Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Imana iba hose?

Ese Imana iba hose?

Ese Imana iba hose?

Dore ibisubizo abantu bakunze gutanga:

◼ “Imana iba hose kandi iba muri byose. Ni nk’umuyaga.”

◼ “Imana ni ubwenge butagira imipaka, ni imbaraga zitagaragara.”

Ni iki Yesu yabivuzeho?

◼ “Mu nzu ya Data harimo imyanya myinshi” (Yohana 14:2). Muri iyo mvugo y’ikigereranyo, Yesu yavuze ko Imana ifite inzu, cyangwa ko ifite aho iba.

◼ “Naje nturutse kwa Data maze nza mu isi. Byongeye kandi, ngiye kuva mu isi maze njye kwa Data” (Yohana 16:28). Yesu yemeraga ko Imana imeze nk’umuntu kandi ko ifite ahantu iba.

YESU ntiyigeze avuga ko Imana ari imbaraga zitagaragara. Ahubwo, yavuganaga n’Imana kandi akayisenga. Yakundaga kwita Yehova Se wo mu ijuru, ibyo bikaba bigaragaza ko yari afitanye n’Imana imishyikirano yihariye.—Yohana 8:19, 38, 54.

Ni iby’ukuri ko “nta muntu wigeze abona Imana,” kandi ko ‘Imana ari Umwuka’ (Yohana 1:18; 4:24). Ariko ibyo ntibivuga ko itagira umubiri cyangwa ishusho. Bibiliya iratubwira iti “niba hariho umubiri usanzwe, hariho n’umubiri w’umwuka” (1 Abakorinto 15:44). None se Yehova afite umubiri w’umwuka?

Yego rwose. Yesu amaze kuzuka, “yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo ubu ahagarare imbere y’Imana ku bwacu” (Abaheburayo 9:24). Ibyo bitwigisha ibintu bibiri by’ingenzi ku byerekeye Imana. Icya mbere ni uko Imana ifite ahantu iba. Icya kabiri ni uko imeze nk’umuntu. Ntabwo ari imbaraga zitagira imipaka, ziba ahantu hose.

None se bishoboka bite ko Imana igira ububasha bwo kugenzura ibintu biri ahantu hose? Imana ishobora kohereza ahantu hose umwuka wera cyangwa imbaraga ikoresha, haba mu ijuru cyangwa ku isi. Nk’uko umubyeyi akoresha ukuboko kwe ahoza abana be cyangwa abafasha gukora ikintu runaka, ni ko n’Imana ikoresha umwuka wera kugira ngo isohoze umugambi wayo.—Zaburi 104:30; 139:7.

Nanone kubera ko Imana imeze nk’umuntu, igira ibyo ikunda n’ibyo yanga. Ndetse ishobora kubabara cyangwa ikishima. Bibiliya itubwira ko Imana ikunda ubwoko bwayo, ikishimira imirimo yayo, ikanga ibigirwamana, kandi abantu bakora ibibi ikababara (Itangiriro 6:6; Gutegeka kwa Kabiri 16:22; 1 Abami 10:9; Zaburi 104:31). Muri 1 Timoteyo 1:11, havuga ko “Imana igira ibyishimo.” Ntibitangaje kuba Yesu yaravuze ko dushobora kwitoza gukundisha iyo Mana umutima wacu wose.—Mariko 12:30. *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku birebana n’iyo ngingo, reba igice cya 1 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Nk’uko umubyeyi akoresha ukuboko kwe, ni ko n’Imana ikoresha umwuka wera kugira ngo isohoze umugambi wayo