Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukwizera ni iki?

Ukwizera ni iki?

Ukwizera ni iki?

WAVUGA ko ukwizera ari iki? Hari abantu batekereza ko kugira ukwizera ari ukwemera ibintu buhumyi. Umwanditsi w’Umunyamerika uzwi cyane witwa H. L. Mencken, akaba ari n’umunyamakuru, yigeze kuvuga ko kugira ukwizera “ari ugupfa gufata ibintu bidashoboka, ukumva ko bishobora kubaho.”

Ariko kandi, Bibiliya igaragaza ko kugira ukwizera atari ugupfa kwemera ibintu buhumyi. Nta n’ubwo ari ukwemera ibintu bitumvikana. Ijambo ry’Imana rigira riti “kwizera ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza, ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara.”—Abaheburayo 11:1.

Ubwo tumaze kubona ibitekerezo bitandukanye abantu batanga ku birebana n’ukwizera, nimucyo dusuzume ibisubizo by’ibibazo bikurikira:

Ukwizera kuvugwa muri Bibiliya gutandukaniye he n’ibyo abantu benshi bita ukwizera?

Kuki ari iby’ingenzi ko tugira ukwizera nk’ukuvugwa muri Bibiliya?

Wakora iki kugira ngo ugire ukwizera gukomeye?

Icyemezo cy’uko ibintu ari ibyawe n’ibimenyetso bifatika

Igihe igitabo cya Bibiliya cy’Abaheburayo cyandikwaga, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ngo ‘kuba witeze ko ibintu bizabaho nta kabuza,’ ryarakoreshwaga cyane. Incuro nyinshi ryabonekaga mu nyandiko z’ubucuruzi, kandi ryerekezaga ku cyizere cyangwa icyemezo umuntu yabaga afite cy’uko mu gihe cyari kuzaza, yari guhabwa ikintu runaka. Ku bw’ibyo, hari igitabo cyavuze ko mu Baheburayo 11:1 hashoboraga guhindurwa ngo “ukwizera ni icyemezo cy’uko uzabona ibintu wiringiye.”

Niba warigeze kugura igikoresho mu kigo cy’ubucuruzi cyizewe, hanyuma ugategereza ko icyo gikoresho waguze kikugeraho, wari ufite ukwizera nk’uko. Urupapuro rw’ubuguzi wari ufite, rwatumaga wizera ikigo waguzemo icyo gikoresho. Ni nk’aho urwo rupapuro rw’ubuguzi rwari icyemezo cyangwa gihamya y’uko wari kuzabona igikoresho waguze. Iyo uza guta urwo rupapuro cyangwa ukarujugunya, nta gihamya wari kuba ufite y’uko icyo gikoresho ari icyawe. Ibyo ni ko bimeze no ku bantu bizera ko Imana izasohoza amasezerano yayo. Baba bafite gihamya y’uko bazahabwa ibyo biringiye. Ku rundi ruhande, abantu badafite ukwizera cyangwa bagutakaje, nta burenganzira bafite bwo kuzahabwa ibyo Imana yasezeranyije.—Yakobo 1:5-8.

Indi mvugo ikoreshwa mu Baheburayo 11:1, ikaba ihindurwa ngo “ibimenyetso simusiga,” yumvikanisha igitekerezo cyo gutanga ibimenyetso bivuguruza ikintu abantu basanzwe bafata nk’ukuri. Urugero, izuba risa n’aho rizenguruka isi, rikarasira mu burasirazuba, rikambukiranya ikirere maze rikarengera mu burengerazuba. Ariko kandi, ibimenyetso bitangwa n’abahanga mu mibare ndetse no mu bumenyi bw’ikirere, bigaragaza ko izuba atari ryo rizenguruka isi. Iyo umaze gusobanukirwa ibyo bintu kandi ukemera ko ari ukuri, uba wizera ko isi izenguruka izuba, nubwo uba ubona izuba ari ryo rizenguruka isi. Icyo gihe rero, ntuba wizera ibintu buhumyi, ahubwo uko kwizera uba ufite, gutuma ushobora kubona ibintu nk’uko biri koko.

Ni akahe kamaro ko kugira ukwizera gukomeye?

Bibiliya idutera inkunga yo kugira ukwizera gukomeye, gushingiye ku bimenyetso bifatika, kabone n’iyo byaba bidusaba guhindura ibyo twari dusanzwe twizera. Uko kwizera ni ingenzi cyane. Intumwa Pawulo yaranditse ati “umuntu udafite ukwizera ntashobora kuyishimisha, kuko uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete.”—Abaheburayo 11:6.

Hari inzitizi nyinshi zishobora gutuma utagira ukwizera gukomeye. Ariko nutera intambwe enye zivugwa mu ngingo zikurikira, uzabigeraho.