Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ibitangaza byose byo gukiza indwara bituruka ku Mana?

Ese ibitangaza byose byo gukiza indwara bituruka ku Mana?

Ibibazo by’abasomyi

Ese ibitangaza byose byo gukiza indwara bituruka ku Mana?

Nta wakwirirwa ashidikanya ko Yehova Imana afite ububasha bwo gukiza indwara. Nta n’uwashidikanya ko ashobora guha abamusenga ubwo bubasha. Urugero, mu gihe cy’intumwa, gukiza indwara byari imwe mu mpano z’umwuka zihariye. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘buri wese ahabwa ikigaragaza ko afite umwuka hagamijwe intego z’ingirakamaro. Urugero, umwe ahabwa kuvuga amagambo y’ubwenge binyuze ku mwuka, undi agahabwa n’uwo mwuka impano zo gukiza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kuvuga izindi ndimi.’—1 Abakorinto 12:4-11.

Icyakora muri urwo rwandiko Pawulo yandikiye Abakorinto, yababwiye ko izo mpano z’umwuka zatumaga abantu bakora ibitangaza, zari kugira iherezo. Yaravuze ati “zaba impano zo guhanura, zizakurwaho; zaba impano zo kuvuga izindi ndimi, zizagira iherezo; bwaba ubumenyi, buzakurwaho.”—1 Abakorinto 13:8.

Mu kinyejana cya mbere, Yesu Kristo n’intumwa ze ni bo bakoraga ibitangaza byo gukiza indwara. Icyo gihe, impano z’umwuka, harimo n’ubushobozi bwo gukiza indwara, byakorwaga kugira ngo Imana ihabwe ikuzo, kandi byagaragazaga ko Yehova yemeraga itorero rya gikristo ryari rimaze gushingwa. Nanone byagaragazaga ko yarihaga imigisha. Ariko igihe itorero rya gikristo ryari rimaze gukura no gushinga imizi, icyari kugaragaza ko ryemerwa n’Imana ni uko abarigize bari kugira ukwizera kutajegajega, ibyiringiro n’urukundo, aho kuba impano z’umwuka zihariye (Yohana 13:35; 1 Abakorinto 13:13). Bityo rero, ahagana mu mwaka wa 100, ibitangaza byo gukiza indwara ntibyari bikiri ikimenyetso kigaragaza ko iryo torero ryemerwaga n’Imana. *

Ariko kandi, ushobora kwibaza uti ‘none se kuki hakivugwa inkuru z’abantu bakizwa indwara mu buryo bw’igitangaza?’ Urugero, dukurikije ibyo ikinyamakuru kimwe cyanditse, hari umuntu wari urwaye kanseri, afite ibibyimba mu mutwe, mu mpyiko, ndetse byarageze n’imbere mu magufwa. Uwo muntu nta cyizere yari afite cyo kubaho. Icyakora ngo icyo cyizere yaje kukigira igihe yavuganaga n’Imana. Iyo nkuru yavuze ko ngo nyuma y’iminsi mike wa muntu yakize ya kanseri.

None se mu gihe wumvise inkuru nk’iyo, kuki utakwibaza uti “ariko se ibyo bintu ni ukuri koko? Ese hari ibimenyetso byatanzwe n’abaganga byemeza ko ibyo uwo muntu yavuze ari ukuri? None se nubwo byaba bisa n’aho uwo muntu yakize, Bibiliya yigisha ko ibikorwa byose bisa n’ibitangaza byo gukiza indwara biba biturutse ku Mana?”

Igisubizo cy’icyo kibazo cya nyuma ni ingenzi cyane. Yesu yahaye abigishwa be umuburo ugira uti “mube maso mwirinde abahanuzi b’ibinyoma . . . Benshi bazambwira kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuye mu izina ryawe, tukirukana abadayimoni mu izina ryawe kandi tugakora ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Nyamara icyo gihe nzaberurira nti ‘sinigeze kubamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko.’”—Matayo 7:15, 21-23.

Nk’uko iyo mirongo y’Ibyanditswe ibigaragaza neza, ibyo abantu bita ibitangaza byo gukiza indwara bishobora guturuka ahandi hantu hatari ku Mana. Kugira ngo twirinde gushukwa n’abantu bavuga ko bakora ibitangaza mu izina ry’Imana, dukeneye kumenya Imana by’ukuri, tugakoresha ubushobozi bwo gutekereza twahawe n’Imana, kandi tugashakisha uko twamenya abantu bakora ibyo Imana ishaka.—Matayo 7:16-19; Yohana 17:3; Abaroma 12:1, 2.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Birumvikana ko nyuma y’urupfu rw’intumwa, guhererekanya impano z’umwuka byarangiye, kandi impano zo gukora ibitangaza na zo zikarangira kubera ko abari barazihawe bari batakiriho.