Ku birebana n’ibyiringiro ku bantu bapfuye
Isomo tuvana kuri Yesu
Ku birebana n’ibyiringiro ku bantu bapfuye
Yesu yazuye nibura abantu batatu, bityo agaragaza ko hari ibyiringiro ku birebana n’abantu bapfuye (Luka 7:11-17; 8:49-56; Yohana 11:1-45). Kugira ngo dusobanukirwe ibyiringiro twagira ku birebana n’abantu bapfuye, tugomba kubanza kumva neza impamvu abantu bapfa ndetse n’inkomoko y’urupfu.
Kuki turwara kandi tugapfa?
Iyo Yesu yababariraga abantu ibyaha, barakiraga. Urugero, igihe abantu bazaniraga Yesu umuntu w’ikirema, yaravuze ati “none se icyoroshye ni ikihe, ari ukuvuga ngo ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa ngo ‘haguruka ugende’? Icyakora kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha. . . hanyuma abwira icyo kirema ati ‘haguruka ufate uburiri bwawe utahe’” (Matayo 9:2-6). Ku bw’ibyo, icyaha ni cyo gituma turwara kandi tugapfa. Umuntu wa mbere ari we Adamu, ni we waraze abantu kamere yo gukora ibyaha.—Luka 3:38; Abaroma 5:12.
Kuki Yesu yapfuye?
Yesu ntiyigeze akora icyaha. Kubera iyo mpamvu, ntiyari akwiriye gupfa. Igihe Yesu yadupfiraga, yatanze impongano y’ibyaha byacu. Yavuze ko amaraso ye yari ‘kuzamenwa ku bwa benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.’—Matayo 26:28.
Nanone Yesu yaravuze ati ‘Umwana w’umuntu ntiyaje aje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Impongano Yesu yatanze yayise “incungu,” kubera ko yatumye abantu babaturwa ku rupfu. Nanone Yesu yaravuze ati “jye nazanywe no kugira ngo [intama] zibone ubuzima, kandi ngo zibone bwinshi” (Yohana 10:10). Kugira ngo dusobanukirwe mu buryo bwuzuye ibyiringiro twagira ku birebana n’abantu bapfuye, tugomba kumenya imimerere barimo.
Bigenda bite iyo umuntu apfuye?
Igihe incuti ya Yesu yitwaga Lazaro yapfaga, Yesu yasobanuye uko bigenda iyo umuntu apfuye. Yabwiye abigishwa be ati ‘“incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiye [i Betaniya] kumukangura.” . . . Bibwiraga ko yavugaga ibyo gusinzira bisanzwe. Noneho Yesu ababwira yeruye ati “Lazaro yarapfuye.”’ Bityo, Yesu yagaragaje neza ko abapfuye basinziriye, nta cyo bumva.—Yohana 11:1-14.
Igihe Yesu yazuraga incuti ye Lazaro, Lazaro yari amaze iminsi ine apfuye. Ariko kandi, nta ho wasanga muri Bibiliya amagambo Lazaro yaba yaravuze agaragaza imimerere yarimo muri icyo gihe. Icyo gihe nta kintu Lazaro yumvaga kandi nta cyo yari azi.—Umubwiriza 9:5, 10; Yohana 11:17-44.
Ni ibihe byiringiro dufite ku birebana n’abantu bapfuye?
Abapfuye bazongera babe bazima bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Yesu yavuze ko ‘igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bakumva ijwi rye bakavamo.’—Yohana 5:28, 29.
Ibyo byiringiro bigaragaza urukundo Imana ikunda abantu. Yesu yaravuze ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16; Ibyahishuwe 21:4, 5.
Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igice cya 6 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? *
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 15 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.