Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wiga Ijambo ry’Imana

Ese Imana izashyiraho ubutegetsi bw’isi yose?

Ese Imana izashyiraho ubutegetsi bw’isi yose?

Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Kuki abantu bakeneye ubutegetsi bw’isi yose?

Muri iki gihe, usanga ibyinshi mu bibazo abantu bahura na byo ari bimwe ku isi hose. Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu benshi barakennye kandi barakandamizwa. Naho mu bindi usanga abantu benshi basa n’aho bafite ibirenze ibyo bakeneye. Ubutegetsi buyobora isi yose ni bwo bwonyine bushobora kugabanya abantu umutungo w’isi nta wuryamiwe.—Soma mu Mubwiriza 4:1; 8:9.

2. Ni nde wayobora isi yose?

Abantu benshi ntibashyigikira ko habaho umutegetsi umwe w’isi yose kuko bumva ko nta muntu n’umwe wabishobora. Nta muntu ushobora kwemerwa n’abantu bose. Ikindi kandi, nta muntu wagera ku butegetsi ngo abure kuba mubi. Abantu batinya ko isi yose yategekwa n’umunyagitugu.—Soma mu Migani 29:2; Yeremiya 10:23.

Yehova Imana yahisemo Umwana we Yesu kugira ngo azategeke abantu iteka ryose (Luka 1:32, 33). Yesu azi ubuzima bwo ku isi. Igihe yari ku isi, yakijije abarwayi, yigisha abicisha bugufi, kandi amarana igihe n’abana (Mariko 1:40-42; 6:34; 10:13-16). Ku bw’ibyo, Yesu ni we Mutegetsi ukwiriye rwose.—Soma muri Yohana 1:14.

3. Ese birashoboka ko habaho ubutegetsi bumwe ku isi hose?

Imana yashyizeho Umwana wayo kugira ngo azategeke isi ari mu ijuru (Daniyeli 7:13, 14). Nk’uko atari ngombwa ko umutegetsi aba muri buri mugi ayobora, si ngombwa ko Yesu na we aba ku isi kugira ngo ayobore abantu.—Soma muri Matayo 8:5-9, 13.

Ese abantu bose bazemera ko Yesu ababera Umuyobozi? Oya. Abantu bakunda ibyiza ni bo bonyine bazamwemera. Yehova azavana ku isi abantu bose banga uwo Mutegetsi yashyizeho urangwa n’urukundo no gukiranuka.—Soma muri Matayo 25:31-33, 46.

4. Umuyobozi w’isi yose azakora iki?

Nk’uko umwungeri ateranyiriza hamwe intama ze, ubu Yesu yatangiye gukoranyiriza hamwe abantu bicisha bugufi bo mu mahanga yose, no kubigisha inzira z’Imana zirangwa n’urukundo (Yohana 10:16; 13:34). Abo bantu bashyigikira Yesu n’ubwami bwe babigiranye ishyaka (Zaburi 72:8; Matayo 4:19, 20). Hirya no hino ku isi, abayoboke ba Yesu b’indahemuka batangaza ko Yesu yabaye Umwami bunze ubumwe.—Soma muri Matayo 24:14.

Vuba aha, Yesu azakoresha imbaraga ze avanireho abantu ubutegetsi bubi. Yatoranyije bamwe mu bigishwa be b’indahemuka kugira ngo bazafatanye na we gutegeka isi ari abami mu ijuru (Daniyeli 2:44; 7:27). Ubwami bwa Yesu buzatuma isi yuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova, kandi buzasubizaho paradizo yatakaye abantu bakimara kuremwa.—Soma muri Yesaya 11:3, 9; Matayo 19:28.