Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yesu atsinda ikigeragezo

Yesu atsinda ikigeragezo

Urubuga rw’abakiri bato

Yesu atsinda ikigeragezo

Amabwiriza: korera uyu mwitozo ahantu hatuje. Mu gihe usoma imirongo ya Bibiliya, mera nk’aho urimo ureba ibyabaye. Sa n’ureba uko ibintu byari byifashe. Gerageza kumva amajwi ajyaniranye n’ibyo bintu. Gerageza kwiyumva nk’uko abantu b’ingenzi bavugwa muri iyo nkuru biyumvaga.

SUZUMA UKO IBINTU BYARI BYIFASHE.—SOMA MURI MATAYO 4:1-11.

Urumva ubutayu Yesu yamazemo iminsi 40 bwari bumeze bute?

․․․․․

Urumva Umushukanyi yarakoresheje ijwi rimeze rite? None se Yesu we yakoresheje irimeze rite?

․․․․․

KORA UBUSHAKASHATSI.

Ni mu buhe buryo Satani yagaragaje ko akoresha neza uburyo bwose abonye bwo gushuka umuntu? (Ongera usome umurongo wa 2.)

․․․․․

Kuki Satani yeretse Yesu ubwami bwose bwo mu isi, akamwereka n’“icyubahiro cyabwo”? (Ongera usome umurongo wa 8.)

․․․․․

Ni iyihe mpamvu yaba yaratumye Satani ahitamo gushukisha Yesu ubwami bw’isi?

․․․․․

(a) Iyo urebye buri kigeragezo Satani yakoresheje, ubona kigaragaza iki ku mitekerereze ye? ․․․․․

(b) Ku rundi ruhande se, ubona buri gisubizo Yesu yamuhaye kigaragaza iki? ․․․․․

SHYIRA MU BIKORWA IBYO WIZE. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

N’igihe ikigeragezo gishobora kuzira.

․․․․․

N’uburyo butandukanye Satani ashobora gukoresha adushuka.

․․․․․

N’uko twahangana n’ikigeragezo.

․․․․․

NI IBIHE BINTU BYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?

․․․․․