Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana ni nde?

Imana ni nde?

Imana ni nde?

ICYO kibazo wagisubiza ute? Hari abantu bumva ko bazi neza Imana, mbese bakumva ko ari incuti yabo magara. Abandi bo babona ko Imana ari nka mwene wabo bafitanye isano ya kure. Bemera ko ibaho, ariko ibyo bayiziho ni bike. Niba se wizera Imana, wasubiza ute ibibazo bikurikira?

1. Ese Imana iba hose?

2. Ese Imana ifite izina?

3. Ese Yesu ni we Mana Ishoborabyose?

4. Ese Imana inyitaho?

5. Ese Imana yemera uburyo bwose bwo gusenga?

Uramutse ubajije abandi bantu ibyo bibazo, ushobora gutangazwa n’uko baguha ibisubizo byinshi cyane bitandukanye. Ntibitangaje rero kuba abantu barahimbye imigani n’ibitekerezo bikocamye ku byerekeye Imana.

Impamvu kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo ari ingenzi

Igihe Yesu Kristo yavuganaga n’umugore wizeraga Imana bari bahuriye ku iriba, yagaragaje ko kumenya ukuri ku byerekeye Imana ari ngombwa. Uwo mugore w’Umusamariyakazi yiyemereye ko Yesu yari umuhanuzi. Ariko kandi, hari ikintu cyamubuzaga amahwemo. Imyizerere ya Yesu yari itandukanye n’iye. Igihe yagaragazaga ko icyo kibazo cyari kimuhangayikishije, Yesu yamubwiye yeruye ati “mwe musenga uwo mutazi” (Yohana 4:19-22). Ibyo biratwereka ko Yesu yabonaga ko abantu bari mu madini atandukanye, atari ko bose bazi Imana by’ukuri.

Ese ayo magambo ya Yesu asobanura ko nta muntu ushobora kumenya Imana by’ukuri? Oya. Yesu yakomeje abwira uwo mugore ati “abasenga by’ukuri bazasengera Data mu mwuka no mu kuri, kandi koko, Data ashaka abameze nk’abo kugira ngo bamusenge” (Yohana 4:23). Ese nawe uri mu bantu basenga Imana “mu mwuka no mu kuri”?

Kumenya neza igisubizo cy’icyo kibazo bigufitiye akamaro kenshi cyane. Kubera iki? Yesu yerekanye ko ari ngombwa kugira ubumenyi nyakuri igihe yasengaga agira ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine, no ku wo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Mu by’ukuri, kugira ngo uzabeho mu gihe kiri imbere bizaterwa n’uko uzi ukuri ku byerekeye Imana.

Ariko se koko umuntu ashobora kumenya ukuri ku byerekeye Imana? Birashoboka rwose. None se ubwo wamenya ukuri ute? Yesu yivuzeho amagambo agira ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yohana 14:6). Nanone yaravuze ati “nta wuzi uwo Data ari we keretse Umwana wenyine, n’uwo Umwana ashatse kumuhishurira.”—Luka 10:22.

Bityo rero, ibanga ryo kumenya Imana riboneka mu nyigisho za Yesu Kristo, Umwana w’Imana. Yesu yaradusezeranyije ati “niba muguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri, kandi muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.”—Yohana 8:31, 32.

None se ni gute Yesu yasubiza bya bibazo bitanu byabajijwe mu ntangiro z’iyi ngingo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Ese usenga Imana utazi neza?