UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ukuboza 2015
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2016.
Ese uribuka?
Reba niba hari ibyo wibuka mu byavuzwe mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse mu mezi atandatu ashize.
Yehova ni Imana ivugana n’ibiremwa byayo
Kuba Imana ikoresha indimi zitandukanye kugira ngo imenyeshe abantu ibitekerezo byayo bitwigisha isomo ry’ingenzi cyane.
Ubuhinduzi buzima bw’Ijambo ry’Imana
Amahame atatu Komite y’Ubuhinduzi bwa Bibiliya y’isi nshya yakurikije.
Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya
Bimwe mu bintu by’ingenzi byanonosowe muri iyi Bibiliya ni ibihe?
Jya ukoresha neza ururimi rwawe
Urugero rwa Yesu rwadufasha rute kumenya igihe cyo kuvuga, amagambo twavuga n’uko twavuga?
Yehova azakwiyegamiza
Twagombye kubona dute uburwayi, kandi se ni iki twakora?
INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Mbanye amahoro n’Imana kandi ubu numvikana na mama
Igihe Michiyo Kumagai yarekaga gusenga abakurambere, ntiyongeye kumvikana na nyina. Michiyo yakoze iki ngo bongere kumvikana?
Irangiro ry’ingingo zasohotse mu Munara w’Umurinzi mu mwaka wa 2015
Urutonde rw’ingingo zasohotse mu magazeti agenewe abantu bose no mu magazeti yo kwigwa.