Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impanuka kamere yibasira Ibirwa bya Salomo

Impanuka kamere yibasira Ibirwa bya Salomo

Impanuka kamere yibasira Ibirwa bya Salomo

Ku wa Mbere, tariki ya 2 Mata 2007, umutingito ufite ubukana bwa 8,1 wibasiye uduce tumwe tw’Ibirwa bya Salomo, bikaba ari ibirwa bishyuha biri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ositaraliya. Hari abantu bavuze ko mu minota mike, imiraba yari imeze nk’inkuta ndende zifite ubuhagarike bwa metero 10 yiroshye ku birwa biri mu Ntara y’Uburengerazuba, igahitana abantu 52 kandi igasenyera abantu 6.000 ku buryo basigaye batagira aho kwikinga.

Mu turere twibasiwe kurusha utundi harimo Gizo, umugi wo ku kirwa cya Ghizo, uri ku nkengero y’inyanja. Uwo mugi utuwe n’abantu bagera ku 7.000, uri ku birometero 45 uvuye aho uwo mutingito watangiriye. Kuri uwo munsi nimugoroba, itorero rito ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mugi wa Gizo ryari ryiteguye kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu ruba buri mwaka (1 Abakorinto 11:23-26). Uwo munsi wari watangiye neza, haramutse akazuba k’agasusuruko kandi inyanja ituje. Nuko bigeze saa moya n’iminota 39 za mu gitondo ku isaha yaho, haba umutingito.

Mbega umutingito!

Umusaza mu itorero witwa Ron Parkinson n’umugore we Dorothy barimo bategura ifunguro rya mu gitondo igihe uwo mutingito wabaga. Ron yagize ati “inzu yacu ishaje yikojeje hirya no hino nk’igiti cy’umukindo, ariko ntiyagwa. Hari urusaku ruteye ubwoba. Utubati, intebe n’ameza, amasahani, piyano n’ibindi bikoresho byo mu nzu byikubise hasi. Twakoze uko dushoboye dusohoka muri iyo nzu. Dorothy yakandagiye ikimene cy’ikirahuri atambaye inkweto kiramukomeretsa bikomeye.”

Tony na Christine Shaw, bakaba ari abamisiyonari bari batuye hafi aho, na bo basohotse biruka. Christine yaravuze ati “ubutaka bwaratigise biteye ubwoba ku buryo nikubise hasi nkananirwa kubyuka. Iyo warebaga hanze, wabonaga amazu areremba mu nyanja. Umuraba mwinshi wari wayajyanye. Wasangaga abantu bari mu bwato baca hagati y’ibisigarizwa by’ibintu by’ubwoko bwose bagashya, bashakisha ababa bakiri bazima. Ibyo ariko babikoraga ubona nta cyizere bafite. Nyuma yaho habaye undi mutingito ukaze cyane ndetse hakurikiraho undi. Hakomeje kugenda habaho imitingito nk’iyo bimara iminsi itanu. Byari biteye ubwoba pe!”

Nyuma yaho haje tsunami

Igihe umutingito wabaga, Patson Baea yari ari ku kirwa atuyeho cya Sepo Hite ku birometero bigera kuri 6 uvuye i Gizo. Patson n’umuryango we babyitwayemo bate igihe iyo mpanuka kamere yabaga?

Patson ucyibuka ibyo bintu bibabaje yaravuze ati “nirutse ku nkombe z’inyanja nsanga umugore wanjye Naomi n’abana bacu bane. Bari bikubise hasi ariko nta cyo babaye. Abana barimo batitira, abandi barira. Jye na Naomi twihutiye kubahumuriza.

“Nahise mbona ko inyanja yari yarubiye, bigaragara ko hagiye kubaho tsunami. Akarwa kacu kasaga n’aho kari burengerwe n’amazi. Mama witwa Evalyn wari utuye ku karwa kari hafi aho, na we yari mu kaga. Nahise mbwira abagize umuryango wanjye tujya mu bwato bwacu bwa moteri, maze tujya kumutabara.

“Tumaze kwigira imbere gato, haje umuraba mwinshi unyura munsi y’ubwato bwacu. Inyanja yari yarubiye. Tugeze aho mama ari, twasanze yahahamutse, yashobewe kandi afite ubwoba bwo kujya mu mazi. Naomi n’umuhungu wacu w’imyaka 15 witwa Jeremy bijugunye mu mazi yarimo imiraba myinshi maze bamufasha koga agera mu bwato. Hanyuma ubwato twahise tubuha umuriro twerekeza mu nyanja hagati.

“Icyo gihe amazi yari yasubiye inyuma cyane ku buryo washoboraga kubona ibibuye byari bikikije ibirwa. Mu buryo butunguranye, haje umuraba mwinshi wiroha kuri ibyo birwa byombi birarengerwa. Inzu yacu y’abashyitsi yari yubatse ku nkombe y’inyanja yangijwe n’amazi ku buryo itashoboraga gusanwa. Amazi yiroshye mu nzu twabagamo, maze yangiza ibyinshi mu bintu twari dutunze. Inyanja imaze gutuza, twagiye muri iyo nzu yangiritse turokora Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo maze dushyira nzira tujya i Gizo.”

Wasangaga ku nkengero z’inyanja hari ibintu byangiritse n’imirambo y’abantu. Igice cy’uburengerazuba bw’ikirwa cya Ghizo ni cyo cyibasiwe cyane n’ayo makuba. Bavuga ko nibura imidugudu 13 yatsembwe n’umuraba wari umeze nk’urukuta rufite metero 5 z’ubuhagarike!

Mu ijoro ry’uwo munsi, abantu 22 bateraniye mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova y’i Gizo, kugira ngo bizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Igishimishije ni uko nta n’umwe muri bo wari wakomerekeye bikomeye muri iyo mpanuka. Ron twigeze kuvuga agira ati “umuriro w’amashanyarazi wari wabuze, kandi amatara ya peteroli twari dufite yari yamenetse. Kubera iyo mpamvu, umuvandimwe Shaw yatanze disikuru acanye itoroshi. Muri uwo mwijima, twahanitse amajwi y’urwunge turirimba indirimbo zo gushimira Yehova.”

Imihati yo kugoboka abari mu kaga

Igihe inkuru y’iyo mpanuka kamere yageraga mu murwa mukuru Honiara, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byihutiye kugeza imfashanyo ku bagezweho na tsunami. Ku biro by’ishami baraterefonnye maze bamenya ko abenshi mu bavandimwe bari mu turere twagwiririwe n’amakuba bari bakiri bazima. Bohereje abantu b’inyangamugayo ku Kirwa cya Choiseul gushaka Umuhamya uba muri ako karere kitaruye, maze basanga ari mutaraga. Bohereje amafaranga i Gizo kugira ngo bagure ibikoresho by’ibanze byo kugoboka abagwiririwe n’amakuba.

Abahagarariye ibiro by’ishami bageze i Gizo ku wa Kane, bari mu ndege ya mbere yageze muri ako karere. Craig Tucker, akaba ari umwe mu bagize Komite y’Ishami yagize ati “twari dufite ibikarito byinshi birimo imfashanyo. Imitwaro imwe y’abagenzi yari yasigaye kubera ko indege itashoboraga kuyitwara yose, ariko twe twarishimye cyane tubonye ibikarito byacu byose bihageze nta cyangiritse. Imfashanyo zari muri ibyo bikarito ziri mu za mbere zageze muri ako karere kari kagwiririwe n’impanuka kamere. Izindi mfashanyo zahageze hashize iminsi ibiri, zizanywe n’ubwato.”

Hagati aho, Tony Shaw na Patson Baea hamwe n’abandi Bahamya bo muri Gizo bakoze urugendo rw’amasaha abiri mu bwato, bajya gufasha Abahamya bari batuye mu karere kitaruye, ku kirwa cya Ranongga. Uwo mutingito wari ufite imbaraga nyinshi ku buryo wazamuye icyo kirwa gifite uburebure bw’ibirometero 32 n’ubugari bw’ibirometero 8, ukakigeza ku butumburuke bwa metero 2 hejuru y’inyanja! Birumvikana ko kuba amazi yari agikikije yarahise asandara mu buryo butunguranye ari byo byatumye habaho tsunami yayogoje ibirwa biri hafi aho.

Tony yaravuze ati “abagize itorero baratubonye barishima cyane. Twasanze nta cyo babaye, kandi icyo gihe babaga hanze kuko batinyaga ko haba indi mitingito. Ubwato bwacu ni bwo bwa mbere bwazanye imfashanyo. Mbere y’uko dutandukana, twashimiye Yehova mu isengesho rivuye ku mutima.”

Patson yaravuze ati “nyuma y’iminsi myinshi, twasubiye i Ranongga tujyanye izindi mfashanyo. Ariko nanone twari tugiye gushakisha umuryango w’Abahamya wari utuye mu karere kitaruye ko kuri icyo kirwa. Amaherezo twasanze Matthew Itu n’umuryango we bakambitse mu gihuru rwagati. Bamaze kubona ko tutabibagiwe, barishimye bararira! Uwo mutingito wari washenye inzu yabo hamwe n’amenshi mu yandi mazu yari muri uwo mudugudu. Ariko icyari kibahangayikishije cyane kwari ukubona izindi Bibiliya kubera ko izo bari bafite zari zangirikiye muri iyo mpanuka.”

Ababibonye bashimye Abahamya

Urwo rukundo rwa gikristo ntirwisobye abantu. Craig Tucker yaravuze ati “hari umunyamakuru wanenze uko ibikorwa rusange by’ubutabazi byagenze watangajwe no kumenya ko muri icyo gihe cy’umutingito, Abahamya ba Yehova bari bahaye abo bahuje ukwizera ibyokurya, amahema n’ibindi bikoresho by’ibanze.” Patson yunzemo ati “abaturage b’i Ranongga bashimye ukuntu twahise dushyiraho imihati yo kugoboka abantu bari mu kaga, ariko banenga amadini yabo kuko nta cyo yabafashije.” Hari umugore watangaye agira ati “idini ryanyu ryatabaye vuba na bwangu!”

Abahamya bagobotse n’abaturanyi babo. Christine Shaw yaravuze ati “igihe twasuraga ivuriro rito ryari ryashyizwe i Gizo by’agateganyo kugira ngo ryite ku bahuye n’iyo mpanuka kamere, twabonye umugabo n’umugore we twari duherutse kubwiriza. Bose bari bakomeretse kandi bahungabanye bikabije. Uwo mugore yari ateruye umwuzukuru we maze tsunami iramumwambura, iramutwara ararohama. Twahise dusubira mu rugo kugira ngo tubazanire ibyokurya n’imyambaro bari bakeneye. Baradushimiye cyane.”

Ni iby’ukuri ko abagezweho n’impanuka kamere baba bakeneye ibintu, ariko hari n’ikindi baba bakeneye. Baba bakeneye by’umwihariko ihumure rituruka gusa mu Ijambo ry’Imana Bibiliya. Ron agira ati “abayobozi b’amadini bamwe bavugaga ko Imana yarimo ihana abantu ibahora ibyaha byabo. Ariko twakoresheje Bibiliya maze tubereka ko Imana atari yo nyirabayazana w’ibibi. Hari benshi badushimiye kuba twarabagejejeho ihumure rituruka ku Mana.”—2 Abakorinto 1:3, 4; Yakobo 1:13. *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 24 Reba ingingo ivuga ngo “‘Kuki?’—Uko wasubiza ikibazo gikomeye kurusha ibindi,” (“‘Pourquoi?’ Réponse à la plus difficile des questions”) yasohotse muri Réveillez-vous ! yo mu Gushyingo 2006, ku ipaji ya 3-9. Nyuma y’iyo mpanuka kamere, i Gizo hatanzwe kopi zibarirwa mu magana z’iyo gazeti.

[Imbonerahamwe/​Amakarita yo ku ipaji ya 13]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Choiseul

Ghizo

Gizo

Ranongga

HONIARA

OSITARALIYA

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Umuryango wa Baea uri mu bwato bwabo bwa moteri

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ibyangijwe na tsunami i Gizo

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Iyi Nzu y’Ubwami ni yo yonyine yasigaye ihagaze i Lale ku Kirwa cya Ranongga