Ikunda ubutabera
Egera Imana
Ikunda ubutabera
ESE hari umuntu wigeze kukurenganya cyangwa kukugirira nabi, kandi wenda ntiyahanwa cyangwa ngo agaragaze ko ababajwe n’ikosa rye? Kwihanganira akarengane nk’ako ntibyoroha, cyane cyane iyo ubabajwe n’umuntu wibwiraga ko agukunda cyangwa akwitaho. Ushobora kwibaza uti “kuki Imana yaretse ibi bintu bikangeraho?” * Tuzi neza ko Yehova Imana yanga akarengane ako ari ko kose. Ijambo rye Bibiliya ritwizeza ko Imana izahana abanyabyaha binangiye. Reka dusuzume amagambo y’intumwa Pawulo ari mu Baheburayo 10:26-31.
Pawulo yaranditse ati ‘niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha nkana twaramaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha’ (umurongo wa 26). Abakora ibyaha nkana ni bo bagomba guhabwa igihano gikomeye cyane. Kubera iki? Impamvu ya mbere ni uko bakora ibyaha batabitewe n’uko bagize intege nke bagacikwa; bene ibyo byaha byo gucikwa abantu badatunganye bose bashobora kubikora. Abo bantu baba bafite akamenyero ko gukora ibyaha. Impamvu ya kabiri ni uko bakora ibyaha nkana. Nk’uko Bibiliya imwe ibivuga, “bakora ibibi babigambiriye” (The Bible in Basic English). Kubera ko abo bantu bafite akamenyero ko gukora ibibi, ububi bwashinze imizi muri kamere yabo. Impamvu ya gatatu ni uko bakora ibyaha bazi icyo bakora. Baba bafite “ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” guhereranye n’imigambi y’Imana n’inzira zayo.
Imana ibona ite abanyabyaha batihana, bakora ibyaha babitewe n’ubugome? Pawulo yaravuze ati “ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha.” Igitambo cya Kristo Imana yahaye abantu, gitwikira ibyaha dukora tubitewe n’uko tudatunganye (1 Yohana 2:1, 2). Ariko abantu bagira akamenyero ko gukora ibyaha kandi ntibihane, baba bagaragaza ko badaha agaciro iyo mpano y’agaciro kenshi. Imana ibona ko ‘basiribanga Umwana wayo kandi bagakerensa agaciro k’amaraso y’isezerano’ ya Yesu (umurongo wa 29). Ibikorwa byabo bigaragaza ko batubaha Yesu, kandi amaraso ye bayabona nk’aho ari ay’‘agaciro gake.’ Bayabona nk’aho nta cyo arusha ay’undi muntu wese udatunganye (Today’s English Version). Abo bantu b’indashima ntibazabona imigisha ituruka ku gitambo cya Kristo.
Ni iki kizagera ku bantu babi? Imana irangwa n’ubutabera yatanze isezerano rigira riti “guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura” (umurongo wa 30). Abantu bose biyemeza gukora ibyaha batitaye kuri bagenzi babo, bamenye ko nta muntu ushobora gusuzugura Amategeko y’Imana ngo abure guhanwa. Incuro nyinshi, ibikorwa bibi bakora birabagaruka (Abagalatiya 6:7). Kandi niyo bitahita bibagiraho ingaruka, vuba aha bazahagarara imbere y’Imana, ubwo izaba igiye gukuraho iyi si y’abantu bakiranirwa (Imigani 2:21, 22). Pawulo yatanze umuburo ugira uti “biteye ubwoba kugwa mu maboko y’Imana nzima.”—Umurongo wa 31.
Kumenya ko Yehova Imana atazihanganira abantu bakora ibyaha nkana, birahumuriza kandi bigatanga icyizere. By’umwihariko bihumuriza abantu bagiriwe nabi n’inkozi z’ibibi zitihana. Dushobora kurekera mu maboko y’Imana igikorwa cyo guhora, kubera ko yanga akarengane aho kava kakagera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 1 Ku bihereranye no kumenya impamvu Imana yaretse imibabaro ikabaho, reba ku ipaji ya 106-114 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.