Ingorane abagore bahura na zo
“Iyo ndebye ukuntu abagore bafatwa nabi, numva rwose ntifuza kuba we.”—BYAVUZWE NA ZAHRA W’IMYAKA 15, mu kinyamakuru GEO, mu gifaransa.
AMAGAMBO ari iburyo yavuzwe n’uwo mukobwa ukiri muto, arababaje. Agaragaza ko ku isi hose, abagore n’abakobwa bagirirwa urugomo n’ivangura ubuzima bwabo bwose. Reka dusuzume ibi bikurikira:
Ivangura rishingiye ku gitsina. Muri Aziya, ababyeyi benshi baba bifuza kubyara abahungu aho kubyara abakobwa. Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo mu mwaka wa 2011, igaragaza ko ibikorwa byo gukuramo inda, kwica abana no kutabitaho, byavukije ubuzima abagore bo kuri uwo mugabane bagera hafi kuri miriyoni 134.
Uburezi. Ku isi hose, abagore n’abakobwa bagize bibiri bya gatatu by’abaturage batigeze barenga umwaka wa kane w’amashuri abanza.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abagore barenga miriyari ebyiri na miriyoni 600, baba mu bihugu bitarashyiraho itegeko ribuza abagabo guhatira abagore babo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubuzima. Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, buri minota igera kuri ibiri hapfa umugore umwe azize ibibazo bijyanye no gutwita cyangwa kubyara, bitewe no kutavurwa neza.
Uburenganzira ku mutungo. Nubwo imyaka irenga kimwe cya kabiri cy’iyera ku isi ihingwa n’abagore, mu bihugu byinshi nta burenganzira bagira ku mutungo cyangwa ku murage.
Kuki abagore badahabwa ubwo burenganzira bw’ibanze? Abantu bo mu bihugu bimwe na bimwe, bakurikiza imyizerere n’ibikorwa by’amadini bishyigikira ihohoterwa n’urugomo bikorerwa abagore, kandi bikagaragaza ko nta cyo bitwaye. Hari ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyasubiyemo amagambo yavuzwe n’umuhanga mu by’amategeko wo mu Buhinde witwa Chandra Rami Chopra, wagize ati “amategeko y’amadini yose ashyigikira ivangura rikorerwa abagore.”
Ese nawe ni uko ubibona? Ese utekereza ko Bibiliya ipfobya abagore, nk’uko bimeze ku bindi bitabo byinshi by’amadini? Hari abavuga ko imwe mu mirongo yo muri Bibiliya isa n’aho ari uko ibigaragaza. Ariko se Imana ivugwa muri Bibiliya ibona ite abagore? Nubwo icyo kibazo kizamura impaka z’urudaca, gusuzuma icyo Bibiliya ibivugaho nta ho tubogamiye kandi tubyitondeye, biri budufashe kukibonera igisubizo.