Itariki y’ingenzi cyane mu mateka
Itariki y’ingenzi cyane mu mateka
Iyo tariki ni iyo Yesu Kristo yapfuyeho. Kuki urupfu rwa Yesu ari ingenzi cyane? Hari impamvu nyinshi.
Kuba Yesu yarabaye uwizerwa kugeza apfuye, byagaragaje ko abantu bashobora gukomeza kubera Imana indahemuka.
Nanone urupfu rwa Kristo rwatumye hatoranywa abantu bazafatanya na we gutegeka mu ijuru. Ikindi kandi, urwo rupfu rwatumye abandi bantu benshi bazabaho iteka ku isi izahinduka paradizo.
Ku mugoroba wabanjirije urupfu rwa Yesu, yakoresheje umugati udasembuye na vino itukura byagereranyaga umubiri we yatanze ho igitambo kubera urukundo adukunda. Yabwiye abigishwa be ati “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19). Ese uzibuka icyo gikorwa cy’ingenzi?
Abahamya ba Yehova bishimiye kugutumirira kuzifatanya na bo mu kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Uyu mwaka ruzizihizwa ku wa Kane, tariki ya 9 Mata, izuba rirenze. Ushobora kuzateranira ku Nzu y’Ubwami ikwegereye. Uzabaze Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu, bazakubwira isaha nyayo n’aho bizabera.