Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki tugomba gushimira abandi?

Kuki tugomba gushimira abandi?

Kuki tugomba gushimira abandi?

“Ku ncuti yanjye nkunda cyane Raquel,

Warakoze cyane kuko wanteye inkunga. Nubwo ushobora kuba utabizi, kuba uri umuntu utera abandi inkunga binyuze ku magambo meza byaramfashije cyane.”—Jennifer.

ESE waba warigeze kubona ibaruwa yo kugushimira utari ubyiteze? Niba warayibonye, nta gushidikanya ko wumvise wishimye cyane. Ibyo ari byo byose, birasanzwe ko umuntu yifuza kugira agaciro no kumva akunzwe.—Matayo 25:19-23.

Amagambo yo gushimira atuma imishyikirano iri hagati y’ushimira n’ushimirwa irushaho gukomera. Nanone kandi, umuntu ushimira aba agera ikirenge mu cya Yesu Kristo, utarigeze yirengagiza ibintu byiza abandi bakoraga.—Mariko 14:3-9; Luka 21:1-4.

Ikibabaje ni uko amagambo yo gushimira, yaba avuzwe cyangwa yanditswe, arushaho kugenda aba ingume. Bibiliya yatanze umuburo w’uko “mu minsi y’imperuka” abantu bari kuzaba ari “indashima” (2 Timoteyo 3:1, 2). Tutabaye maso, ingeso yo kudashimira yogeye muri iki gihe ishobora gupfukirana icyifuzo kitubamo cyo gushimira.

Ni izihe ntambwe z’ingirakamaro ababyeyi bashobora gutera kugira ngo batoze abana babo umuco wo gushimira? Ni nde twagombye gushimira? Ariko se kuki twagombye kujya dushimira nubwo dukikijwe n’abantu b’indashima?

Jya ushimira abandi mu muryango

Ababyeyi bashyiraho imihati myinshi kugira ngo babonere abana babo ibyo bakeneye. Ariko rimwe na rimwe, ababyeyi bashobora kwibwira ko imihati bashyiraho nta cyo igeraho. Ni iki bakora kugira ngo bakemure icyo kibazo? Hari ibintu bitatu bishobora kubafasha.

(1) Gutanga urugero. Gutanga urugero ni bwo buryo bwiza bwo kwigisha abana. Bibiliya ivuga ibirebana n’umubyeyi wo muri Isirayeli ya kera igira iti ‘abana be bamwita munyamugisha.’ Ni hehe abo bana bigiye umuco wo gushimira? Igice gikurikiraho cy’uwo murongo kiradufasha kubona igisubizo. Kigira kiti “n’umugabo we na we aramushima” (Imigani 31:28). Iyo ababyeyi bombi babwirana amagambo yo gushimira, baba bagaragariza abana babo ko bene ayo magambo atuma uyabwiwe yishima, agatuma abagize umuryango barushaho kugirana imishyikirano myiza kandi akagaragaza ko abantu bakuze.

Umubyeyi witwa Stephen yaravuze ati “nagiye ngerageza guha abana banjye urugero binyuze mu gushimira umugore wanjye kuba yaduteguriye amafunguro.” Ibyo byagize izihe ngaruka? Stephen yaravuze ati “abakobwa banjye babiri barabyiboneye, kandi byabafashije kurushaho kumva ko bakeneye kujya bashimira.” Ese niba warashatse, waba ushimira buri gihe uwo mwashakanye kuba yakoze uturimo two mu rugo abantu badakunze kwitaho? Ese ushimira abana bawe ndetse n’igihe bakoze imirimo wari wabahaye?

(2) Kubatoza. Gushimira twabigereranya no guhinga indabo. Kugira ngo ube umuntu ushimira ugomba kubyitoza, nk’uko kugira ngo ubone indabo ugomba kuzitera. Ni mu buhe buryo ababyeyi bashobora gufasha abana babo kwitoza umuco wo gushimira abandi no kuwugaragaza? Umwami w’umunyabwenge Salomo yagaragaje kimwe mu bintu by’ingenzi byabafasha igihe yandikaga ati “umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize.”—Imigani 15:28.

Babyeyi, ese mushobora gutoza abana banyu kujya batekereza ku mihati iba yashyizweho kugira ngo impano bahawe ziboneke, ndetse no ku buntu uzibahaye aba abagaragarije? Gutekereza kuri ibyo bintu bizatuma umwana wanyu arushaho kugaragaza umuco wo gushimira, kimwe n’uko ururabo rutewe mu butaka bwiza rukura neza. Umubyeyi witwa Maria urera abana batatu agira ati “bisaba igihe cyo kwicarana n’abana bawe, ukabasobanurira ko kugira ngo umuntu atange impano biba byamusabye gutekereza ku bintu byinshi. Aba yagutekerejeho mu buryo bwihariye kandi aba ashaka kukugaragariza ko akwitaho. Ariko kandi, numva iyo mihati iba ari ngombwa.” Ibiganiro nk’ibyo bifasha abana kumenya ibyo bagombye kuvuga mu gihe bashimira, ndetse n’impamvu bagombye kubivuga.

Ababyeyi b’abanyabwenge bagomba gufasha abana babo kwirinda gutekereza ko ibintu byose bahabwa n’ubundi baba babikwiriye. * Mu Migani 29:21 (NW), dusangamo umuburo uvuga iby’abagaragu, uwo muburo ukaba unareba abana. Uwo murongo ugira uti “iyo umuntu atetesheje umugaragu we kuva akiri muto, amaherezo aba indashima.”

Ni gute ushobora gufasha abana bato kujya bashimira? Umubyeyi ufite abana batatu witwa Linda agira ati “jye n’umugabo wanjye twateraga abana bacu inkunga yo kugira icyo bongera ku magambo twabaga twandikiye abantu tubashimira, wenda bagashushanya ishusho na yo tukayiboherereza cyangwa bakandika amazina yabo kuri ako gakarita.” Koko rero, iyo shusho ishobora kuba atari nziza cyane n’umukono wabo ukaba udasomeka neza, ariko icyo gikorwa cyigisha abana isomo rikomeye cyane.

(3) Kwihangana. Twese tuvukana kamere y’ubwikunde, kandi ishobora gutuma icyifuzo cyo gushimira kituvamo (Itangiriro 8:21; Matayo 15:19). Icyakora, Bibiliya itera abagaragu b’Imana inkunga igira iti “mukwiriye guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwanyu, kandi mukambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka.”—Abefeso 4:23, 24.

Icyakora, ababyeyi b’inararibonye baba bazi ko gufasha abana ‘kwambara kamere nshya,’ atari ibintu byoroshye. Stephen twigeze kuvuga yagize ati “kugira ngo twigishe abana bacu b’abakobwa kujya bashimira babyibwirije, byadusabye igihe kirekire.” Icyakora, Stephen n’umugore we ntibigeze bacika intege. Stephen akomeza agira ati “kwihangana byatumye abakobwa bacu bamenya agaciro ko gushimira. Ubu duterwa ishema no kubona ukuntu abana bacu bashimira abandi.”

Bite se ku birebana n’incuti n’abaturanyi?

Hari igihe tudashimira, wenda atari uko turi indashima, ahubwo ari ukwibagirwa. Ese tubona ko gushimira ari iby’ingenzi kandi tukabikora? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dusuzume ibyabaye mu nkuru ivuga ibya Yesu n’ababembe.

Igihe Yesu yajyaga i Yerusalemu, yahuye n’abagabo icumi bari barwaye ibibembe. Bibiliya igira iti “barangurura amajwi yabo baravuga bati ‘Yesu, Mwigisha, tugirire imbabazi!’ Nuko ababonye arababwira ati ‘nimugende mwiyereke abatambyi.’ Hanyuma bakigenda barakira. Umwe muri bo abonye ko yakize, agaruka asingiza Imana mu ijwi riranguruye. Nuko yikubita ku birenge bya Yesu yubamye, aramushimira, kandi yari Umusamariya.”—Luka 17:11-16.

Ese kuba abandi babembe batarashimiye byisobye Yesu? Iyo nkuru ikomeza igira iti “Yesu na we aravuga ati ‘mbese abakize ntibari icumi? None se abandi icyenda bari he? Hari n’umwe muri bo wagarutse gusingiza Imana, uretse uyu mugabo w’umunyamahanga?’”—Luka 17:17, 18.

Abo babembe icyenda ntabwo bari babi. Mbere yaho bari bagaragarije mu ruhame ko bizeye Yesu kandi bumviye amabwiriza yose yabahaye babyishimiye, harimo no kujya i Yerusalemu kwiyereka abatambyi. Ariko kandi, nubwo bishimiye cyane igikorwa cyiza Yesu yari yabakoreye, ntibamushimiye. Iyo myitwarire yabo yababaje Kristo. Twebwe tubigenza dute? Ese iyo umuntu atugiriye neza, twihutira kumushimira kandi mu gihe bikwiriye tukabimugaragariza tumwoherereza akabaruwa ko kumushimira?

Bibiliya ivuga ko urukundo ‘rutitwara mu buryo buteye isoni,’ cyangwa ngo ‘rushake inyungu zarwo’ (1 Abakorinto 13:5). Bityo rero, gushimira abandi tubikuye ku mutima ntibiba ari ukugaragaza ikinyabupfura gusa, ahubwo ni n’ikimenyetso cy’urukundo. Nk’uko iyo nkuru y’ibyabaye ku babembe ibitwigisha, abashaka gushimisha Kristo bakunda abantu bose kandi bakabishimira, batitaye ku bwenegihugu bwabo, ubwoko bwabo cyangwa idini ryabo.

Ibaze uti “ese ni ryari mperuka gushimira umuturanyi wanjye, mugenzi wanjye dukorana ku kazi, uwo twigana, umukozi wo ku bitaro, umucuruzi cyangwa undi muntu wese wamfashije?” Kuki utafata umunsi umwe cyangwa ibiri ngo ugende wandika incuro washimiye umuntu mu magambo cyangwa mu nyandiko? Iyo nyandiko ishobora kugufasha kumenya icyo wanonosora ku birebana no gushimira.

Birumvikana ko uwo dukwiriye gushimira kurusha abandi ari Yehova Imana. Ni we Nyir’ugutanga ‘impano nziza yose’ n’‘impano yose itunganye’ (Yakobo 1:17). Ni ryari uheruka gushimira Imana ubikuye ku mutima kubera ibintu byihariye yagukoreye?—1 Abatesalonike 5:17, 18.

Kuki twashimira abandi kandi bo batabikora?

Hari ubwo dushobora gukorera abandi ikintu cyiza ntibabidushimire. None se ubwo, kuki twashimira abandi kandi bo batabikora? Zirikana impamvu imwe ishobora kubidutera.

Iyo dukoreye ibintu byiza abantu badashimira, tuba twiganye Yehova Imana, Umuremyi wacu ugira neza. Kuba abantu benshi badashimira Yehova kubera urukundo rwe, ntibimubuza gukomeza kubagirira neza (Abaroma 5:8; 1 Yohana 4:9, 10). “Atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa.” Nubwo tuba mu isi itarangwamo umuco wo gushimira, nitwihatira kujya dushimira abandi tuzaba tugaragaza ko ‘turi abana ba Data wo mu ijuru.’—Matayo 5:45.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Ababyeyi benshi basomye igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, kandi bagisuzumira hamwe n’abana babo. Igice cya 18 gifite umutwe uvuga ngo “Mbese ujya wibuka gushimira?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 15]

Jya ufata umunsi umwe cyangwa ibiri wandike incuro washimiye umuntu

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Jya uha abana bawe urugero mu birebana no gushimira

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ndetse n’abana bashobora gutozwa uko bajya bashimira