Ese wari ubizi?
Mu bihe bya Bibiliya, inzandiko zoherezwaga zite?
Ikigo cya Leta cyari gishinzwe amaposita mu Buperesi ni cyo cyagezaga inzandiko z’ubutegetsi aho zagombaga kujya. Igitabo cya Bibiliya cya Esiteri kivuga uko iyo posita yakoraga, kigira kiti “[Moridekayi] yandika izo nzandiko mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi kandi azishyiraho ikimenyetso gifatanya cy’impeta y’umwami, maze aziha intumwa zagenderaga ku mafarashi anyaruka yakoreshwaga mu kujyana ubutumwa bw’umwami” (Esiteri 8:10). Ubwami bw’Abaroma na bwo bwakoreshaga ubwo buryo mu kohereza inzandiko z’ubutegetsi n’iza gisirikare.
Ariko kandi, inzandiko z’abantu ku giti cyabo, urugero nk’izandikwaga n’intumwa Pawulo cyangwa abandi, zo ntizoherezwaga muri ubwo buryo. Iyo umuntu yabaga akize, yatumaga umugaragu akaba ari we ujyana urwandiko. Icyakora, abenshi bahaga inzandiko abantu baziranye cyangwa abo bataziranye, mu gihe babaga bagiye mu gace bifuza koherezamo urwandiko. Incuti n’abavandimwe, abasirikare cyangwa abacuruzi, bari mu bashoboraga guhabwa inzandiko bakazijyana. Ikintu cyabaga gihangayikishije utanze urwo rwandiko, ni ukumenya niba uwo aruhaye ari inyangamugayo cyangwa niba azasohoza ubwo butumwa. Bibiliya igaragaza ko zimwe mu nzandiko za Pawulo yazihaga bagenzi be b’Abakristo babaga bari mu ngendo.—Abefeso 6:21, 22; Abakolosayi 4:7.
Ubucuruzi bwakorwaga bute muri Isirayeli ya kera?
Ubukungu bw’icyo gihugu bwari bushingiye ku buhinzi n’ubworozi no kugurana ibicuruzwa. Bibiliya igaragaza ko mu marembo y’imigi, habaga amasoko. Urugero, ivuga ibirebana n’“Irembo ry’Intama,” “Irembo ry’Amafi” n’“Irembo ry’Injyo” (Nehemiya 3:1, 3; Yeremiya 19:2). Ayo marembo ashobora kuba yariswe ayo mazina hakurikijwe ibicuruzwa byahabaga. Nanone Ibyanditswe bivuga ko i Yerusalemu habaga ‘umuhanda w’abatetsi b’imigati,’ hagakorerwa n’ubundi bucuruzi.—Yeremiya 37:21.
None se ibiciro byari byifashe bite? Hari igitabo gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya, kigira kiti “kubera ko ibiciro byagiye bihindagurika uko igihe cyagendaga gihita, biragoye kumenya uko ikintu runaka cyaguraga mu gihe runaka no mu karere aka n’aka.” Ariko kandi, ibitabo bya kera harimo na Bibiliya, bigaragaza ko ibiciro byagendaga byiyongera. Reka dufate urugero ku bucuruzi bw’abacakara. Yozefu yagurishijwe ibiceri by’ifeza 20, bishobora kuba byari shekeli. Icyo gishobora kuba ari cyo cyari ikiguzi cy’umucakara mu kinyejana cya 18 Mbere ya Yesu (Intangiriro 37:28). Imyaka magana atatu nyuma yaho, igiciro cy’umucakara cyari kigeze kuri shekeli 30 (Kuva 21:32). Mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, icyo giciro cyari kigeze kuri shekeli 50 (2 Abami 15:20). Ibinyejana bibiri nyuma yaho, mu gihe cy’Abaperesi, igiciro cyarazamutse kigera kuri shekeli 90 cyangwa zirenga. Uko bigaragara, izamuka ry’ibiciro si irya none.