Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nkiri muto nari narihebye none ubu nabonye ihumure

Nkiri muto nari narihebye none ubu nabonye ihumure

Nkiri muto nari narihebye none ubu nabonye ihumure

Byavuzwe na Eusebio Morcillo

Muri Nzeri 1993, nasuye gereza yari irinzwe cyane. Nari njyanywe no kubatiza mushiki wanjye Mariví wari ufunze. Bamwe mu bari bafunganywe na we hamwe n’abayobozi ba gereza, bakurikiranye uwo muhango mu bwitonzi. Mbere y’uko mbasobanurira uko jye na we twageze aho ngaho, reka mbanze mbabwire ibirebana n’imibereho twagize mbere yaho.

N AVUKIYE muri Esipanye tariki ya 5 Gicurasi 1954, nkaba ndi imfura mu bana umunani tuvukana. Mariví yari uwa gatatu. Nyogokuru yaratureze tuba abayoboke bakomeye ku idini Gatolika. Hari ibintu nibuka bishimishije byambayeho igihe nabanaga na we nkiri umwana, bigaragaza ko twari twarihaye Imana koko. Ariko imimerere twarimo igihe nabanaga n’ababyeyi banjye, ntiyari iy’abantu bubaha Imana. Twebwe na mama, papa yahoraga adukubita. Ubwoba bwari kimwe mu bigize imibereho yacu, kandi iyo nabonaga mama afite agahinda byarambabazaga cyane.

Nageze ku ishuri mba nk’uhungiye ubwayi mu kigunda. Umwe mu barimu batwigishaga yari umupadiri. Iyo yabazaga umuntu ikibazo agasubiza ibitari byo, yahondaga umutwe we ku rukuta. Hari n’undi mupadiri wakoreraga abanyeshuri ibya mfura mbi igihe yabaga abasubirishamo umukoro. Uretse ibyo kandi, inyigisho z’idini Gatolika, urugero nk’iy’umuriro w’iteka, zanteraga urujijo n’ubwoba. Bidatinze, ibyo kwiyegurira Imana kwanjye byatangiye kuyoyoka.

Uko nishoye mu buzima bubi

Kubera ko nta buyobozi buturuka ku Mana nabonaga, natangiye kujya nifatanya mu bitaramo bya nijoro n’abantu biyandarika kandi b’abanyarugomo. Incuro nyinshi, abantu barwanaga bakoresheje ibyuma, iminyururu, ibirahuri ndetse n’intebe. Nubwo ntifatanyaga muri urwo rugomo mu buryo bugaragara, hari igihe bigeze kunkubita nitura hasi, maze nta ubwenge.

Amaherezo narambiwe aho hantu habaga hameze hatyo, ntangira kujya nigira ahandi habaga hatuje kurushaho. Aho na ho, ibiyobyabwenge byari byogeye. Aho kugira ngo mbone ibyishimo n’amahoro, ibiyobyabwenge byatumaga mpangayika kandi nkarotaguzwa.

Nubwo ibyo bitanshimishaga, iyo mibereho nayishoyemo umwe muri barumuna banjye ari we José Luis hamwe n’indi ncuti yanjye magara yitwa Miguel. Jye n’urundi rubyiruko rwinshi rwo muri Esipanye rwo muri icyo gihe, twaguye mu mutego wo kwifatanya n’isi yari yarononekaye. Nakoraga ibishoboka byose kugira ngo mbone amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge. Mbese nari narataye agaciro.

Uko Yehova yantabaye

Muri icyo gihe, nakundaga kuganira n’incuti zanjye ku ngingo yo kumenya niba Imana ibaho hamwe n’intego y’ubuzima. Natangiye gushakisha Imana binyuze mu gushaka uwo nagezaho ibyiyumvo byanjye. Nari narabonye ko umukozi twakoranaga witwaga Francisco yari atandukanye n’abandi. Wabonaga arangwa n’ibyishimo, ari inyangamugayo kandi ari umugwaneza. Bityo, niyemeje kumubwira ibyari ku mutima wanjye. Francisco yari Umuhamya wa Yehova. Yampaye igazeti y’Umunara w’Umurinzi yarimo ingingo ivuga ibirebana n’ibiyobyabwenge.

Maze gusoma iyo ngingo, nasenze Imana nyisaba ubufasha, ngira nti “Mwami, nzi ko ubaho koko, kandi nifuza kukumenya ndetse no gukora ibyo ushaka. Ndakwinginze rwose mfasha.” Francisco n’abandi Bahamya ba Yehova banteye inkunga bakoresheje Bibiliya, kandi bampa n’inyandiko z’Abahamya ba Yehova ngo nzazisome. Naje kubona ko bampaga ubufasha nari narasabye Imana. Bidatinze, ibyo nigaga natangiye kubibwira incuti zanjye hamwe na José Luis.

Umunsi umwe, igihe nari mvuye muri konseri y’umuzika wo mu bwoko bwa roke ndi kumwe na bamwe mu ncuti zanjye, nabaye nk’uwitandukanya n’agatsiko kabo. Narabitaruye, maze mbitegereza nk’indorerezi, mbona koko ko ibiyobyabwenge byari byaratumye tugira imyifatire mibi cyane. Icyo gihe nafashe umwanzuro wo kureka iyo mibereho kugira ngo nzabe Umuhamya wa Yehova.

Nasabye Francisco Bibiliya arayimpa ndetse ampa n’igitabo cyitwa Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka. * Igihe nasomaga ibirebana n’isezerano Imana yatanze ry’uko izahanagura amarira yose kandi ko izavanaho urupfu, nahise numva rwose ko nabonye ukuri gushobora kubatura abantu (Yohana 8:32; Ibyahishuwe 21:4). Nyuma yaho, nagiye mu materaniro ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova. Umwuka wa gicuti waharangwaga ndetse n’urugwiro, byankoze ku mutima.

Kubera ko nari nshishikajwe cyane no kubwira abandi ibyo nari nabonye kuri iyo Nzu y’Ubwami, nahise nkoranyiriza hamwe José Luis n’incuti zanjye maze mbabwira byose. Iminsi mike nyuma yaho, twese twagiye mu materaniro. Umukobwa wari wicaye imbere yacu, yarakebutse aratureba. Amaze kubona ako gatsiko k’insoresore zari zifite umusatsi muremure, yarikanze kandi biramutangaza nuko ntiyongera gukebuka. Igihe yatubonaga ku Nzu y’Ubwami mu cyumweru cyakurikiyeho twambaye amakositimu na za karuvati, agomba kuba yaratangaye.

Nyuma yaho nanone, jye na Miguel twagiye mu ikoraniro ry’akarere ry’Abahamya ba Yehova. Ibyo twahabonye ntitwari twarigeze tubibona. Wabonaga rwose abantu b’ingeri zose bafitanye imishyikirano ya kivandimwe. Kandi icyari gitangaje kurushaho, ni uko iryo koraniro ryaberaga mu nzu mberabyombi twari twarigeze gukoreramo igitaramo cy’indirimbo zo mu bwoko bwa roke. Ariko icyo gihe, umwuka waharangwaga hamwe n’indirimbo twumvaga, byadukoze ku mutima.

Abari bagize itsinda ryacu bose batangiye kwiga Bibiliya. Nyuma y’amezi agera ku munani jye na Miguel twarabatijwe. Twabatijwe dufite imyaka 20, ku itariki ya 26 Nyakanga 1974. Abandi bane mu bari bagize itsinda ryacu na bo nyuma y’amezi make barabatijwe. Inyigisho nari narahawe zo muri Bibiliya zanshishikarije gutangira gufasha mama wari umaze igihe kirekire arwaye. Namufashaga mu mirimo yo mu rugo kandi nkamugezaho imyizerere y’idini rishya nari maze kujyamo. Twaje kugirana imishyikirano ya bugufi. Nanone najyaga nigomwa igihe kirekire kugira ngo mfashe barumuna banjye na bashiki banjye.

Nyuma y’igihe, mama na barumuna banjye bose uretse umwe gusa, bize ukuri ko muri Bibiliya barabatizwa, baba Abahamya ba Yehova. Mu mwaka wa 1977 nashyingiranywe na Soledad, wa mukobwa watubonye igihe twageraga ku Nzu y’Ubwami ku ncuro ya mbere agatangara. Nyuma y’amezi make, twembi twabaye abapayiniya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bita ababwiriza b’ubutumwa bwiza babwiriza buri gihe.

Mushiki wanjye nakundaga yisubiyeho

Mushiki wanjye muto witwaga Mariví yari yarigeze gukorerwa ibya mfura mbi akiri umwana, bimugiraho ingaruka mbi cyane. Igihe yari umwangavu, yishoye mu mibereho y’ubwiyandarike hakubiyemo gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura ndetse n’uburaya. Igihe yari afite imyaka 23 yarafunzwe, ageze no muri gereza akomeza kwitwara nabi.

Icyo gihe nari umugenzuzi w’akarere, ari we mubwirizabutumwa usura amatorero y’Abahamya ba Yehova. Mu mwaka wa 1989, jye na Soledad twagiye gukorera umurimo mu gace karimo gereza Mariví yari afungiyemo. Abayobozi bari baherutse kumwaka umwana we w’umuhungu maze ahinduka umurakare, ukabona atifuza gukomeza kubaho. Umunsi umwe naramusuye musaba ko twigana Bibiliya, maze aranyemerera. Hashize ukwezi kumwe twigana Bibiliya, yaretse gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa itabi. Nashimishijwe cyane no kubona Yehova amuha imbaraga zatumye ahindura imibereho ye.—Abaheburayo 4:12.

Mariví amaze igihe gito atangiye kwiga Bibiliya, yatangiye kugeza izo nyigisho z’ukuri ku bo bari bafunganywe no ku bayobozi ba gereza. Nubwo yagiye yimurirwa muri gereza zitandukanye, yakomeje kubwiriza. Ndetse igihe yari muri gereza imwe, yajyaga abwiriza ava muri kasho imwe ajya mu yindi. Hashize imyaka runaka, Mariví yatangiye kujya yigana Bibiliya na bagenzi be benshi bari bafungiye muri gereza zitandukanye.

Umunsi umwe, Mariví yambwiye ko yifuza kwegurira Yehova ubuzima bwe akabatizwa. Ariko bamwimye uburenganzira bwo gusohoka muri gereza; kandi n’aho muri gereza nta muntu wari wemerewe kumubatiza. Yategereje indi myaka ine, abana n’abantu bari barononekaye bo muri iyo gereza. Ni iki cyamufashije gukomeza kugira ukwizera gukomeye? Iyo itorero ryo muri ako gace ryabaga riri mu materaniro, icyo gihe na we yabaga asubiramo porogaramu y’ayo materaniro ari muri kasho. Nanone yagiraga porogaramu ihoraho yo kwiyigisha Bibiliya no gusenga.

Nyuma yaho, Mariví yoherejwe muri gereza yari irinzwe cyane yabagamo pisine. Yaratekereje asanga iyo mimerere yari agezemo yarashoboraga gutuma abatizwa. Kandi koko, amaherezo Mariví yahawe uburenganzira bwo kubatizwa. Ku bw’ibyo, nagiye kubona mbona ndimo muha disikuru y’umubatizo. Muri icyo gihe cy’ingenzi cyane cy’imibereho ye, twari kumwe.

Mariví yaje guhura n’ingaruka z’imibereho ye ya mbere, yandura agakoko gatera sida. Icyakora, yaje gufungurwa mbere y’igihe muri Werurwe 1994, bitewe n’imyifatire myiza yagaragaje. Yagiye mu rugo abana na mama. Yaranzwe n’ishyaka mu mibereho ye ya gikristo kugeza igihe yapfiriye nyuma y’imyaka ibiri.

Uko nahanganye n’ibyiyumvo bibi

Nanjye sinabuze kugerwaho n’ingaruka z’imibereho nagize mbere. Ihohoterwa nari narakorewe na papa ndetse n’imibereho nari naragize igihe nari ingimbi, byagize ingaruka kuri kamere yanjye. Maze kuba mukuru, incuro nyinshi nabaga mpanganye n’ibyiyumvo byo kwicira urubanza kandi nkajya numva nta cyo maze. Rimwe na rimwe numvaga nacitse intege cyane. Ariko Ijambo ry’Imana ryangiriye akamaro cyane, rimfasha kurwanya ibyo byiyumvo byambuzaga amahwemo. Gutekereza buri gihe ku mirongo y’Ibyanditswe, urugero nk’uwo muri Yesaya 1:18 na Zaburi ya 103:8-13, byamaze imyaka myinshi bimfasha gutsinda buhoro buhoro ibyiyumvo nakundaga kugira byo kwicira urubanza.

Indi ntwaro Yehova yampaye imfasha kurwanya ibyiyumvo byo kumva nta gaciro mfite, ni isengesho. Incuro nyinshi najyaga kubona, nkibona ndi jyenyine nsenga Yehova maze amarira akisuka. Icyakora, amagambo yo muri 1 Yohana 3:19, 20 yanteye inkunga. Ayo magambo agira ati “iki ni cyo kizatumenyesha ko turi ab’ukuri, kandi ni cyo kizatuma twizeza imitima yacu ko idukunda ku birebana n’ikintu cyose imitima yacu ishobora kuduciraho urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose.”

Kubera ko nsenga Imana by’ukuri mfite “umutima umenetse [kandi] ushenjaguwe,” naje kubona ko ntari mubi nk’uko nabitekerezaga. Bibiliya yizeza abantu bose bashaka Yehova ko abicuza bakareka imyifatire yabo ya mbere kandi bagakora ibyo ashaka, atabasuzugura.—Zaburi 51:19.

Iyo ibyiyumvo byo kutiyizera bije, ngerageza kwishyiramo ibitekerezo birangwa n’icyizere, ari byo bitekerezo byera bivugwa mu Bafilipi 4:8. Zaburi ya 23 hamwe n’Ikibwiriza cyo ku Musozi nabifashe mu mutwe. Iyo mu bwenge hajemo ibitekerezo bibi, mvuga iyo mirongo y’Ibyanditswe nafashe mu mutwe. Ubwo buryo bwo kwikuramo ibitekerezo bibi buramfasha cyane, by’umwihariko iyo nabuze ibitotsi.

Gushimirwa n’uwo twashakanye ndetse n’abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, na byo byagiye bimfasha. Nubwo mu mizo ya mbere kwemera amagambo yabo atera inkunga byajyaga bingora, Bibiliya yamfashije gusobanukirwa ko urukundo “rwiringira byose” (1 Abakorinto 13:7). Nanone kandi, birumvikana ko buhoro buhoro nagiye nitoza kwemera intege nke zanjye.

Ku rundi ruhande ariko, kuba mpanganye n’ibyiyumvo bibi byamfashije kuba umugenzuzi usura amatorero wishyira mu mwanya w’abandi. Jye n’umugore wanjye tumaze imyaka igera kuri 30 mu murimo w’igihe cyose wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ibyishimo mbonera mu gukorera abandi bimfasha kwivanamo buhoro buhoro ibyiyumvo bibi hamwe n’ibitekerezo bibi birebana n’ibintu biteye ishozi nakoze kera.

Muri iki gihe, iyo nshubije amaso inyuma ngatekereza ku migisha myinshi Yehova yampaye, binshishikariza kunga mu ry’umwanditsi wa Zaburi wagize ati “himbaza Uwiteka, . . . we ubabarira ibyo wakiraniwe byose, agakiza indwara zawe zose, agacungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo, akakwambika imbabazi no kugirirwa neza nk’ikamba.”—Zaburi 103:1-4.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ubu ntikigicapwa.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 30]

Incuro nyinshi, umutimanama ujya uncira urubanza kandi nkumva nta cyo maze. Ariko Ijambo ry’Imana ryangiriye akamaro, rimfasha kurwanya ibyo byiyumvo byambuzaga amahwemo

[Amafoto yo ku ipaji ya 27]

Murumuna wanjye witwa José Luis n’incuti yanjye yitwa Miguel, banyiganye mu bibi no mu byiza

[Ifoto yo ku ipaji ya 28 n’iya 29]

Umuryango wa Morcillo mu mwaka wa 1973

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Mariví afunzwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Ndi kumwe n’umugore wanjye Soledad