Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese kongera kubyarwa ni byo bizatuma umuntu abona agakiza?

Ese kongera kubyarwa ni byo bizatuma umuntu abona agakiza?

Ese kongera kubyarwa ni byo bizatuma umuntu abona agakiza?

NI GUTE wasubiza umuntu ukubajije ati “ese wongeye kubyarwa?” Abantu babarirwa muri za miriyoni bari mu madini yiyita aya gikristo ari hirya no hino ku isi, bashobora gusubiza bati “yego rwose!” Bemera ko kongera kubyarwa ari ikimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri bose, kandi bemera ko ari bwo buryo bwonyine buzatuma abantu babona agakiza. Bemeranya n’abayobozi b’amadini, urugero nk’umuhanga mu bya tewolojiya witwa Robert C. Sproul wanditse ati ‘iyo umuntu atongeye kubyarwa, ntaba ari Umukristo.’

Ese nawe wemera ko kongera kubyarwa ari yo nzira iyobora abantu ku gakiza? Niba ari uko ubyemera, nta gushidikanya ko wifuza gufasha bene wanyu n’incuti zawe kubona iyo nzira no gutangira kuyinyuramo. Ariko kugira ngo babigereho, bakeneye gusobanukirwa itandukaniro riri hagati y’umuntu wongeye kubyarwa n’utarongera kubyarwa. Wabasobanurira ute icyo kongera kubyarwa ari cyo?

Abantu benshi batekereza ko “kongera kubyarwa” bivugwa ku muntu wiyemeza ku mugaragaro gukorera Imana na Kristo n’umutima we wose, bityo akava mu mimerere yo kuba yarapfuye mu buryo bw’umwuka, akaba muzima. Hari inkoranyamagambo yasobanuye ko umuntu wongeye kubyarwa, ari “Umukristo usanzwe, wivuguruye cyangwa washimangiye ukwizera kwe, cyane cyane nyuma yo kuba inararibonye mu by’idini.”—Merriam-Webster’s Collegiate Dictionary—Eleventh Edition.

Ese byagutangaza uramutse umenye ko ibyo Bibiliya ivuga bihabanye n’icyo gisobanuro? Ese wifuza kumenya icyo mu by’ukuri Ijambo ry’Imana ryigisha ku birebana no kongera kubyarwa? Nta gushidikanya ko uzungukirwa no gusuzuma icyo kibazo witonze. Kubera iki? Kubera ko gusobanukirwa neza iyo mvugo, bizagira ingaruka ku mibereho yawe no ku byiringiro byawe by’igihe kizaza.

Ni iki Bibiliya yigisha?

Muri Yohana 3:1-12 ni ho honyine muri Bibiliya hakoreshejwe imvugo ngo “kongera kubyarwa.” Aho ngaho hari ikiganiro gishishikaje Yesu yagiranye n’umukuru w’idini w’i Yerusalemu. Iyo nkuru ya Bibiliya urayisanga yandukuwe mu gasanduku kari kumwe n’iyi ngingo. Turagutera inkunga yo kuyisoma witonze.

Muri iyo nkuru Yesu yagaragaje ibintu byinshi bikubiye mu “kuvuka ubwa kabiri.” * Mu by’ukuri, amagambo Yesu yavuze aradufasha gusubiza ibi bibazo bitanu by’ingenzi:

Kuvuka ubwa kabiri bifite agaciro kangana iki?

Ese ni twe tugomba kwifatira umwanzuro wo kuvuka ubwa kabiri?

Kuvuka ubwa kabiri bigamije iki?

Ni gute umuntu avuka ubwa kabiri?

Kuvuka ubwa kabiri bihindura iki ku mishyikirano umuntu afitanye n’Imana?

Nimucyo dusuzume ibyo bibazo, kimwe kimwe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Imvugo ngo ‘kuvuka ubwa kabiri’ iboneka muri 1 Petero 1:3, 23. Ubwo ni ubundi buryo Bibiliya ikoresha iyo ishaka kuvuga “kongera kubyarwa.” Izo mvugo zombi zikomoka ku nshinga y’Ikigiriki, ari yo gen·naʹo.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 4]

“Mugomba kongera kubyarwa”

“Hariho umugabo wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemu, akaba yari umutware w’Abayahudi. Uwo mugabo aza aho ari nijoro aramubwira ati ‘Rabi, tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana, kuko nta muntu n’umwe ushobora gukora ibimenyetso nk’ibyo ukora, Imana itari kumwe na we.’ Yesu aramusubiza ati ‘ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu atabanje kongera kubyarwa atabasha kubona ubwami bw’Imana.’ Nikodemu aramubaza ati ‘umuntu ashobora kubyarwa ate kandi ashaje? Ntashobora kongera kwinjira mu nda ya nyina maze ngo avuke.’ Yesu aramusubiza ati ‘ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu atabyawe binyuze ku mazi no ku mwuka adashobora kwinjira mu bwami bw’Imana. Icyavutse ku mubiri ni umubiri, kandi n’icyavutse ku mwuka ni umwuka. Ntutangazwe n’uko nkubwiye ko mugomba kongera kubyarwa. Umuyaga uhuha werekeza aho ushaka, ukumva ijwi ryawo ariko ntumenye aho uturuka n’aho ujya. Ni na ko bimeze ku muntu wese wabyawe binyuze ku mwuka.’ Nikodemu aramusubiza ati ‘ibyo byashoboka bite?’ Yesu aramusubiza ati ‘uri umwigisha wa Isirayeli, none ntuzi ibyo bintu? Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira ko ibyo tuzi ari byo tuvuga, kandi ko ibyo twabonye ari byo duhamya; ariko mwe ntimwemera ubuhamya dutanga. Niba narababwiye ibintu byo mu isi ntimwemere, nimbabwira ibyo mu ijuru muzemera mute?’”—Yohana 3:1-12.