Ese Imana inyitaho?
Ese Imana inyitaho?
Dore ibisubizo abantu bakunda gutanga:
▪ “Imana irakomeye cyane ku buryo itakwita ku bibazo byanjye.”
▪ “Ntekereza ko itanyitaho.”
Ni iki Yesu yabivuzeho?
▪ “Mbese ibishwi bitanu ntibigura ibiceri bibiri by’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana imbere y’Imana. Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu yose irabazwe. Ku bw’ibyo rero, ntimutinye kuko murusha ibishwi byinshi agaciro” (Luka 12:6, 7). Yesu yigishije ko Imana itwitaho rwose.
▪ “Ntimugahangayike mugira muti ‘tuzarya iki?’ cyangwa muti ‘tuzanywa iki?’ cyangwa muti ‘tuzambara iki?’ Kuko ibyo bintu byose ari byo abantu b’isi bamaranira. Kandi so wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose” (Matayo 6:31, 32). Yesu yemeraga ko Imana izi ibyo buri wese muri twe akeneye.
BIBILIYA ivuga yeruye ko Imana itwitaho (Zaburi 55:23; 1 Petero 5:7). None se niba itwitaho, kuki muri iki gihe duhura n’imibabaro myinshi? Niba Imana ikunda abantu kandi ikaba ishobora byose, kuki nta cyo ikora kugira ngo imibabaro irangire?
Igisubizo cy’icyo kibazo gikubiyemo ikintu abantu benshi batazi. Abantu ntibazi ko Satani ari we mutegetsi w’iyi si mbi. Igihe Satani yashukaga Yesu, yamusezeranyije kumuha ubwami bwose bwo mu isi agira iti “ndaguha gutwara ubu bwami bwose n’icyubahiro cyabwo, kuko nabuhawe kandi mbuha uwo nshatse wese.”—Luka 4:5-7.
Ni nde wahaye Satani ububasha bwo gutegeka iyi si? Igihe ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva bumviraga Satani bagasuzugura Imana, mu by’ukuri bari bahisemo gutegekwa na Satani. Kuva igihe bigomekaga, Yehova Imana yarihanganye, arareka hashira igihe kinini kugira ngo agaragaze ko ubutegetsi bwa Satani nta cyo bwagezeho. Yehova ntiyahatiye abantu kumukorera, ahubwo yaduteganyirije uburyo bwo kumugarukira.—Abaroma 5:10.
Kubera ko Imana itwitaho, yateganyije uburyo bwo kudukura mu bubata bwa Satani, akoresheje Yesu. Vuba aha, Yesu ‘azahindura ubusa ufite ububasha bwo guteza urupfu, ari we Satani’ (Abaheburayo 2:14). Nabigenza atyo, ‘azamaraho imirimo ya Satani.’—1 Yohana 3:8.
Iyi si izongera ibe Paradizo. Icyo gihe Imana “izahanagura amarira yose ku maso y’[abantu], kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya mbere [bizaba] byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:4, 5. *
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 12 Niba ushaka ibisobanuro by’inyongera ku birebana n’impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho, reba igice cya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]
Iyi si izongera ibe Paradizo