Yehova agaragaza imico ye
Egera Imana
Yehova agaragaza imico ye
WAVUGA ko Imana iteye ite? Imico yayo ni iyihe kandi se inzira zayo ni izihe? Tekereza urimo usaba Imana ngo ikwibwire, maze ugatega amatwi mu gihe ikubwira imico yayo. Ibyo ni byo byabaye ku muhanuzi Mose. Igishimishije ni uko yahumekewe maze akandika uko byagenze.
Igihe Mose yari ku Musozi wa Sinayi, yinginze Yehova amubwira ati “nyereka ubwiza bwawe burabagirana” (Kuva 33:18). Bukeye bwaho, uwo muhanuzi yagize imigisha yo kwerekwa ikuzo ry’Imana. * Mose ntiyavuze ibintu byiza byose yabonye muri iryo yerekwa rihebuje. Aho kugira ngo abigenze atyo, yanditse ibyo Imana yamubwiye, kandi ibyo ni byo byari iby’ingenzi. Reka dusuzume amagambo yavuzwe na Yehova, aboneka mu Kuva 34:6, 7, NW.
Ikintu cya mbere Yehova yahishuye, ni uko ari “Imana y’imbabazi n’impuhwe” (umurongo wa 6). Hari umuhanga wavuze ko ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “imbabazi” rigaragaza ko Imana “igira impuhwe n’ubwuzu nk’iby’umubyeyi agirira abana be.” Ijambo ryahinduwemo “impuhwe,” rifitanye isano n’inshinga “ikoreshwa abantu berekeza ku muntu ufasha abafite ibyo bakeneye abikuye ku mutima.” Ku bw’ibyo, Yehova ashaka ko tumenya ko yita ku bamusenga nk’uko ababyeyi bita ku bana babo babigiranye urukundo n’ubwuzu kandi bahangayikishijwe no kubaha ibyo bakeneye.—Zaburi 103:8, 13.
Ikindi Yehova yavuze, ni uko ‘atinda kurakara’ (umurongo wa 6). Ntiyihutira kurakarira abagaragu be. Ahubwo, arabihanganira, akihanganira intege nke zabo ari na ko abaha igihe cyo guhindukira bakava mu nzira zabo mbi.—2 Petero 3:9.
Imana yakomeje ivuga ko ifite “ineza yuje urukundo nyinshi n’ukuri” (umurongo wa 6). Ineza yuje urukundo cyangwa urukundo rudahemuka, ni umuco mwiza cyane utuma Yehova agirana n’abagaragu be ubucuti bukomeye kandi buhoraho (Gutegeka kwa Kabiri 7:9). Nanone Yehova ni we soko y’ukuri. Ntashobora kubeshya, kandi nta wushobora kumubeshya. Kubera ko ari ‘Imana ivugisha ukuri,’ dushobora kwizera ibyo avuga byose, hakubiyemo n’ibintu yasezeranyije abantu.—Zaburi 31:5, NW.
Ikindi kintu cy’ingenzi Yehova yifuza ko tumumenyaho, ni uko ababarira “abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha” (umurongo wa 7). ‘Yiteguye kubabarira’ abanyabyaha bihana (Zaburi 86:5). Nubwo bimeze bityo ariko, Yehova ntajya ashyigikira ibibi. Yavuze ko ‘atabura guhana uwakoze icyaha’ (umurongo wa 7). Imana yera kandi ikiranuka ntizabura guhana abakora ibyaha babigambiriye. Bitinde bitebuke, abanyabyaha bazagerwaho n’ingaruka z’ibyaha bakora.
Kuba Yehova yaratubwiye imico ye, bigaragaza ko yifuza ko tumumenya kandi tukamenya n’inzira ze. Ese ntiwifuza kumenya byinshi ku bihereranye n’imico ye ihebuje?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 2 Mose ntiyabonye Yehova imbonankubone, kubera ko nta muntu ushobora kubona Imana ngo abeho (Kuva 33:20). Yehova yeretse Mose ikuzo rye mu iyerekwa, kandi avugana na we binyuze ku mumarayika wari umuhagarariye.