Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
Ni iki cyafashije umugore wakoraga forode kandi akiba umukoresha we kuba umukozi w’inyangamugayo? Ni iki cyafashije umugore wari waragerageje kwiyahura incuro ebyiri zose kugira intego mu mibereho ye? Ni mu buhe buryo umuntu wari umusinzi kandi wakoreshaga ibiyobyabwenge yashoboye guca ukubiri n’ibyo biyobyabwenge byari byaramubase? Reka twumve uko babyivugira.
UMWIRONDORO
AMAZINA: MARGARET DEBRUYN
IMYAKA: 45
IGIHUGU: BOTSWANA
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI UMUFORODERI N’UMUJURA
IBYAMBAYEHO: Data yakomokaga mu Budage, ariko yaje gutura muri Afurika y’i Burengerazuba bw’Amajyepfo (ubu hitwa Namibiya). Mama yakomokaga muri Botswana, mu bwoko bw’Abamangologa. Navukiye mu mugi wa Gobabis, muri Namibiya.
Mu myaka ya za 70, guverinoma y’Afurika y’Epfo yagenzuraga cyane igihugu cya Namibiya kandi igahatira abantu gukurikiza amategeko y’ivanguramoko, haba mu migi ndetse no mu byaro. Kubera ko ababyeyi banjye bashakanye badahuje ubwoko, bahatiwe gutandukana. Ku bw’ibyo, mama yajyanye na basaza banjye, mukuru wanjye hamwe na murumuna wanjye, nanjye njya kuba mu mugi wa Ghansi, muri Botswana.
Mu mwaka wa 1979, nimukiye i Lobatse muri Botswana, mbana n’ababyeyi banderaga, kugeza igihe narangirije kwiga. Nyuma yaho, nabonye akazi mu igaraje. Nakuze ntekereza ko nta cyo Imana ikorera abantu, ahubwo ko umuntu yagombye gukora ikintu icyo ari cyo cyose, cyaba icyiza cyangwa ikibi, kugira ngo abone ibyo akeneye cyangwa ibyo abagize umuryango we bakeneye.
Kubera ko nari mfite umwanya ukomeye ku kazi, nabonaga uburyo bwo kwiba umukoresha wanjye ibyuma. Igihe cyose gari ya moshi yanyuraga muri uwo mugi nijoro, jye n’abo twafatanyaga twarayuriraga, maze tukiba icyo tubonye cyose. Nanone, naforodaga diyama, zahabu na bronze. Natangiye gukoresha ibiyobyabwenge, ntangira kujya ngira urugomo rwinshi kandi nari mfite abahungu benshi b’incuti zanjye.
Amaherezo, mu mwaka wa 1993, naribye ndafatwa, maze nirukanwa ku kazi. Icyo gihe abo nitaga incuti zanjye barantereranye, kuko batinyaga ko na bo bafatwa. Kuba barantereranye byarambabaje, bituma mfata umwanzuro wo kutagira umuntu n’umwe nizera.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Mu mwaka wa 1994, nahuye na Tim na Virginia, bombi bakaba bari Abahamya ba Yehova b’abamisiyonari. Bansangaga ahandi hantu nari narabonye akazi, bakamfasha kwiga Bibiliya mu kiruhuko cya saa sita. Nyuma yaho, ubwo nabonaga nshobora kubagirira icyizere, nabemereye kujya banyigishiriza iwanjye.
Bidatinze, nabonye ko nagombaga kugira ibyo mpindura mu mibereho yanjye, kugira ngo nshimishe Imana. Urugero, nasomye mu 1 Abakorinto 6:9, 10 maze menya ko ‘abasambanyi, abajura, abanyamururumba, abasinzi, abatukana, n’abanyazi batazaragwa ubwami bw’Imana.’ Ingeso mbi nari mfite sinazirekeye rimwe. Narabanje ndeka kwiba, ndeka kwifatanya n’insoresore twabyirukanye, hanyuma Yehova ampa imbaraga maze nsezerera ba bahungu bose bari incuti zanjye.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Nakoze uko nshoboye nitoza kutarakara vuba kandi nirinda gukankamira abana banjye mu gihe habaga hari ibintu bitagenze neza (Abefeso 4:31). Ngerageza kuvuga ibintu mu buryo busobanutse kandi ntuje. Ubwo buryo bwo gushyikirana butuma ngera ku byo nifuza kandi bigatuma umuryango wacu wunga ubumwe.
Abahoze ari incuti zanjye ndetse n’abaturanyi biboneye ko bashobora kungirira icyizere. Ubu nahindutse umukozi w’inyangamugayo kandi wizerwa, ushobora kwita ku bicuruzwa no ku mafaranga abyitondeye. Ibyo byatumye nshobora kubona ibyo nkeneye, ari na ko nkoresha igihe kinini mfasha abandi kwiga Bibiliya. Ubu nemera n’umutima wanjye wose amagambo ari mu Migani 10:22, agira ati “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho.”
UMWIRONDORO
AMAZINA: GLORIA ELIZARRARÁS DE CHOPERENA
IMYAKA: 37
IGIHUGU: MEGIZIKE
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NAGERAGEJE KWIYAHURA
IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu gace gakize ka Naucalpan, muri Leta ya Mexico. Natangiye kwigomeka nkiri muto, kandi nakundaga kujya mu myidagaduro. Natangiye kunywa itabi mfite imyaka 12, ntangira kunywa inzoga mfite 14 kandi ntangira gukoresha ibiyobyabwenge mfite 16. Nyuma y’imyaka mike, narimutse mva iwacu. Abenshi mu ncuti zanjye bakomokaga mu miryango ifite ibibazo, bagakunda urugomo kandi bagatukana. Nabonaga nta cyizere ubuzima butanga, ku buryo nagerageje kwiyahura incuro ebyiri.
Igihe nari mfite imyaka 19, natangiye gukora akazi ko kwerekana imideri yadutse. Ibyo byatumaga mpurira n’abantu mu bikorwa bya politiki no mu myidagaduro. Amaherezo naje gushaka, mbyara abana, ariko ni jye wafataga imyanzuro yose mu muryango wanjye. Nakomeje no kujya nywa itabi n’inzoga kandi ngahora mu kabari no mu birori. Mu biganiro byanjye nakoreshaga imvugo iteye isoni, ngakunda gutera urwenya rushingiye ku bitsina, ndetse nkanarakazwa n’ubusa.
Abenshi mu bantu nifatanyaga na bo, bari bafite imibereho nk’iyanjye. Bo babonaga nsa n’aho nta cyo mbuze, ariko jye numvaga mu buzima bwanjye hari ikintu mbura. Nta ntego nari mfite.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Natangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1998. Bibiliya yanyigishije ko ubuzima bufite intego. Namenye ko Yehova Imana ashaka kugarura Paradizo ku isi, akazura abapfuye kandi ko icyo gihe nshobora kuzaba mpari.
Nanone, namenye ko uburyo bwo kugaragaza ko nkunda Imana ari ukuyumvira (1 Yohana 5:3). Ibyo byabanje kungora cyane, kubera ko ntari narigeze nemera kuyoborwa n’umuntu uwo ari we wese. Icyakora, amaherezo naje kwemera ko ntashoboraga gukomeza kwiyobora (Yeremiya 10:23). Nasenze Yehova musaba kunyobora. Namusabye kumfasha kubaho mpuje n’amahame ye no kwigisha abana banjye kubaho mu buryo butandukanye n’uko nabayeho.
Guhinduka byarangoye cyane, ariko natangiye gushyira mu bikorwa inama iboneka mu Befeso 4:22-24. Iyo nama igira iti “mukwiriye kwiyambura kamere ya kera ihuza n’imyifatire yanyu ya kera, . . . kandi mukambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri.” Ku ruhande rwanjye, kwambara kamere nshya byansabaga kureka ibikorwa byanduye, urugero nko kunywa itabi, kandi nagombaga kwitoza gukoresha imvugo nshya, itarimo amagambo ateye isoni. Kugira ngo mpinduke ku buryo nabatizwa nkaba Umuhamya wa Yehova, byantwaye hafi imyaka itatu.
Byongeye kandi, natangiye kwita mu buryo butajenjetse ku nshingano yanjye yo kuba umugore n’umubyeyi. Natangiye gushyira mu bikorwa inama iri muri 1 Petero 3:1, 2. Iyo nama igira iti “namwe bagore, mugandukire abagabo banyu kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira ijambo, bareshywe n’imyifatire yanyu, ari nta jambo muvuze, kuko bazaba bibonera imyifatire yanyu izira amakemwa, kandi irangwa no kubaha cyane.”
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Nshimira Yehova cyane kubera ko ubu namenye ko ubuzima bufite icyo bumaze. Ubu numva ndi umuntu mwiza cyane, kandi numva nshobora kurera neza abana banjye. Hari igihe umutima uncira urubanza kubera ibikorwa nakoze mu gihe cyahise, ariko Yehova azi umutima wanjye (1 Yohana 3:19, 20). Sinshidikanya ko amahame yo muri Bibiliya yandinze kandi agatuma numva ntuje.
UMWIRONDORO
AMAZINA: JAILSON CORREA DE OLIVEIRA
IMYAKA: 33
IGIHUGU: BREZILI
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI UMUSINZI KANDI NAKORESHAGA IBIYOBYABWENGE
IBYAMBAYEHO: Navukiye mu mugi wo muri Brezili witwa Bagé, utuwe n’abantu bagera ku 100.000. Ni umugi uri hafi y’umupaka wa Brezili na Uruguay. Ubuhinzi n’ubworozi bw’inka ni yo mirimo y’ibanze ihakorerwa. Nakuriye mu karere gakennye, ahantu insoresore zakoreraga ibikorwa byinshi by’urugomo. Wasangaga urubyiruko rwo muri ako gace rwarabaswe n’ubusinzi ndetse n’ibiyobyabwenge.
Nkimara kuva mu ishuri, natangiye gusinda, kunywa marijuana no kumva ubwoko bw’umuzika usakuza cyane. Sinemeraga Imana. Natekerezaga ko imibabaro yose n’akajagari kaba mu isi ari ikimenyetso cy’uko Imana itabaho.
Nacurangaga gitari, ngahimba indirimbo, kandi incuro nyinshi inganzo yanjye yabaga ishingiye mu gitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyahishuwe. Itsinda ry’abacuranzi twakoranaga ntiryageze kuri byinshi nk’uko nari mbyiteze. Kubera iyo mpamvu, natangiye kujya nywa ibiyobyabwenge bikaze. Numvaga gupfa nishwe no gukoresha ibiyobyabwenge birengeje urugero nta cyo bimbwiye. Abacuranzi benshi nakundaga cyane ni byo byari byarabishe.
Amafaranga yo kugura ibyo biyobyabwenge nayaguzaga nyogokuru, akaba ari na we wandeze. Iyo yambazaga icyo ndi buyakoreshe, naramubeshyaga. Ibintu byarushijeho kuzamba ntangiye kujya mu bapfumu. Nashishikazwaga n’ubumaji, kuko nibwiraga ko bwari kumfasha guhimba indirimbo nziza.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Nyuma y’aho ntangiriye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova no kujya mu materaniro yabo, natangiye guhindura imitekerereze. Buhoro buhoro natangiye kwifuza kubaho no kugira ibyishimo. Iyo mitekerereze mishya yatumye mfata umwanzuro wo kugabanya imisatsi nari mfite kubera ko yari miremire. Nari narayiteretse kugira ngo ngaragaze ko ndi umurakare n’icyigomeke. Nyuma yaho naje kubona ko nagombaga kureka ubusinzi, ibiyobyabwenge n’itabi kugira ngo nemerwe n’Imana. Nanone, nabonye ko nari nkeneye guhindura umuzika nakundaga.
Igihe najyaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova bwa mbere, nabonye amagambo yo mu Byanditswe yari yanditse ku rukuta. Ayo magambo yari yaravanywe mu Migani 3:5, 6, hagira hati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Gutekereza kuri ayo magambo byampaye icyizere cy’uko iyo mbishaka, Yehova yari kumfasha guhindura imibereho yanjye, ikaba myiza.
Icyakora, guhindura imibereho nari maranye igihe kirekire cyane no kureka ibiyobyabwenge, byari binkomereye. Urebye byari nko gufata ukuboko kwanjye nkaguca (Matayo 18:8, 9). Sinashoboraga guhinduka buhoro buhoro. Ibyo rwose nari mbizi neza. Kubera iyo mpamvu, nahise ndeka ibikorwa byanjye bibi. Nanone, nirinze kujya ahantu hashoboraga gutuma nsubira muri ya mibereho mibi yangiza, kandi nirinda abantu bashoboraga gutuma nyisubiramo.
Nitoje kujya nishimira ibyo nabaga nagezeho uwo munsi, aho kwibanda ku binca intege. Nabonye ko kuba umuntu utanduye ku mubiri, mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka ari byo byari gutuma nemerwa na Yehova. Nasenze Yehova musaba kumfasha kutita ku mibereho yanjye ya kera, ahubwo nkita ku biri imbere, kandi koko yaramfashije. Icyakora, hari igihe byananiraga, nkongera nkayisubiramo. Nubwo rimwe na rimwe nabaga mpanganye n’ingaruka z’ubusinzi, nakomeje kwigana Bibiliya n’uwanyigishaga.
Kumenya ukuri ku byerekeye Imana nk’uko kuri muri Bibiliya, urugero nko kuba Imana itwitaho buri muntu ku giti cye, kuba izarimbura idini ry’ikinyoma, kuba ishyigikiye umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose, numvaga byumvikana (Matayo 7:21-23; 24:14; 1 Petero 5:6, 7). Kandi koko ibyo bintu ni ukuri. Amaherezo nafashe umwanzuro wo kwegurira Imana ubuzima bwanjye. Nashakaga gushimira Imana ibintu byose yari yarankoreye.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Ubu numva ubuzima bwanjye bufite intego, kandi numva bufite agaciro (Umubwiriza 12:13). Aho kugira ngo ngire icyo naka abagize umuryango wanjye, ni jye ugira icyo mbaha. Nabwiraga nyogokuru ibintu byiza nize muri Bibiliya, none ubu na we yiyeguriye Yehova. Hari n’abandi benshi mu bagize umuryango wanjye, ndetse n’umwe muri ba bacuranzi twari dufatanyije, biyeguriye Yehova.
Ubu narashatse, kandi jye n’umugore wanjye tumara igihe kinini dufasha abandi kwiga Bibiliya. Ubu numva narabonye imigisha myinshi kubera ko nitoje ‘kwiringira Uwiteka n’umutima wanjye wose.’
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]
“Buhoro buhoro natangiye kwifuza kubaho no kugira ibyishimo”