Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese idini ni nk’ikiyobyabwenge?
Hari abantu bakoresha ibiyobyabwenge kugira ngo biyibagize ibibazo. Mu mizo ya mbere, ibyo biyobyabwenge bishobora gutuma bumva biyizeye, bakumva ko bashobora guhangana n’ibibazo by’ubuzima. Ariko kandi, ababikoresha bashaka kwiyibagiza ibibazo, amaherezo bariyangiza. Ese uko ni na ko bimeze ku idini?
Bamwe bavuga ko umuntu ufite ukwizera aba yemera ibintu buhumyi. Bavuga ko abantu bayoborwa no kwizera baba badashaka kwitekerereza bo ubwabo, cyangwa ngo bashingire imyizerere yabo ku bintu bifatika. Abo bemeragato baba bashaka kumvikanisha ko abantu bafite ukwizera gukomeye birengagiza ukuri kw’ibintu.
Bibiliya ivuga byinshi ku birebana no kwizera. Ariko kandi, nta hantu na hamwe idutera inkunga yo kwemera ibintu buhumyi. Nta nubwo ishyigikira ko twaba abantu b’abanebwe mu bwenge. Ahubwo igaragaza ko abemera ibivuzwe byose baba bataraba inararibonye, ndetse ko ari abapfapfa (Imigani 14:15, 18). Mu by’ukuri, byaba ari ubupfapfa turamutse twemeye ko ikintu ari ukuri tutabanje gushaka ibintu bibyemeza. Ibyo byaba ari nko kwipfuka mu maso maze tukambuka umuhanda unyuramo ibinyabiziga byinshi, bitewe n’uko gusa umuntu abitubwiye.
Bibiliya ntidutera inkunga yo kwemera ibintu buhumyi, ahubwo idushishikariza guhora turi maso kugira ngo tudashukwa (Matayo 16:6). Dukomeza kuba maso iyo dukoresha ‘ubushobozi bwacu bwo gutekereza’ (Abaroma 12:1). Bibiliya idutoza gutekereza duhereye ku bimenyetso bigaragaza ko ibintu ari ukuri, maze tukagera ku mwanzuro mwiza ushingiye ku bintu bifatika. Reka turebe ingero zimwe na zimwe dusanga mu byo intumwa Pawulo yanditse.
Igihe Pawulo yandikiraga abari bagize itorero ry’i Roma, ntiyifuzaga ko bizera Imana bitewe gusa n’uko yari abibabwiye. Ahubwo yabateye inkunga yo gusuzuma ibintu bigaragaza ko Imana iriho koko. Yaranditse ati “imico yayo [ni ukuvuga y’Imana] itaboneka, ari yo bubasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe, ku buryo [abahakana ububasha bw’Imana] batagira icyo kwireguza” (Abaroma 1:20). Igihe Pawulo yandikiraga Abaheburayo, yababwiye amagambo nk’ayo. Yaravuze ati “birumvikana ko buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana” (Abaheburayo 3:4). Mu rwandiko yandikiye Abakristo bo mu mugi w’i Tesalonike, yabateye inkunga yo kudapfa kwemera ibintu. Yashakaga ko bajya ‘bagenzura ibintu byose.’—1 Abatesalonike 5:21.
Ukwizera kudashingiye ku bintu bifatika gushobora gutuma umuntu yishuka, kukamuyobya kandi kukamwangiza. Pawulo yagize icyo avuga ku birebana n’abanyedini bamwe na bamwe bo mu gihe cye, agira ati “ndahamya ko bafite ishyaka ry’Imana, ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri” (Abaroma 10:2). Ku bw’ibyo rero, byaba byiza dukurikije inama Pawulo yahaye abari bagize iryo torero ry’i Roma. Yaranditse ati “muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” (Abaroma 12:2). Niba ukwizera kwacu gushingiye ku bumenyi nyakuri ku bihereranye n’Imana, ntikuzatuma twishuka, ahubwo kuzatubera “ingabo nini” iturinda kugerwaho n’akaga, haba mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka.—Abefeso 6:16.