Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

1 Iringire Bibiliya

1 Iringire Bibiliya

1 Iringire Bibiliya

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo.”—2 Timoteyo 3:16.

NI IZIHE NZITIZI USHOBORA GUHURA NA ZO? Abantu benshi bemeza ko Bibiliya ari igitabo kirimo ibitekerezo by’abantu. Hari abumva ko inkuru z’amateka zivugwamo zitabayeho. Abandi bo bemeza ko inama itanga nta kamaro zifite, kandi ko zitagihuje n’igihe.

NI GUTE WANESHA IZO NZITIZI? Akenshi abantu batizera Bibiliya cyangwa bumva ko nta kamaro ifite, ntibaba barigeze bayisuzuma neza ku giti cyabo. Ahubwo baba bavuga ibyo bumvanye abandi gusa. Ariko kandi, Bibiliya itanga umuburo igira iti “umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.”—Imigani 14:15.

None se aho kugira ngo wemere buhumyi ibyo abandi bavuga, kuki utakurikiza urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babaga mu karere ka Beroya, ubu gaherereye mu majyaruguru y’u Bugiriki? Ntibapfaga kwemera ibyo abandi bababwiraga. Ahubwo bari bazwiho umuco wo ‘kugenzura mu Byanditswe babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ko biri koko’ (Ibyakozwe 17:11). Nimucyo dusuzume muri make impamvu ebyiri zagombye gutuma wizera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe.

Amateka avugwa muri Bibiliya ni ukuri. Mu gihe cy’imyaka myinshi, abemeragato bagiye bashidikanya ku mazina y’abantu bavugwa muri Bibiliya, ndetse no ku mazina y’uturere tuvugwamo. Ariko kandi, incuro nyinshi ibimenyetso bifatika byagiye bigaragaza ko ibyo abo bemeragato bavuga nta shingiro bifite, kandi ko ibyo Bibiliya ivuga ari ibyo kwizerwa.

Urugero, hari igihe intiti zahakanaga ko umwami wa Ashuri witwaga Sarigoni uvugwa muri Yesaya 20:1 yabayeho. Ariko mu myaka ya 1840, abahanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo baracukuye bagera ahahoze ingoro y’uwo mwami. Ubu Sarigoni ni umwe mu bami ba Ashuri bazwi cyane.

Abahanga mu kujora bavuze ko guverineri w’Umuroma witwaga Pontiyo Pilato wategetse ko Yesu yicwa, atabayeho (Matayo 27:1, 22-24). Ariko mu mwaka wa 1961, ibuye ryanditsweho izina rye hamwe n’umwanya w’ubuyobozi yari afite, ryataburuwe hafi y’umugi wa Kayisariya muri Isirayeli.

Ku bihereranye no kumenya niba inkuru z’amateka zivugwa muri Bibiliya ari ukuri, hari ikinyamakuru cyavuze, mu nomero yacyo yo ku itariki ya 25 Ukwakira 1999, kiti “mu buryo butangaje, ubushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bwo muri iki gihe bwemeje ko ibintu by’ingenzi bivugwa mu Isezerano rya Kera no mu Isezerano Rishya ari ukuri. Ni ukuvuga ko ubwo bushakashatsi bwemeje ko ibintu by’ingenzi biboneka mu nkuru zivuga iby’abasekuruza b’Abisirayeli, uko Abisirayeli bavuye muri Egiputa, iby’ubwami bwa Dawidi, ibya Yesu n’uko byari byifashe mu gihe cye, byabayeho” (U.S.News & World Report). Nubwo kwizera Bibiliya bidashingiye ku byataburuwe mu matongo, inkuru nk’izo zihuje n’ukuri ni zo twagombye gusanga mu gitabo cyahumetswe n’Imana.

Ubwenge bw’ingirakamaro buboneka muri Bibiliya bufasha abantu b’ingeri zose. Kera cyane mbere y’uko havumburwa mikorobe n’uruhare zigira mu gukwirakwiza indwara, Bibiliya yari yaratanze inama ku birebana n’isuku, kandi na n’ubu ziracyafite akamaro (Abalewi 11:32-40; Gutegeka kwa Kabiri 23:13, 14). Abagize umuryango bagira ibyishimo iyo bashyize mu bikorwa inama Bibiliya itanga ku birebana n’uko tugomba gufata abandi (Abefeso 5:28–6:4). Umuntu ubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya, ashobora kuba umukozi w’umunyamwete cyangwa akaba umukoresha ushyira mu gaciro (Abefeso 4:28; 6:5-9). Nanone, gushyira mu bikorwa amahame aboneka muri Bibiliya bituma twumva dufite umutuzo (Imigani 14:30; Abefeso 4:31, 32; Abakolosayi 3:8-10). Inama nk’izo z’ingirakamaro ni zo twagombye kwitega ku Muremyi wacu.

NI IZIHE NYUNGU UZABONA? Ubwenge buboneka muri Bibiliya bushobora gutuma n’umuntu w’umuswa aba umunyabwenge (Zaburi 19:8). Byongeye kandi, iyo tumaze kwiringira Bibiliya, ishobora kudufasha gutera indi ntambwe ya ngombwa kugira ngo tugire ukwizera gukomeye, kandi nta kindi gitabo gishobora kubidufashamo. Nimucyo dusuzume iyo ntambwe mu ngingo ikurikira.

Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igice cya 2 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? * gifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.