Egera Imana
“Icyo Yehova agusaba ni iki?”
NI IKI Yehova aba yiteze ku bantu bifuza kumusenga mu buryo yemera? Ese aba abitezeho ubutungane, ku buryo twebwe abantu badatunganye tudashobora kumushimisha? Cyangwa aba atwitezeho gusa ibyo dushoboye? Ni iby’ingenzi ko dushaka ibisubizo by’ibyo bibazo kugira ngo tubonere ibyishimo mu murimo dukorera Imana. Nimucyo dusuzume uko umuhanuzi Mika yavuze mu magambo make ibyo Imana idusaba.—Soma muri Mika 6:8.
“Yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo.” Ntitwakwirirwa dukekeranya ibyo Imana idusaba. Yabitubwiye mu buryo bweruye muri Bibiliya. Ibyo Imana idusaba ‘ni byiza.’ Ibyo birumvikana rwose kuko “Imana ari urukundo.” Ku bw’ibyo, ihora itwifuriza ibyiza (1 Yohana 4:8; 5:3). Kumvira ibyo idusaba birayishimisha kandi natwe bitugirira akamaro.—Gutegeka kwa Kabiri 10:12, 13.
“Icyo Yehova agusaba ni iki?” Ese birakwiriye ko Imana igira icyo idusaba? Yego rwose. Tugomba kuyumvira kubera ko ari yo Soko y’ubuzima kandi ni yo itubeshaho (Zaburi 36:9). None se ni iki Imana idusaba? Mika yabivuze mu nteruro eshatu gusa. Ebyiri za mbere zivuga ahanini ibirebana n’imishyikirano tugirana n’abandi, naho iya gatatu ikavuga ibirebana n’imishyikirano tugirana n’Imana.
‘Gukurikiza ubutabera.’ Hari igitabo kivuga ko ijambo ry’igiheburayo rihindurwamo “ubutabera ryumvikanisha igitekerezo cyo kugirana n’abandi imishyikirano ikwiriye kandi myiza.” Imana idusaba gukorera abandi ibintu bikwiriye kandi byiza dukurikije amahame yayo. Dukurikiza ubutabera iyo tutarobanura ku butoni, kandi tukaba indakemwa n’inyangamugayo mu mishyikirano tugirana n’abandi (Abalewi 19:15; Yesaya 1:17; Abaheburayo 13:18). Iyo dukoreye abandi ibihuje n’ubutabera, bishobora gutuma na bo babidukorera.—Matayo 7:12.
‘Gukunda kugwa neza.’ Imana ntidusaba gusa kugaragaza umuco wo kugwa neza, ahubwo inadusaba gukunda kugwa neza. Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “kugwa neza” (cheʹsedh) rishobora nanone guhindurwamo “ineza yuje urukundo” cyangwa “urukundo rudahemuka.” Hari intiti mu bya Bibiliya yagize iti “iryo jambo [cheʹsedh] rihinduwemo gusa urukundo cyangwa imbabazi cyangwa se kugwa neza, ntiryaba ryuzuye, kuko rikubiyemo ibyo byose.” Iyo dukunda kugwa neza, tuba twiteguye kugaragaza uwo muco; twishimira gufasha abafite ibyo bakeneye. Ibyo bituma tugira ibyishimo bibonerwa mu gutanga.—Ibyakozwe 20:35.
‘Kugendana n’Imana yawe wiyoroshya.’ Muri Bibiliya, ijambo ‘kugenda’ risobanura “kugira imibereho runaka.” Tugendana n’Imana tugira imibereho yatugaragarije muri Bibiliya. Kugira ngo tubigereho, tugomba “kwiyoroshya.” Mu buhe buryo? Iyo twiyoroshya imbere y’Imana, tumenya ko nta cyo turi cyo twigereranyije na yo kandi ko turi abanyabyaha, maze tukazirikana aho ubushobozi bwacu bugarukira. Ku bw’ibyo, “kugendana n’Imana twiyoroshya” bisobanura ko tubona mu buryo bushyize mu gaciro ibyo idusaba n’ibyo dushobora gutanga.
Igishimishije ni uko Yehova atadusaba ibirenze ibyo dushobora gutanga. Iyo dukoze ibyo dushoboye byose mu murimo we biramushimisha (Abakolosayi 3:23). Azi aho ubushobozi bwacu bugarukira (Zaburi 103:14). Iyo twiyoroheje tukemera ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira, tugendana na we dufite ibyishimo. Kuki utatangira kwiga uko wagendana n’Imana? Ibyo bizatuma iguha imigisha myinshi.—Imigani 10:22.