ryari?” (Kub 14:2-4, 11). Mu by’ukuri, kuba Abisirayeli baritotombye byagaragaje ko batiringiraga Imana yari yarashyizeho Mose na Aroni. Ese niba dukunda kwitotombera abo Imana yahaye inshingano yo kuyobora ubwoko bwayo, ntibyaba bigaragaza ko tutagifite ukwizera gukomeye?
13. Kuki tutagombye gucika intege mu gihe dutahuye ko tutagifite ukwizera gukomeye?
13 Icyakora, niba kwisuzuma byatumye utahura ko utagifite ukwizera gukomeye, ntucike intege. Petero wari intumwa, na we ubwe yemeye kuganzwa n’ubwoba maze atangira gushidikanya. Wibuke ko hari n’igihe Yesu yacyahaga intumwa ze zose kubera ko zari zifite “ukwizera guke” (Mat 16:8). Ariko nubwo bimeze bityo, hari isomo ry’ingenzi tuvana ku byabaye kuri Petero. Reka turebe icyo yakoze nyuma yo gushidikanya maze agatangira kurohama.
TUMBIRA YESU KUGIRA NGO UKWIZERA KWAWE KURUSHEHO GUKOMERA
14, 15. (a) Petero yakoze iki igihe yari atangiye kurohama? (b) Ese ko tudashobora kubona Yesu, ‘twamutumbira’ dute?
14 Igihe Petero yabonaga umuyaga maze agatangira kurohama, yashoboraga koga maze agasubira mu bwato, kuko yari asanzwe azi koga (Yoh 21:7). Ariko aho kugira ngo yiyiringire, yongeye gutumbira Yesu kandi yemera ko amufasha. Mu gihe tubonye ko tutagifite ukwizera gukomeye, twagombye kwigana Petero. Ariko se twabikora dute?
15 Nk’uko Petero yatumbiriye Yesu, natwe tugomba ‘kumutumbira, we Mukozi Mukuru wo kwizera kwacu, akaba ari na We ugutunganya.’ (Soma mu Baheburayo 12:2, 3.) Birumvikana ko tutabona Yesu amaso ku maso nk’uko byagendekeye Petero. Ahubwo “dutumbira” Yesu twiga inyigisho ze kandi tugasuzuma ibyo yakoze, maze tukamwigana. Reka dusuzume bumwe mu buryo twamwiganamo. Kumwigana bizatuma dushobora gushikama mu kwizera.
16. Bibiliya yadufasha ite kurushaho kugira ukwizera?
16 Rushaho kwiringira Bibiliya. Yesu yemeraga adashidikanya ko Ibyanditswe ari Ijambo ry’Imana kandi ko biduha inama nziza kurusha izindi zose (Yoh 17:17). Dukurikije urugero rwe, tugomba gusoma Bibiliya buri munsi, tukayiyigisha kandi tugatekereza ku byo dusoma. Tugomba no gukora ubushakashatsi tukabona ibisubizo by’ibibazo dushobora kuba twibaza. Urugero, gusuzuma witonze ibintu bivugwa mu Byanditswe bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka, bishobora gutuma urushaho kwemera ko imperuka y’iyi si iri bugufi cyane. Kugira ngo urusheho kwiringira ko amasezerano yo muri Bibiliya azasohora mu gihe kizaza, jya usuzuma ubuhanuzi bwinshi buvugwamo bwamaze gusohora. Jya urushaho kwiringira ko Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro usuzuma ingero zigaragaza ukuntu yatumye abantu barushaho kugira imibereho myiza. *
17. Ni iki cyatumye Yesu akomeza kuba uwizerwa nubwo yahuye n’ibigeragezo bikomeye, kandi se wamwigana ute?
17 Jya wibanda ku migisha Yehova yasezeranyije. Yesu yakomeje gutekereza ku ‘byishimo byamushyizwe imbere,’ bituma akomeza kuba uwizerwa nubwo yahuye n’ibigeragezo bikomeye (Heb 12:2). Ntiyigeze arangazwa n’ibyo isi yashoboraga kumuha (Mat 4:8-10). Ushobora kwigana Yesu utekereza ku masezerano ahebuje Yehova yaguhaye. Jya usa n’ureba uko ibintu bizaba bimeze wandika ibyo uzakora igihe Imana izaba yavanyeho iyi si mbi, cyangwa se ubishushanye. Kora urutonde rw’abantu wifuza kuzabona bazutse, n’ibyo wifuza kuzaganira na bo. Ntukabone ko Imana yahaye abantu bose amasezerano muri rusange, ahubwo jya ubona ko ari wowe ubwawe yayahaye.
18. Isengesho ryagufasha rite kugira ukwizera gukomeye?
18 Senga usaba kurushaho kugira ukwizera. Yesu yigishije abigishwa be gusenga Yehova bamusaba umwuka wera (Luka 11:9, 13). Nusenga usaba umwuka wera, uzasabe no kurushaho kugira ukwizera, kuko ari imwe mu mbuto zawo. Jya usenga ugusha ku ngingo, usabe Imana kugufasha kunesha ingeso wibonyeho igaragaza ko ukwizera kwawe kudakomeye, wenda nko kutababarira.
19. Twahitamo dute incuti nziza?
19 Jya uhitamo incuti zifite ukwizera gukomeye. Yesu yahitagamo incuti ze yitonze. Incuti ze magara, ni ukuvuga intumwa ze, zari zaragaragaje ukwizera n’ubudahemuka zumvira amategeko ye. (Soma muri Yohana 15:14, 15.) Ku bw’ibyo, mu gihe uhitamo incuti, ujye uhitamo izigaragaza ko zifite ukwizera, zumvira Yesu. Ujye wibuka kandi ko abantu b’incuti nyakuri babwizanya ukuri, ndetse no mu gihe bagirana inama.
20. Nidufasha abandi kugira ukwizera gukomeye, bizatumarira iki?
20 Jya ufasha abandi kugira ukwizera gukomeye. Yesu yafashije abigishwa be kugira ukwizera gukomeye binyuze ku magambo ye no ku bikorwa bye (Mar 11:20-24). Twagombye kumwigana, kubera ko iyo dufasha abandi kugira ukwizera gukomeye bituma n’ukwacu gukomera (Imig 11:25). Mu gihe uri mu murimo wo kubwiriza n’igihe wigisha, jya wereka abantu ibintu bigaragaza ko Imana ibaho, ko itwitaho kandi ko Bibiliya ari Ijambo ryayo ryahumetswe. Nanone kandi, jya ufasha abavandimwe na bashiki bacu kugira ukwizera gukomeye. Niba hari umuntu ubonye ko ashidikanya, wenda atangiye kwitotombera abavandimwe bafite inshingano, ntugahite umugendera kure. Ahubwo ujye umufasha ubigiranye amakenga, atere intambwe zatuma yongera kugira ukwizera (Yuda 22, 23). Niba uri ku ishuri maze bakavuga iby’ubwihindurize, jya ugaragaza ushize amanga ko wemera irema. Ushobora kuzatangazwa n’ukuntu umwarimu wawe n’abanyeshuri bagenzi bawe bazakira ibyo uvuze.
21. Ni iki Yehova yadusezeranyije ku birebana n’ukwizera kwacu?
21 Yehova na Yesu bafashije Petero anesha ubwoba no gushidikanya. Nyuma yaho, yabereye abandi icyitegererezo mu birebana no kugira ukwizera gukomeye. Natwe Yehova adufasha gushikama mu kwizera. (Soma muri 1 Petero 5:9, 10.) Imihati dushyiraho kugira ngo tugire ukwizera gukomeye si imfabusa, kuko ingororano tuzahabwa bitewe n’ukwizera kwacu zitagereranywa.
^ par. 16 Urugero, reba ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu,” mu Munara w’Umurinzi ugenewe abantu bose.