Mu by’ukuri se bigenda bite iyo umuntu apfuye?
Mu by’ukuri se bigenda bite iyo umuntu apfuye?
“Nta bugingo bupfa, kabone n’iyo bwaba ari ubw’abanyabyaha . . . Kubera ko buhanishwa igihano cyo gushyirwa mu muriro utazima kandi ntibupfe, umubabaro wabwo ntushobora [kurangira].”—Byavuzwe n’umwanditsi wabayeho mu kinyejana cya kabiri n’icya gatatu witwaga Clément d’Alexandrie.
KIMWE na Clément, abashyigikira inyigisho ivuga ko umuriro w’iteka ari ahantu ho kubabarizwa, bibwira ko ubugingo bw’umuntu budapfa. Ese iyo nyigisho ihuje na Bibiliya? Reka dusuzume uko Ijambo ry’Imana risubiza ibibazo bikurikira.
Ese umuntu wa mbere ari we Adamu yari afite ubugingo budapfa? Dore icyo Bibiliya Yera yahinduwe n’Abaporotesitanti ivuga ku birebana n’uko Adamu yaremwe: “Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima” (Itangiriro 2:7). Zirikana ko uyu murongo utavuga ko Adamu yahawe ubugingo.
Adamu amaze gukora icyaha byamugendekeye bite? Imana ntiyamuhanishije kubabarizwa iteka mu muriro. Ahubwo, Bibiliya Ntagatifu yahinduwe n’Abagatolika yavuze iby’urubanza Imana yaciriye Adamu igira iti ‘umugati wawe uzawurya wiyushye akuya kugeza ubwo uzasubira mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko rero uri umukungugu, kandi uzasubira mu mukungugu’ (Itangiriro 3:19). Ayo magambo Imana yavuze ntiyumvikanisha ko hari igice cy’Adamu cyakomeje kubaho nyuma y’urupfu rwe. Igihe Adamu yapfaga, ni ubugingo bwari bupfuye.
Ese haba hari umuntu ufite ubugingo budapfa? Imana yabwiye umuhanuzi Ezekiyeli iti “ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa” (Ezekiyeli 18:4). Intumwa Pawulo yaranditse ati “nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe [ari we Adamu], urupfu rukazanwa n’ibyaha ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha” (Abaroma 5:12, Bibiliya Yera). Niba rero abantu bose bakora ibyaha, birumvikana ko ubugingo bwose bupfa.
Ese ubugingo bwapfuye hari icyo bumenya cyangwa bwumva? Ijambo ry’Imana rigira riti “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). Bibiliya isobanura uko bigenda iyo umuntu apfuye igira iti ‘asubira mu butaka bwe, uwo munsi imigambi ye igashira’ (Zaburi 146:4). Niba se abapfuye “nta cyo bakizi” kandi ‘imigambi yabo ikaba ishira,’ ni gute bashobora kumva ububabare bwo mu muriro?
Yesu Kristo ntiyagereranyije urupfu no kuba ushobora kugira icyo wumva; ahubwo yarugereranyije n’ibitotsi * (Yohana 11:11-14). Ariko hari abantu bashobora kubihakana bavuga ko Yesu yigishije ko umuriro ufite ubushyuhe bwinshi kandi ko abanyabyaha bari kuzajugunywa mu muriro w’iteka. Nimucyo dusuzume icyo mu by’ukuri Yesu yavuze ku birebana n’umuriro w’iteka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 8 Niba ushaka ibisobanuro birambuye, reba ingingo ifite umutwe ugira uti “Isomo tuvana kuri Yesu—Ku birebana n’ibyiringiro ku bantu bapfuye,” ku ipaji ya 16 n’iya 17.